Ibibazo
by’Ishyaka FDU-Inkingi |
|
Mu Rwanda, Ishyaka
FDU-Inkingi, rifite ibibazo by’inzitane. Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu
Rwanda, FDU-Inkingi, ryiyemeje gutahuka, rigakorera politiki imbere mu gihugu.
Ku nshuro ya kabiri, nti ryahawe uruhushya rwo gukora inama rusange yo
kurishinga k’umugaragaro. Uwo munsi nyine, ryarabuze aho rikorera ikiganiro
n’abanyamakuru.
Ku itariki ya 12 z’ukwezi
kwa 3 mu mwaka wa 2010, iryo shyaka ryagomba gukoresha inama rusange irishinga.
Kuri uwo munsi, akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, aho iyo nama
yagombaga kubera, kandikiye iryo shyaka karimenyesha ko ritagomba kuyikoresha,
mu gihe umuyobozi waryo Mme Ingabire Umuhoza Victoire, afite ibyaha
akurikiranweho na polisi y’u Rwanda.
Kuri uwo munsi kandi,
ikiganiro n’abanyamakuru iryo shyaka ryagombaga gukoresha nacyo nti cyabaye.
Yaba kuri Hotel
Nyuma y’ibyo bibazo,
umuyobozi wa FDU-Inkingi, Mme Umuhoza Ingabire Victoire, avugana n’Ijwi
ry’Amerika, yadutangarije ko babaye bashyizeho komite y’agateganyo, izabafasha
mu nzira ya demokarasi biyemeje. Iyo komite irangajwe imbere nawe.
Ishyaka FDU-Inkingi ryageze
mu Rwanda ku itariki ya 16 z’ukwezi kwa 1 mu mwaka wa 2010. N’ubwo ritari
ryemerwa mu Rwanda, ryamaze kwemeza ko Mme Umuhoza Victoire, Perezida waryo,
ariwe uzaribera umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika, ateganijwe mu
Rwanda ku itariki ya 9 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2010.
Source : http://www.voanews.com/