Rwanda: 'Ibirayi birya umugabo'

BBC 9 Ukw’icumi na kabiri 2016

Haut du formulaire

Ibirayi

                  Ikilo kimwe cy’ibirayi kigurwa amafranga ari hagati ya 220 na 250 y'amanyarwanda

Mu Rwanda, abaguzi barinubira igiciro gihambaye cy’ibirayi ku masoko yo mu Rwanda mu gihe byafatwaga nka kimwe mu bigize ifunguro rya buri munsi.

Impamvu z’iri zamuka ziratandukanye ariko iz’ingenzi zivugwa ni ihindagurika ry’ikirere ryagize ingaruka ku musaruro .

Mu isoko rya Bazirete mu nkengero z’umujyi wa Gisenyi abacuruzi b’ibirayi barwanira abaje guhaha.

Igiciro basaba ku kilo kimwe cy’ibirayi ni amafranga ari hagati ya 220 na 250 y'amanyarwanda.

Ibintu bidasanzwe muri aka gace gasanzwe kazwi nk’ikigega cy’igihugu mu bijyanye n’iki gihingwa .

Aha ariko ni mu gace bihingwamo, mu bindi bice by’igihugu ho ibiciro birushijeho kuzamuka, hari aho ikilo cy’ibirayi cyageze ku mafranga 400 nyamara mu gihe kitagera ku mwaka kitararengaga amafranga 100.

Umunyamakuru wa BBC Great Lakes, Jean Claude Mwambutsa, yaganiriye n’umugabo yasanze wikuye agashati nk’utumva imbeho yo muri aka gace k’imisozi miremire, ariko arabagara ibirayi, amubwira ko ikibazo cy’ikirere ari cyo cyatumye umusaruro w’ibirayi uba mutoya .

Umuhinzi wibirayi

                                         Uyu mugabo avuga ko ibirayi birya umugabo

Avuga ko nawe bimugora kurya ku birayi kandi abihinga.

Kuri we ngo ibirayi biribwa n’umugabo.

Ibi kandi abihurizaho n’abandi bagore babiri tubonye hafi ye batera umuti mu murima w’ibirayi

Nubwo batunga agatoki ikirere nk’impamvu yatumye umusaruro ugabanuka aba bahinzi ngo basanga iyi atari yo mpamvu yonyine yazamuye igiciro cy’ibirayi.

Hari abavuga ko amashyirahamwe acuruza ibirayi kandi atagizwe n’abahinzi afite uruhare runini mu izamuka ry’ibiciro byabyo.

Ntibyoroshye kumenya ba nyiri aya mashyirahamwe kuko ku ruhande rumwe yitirirwa abahinzi nyamara bavuga ko ari yo abahombya .

Ku ruhande rwa Ministeri Francois Kanimba y’ubucuruzi na ho bemera ko ibirayi byabaye bike ku masoko ariko ngo si byinshi babikoraho.

Umucuruzi wibirayi

Isoko rya Bazirete mu nkengero z’umujyi wa Gisenyi abacuruzi b’ibirayi barwanira abaje guhaha.

Izamuka ry’ibiciro by’ibirayi ryateye induru nyinshi ku masoko yo mu Rwanda.

Ni igihingwa cyahabonekaga ku bwinshi cyane cyane mu majyaruguru y’igihugu ariko kikanaba icy’ibanze ku ifunguro rya benshi mu Banyarwanda .

 

Tweet