Raporo y’ibyakozwe n’Umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi Taliki ya 26 Mutarama 2010

imidugudu

Umuyobozi Mukuru wa FDU inkingi, Madamu Ingabire Victoire Umuhoza, yagendereye umudugudu wa Rweru, mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Uburasirazuba, ku birometero 50 uvuye mu mujyi wa Kigali.

 Aganiriye n’abaturage, yasanze ikibazo cy’ubutaka buturwa kiremereye kuko abatuye uwo mudugudu bamwe ari impunzi zavuye muri Tanzaniya zikahatuzwa. Bamwe muri izo mpunzi barubakiwe, abahageze mbere bo amaso yaheze mu kirere.

Ubutaka bwaho ni bubi ku buryo nugerageje gushinga ibiti biribwa n’umuswa kandi nta n’amazi bafite ngo babe bakwibumbira amatafari yo kubakisha.

Ako Karere kadakunze no kugwamwo imvura, abo baturage bafite ikibazo cy’inzara.

Avuye muri urwo rugendo yahagaze ku Kicukiro asura Koperative y’abategarugori baboha uduseke. Yasanze bafite ibibazo m’ukugurisha ibintu byabo no kuba ntaho bakorera bafite.

 
Ibiro by’Umuyobozi mukuru
Kigali - Rwanda

umuduguduThe FDU chair person, Mrs Victoire Ingabire Umuhoza, today visited the town of Rweru, in the district of Bugesera situated in the western province, 50 Kilometres from the capital city Kigali.

Speaking to the local villagers, she found out that there is a heavy issue of land especially the land for people’s resettlements for the residents of that small town who are mainly refugees that returned from Tanzania and were settled there. Some of those refugees got support to build their houses but those who arrived before these refugees are still waiting a decision to date.

The soil is very bad that even those who try to lay wooden pillars for construction they get eaten by the termites. There is not even enough water so that instead they can mould mud bricks to use for building. The area is also a dry land where the rain is very scarce; therefore there is another problem of famine.

From Rweru, she made a stop in Kicukiro and visited a women cooperative that makes traditional peace baskets. These women shared their problems of inability to sale their products as well as not having a permanent space of working.

Office of the chairperson
FDU-Inkingi – Kigali