INKURUZI Y’IGIKOBA
YIKURURIYE AMAKARA
Mushobora
kwibaza no kumbaza impamvu umutwe w’iyi nyandiko ari umugani. Mu bihe bisanzwe
burya umugani ugana akariho. None se igikoba kiramutse cyikururiye umuriro
iherezo ryaba irihe ? Ese imbeba byayindekeye bite igihe yihaye gukurikira
akaryoshye munsi y’urusyo ?
Reka
ntobore noneho mbagezeho inkuru irambuye.
Kera
na kare, ibikeri bikiremwa nta mwami byagiraga. Buri gikeri cyareshyaga
n’ikindi haba ku meza byirindaga kugira umururumba. Haba muri rubanda, byose
byatahirizaga umugozi umwe. Kandi iyo byahanaga gahunda, ku huriro icyahageraga
mbere y’ibindi cyarabitegerezaga, ndetse kikaba cyanahaborera. Ibi bihuje neza
n’imvugo ngiro nyarwanda abakurambere bakoreshaga iyo batubwiraga
bati : « Aho imfura zisezeraniye, ihatanze indi
irahaborera ».
Byitoramo
iby’inkwakuzi nk’intumwa za Runari muri Lonu ! Bigeze mu bikuyu by’Imana
biraruhuka, biboneraho kwisuganya mu magambo no mu bitekerezo mbere yo
kuvunyisha.
Mu gihe kitarambiranye, Imana
ifata ijambo. Ibibwirako yumvise neza ibibazo n’ibyifuzo byabyo. Iti:”nimugende
ejo mu museso nzaba naboherereje umwami wanyu.”
Bya bikeri bisezerana
akanyamuneza kenshi. Bigenda bibyina
insinzi mu mayira unyuranye. Bigeze ku mirenge yabyo, bishikiriza byene wabyo
igisubizo byahawe n’Imana.
Ngo bucye mu gitondo,
ibikangutse mbere y’ibindi birabukwa ingiga y’umuvumu mu cyuzi byari bituyemo.
Birashishoza bisanga ikiremwa nk’icyo kidasanzwe mu miryango y’ibikeri.
Icyarusazanye muribyo
gikubita agatwenge, kiriyamira kiti:”uyu ni we Mwami Imana yatwoherereje. Mu
ndagu nyinshi yarejejwe.” Burya ngo umwera uvuye i bukuru bucya wakwiriye hose.
Bya bikeri byose byavugiye icyarimwe, Amavi ku itaka, biti: “turakuramya twese
Mwami w’ibikeri. Uragahorana Imana n’ubugingo” Bitegereza ko umwami wabyo
yabisubiza biraheba. Bimwe bishishikariza ibindi kugira ukwihangana, ko yenda
kubera urugendo rurerure umwami yakoze, ashobora kuba yaguye agacuho, bityo
amavu n’amavunane akaba adatuma abasha kuvuga.
Iminsi irahita, ibihe biha
ibindi, bya bikeri bibona umwami wabyo ntava aho ari. Ibyinkubaganyi bitangira
kumusimbukira ku mugongo. Aho kwiseganya, akibira mucyondo. Kera kabaye,
Injyanama iraterana, isanga igomba gufata icyemezo cyo gusubira kureba Imana kuko
bitumvikanaga ukuntu byaba byarahawe Umwami ntamwete urangwa no guhora aryamye,
atarya, antanywa, atavuga, atanakina.
Ku munsi wa ntagisibya,
birindwi muri byo bifata inzira no ku Mana. Bimaze kuvunyisha, bihabwa nanone
intebe itagira intebu kuko byagaragaje ko bifite ubutumwa bwihutirwa.
Imana ntiyazuyaza, ibibaza
ikibigenza. Byose icyarimwe, biti: “ntitugikeneye uriya mwami waduhaye, kuko
ntacyo ashoboye” Ni umunebwe mu rwengo rwohejuru, mbese ameze nk’ikigarasha.
Imana ikimara kubyumva,irabigoragora, ariko biba iby’ubusa, ibikeri binangira
umutima byanga kuva kwizima. Imana iribubuza, iti: “ibyo nabyo, burya kayice
iva mu kanywa ka nyirayo”. Niba mushaka umwami mwibonamo, ushobora kuzajya
abazimanira ikiboko mu mwanya w’igikoma, ndamubaha nta kabuza.
Mbere y’uko bishyika imuhira
inkuru yari yasesekayeyo kera. Intasya idateba mu kuguruka, yari yanyarukanye
iyo nkuru nk’aho ari mudasomwa.
Inama birayinoza, bifata
ingamba zo kwirinda no kurinda urubyaro ryabyo.
Bukeye, byohereza izindi ntumwa kureba Imana ngo biyiture akaga
n’akarengane byatewe n’uwagombye kubirengera.
Imana ikimara kubyumva,
ikarabira imbere yabyo ibyumvishako itabereyeho guhora ihindagura abami. Kandi
ko buri mwami afite inshingano ze. Ko igihe yazitezutseho, abo ashinzwe nibo
bagomba kumwambika urumukwiye. Iti niba rero mwebwe mwa bikeri mwe mutabasha kwikuriraho
uwo mwami gica, nimwemere abategeke.
Iyi nkuru ni ndende,
nagerageje kuyihina ngo mbone uko nyitwara mu ruhago. Natekereje kuyibagezaho
ngira ngo nyisangire namwe cyane cyane nyigerenya n’abaturage nyarwanda hamwe
n’abayobozi babo.
Muri za 57, abari ku ibere
barivumbuye ngo ntibagikeneye umwami ufata ibyemezo huti huti. Kuberako Karoli
RUDAHIGWA yari yaratangiye kumva akababaro k’imbaga nyamwinshi yari yarakandamije
n’ingoma nyinshi za cyami zagiye zisimburana mu Rwanda. Bwarakeye Rudahigwa
baramunywesha. Ibyamubayeho benshi muri mwe murabizi.
Nka bya bikeri, abanyarwanda
baratakamba, Iyo hejuru ibaha undi mwami. Yaje yambaye impantalo yitwa
Repubulika n’ishati ya Demokarasi. Amazina ye akaba Geregori KAYIBANDA.
Yiberaho, rimwe na rimwe
abanyarwanda bagashaka kumukora mu jisho, abandi kumusimbukiraho nk’ak’ibikeri
n’ingiga y’umuvumu. Iminsi irayita indi irataha, abanyarwanda bati; umwami
nk’uyu turamurambiwe, dukeneye undi”
Intumwa zirikora zisanga
Imana (ubu yarabatijwe yitwa Amerikalonu mwene Kanyaburayi). Imana ibabaza niba
bazi neza ibyo basaba. Bose bavugira icyarimwe, nka bya bikeri, bati:” ntawundi
dushaka uretse FPR n’Afandi wayo”.
Imana irongera iriburabuza
iti:”kayice iva hehe?” Kanyarengwe wari hafi ayisubiriza mu gutwi agira ati:”
mu kanwa ka nyirayo”. Imana iti: “urabyivugiye”.
Umwanzuro urafatwa. Itegeko
teka rirandikwa, riterwaho ibinkumu n’imangu. Imana iti haracya kabiri umwami
mushaka namubagejejeho. Kuwa 19 Nyakanga 1994, Umwami musya arima. Pawulo
KAGAME, yimana n’abambari be bose. Ingoro ye ayita ICYAMA kizira ucyiyama, kuko
iyo kirakaye gicyamura bose.
Bwarakeye ibyo bitaga urunyezi
biba byabaye urukonda. Abaraguzamutwe batangira gukwiza ibihuha, ngo
abanyarwanda barozwe. Byahehe byo kajya, ko ahubwo nka bya bikeri ko umwami
abanyarwanda bahawe yatangiye kubarya. Abashoboye kumucika bakaba barahungiye
mu binogo by’ishyanga inyuma y’ishyamba kuko imyobo ya hafi yayirimbuza
burende.
Abwirwa benshi akumvwa na
bene yo.
Nzabagezaho indi nkuru mu
minsi yavuba.
Yari Joni BALIGBE
Kigali, kuwa 23 Gasyantare 2011