.
Inkingi
Forces Démocratiques Unifiées
United Democratic Forces

Tel: +250785836000  

Fax: +31847450374

fdu.inkingi.rwa@gmail.com   www.fdu-udf.org

 

 

Ibyakozwe na FDU-Inkingi kuli uyu munsi, taliki ya 19 Mutarama 2010

-------------------------------------------------------------------------------------------------

Uyu munsi kuwa kabili, tariki ya 19 Mutarama 2010, umuyobozi wa FDU-Inkingi, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza,  yari yateganije  kuli gahunda  ibi bikurikira, birimo - Kubonana n'abanyamakuru  - guhera saa ine n'igice (10:30),  uwa Radio Deutsche Welle,  Bwana Rushingabigwi Emmanuel n'uwa  Thomson Reuters mu Rwanda, Bwana Hereward Holland, guhera saa munani (14:00)  muli Hotel Serena i Kigali.

Mu masaa tanu n'igice (11:30), Madamu Ingabire Victoire aherekejwe n'abandi bayoboke ba FDU-Inkingi mu Rwanda, bagiye kwiyandikisha ku biro bya secteur Kinyinya, akarere ka Gasabo mu mugi wa Kigali , babonana na Bwana James Shema akaba ariwe Sekreteri mukuru w'iyo secteur. Yasobanuriye abo muri FDU-Inkingi ko abaturage biyandikisha mu tugari n’ inshingano z’ abaturage batuye akagari. Akaba yaboneyeho kudusaba ko kuwa gatandatu, taliki ya 30 Mutarama 2010 twazahurira ahazagenwa gukorera umuganda.

 Abo banyamakuru bose bagarutse ku kibazo kivugwa cyane muli iki gihe cy'uko Leta y'u Rwanda yarakajwe n'uko Madamu Ingabire Victoire, mu gihe yasuraga Ikigo cy'urwibutso rwa Jenoside kili ku Gisozi, yavuze ko FDU-Inkingi yemera ko habayeho ibikorwa by'ubwicanyi kuburyo bwinshi mu Rwanda ariko iby'ingenzi bikaba jenoside yakorewe abatutsi n'ibikorwa by'itsembatsemba ryakorewe abahutu. Yakomeje asobanura ko kurenza ho kuli ibyo byabaye birushaho kudindiza inzira y’ubwiyunge no gushimangira amahame ya demokrasi FDU-inkingi yiyemeje gushyira mubikorwa.

 
Ibindi bibazo bibanzeho ni gahunda ya FDU-Inkingi mugutegura amatora. Mme Ingabire yabasubije ko iyo gahunda yashyirwa ahagaragara nyuma yo kwandikishwa kw’ ishyaka. 

Yarangije gahunda z'uwo munsi abonana n'umukuru wa projet y'igihugu igamije gutanga indangamuntu (NID Coordinator), Bwana Nyamulinda Pascal. Akaba yasobanuriye abo FDU-Inkingi amavu  n’amavuko y’ umushinga wo gutanga irangamungu nshya, ibibazo uwo mushinga uhura nabyo, n’ ingamba zifatwa kugirango ibyo bibazo bikemurwe. Akaba yasezeranyije abo muri FDU ko amarangamuntu yabo atazatinda kuboneka.

Joseph Ntawangundi

FDU-Inkingi mu Rwanda