Ibitabo by' Umuco |
Nongeye kubibutsa ibitabo, n'utarabimenye abonereho kubimenya.
Uretse kumenya ngo dusigasire umuco nyarwanda, hari bamwe byafasha
kwandika imikoro yabo mu mashuli. Musangire byose na bose!
Mukomere!
Froduald Harelimana, PhD
St Louis, MO
USA
1."Nkurahurire ku muco", 1998, 100
pages
Gikubiyemo byinshi birimo ubumenyi bw'u Rwanda n'ikinyarwanda, umuco
n'imibereho nyarwanda bishingiye ku mazina,
imvugo, ibiryo,
umulyango, urugo, isano, uburere, imirimo, imico, imyifatire,
gusabana kw'abanyarwanda mu
gitaramo, ibirori n'ubukwe, imibereho ya
kera ishingiye ku myuga, imiturire,
imyambarire n'ibindi.
Nagituye urubyiruko rw'Abanyarwanda rukurira mu buhungiro ntirubone
uburyo buhagije bwo kuvuga ikinyarwanda
no kumenya byinshi
by'imibereho y'Abanyarwanda
n'umuco nyarwanda.
Ikiguzi ni amadolari 15 na postage.
Baza rubanda15@yahoo.
com
2."Horana Ijambo", Nyakanga 2002, pages 72.
Ni igitabo kibavungurira kuri bimwe ku mvugo z'abanyarwanda
n'ikinyarwanda.
Kibimburira ku mwanya w'ijambo mu muco nyarwanda. Gikomerezaho
kigaragaza bimwe mu bigize imvugo ndangamuco z'abanyarwanda, hanyuma
kigatondagura imvugo zinyuranye z'icyamamare zavuzwe cyangwa zitiriwe
abantu bavuzwe cyangwa batahishuwe, n'imvugo zitiriwe udusimba
n'ibintu.
Iki gitabo kandi kirabagezaho imvugo zidasanzwe zivuga abantu zo mu
ndirimbo z'abakuru, iz'abana n'urubyiruko.
Ikiguzi ni amadolari icumi ($10.00)na postage:
Baza rubanda15@yahoo.
com
Ibi byo mu kinyarwanda biboneka i Montreal n'i Bruseli, uwabishaka
yanyandikira nkamurangira aho yabisanga.
3.Rwanda:Society and culture, 1997, 218 pages
This book compiles varied topics on Rwanda to help readers
holistcally understand many interrelated aspects of a traditional and
modernizing African society. It guides readers to capture the
lifestyles, traditions and culture of a developing nation as being
transformed by western-driven modernity.
Price: $20.00 and
postage.
Contact me on rubanda15@yaho0. com