RWANDA
IMPURUZA KU
NFUNGWA N’ABAGORORWA BO MURI GEREZA YA HUYE NA GEREZA YA MPANGA
Infungwa n’abagororwa bo muri gereza
za Huye na Mpanga zose ziherereye mu Ntara y’Amajyepfo ubu bariho nabi cyane,
bari gukubitwa inkoni zitigeze zibaho, mbese bari kwicwa urubozo kuburyo
bitigeze bibaho; kugaburirwa byo nubundi byasaga nkibitakiriho, kuko leta
yiyemeje kubaha intica ntikize ngo kugeza ubwo bose bazashiramo akuka.
Ubwo bamwe twasuraga abagororwa muri
gereza ya Huye ndetse tukaganira nabamwe bakora imirimo y’uburetwa mubishanga
by’umuceli, mu rutoki, mu mirimo y’ubwubatsi, mu matafari,.. aho bakora amasaha
arenga 10 ku munsi kandi nta nigikombe cy’amazi bahawe, batubwiyeko ubu babona
baryamye ariko baba batazi niba hari uri buramuke.
Imvano y’irihohoterwa rikabije rero
ngo riteye gute? Intandaro ngo yabaye inkuru yasohotse kumbuga za internet
hirya no hino ku isi, aho bamwe mubasirikare bigeze gufungirwa muri iyo gereza
nyuma bakaza gufungurwa bijeje LETA ko bazajya kuyifasha umwanzi muri R.D.CONGO,
aho kubikora ngo bagahitamo ahubwo kwerekeza uruhembe rw’umuheto kuri Kagame.
Iyo nkuru rero imaze gusakara abari muri gereza ya huye ngo basa naho baraye
mubirori, bituma ngo uburakari buba bwinshi cyane , abayobozi baraterana
bategeka abacungagereza gukubita buri muntu wese ugaragara ko afite agatege
kuburyo bose ngo bazaba ibimuga ntibazashobore no kuzagira ikyo bakwimarira.
Nyuma y’aho amakuru yari yaturutse
muri bamaneko kw’ihwihwiswa ry’ishingwa ry uwo mutwe w’ingabo, Presida Kagame
yohereje abantu bahoze mungabo ubu bakaba barabaye aba demobe, abohereza muri
CONGO abahaye mission yo kuzagerayo nabo bakavugako bahisemo kuza ariko
ababwirako batagomba gutinda kwica abo bagabo dore ko bivugwako bari bazi
umugambi mubisha FPR yari ifitiye abaturage bo muduce twa Goma. Nyuma ngo byaje
kumenyekana ko abo yatumye muri Congo aho gukora akazi kabo, ahubwo biyemeje
gufatanya n abo bagabo dore ko bizwi ko n’ubwo wakorera ibimeze bite FPR
amaherezo yawe aba ari urupfu.
Ibi ngo byatumye leta irakara cyane,
ubwo Kagame yari ari I NAIROBI muri KENYA, Ngo yaje kubwirwa ishyirwaho ry’ingabo
ziyobowe na Brig Gen Mupenzi J de la Paix na Gen Habyalimana Emmanuel wigeze
kuba Ministiri w’ingabo, bikanavugwa ko ngo ibiganiro yatangaga yabuze umurongo
wabyo kuburyo bugarara, akabwira abari aho ko ngo bamubabarira isomo ryabaye
rirerire; munama yakoranye n’abe bahafi n’ibitutsi byinshi cyane, ngo
yategetseko ntarubuga narumwe rukorera mu RWANDA ruzigera rutangaza iyo nkuru
yewe haba na RADIO n’imwe; ibi ngo bikaba byaraterwaga n’uko Kagame n’abambari
be bigeze gutangariza abanyarwanda ko Uwitwa Dr Mupenzi yafashwe abahumuriza
ngo ntibazagire ubwoba, igihe abantu bose babonaga ko urwanda rugenda rutakaza
abantu b’abahanga. Ubu rero bakaba barabujije itangaza makuru kuba ryagira icyo
rivuga kuri iyinkuru kuko batari kubona uko basobanurira abanyarwanda kandi
barabemeje ko uyu mugabo yari yarafashwe;
Ibyo ariko byabaye iby’ubusa kuko abanyarwanda bahumutse kuko abafite
ababo baba mumahanga, ubu amakuru bayahanahana kuri za email n’ubundi buryo
tutari butangarize aha.
Ubu rero abafite ikibazo gikomeye
kurusha abandi n’abantu bigeze kuba mugisirikare bari bafunganywe n’abo bagabo
baje gufungurwa umwaka ushize mukwezi kwa gatandatu bagahabwa mission yo kujya
muri M23; Nyuma yo gucaho KAGAME na FPR bagacukura gereza kumanywa y’ihangu
maze bakumvisha infungwa n’abagororwa ko bazajya babwira abaje kubasura bose ko
aba basirikare batorotse.
Ubu ikirimo gukorwa ngo nuko buri
mugororwa wese agomba kujya akubitwa nibura inkoni icumi kumunsi , no kwicishwa
inzara; ibi bikavugwa ko bituruka kunfungwa zimwe nazimwe leta ikoresha
kugirango izane umwiryane muri bagenzi babo.
Bivugwako ngo hari utundonde rw’abantu
bafashwe ngo bagombaga kuzatoroka ngo bakazasanga aba bagabo dore ko
binavugwako abenshi ngo bari mugihugu imbere; Ibi ariko bivugwa na FPR murwego
rwo gutsembatsemba abo itiyumvamo; ariko nyamara abo twaganiriye batubwiyeko
ari amayeli yakozwe n’ubuyobozi bushinzwe infugwa n’abagororwa bufatanije na
minisiteri ya yankoma mashyi MUSA FAZIL ngo bakangishe buri wese wagira
agatekerezo ko kumvako yazifatanya na bariya basirikare.
Ibi ntibyabaye gusa muri gereza ya
Huye, muri Impanga hazwi kuba huzuye abantu bakatiwe za burundu z’agatsi
abenshi bazira gusa ko ari abahutu, mbese abo FPR yikangaga ko bashobora kuba
bagirira umumaro abandi, nabo ngo barabyumvishe barishima; amabwiriaza rero ngo
yavuye hejuru avugako bagomba kubakanira urubakwiriye. Twakwibutsa abantu ko
ari muri iyi gereza hafungiye abantu nka: Bernard Ntaganda, Deo Mushayidi,
Niyitegeka, Brig Gen MAHORO, Col Bemera na Col NDAYIRAGIJE MICHEL binavugwa ko aba
batatu baba barabanye na Gen MUPENZI JEAN DE LA PAIX ubwo yabaga muri FDLR, aba
bagabo ngo akaba aribo babaye abambere mukugaragaza ibyishimo , bikavugwa rero
ko ubu ubuzima bw’abantu bose buri mumazi abila.
Ikindi twamenye, ubu ngo ni uko noneho
na Gen Maj RWARAKABIJE n’abandi hahoze muri FDLR, ubu ngo nabo ntibakizewe,
ndetse bikaba bivugwako abahezanguni ba FPR batanze igitekerezo cyo kurimarima
umuntu wese wigeze gukorana na FDLR ngo kuko byagaragaye ko batigeze bemera ikinyoma
cya Leta ngo amaherezo bakaba bazafatanya n’abandi kuvuga amabi ya FPR.
Umuntu umwe yadutangarije ko ubwo bari
munama Kagame yateranije igitaraganya, umwe mubakuru ba FPR ngo yaravuze ati”
ko nubundi tugabwe tuzaregwa Genocide twakoreye abanyarwanda kandi ko ntakabuza
tuzatsindwa, twakwikijije aba bantu mumaguru mashya abavuga bakavugira rimwe,
ati ko wenda twakongera ho agahe ko kubaho, aho gutoberwa n aba bazungu, aha
yashakaga kuvuga abahutu, kuko biramenyerewe iyo Kagame avuze ngo abazungu
batumereye nabi, mumvugo ya Gitutsi aba ashatse kuvuga ngo amaherezo abahutu
bazavumbura ikinyoma n’ubwicanyi dukora”.
Nguwo umugambi mubisha uri mu Rwanda;
ubwo rero banyarwanda baba mumahanga, abafite abantu bafungiye muri ayo
magereza, mukureyo amaso kubari bizeyeko muzongera kubona abanyu; kuko
Ubwicanyi bwa FPR burakomeje
Kandi mwibuke ko Kagame we ubwe yigeze
kwivugira ngo nyamwinshi izaba nyamuke, ubwo yatangaga urugero rw’ingunguru
yuzuye amazi, akavugako uyitoboyemo akenge k’urushinge, ko amaherezo amazi
yazashiramo, abarebera inyuma bakagirango iracyuzuye; nguwo umugambi mubisha wa
Kagame na FPR-INKOTANYI
Gusa ngo Imana ihora ihoze, siko
bizahora. Abasenga ni mukomeze musenge ndabizi
izadutabara.
Murakarama
MUKESHIMANA
EPIPHANIE
Umunyarwandakazi
Intara
y’amajyepfo