IBISOBANURO KUNDAGU ZA MAGAYANE



Dear netters,

Iyo ndebye ibirikubera mu Rwanda, biranyereka nta kabuza ko ingoma ya Pahulo irimo iregera
indunduro nk'uko Magayane umwana w'Umukonya (icyitwaga Gatonde) kwa Kanyarengwe yabihanuye.

Uyu Magayane ni umuhanuzi nka Yeremiya wo muri Israel kuko yavugaga ibibi bizaba ku gihugu cye
agatotezwa agafungwa akaza no kwicirwa mu munyururu azize ko nta nsinzi ahaye ingoma ya
Kinani I Habyara alias Gisunzu.
Mu bintu byari bisigaye nabwiwe n'umusirikari wari instructeur commando wo mu kigo
cy'i Kanombe wafunganywe nawe (muri 1981-1990 azira ko yari aziranye na Lizinde) hari ibi:

1 - Umugabo w'umuhutu uturuka kwa Prezida Habyarimana niwe wagombaga gutegeka Urwanda akuyeho
abantu bafashe ubutegetsi Habyara amaze gupfa; kandi bakaba bari gutegeka ibyumweru bibiri
(urebye ni 2 weeks koko bategetse kuko bagiyeho le7/4/94 bava muri Kigali le 21/04/94).
Uyu mugabo yagombaga kuvaho abanyarwanda bamwangiye rimwe (aha wenda twavuga ko abadepite
bamuvanyeho bari bahagarariye Rwanda yose!!!) Iri hirikwa ry'ubutegetsi bw'abahutu
yarigereranyije n'imvura izagwa iminsi itatu (ahari ni imvura y'amasasu
yatangiye 6/04/1994-3/07/1994 bingana exactly na 3 months)

2 -Abantu bagombaga guhungira mu majyepfo kuko ariho hari heza ariko icyo gihe bagombaga
kuzataha nabi (abahungiye i Bukavu bimukanye n'amabati y'amazu yabo ariko bagarutse bavuye
Tingitingi; twakwongeraho n'abahungiye za Kibeho...); abagombaga guhungira mu majyaruguru
bagombaga kugenda basimbuka imirambo myinshi (Nzove na za macinya z'i Goma) ariko bakazataha
neza (abahungiye za Mugunga na za Kibumba batashye bakirwa na Prezida Bizimungu;
uretse ko hari abatinze gutaha Mukotanyi akabanyuraho).Icyo Magayane yari yavuze kindi ni
uko nta mupaka wagombaga kuba uri hagati y'Urwanda na Zayire (Kongo).

3 -Ingabo zatsinzwe ntabwo zagombaga gutaha zitsinze intambara. Yavuze ko hari bamwe mu ngabo
zatsinzwe bagombaga kugerageza gutera intambara mu majyaruguru y'Urwanda ariko
bagatsindirwa ku Kirenge (ashobora kuba yarashakaga kuvuga hariya kuri Pensez-y )
bagatuma Ruhengeri iterwa itabi (aha twavuga ko abantu benshi bapfuye ariko twakwongera ho ko
intambara y'abacengezi ariyo yatumye abaturage bo mu Ruhengeri babajyana mu midugudu ku ngufu
amatongo yo guterwamo itabi akaba ari menshi).

4 -Ingabo zatsinzwe zigomba kuzataha zitarasana kandi ingabo izagerageza kurasa izirasa.
Ibi nabyo ntabwo bisobanutse neza ariko biragaragara ko bariya ba General Amani baherutse
kwireportinga ari bimwe mu byagombaga kuba.
Naho ubundi ntihazagire ubabeshya ngo azagaba igitero aturutse hanze. Never never..........

5 -Umugabo uzaba yaravanyeho Prezida w'umuhutu uturuka kwa Habyara azavanwaho nawe
n'imyigaragambyo ikomeye cyane izaturuka mu mpande zose z'igihugu kuburyo atazarya
imisaruro ibiri y'amasaka (peut-être 2 mandats).
Iyo myigaragambyo izahitana abantu benshi kuko ntaho bazashobora guhungira kandi imipaka
yose y'Urwanda izaba yugarijwe n'abanzi b'abanyarwanda. Uwo Prezida nawe azayigwamo
ashaka guhunga (ntabwo nibuka neza uko yavuze ariko ashobora ngo kuzicishwa icyuma).


Ibimenyetso bizagaragaza iyo minsi ya nyuma ni ibi:

- Abantu bazaba bacuranwa umutungo w'igihugu
- Amazu azaba azamuka mu mugi wa Kigali ameze nk'ibihunyo ( mushrooms/ champignons)
- Hazatera inzara itagira aho bahahira
- Impunzi zose zo muri aka karere zigomba kuba zimaze gutahuka ku buryo yavuze ko
iyo ntambara izarokoka gusa abazaba barahungiye hakurya y'amazi magari.
- Umuntu bazajya bamuha akazi ka Leta akange ahubwo ahunge
- Abashomeri bazaba ari benshi cyane..

Hanyuma abantu bazaba bashoboye guhonoka iyo ntambara bazafashwa na Loni amatora azatuma
batorera icyarimwe (unanimité) umuntu uzaba ari mu gihugu cyo hanze. Azaza ari umuntu
utarigeze ategeka na rimwe. Amahanga azamufasha kwubaka Urwanda ruzaba rutemba amata n'ubuki
kandi Magayane yavuze ko icyo gihe nta bwoko buzaba bugihari.

PS: Magayane yavuze ikindi ikintu ntacyibuka neza avuga ko Bizimungu cyangwa Kagame azaba
abaye uwanyuma mu bwoko bwe uzaba ayoboye Urwanda.
Ninjya nibuka ibindi uwo musirikari yambwiye nzajya mbibagezaho. Kandi uwo musirikari
yahitanywe n'intambara ya 94 kuko yari yarenze ku mabwiriza ya Magayane yo
kuzitonda mu ntambara.

Ibi byavuye kuli Forum: Democracy Human Rights@yahoogroopes.fr