Raporo y’ibyakozwe n’Umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi 

Taliki ya 23 Mutarama 2010

Umuhoza n'umunyamakuru wa RTBF

Muri iki gitondo cyo kuwa gatandatu, taliki ya 23 Mutarama 2010,  Umuyobozi mukuru wa FDU- Inkingi , Madamu Ingabire Victoire  Umuhoza, yabonanye n’umunyamakuru wa RTBF yo mu Bubiligi, Madamu Françoise Wallemacq.

Mu kiganiro bagiranye mu gihe cy’iminota mirongo ine n’itanu, Umuyobozi mukuru wa FDU Inkingi yashimangiye amatwara y’ishyaka ryacu n’ibyo yiyemeje kugeza ku banyarwanda. Ibyo bavuganye kandi byarebanaga n’ibi bikurikira:


-     Impamvu FDU-Inkingi yiyemeje kuza gukorera mu Rwanda;

-    Uko FDU-Inkingi ibona Ubwiyunge bw’abanyarwanda;

-     Ikibazo kirebana n’ubusumbane bukabije hagati y’agatsiko kihariye ubukungu bw’igihugu n’umubare munini w’abanyarwanda uba m’ubukene bukabije. Icyo kibazo nacyo kikaba gishobora kuba isoko y’umutekano muke mu gihugu. Mu Rwanda habibwe imbuto y’ubwoba, ku buryo abanyarwanda bakuwe umutima no kuyoboreshwa igitugu.

-     Ubutegetsi buriho bwiyemeje kugira ubwoko bw’abanyarwanda ikintu cy’ubwiru (tabou) ariko mu nyandiko zabo nyinshi bakabivuga ukundi nk’aho bavuga ko ishyaka ryemererwa kwandikwa iyo rigamije ubumwe bw’amoko yose ari mu Rwanda;

-     Amatora ya perezida wa Repubulika ateganijwe kuba mu Rwanda muri Kanama 2010;

-     Ikibazo kirebana n’itegeko rigenga amatora ritarasohoka.

Umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi yagarutse cyane ku bintu bitatu :

1.      Ingoyi  y’ubwoba iranga abanyarwanda ku buryo ibabuza kwisanzura no kuvuga ibibazo bibugarije.

2.      Itegeko rigenga amatora ritaremezwa.

3.      Komisiyo y’amatora igizwe ahanini n’abayoboke ba FPR, ari nabo bazitegurira impapuro zizakoreshwa mu matora, ibyo bikaba ntakizere bitanga ko amatora azaba mu buryo budafifitse.

Umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi yasobanuye ko impamvu biyemeje kugaruka mu Rwanda no kuzagira uruhare mu matora  y’umukuru w’igihugu ari ukugira ngo batabare Abanyarwanda babaha uburyo bwo kwihitiramo. Niba koko abenshi mu banyarwanda barambiwe cyangwa se badashyigikiye ubu ubutegetsi bamaranye imyaka irenga 15, turagira ngo tubahe uburyo bwo kubusezerera mu mahoro.

 

Ibiro by’Umuyobozi mukuru

Kigali - Rwanda