Raporo yo ku itariki ya 1 n'iya 2
Werurwe 2010
Tariki ya 1 Werurwe ,Madamu Ingabire Victoire Umuhoza yaganiriye
n’abanyamakuru bo muri Canada , mu Budage no Bwongereza. Bakaba
baragarutse ku bibazo bagiye bahura nabyo kuva bagera mu Rwanda tariki ya
16 Mutarama kugeza uno munsi harimo: uko bakubitiwe ku biro bya segiteri ya
Kinyinya, ibyifungwa rya Joseph Ntawangundi ,itumizwa ku biro
bya Polisi inshuro zigera kuri 3 nibyo police imubaza, n’ibibazo bijyanye no
gukorera politiki mu Rwanda igihe bigaragara ko ubutegetsi butiteguye guha
urubuga abatavuga rumwe nabwo.
Tariki ya 2 Werurwe Saa Tanu, Madamu Ingabire Victoire
Umuhoza yabonanye na Ambasaderi w’igihugu cy’Afurika y’epfo.
Baganiriye ku bibazo bitandukanye. Icy’ingenzi ni ikibazo cya
Demokarasi mu Rwanda, n’inzitizi zituma ishyaka FDU-INKINGI ritemererwa
gukora politiki ku mugaragaro mu gihugu.
FDU INKINGI
KIGALI
www.victoire2010. com
www.fdu-rwanda. org