IHURIZO RY’IBISASU: FPR NA FDLR MU IKINAMICO RIMENA AMARASO

http://www.leprophete.fr

Kagame Rwarakabije 

Aba ba Generali bombi ,Paul Kagame na Paul Rwarakabije,
bafitanye igihango gikomeje kurimbura Abanyarwanda

Nyuma y’ibisasu bidahwema kumena amaraso y’Abanyarwanda, abantu benshi baribaza bati ibi birava he bikagana he? Kuki biba muri iki gihe? Ese birakorwa na nde?
Kuba mbyita ikinamico si ugukina ku mubyimba abahatakarije ababo. Gusa rero, biragaragara ko FPR na FDLR bari mu ikinamico rimena amaraso nk’uko babimenyereye. Kugira ngo wumve inkomoko yabyo, ni ngombwa kwibukiranya bimwe mu byahise bifitanye isano n’ibi bisasu binadufasha kumva uwaba abitera uwo ari we n’icyo agamije. Hari imyaka ibiri dushaka kugereranya.

Abakekwa gutera ibisasu

Barakekwa gusa,ariko bagafatwa nk’aho icyaha cyarangije kubahama !

1.Umwaka wa 2003

Habaye amatora ya Perezida wa Repubulika. Mu byaranze inkubiri y’ayo matora harimo ubufatanye bumaze kumenyerwa hagati ya FPR na FDLR. Abayobozi bakuru ba FDLR bimutse mu mashyamba ya Kongo baza gukorera i Kigali: Generali Paul Rwarakabije (14/11/2003) n’abari bamwungirije ari bo Colonel Jérôme Ngendakumana (14/11/2003) na Major Thaddée Nizeyimana (14/11/2003). Nyuma gato hiyongeyeho uwari wungirije Rwarakabije ari we Lieutenant Colonel Murenzi Evariste (9/4/2004).

Ibi byahesheje FPR amajwi mu Rwanda no mu mahanga kubera ngo politiki yayo y’ubwiyunge, maze amafaranga si ukumeneka mu bayobozi! Icyatunguranye, ni uko intambara y’abacengezi yo muri 1998 yari yarahitanye abantu barenga miliyoni mu majyaruguru, FPR yemezaga ko bishwe na FDLR. Icyo gihe yari iyobowe na Paul Rwarakabije n’abambari be. Nyamara bamaze kugera mu Rwanda nta wahingukije ikibazo cy’ubu bwicanyi. Abanyamakuru bagiranye ibiganiro na bo ,ntacyo bigeze babibabazaho! Perezida Kagame ntacyo yabivuzeho. N’abamurwanya muri iki gihe barimo Kayumba Nyamwasa wari chef d’Etat major, ntacyo yabivuzeho ! Impamvu wenda ni uko bazi ko atari Paul Rwarakabije na FDLR babikoze!

Kuva icyo gihe kugera mu mwaka wa 2009 urangira, nta wongeye kumva havugwa umuyobozi wa FDLR watashye. Inkubiri yo gutaha yongeye ejo bundi muri 2010. Abataha bose bavuga ko babitewe no kurambirwa ishyamba. Igitangaje ariko, ni uko barirambirwa gusa iyo amatora ageze!

2.Umwaka wa 2010.

 -    -     Habaye amatora.

-        - Abatavuga rumwe na FPR bayokeje igitutu ari bo Victoire Ingabire na Ntaganda.

-         - Ingabire yatashye mu Rwanda tariki 16/1/2010.

-      - Hagati aho Kayumba Nyamwasa yaje mu Rwanda aje gushyingura umubyeyi we asanga yarashyizwe mu kato anatumirwa kwisobanura muri Bureau ya FPR.

-         Tariki 19/2/2010 ibisasu bya mbere byaturikiye mu mugi wa Kigali.

-     - Tariki 26/2/2010: Kayumba Nyamwasa yahunze igihugu. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ryavugaga ko mbere y’uko ahunga igihugu, inzego z'ubutasi z'u Rwanda zamukoragaho iperereza ku byaha bikomeye by'ubugizi bwa nabi. Bidaciye kabiri, tariki 2/3/2010, mu itangazo Umushinjacyaha Mukuru yagejeje ku banyamukuru, harimo ko Lt Gen. Kayumba Nyamwasa, wari uherutse guhunga igihugu, ngo yakoranaga na Col. Patrick Karegeya mu bikorwa by’iterabwoba no guhungabanya umutekano w’igihugu. Mu byaha bombi bashinjwa, harimo kuba inyuma y’ibitero bya gerenade zaturikiye mu mujyi wa Kigali rwagati mu minsi ishize, ndetse n'izindi zaturikiye mu bice bitandukanye by'igihugu. Umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga yatangaje ko inzego z’umutekano zifatanije n’iz’ubutabera zifite ibimenyetso simusiga ku byaha biregwa aba bagabo bombi. Hagati aho Déo Mushayidi na we utavuga rumwe na FPR yatawe muri yombi i Burundi ashinjwa kuba inyuma y’ibitero bya za grenade. 

 
-    
Nk’uko bigaragara, ibintu byari bitangiye gushyuha. Tariki 21/6/2010, abantu batazwi bashatse guhitana Kayumba Nyamwasa bamurasiye muri Afrika y’epfo. Mu bakurikiranyweho icyo cyaha, harimo umukozi wa Leta y’u Rwanda, Pascal Kanyandekwe wari ushinzwe iperereza. Byazanye igitotsi mu mubano w’ibihugu byombi, uhagarariye Afurika y’Epfo mu Rwanda ahamagarwa gusubira mu gihugu cye, n’ubu ntaragaruka mu Rwanda. Nyuma hakurikiyeho ifungwa ry’abandi nka Victoire Ingabire Umuyobozi wa FDU Inkingi, Colonel Ngabo Rugigana murumuna wa Nyamwasa, Ntaganda Bernard umuyobozi wa PS Imberakuri n’abandi.

3.FDLR iba yinjiye mu mudiho.

Kuva aho bitangiye kuzurungutana, FDLR yagaragaye mu kwikirizanya na FPR. Tariki 28/9/2010 hatangajwe ko ngo hatashye Lieutenant Colonel Elie Mutarambirwa. Bukeye tariki 13/10/2010 hakurikiyeho Major Vital Uwumuremyi. Tariki 21/2/ 2011 twamenyeshejwe ko haje ibikonyozi bitatu bya ba Lieutenants Colonels: Abraham Bisengimana, Tharcisse Nditurende na Noel Habiyaremye. Muri ibi byumweru bibiri hamaze kuvugwa 29 baregwa na 5 batawe muri yombi. Igitangaje, ni uko kuva 2004 kugera 2009 nta musirikari ukomeye wa FDLR bigeze batubwira ko yatashye.

Dukwiye kwibaza impamvu baza iyo FPR iri mu bibazo ibakeneyemo. Icyo aba FDLR bo muri 2010 bahuriyeho bose ni uko bashinja abantu bose Leta ya Kigali yemeza ko bakorana na FDLR: Kayumba, Karegeya, Gahima, Rudasingwa, Rujugiro, Rusesabagina...hasigaye Colonel Ngabo!

Ugereranyije rero umwaka wa 2003 n’uwa 2010, usanga umwaka ushize aba FDLR baratashye ari benshi kuko bari bakenewe. Hari benshi bo gushinjwa ni yo mpamvu hahamagawe benshi bo kubashinja, n’ubu bigikomeza.

IBI SE BIHURIYE HE N’ITERWA RY’IBISASU?

 
Kugeza ubu abatangaje ko bazi ubitera ni babiri. FPR yemeje ko biterwa na Kayumba afatanyije na Karegeya, Victoire Ingabire na Mushayidi. Kayumba we yatangaje ko biterwa na FPR mu mugambi w’ikinamico ngo ibigereke ku bayibangamiye.N’ejo taliki ya 2 Werurwe 2011 Kayumba Nyamwasa yarongeye abisubiramo kuri Radio BBC Gahuzamiryango.
Reka duhere aha turebe ibishoboka.

Ihame tugenderaho ni irikoreshwa mu bugenzacyaha bwo ku isi yose. Iyo habaye icyaha hihutirwa kureba uwo gifitiye inyungu, bikaba bishobora gutanga icyererekezo cy’ahashakirwa umunyacyaha.

grenades

Ngizo zimwe muri za nkenya zikomeje guturikana abakene mu mujyi wa Kigali

 
Biramutse biterwa na FDLR.

Kuva ibisasu byatangira guterwa, FDLR ntacyo yungutse, ahubwo yarahombye. Yatakaje abakoloneli 6, umumajoro 1 n’abandi agahiryi ari bo bariya batashye. Muri abo FDLR yita ko bahanganye, ari bo FPR-Inkotanyi, nta wahitanwe n’ibyo bisasu. Muri make rero, nta nyungu FDLR yaba yarabikuyemo:ahubwo yarahahombeye bikomeye. Anketi ya mbere yo kumenya ubifitemo inyungu ntabwo mu by’ukuri ifata FDLR. Iyo iyo anketi iza kuba iyifata, bariya bakoloneli uko ari 6 n’umumajoro bakagombye kuba barabibajijwe kuko, nk’uko twese tubizi, byabaye bakiri mu buyobozi bukuru bwa FDLR. Kandi ntibahakana ko batabizi. Bemeza ndetse ko bamenyaga  ibyavugiwe mu nama zabereye mu Burayi, Amerika na Afurika y’Epfo. Ibi byerekana ko bari bizewe muri FDLR.

 Niba Kagame atabibabaza, ni uko azi ko ntaho FDLR ihuriye na biriya bisasu, keretse mu ikinamico abereye umutoza n’umukinnyi. Ikindi kandi, FDLR iramutse ari yo yateye biriya bisasu byose, yaba yarajagajaze igihugu, bivuga ko FPR nta bushobozi igifite bwo kurinda umutekano w’Abanyarwanda!

 Biramutse biterwa na FPR.

Abahutu

Aba bahutu ni bo bakorana na Nyamwasa koko ?

Iterwa rya biriya bisasu twebwe twumva byarafashije FPR kwikiza abayinengaga. Generali Kayumba Nyamwasa yarahunze, Mushayidi Dewo, Ingabire Victoire(FDU-Inkingi) na Ntaganda Bernard (PS Imberakuri) barafunzwe kandi aba bose bashyirwaho iterwa rya biriya bisasu. Abo Kagame yikangangaga mu ngabo z’igihugu na bo yarabumvishije: ab’ingenzi twavuga ni ba Generali Muhire ufunze na Karenzi wafunzwe akaza gufungurwa amaze kuvuga amagambo yo kwigura. FPR yihimuye kuri murumuna wa Kayumba, ibikora ishaka kumwumvisha. Abandi bayinengaga barishwe: Rugambage wo mu kinyamakuru Umuvugizi, Rwisereka wo muri Green Party , John Rutayisire n’abandi.

Muri rusange, iterwa ry’ibisasu mu mujyi wa Kigali n’ahandi hanyuranye mu gihugu ryagiriye akamaro FPR kuko ryayifashije gukubura mu mbere hayo no ku mbuga. Nk’uko Abanyamategeko babigenza iteka, iyo habaye icyaha runaka, mu iperereza babanza kwibaza bati “iki cyaha cyakozwe ni nde gifitiye inyungu?”. Akenshi bibageza ku kuri. Iterwa ry’ibisasu rero ryorohereje FPR akazi. Abayinengaga yarabishe, abandi barayihunga ibakurikirana n’iyo bahungiye, abandi irabafunga....kuri FPR ubwo amahoro arasagamba! Abasigaye twararuciye turarumira,ubwo FPR iba igeze ku mugambi wayo wo kuducecekesha kandi ni cyo yifuzaga.

Igikomeye kurusha ibindi, ni uko FPR yarangaje abantu ubu ntawe ukivuga kuri Raporo iyirega jenoside yakorewe impunzi z’Abahutu muri Kongo( Mapping Report).

Rugigana Ingabire

Coloneli Rugigana Ngabo na Victoire Ingabire ni bo batahiwe gushinjwa gufatanya na FDLR

Umwanzuro.

  
Aba ba FDLR bashya 29+5 biragaragara ko nta kindi bafatiwe, ni ukugira ngo batozwe gushinja Victoire Ingabire na Koloneli Rugigana Ngabo, murumuna wa Kayumba Nyamwasa. Ngiyo impamvu imanza zabo zihora zisubikwa ngo baracyari mu iperereza!

Uhereye kuri ibi bimenyetso tumaze kwerekana haruguru, ubwicanyi bw’ibisasu burahama FPR na Generali Pahulo Kagame, Umukuru w’igihugu. Naho FDLR ni agakingirizo ko mu ikinamico ry’ubwicanyi bwambura ubuzima Abanyarwanda b’inzirakarengane .

Bityo rero, Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko bumva ko bashaka amahoro arambye, bakwiye kuza tukishyira hamwe, tukamaganira kure FPR na FDLR bakomeje kutwicira abantu mu mukino w’ubugome iyo mitwe yombi ifitemo inyungu zidafite aho zihuriye n’inyungu rusange z’Abanyarwanda.

Ntituzakomeza guceceka cyangwa se ngo tube indorerezi z’ubugome bw’indengakamere bukorwa n'iyi mitwe yombi y’inkoramaraso. Rubyiruko ni wowe ubwirwa,ntabwo abakene bazakomeza kwicwa urubozo n’uruhongohongo . Byaba bibabaje.

Jean Baptiste Nzabahimana

Butare, Rwanda