Ibaruwa
ifunguye Diane Rwigara yandikiye Paul Kagame
ku kibazo cy'abacikacumu FPR ikomeje kwica mu Rwanda!
Nyakubahwa Perezida Paul Kagame Village Urugwiro – Kacyiru
Kigali - Rwanda
Kigali, Tariki 15 Nyakanga 2019
Nyakubahwa,
Nyuma
yo kumenya urupfu rw’umucungagereza witwa Mwiseneza Jean
Paul bakundaga kwitaNyamata, wishwe urw’agashinyaguro atewe ibyuma ndetse agacibwa
n’umutwe tariki ya
10
Kamena 2019, nasanze nkwiye kuboherereza iyi baruwa. Mwiseneza twari dusanzwe tuziranye,tuganira.
Yishwe hashize igihe gito tumaze kuvugana ku mwuka mubi warangwaga murigereza ya Mageragere
ku buryo benshi mu bahafungiwe bahakomerekeye bikomeye.
Nyakubahwa, Mwiseneza yari yaracitse ku icumu
rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yapfushije abo
mu muryango we bose arokoka wenyine na mushiki we. Umubiri
we wari wuzuye
ingumaz’imihoro yatemeshejwe muri Jenoside.
Ikibabaje ni uko atari we wa mbere wacitse ku icumu rya Jenoside wishwe, ahubwo
harin’abandi benshi bavukijwe ubuzima n’abagize inzego zishinzwe umutekano.
Abacitse ku icumubamaze kwicwa ni benshi ku kigero giteye impungenge (murebe urutonde ku mugereka).
Harin’abandi bapfa batari abacitse ku icumu. Icyakora muri iyi baruwa ndibanda ku bacitse kuicumu kubera ko turi
mu cyunamo cy’iminsi 100 tunibuka ko hashize imyaka 25
habayeJenoside yakorewe Abatutsi muri
1994.
Nyakubahwa, nahisemo kuba ari mwe ngenera iyi baruwa ibagezaho aya makuru ahangayikishijecyane kubera ko inzego nka
CNLG cyangwa imiryango nka Ibuka yakabaye iharanira ubutaberabw’abacitse ku icumu ikunze kugaragaza ubwoba no
gutinya kubwiza ukuri ishyaka riri kubutegetsi. Kimwe n’izindi nzego ndetse n’imiryango byitwa ko byigenga ariko bikorera kumabwiriza aturutse
“hejuru”.
Nyakubahwa, ku bigaragara leta yacu yiyemeje gukomeza kuzirikana abacu twakundaga bazizeJenoside.
Kandi koko ibyo birakwiye. Dukwiye gukomeza kwibuka tuniyubaka nkuko Ubuyobozibubidushishikaririza.
Ariko se Nyakubahwa Perezida, abenshi muri twe baziyubaka batebarenganywa, batotezwa, banyerezwa, bicwa?
Kuki abarokokeye muri ariya mahano ya Jenoside batitaweho nk’abayazize?
Kubera ikiicyubahiro gihabwa abapfuye kidahabwa abakiriho? Kuki izi mpuhwe dufitiye abaguye
muri buriya bwicanyi bw’indengakamere tutazigirira ababurokotse?
Tuzakomeza kuvugaabapfuye tudashobora no kuvugira abakiriho?
Nyakubahwa, u Rwanda rwashimagijwe n’amahanga kubwo gukuraho igihano cy’urupfu.
Kandinatwe nk’abenegihugu byaduteye ishema.
Ari nayo mpamvu bitumvikana ukuntu imiramboikomeje gutoragurwa hirya no
hino
mu gihugu. Nyakubahwa, nkamwe mutuyoboye kukimudahana cyangwa ngo mwamagane abakora aya
marorerwa ahubwo mugasa nk’ahomuyashyigikiye nk’uko mwabikoze mu ijambo mwavugiye i Rubavu tariki ya
10 Gicurasi 2019?Abo mukuriye babifata nk’icyitegererezo.
Mu muhango wo gushyingura Mwiseneza, umuyoboziwa Gereza ya Nyarugenge
Chief Superintendent Iyaburunga Innocent yavuze amagamboyumvikanisha ko Mwiseneza
ariwe wizize aho yagize ati “…ni wowe ugomba kwimenyeraumutekano, ugomba kumenya uwo uriwe,
ukamenya uko witwara, ukamenya ibyo uvuga,n’aho ubivugira…”
Nyakubahwa, nari nzi ko “Never Again” / “Ntibizongere ukundi” bivuze ko nta marasoy’Umunyarwanda
azongera gupfa kumeneka. Cyangwa byaba ari imvugo nziza igenewe kurangazaabanyamahanga?
Kuko uko bigaragara ubuzima bw’Abanyarwanda nta gaciro bufite.
Hari ikintu twese twagombye kwirinda no kwamagana: Kugoreka amateka, gupfobya no guhakana
Jenoside yakorewe Abatutsi byaba mu magambo cyangwa mu nyandiko. Icyakora,
ntakuyipfobya kwasumba kwambura ubuzima abayirokotse.
Nyakubahwa, ndacyabashimira cyane Mwebwe n’ingabo za FPR kuba mwarahagaritse Jenoside.
Ariko nkunze kwibaza niba guhagarika ariya mahano bitanga uburenganzira bwo
gushyiraiterabwoba ku bayarokotse. Abanyarwanda barababaye bihagije, babonye ababo babicirwa mumaso;
rwose, Nyakubahwa Perezida, ntibakagombye gukandamizwa n’abababohoye.
Babwirende? Baregere nde? Batakire nde? Mu gihe abakabaye babatabara ari
bo babahohotera.
Nyakubahwa, dukunda gutunga agatoki umuryango mpuzamahanga kuko watereye
agati muryinyo
mu gihe cya Jenoside. Ariko natwe uyu munsi nyuma y’imyaka 25 turahatirwa
kwiberaba “ntibindeba” mu gihe Abanyarwanda barimo guhitanwa na politiki yuzuye ubugomen’urugomo.
Ese bizakomeza gutya kugeza ryari? Nyakubahwa, njye mbona umuntu wese uvugako akunda igihugu ariko ashyigikiye
aka karengane abeshya Abanyarwanda kuko ntawakunda
igihugu adakunda bene cyo.
Ingabo za FPR Inkontanyi zirangajwe imbere namwe Nyakubahwa, zahagaritse Jenoside muri
1994. Ndabinginze ngo mudufashe guhagarika izi mpfu za hato na
hato kuko ububasha,n’ubudahangarwa bwanyu bubibemerera. Imiryango
myinshi iri mu gahinda
n’akababaro kenshikubera kubura ababo. Mu minsi ishize mwatambukanye isheja mu bukwe bw’umukobwawanyu mwiza Ange; abakobwa
biciwe ba Se bo ntabwo bazagira
ayo mahirwe ku munsiw’ibirori byabo.
Mbifurije akazi keza.
Shima Diane Rwigara
PS: Birashoboka ko nahura n’akaga gakomeye kubera iyi baruwa. Ariko Nyakubahwa,mugerageze kunyumva;
mu Rwanda ubuzima ntibworoshye, cyane cyane iyo umuntu ahoraahangayikishijwe n’ibyago bishobora
kugwirira abamuri hafi. Mu gihe nateguraga iyibaruwa hari benshi nibutse barimo Muyenzi Thadeyo twakoranaga
(nawe warokotseJenoside) wanyerejwe n’inzego zishinzwe umutekano hashize imyaka irenga ibiri.
Nanubuturacyategereje kumva agakuru k’aho
yaba aherereye.
Bimenyeshejwe:
·
o
·
Ibuka
·
Komisiyo
y’igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG)
·
Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira
bwa muntu
·
Urwego rw’igihugu
rw’imfungwa
·
Ambasade
·
Umuryango w’Ibihugu
bihuriye muri EA
·
Komite Nyafurika (AU)
·
Umuryango w’Abibumbye (UN)
·
Umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu (HRW)
·
Umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu (Amnesty)
Iyi baruwa iboneka mu Kinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.
Urutonde rw’abacitse ku icumu bishwe.
Hamwe n’iyi baruwa mbahaye urutonde rw’abacitse ku icumu bishwe n’incamake y’ibihe bigoye
bijyanye n’impfu zabo. Mu by’ukuri uru rutonde rukubiyemo abantu bake cyane ugereranijen’umubare
w’abamaze kuvutswa ubuzima. Ntabwo igihe cyadukundiye ngo dukusanye amazinan’amakuru yose.
Abenshi mu bagize imiryango yabo bahitamo kwicecekera kubera gutinyaingaruka.
Ariko tuzagenda tubaha andi mazina uko hagiye
hagira izindi nzirakarenganezimenyekanye.
Muri aba bantu bakurikira harimo abarashwe, abanizwe, abatewe ibyuma n’abaciwe umutwe.Hari
n’abanyerejwe baburirwa
irengero kugeza
magingo aya:
01.Mwiseneza Jean Paul bakundaga kwita Nyamata: Bamuteye ibyuma banamuca umutwe kuwa10 Kamena 2019.
Umurambo bawusanze Kamatana, Bugesera.
02.Kanamugire Anicet: Yishwe n’inkoni yakubiswe na polisi
hagati yo kuwa 7
no kuwa 14 Mata
2019.
03.CSP Gashagaza Hubert:
Umurambo we wasanzwe mu modoka ye kuwa 17
Nzeri 2018 i Ndera. Yari yanizwe hifashishijwe imigozi yari imeze nk’iya televisiyo cyangwa mudasobwa.
04.Emmanuel aka Gasongo: Ukomoka mu Bisesero ku Kibuye. Yiciwe i
Kigali muri 2017.
05.Namahoro Jean Bosco:
Umusore w’imyaka 25. Yafashwe na
Polisi ku itariki ya
19 Mata 2017aregwa kuba yakomerekeje umu DASSO wamusenyeraga inzu.
Yiciwe mu cyumba yari afungiyemo.Nyuma polisi yatangaje ko yarashwe ashaka gucika,
gusa icyo batashoboye gusobanura ni
ukuntuyarashwe amasasu mu gatuza no
mu mutwe.
06.Iribagiza Christine: Umurambo we bawusanze iwe mu
rugo kuwa 13
Mata 2017 ku Kicukiro, i
Kigali. Yapfuye anizwe.
07.Muyenzi Fidel Thadeyo: Kuva yanyerezwa n’inzego zishinzwe umutekano kuwa 26 Ukuboza2016,
nta wongeye kumuca iryera. Ubwa nyuma
yagaragaye kwa Mutangana, Nyabugogo, i Kigali.
8.Rwabukamba Venuste: Umushoramari. Bamusanze yapfuye kuwa 10 Ukwakira 2016
iRwamagana nyuma
y’iminsi mike aganiriye n’itangazamakuru aho yasobanuye uko imitungo yeyafatiriwe na Leta y’u Rwanda. Iyicwa rye
polisi yaritangaje ivuga ko yiyahuye.
09.Maniriho Christian: Yarashwe ku itariki ya 9 Mata 2016 i Kibungo.
10.Padiri Dr. Karekezi Dominique: Umuyobozi wa Kaminuza ya INATEK. Yapfuye anizwe kuwa 10Kanama 2015.
11.Capt. Kayitare Dieudonne: Yishwe mu kwezi kwa Gashyantare 2015. Imitungo ye yahiseyigarurirwa
na Leta y’u Rwanda.
12.Rwigara Assinapol: Umushoramari. Yishwe atewe
ibyuma mu mutwe kuwa 4 Gashyantare2015. Police yatangaje ko ari impanuka. Hari hashize ukwezi yandikiye
Perezida wa Repubulika kumbogamizi zikomeye yaterwaga n’inzego za Leta muri business ze.
Hari hashize iminsi icumikandi agiranye ikiganiro n’itangazamakuru ku byerekeranye n’izo mbogamizi.
13.Mazimpaka Richard: Yari umwe mu bayobozi ba Fina Bank
na GT Bank. Yishwe anizwe kuwa 3Ukuboza 2014. Ibinyamakuru bibogamiye kuri Leta byihutiye gukwirakwiza
inkuru zivuga ko yiyahuye.
14.Ndagijimana John: Bamusanze afite ibikomere mu mutwe. Yaje gupfa bidatinze.
Byabayekuwa 4 Kamena 2014 i Nyabisindu i Kigali.
15.Niyomugabo Gerard Nyamihirwe: Umunyamakuru, umwalimu, umwanditsi, umusesenguzi,
uharanira uburenganzira bwa muntu, ushaka ineza n’iterambere rya
Afurika. Yashimuswen’inzego z’umutekano muri Mata
2014.
16.CIP Habineza Charles: Yapfiriye i
Kigali muri 2013.
Bamuteye ibyuma hafi y’ugutwi kwe.
17.Makonene Gustave: Umuhuzabikorwa wa Transparency International Rwanda.
Umurambo wewabonetse ku nkombe z’ikiyaga mu
mugi wa Rubavu kuwa 18 Nyakanga 2013. Yabonetse hariumugozi mu ijosi rye bigaragara ko yanizwe.
18.Ntabana Aime: Kuva yashimutwa n’intasi za DMI y’u Rwanda zimuvanye Uganda Muri Gicurasi2013 akagarurwa i
Kigali, nta wongeye kumenya amakuru ye.
19.Ingabire Charles: Yari umunyamakuru. Kuwa 30 Ugushyingo 2011 nibwo yarasiwe i
Kampalamuri Uganda.
20.Lt.
Munyemana
François
Xavier:
Yigeze
kuyobora
Ishyirahamwe
ry’AbanyeshuliBarokotse Jenoside (AERG KIST-KHI). Yarashwe muri 2007-2008.
21.Bwana Theogene: Yiciwe kuri rond point i Kigali muri 2007 azira ko abonye abarinda Perezidabica umuntu.
22.Mundungu John bakundaga kwita Kalimu: Yari umuhanzi uzwi wakomokaga i
Nyamata. Yaciweumutwe
muri 2005.
23.Muhinda John: Yiciwe i Kabuga Ugushyingo 2005.
24.Nyiraneza Virginie: Yiciwe ku Gisenyi kuwa 9 Ugushyingo 2005.
25.Mukaruzima Immaculée: Yiciwe ku Kibuye kuwa 26 Ukwakira 2005.
26.Nyemazi Elizaphan: Yiciwe i Kaduha muri Gikongoro kuwa 13 Ukwakira 2004
27.Hitimana Eliphaz: Yiciwe i Kaduha muri Gikongoro kuwa 3 Kanama 2004
28.Sgt. Gahima Olivier: Yashimuswe n’intasi za
DMI y’u Rwanda i Burundi aho yari yarahungiye.Bamugaruye mu Rwanda akorerwa iyica rubozo ariko nyuma ararekurwa.
Hashize amezi makearekuwe, we n’umugore we babarasiye aho
bari batuye munsi ya Sainte Famille i
Kigali muri2003.
29.Umugore wa Sgt. Gahima: Yicanwe n’umugabo we aho
bari batuye munsi
ya Sainte Famille i
Kigali muri 2003.
30.Lt. Col. Kabenga Pinah: Yishwe mu mwaka wa
2003 i Kigali avuye
rond point mu muhandaujya i Gikondo. Yakubiswe ikintu gityaye mu musaya barangije bamutereka
mu modoka ngobyitwe ko ari impanuka.
31.Rutinduka Charles: Yiciwe i Kaduha muri Gikongoro kuwa 27 Ugushyingo 2003.
32.Ndahimana Emile: Yiciwe i Kaduha muri Gikongoro kuwa 14 Ukwakira 2003.
33.Karasira bakundaga kwita Kabombo: Yiciwe i Kaduha muri Gikongoro kuwa 21
Mata 2003.
34.Mukashyaka Séraphine: Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo yiciwe muri Kinyamakara, Gikongorokuwa 24 Ukuboza 2000.
35.Kabera Assiel: Kuwa 5 Werurwe 2000, Kabera Assiel wari umujyanama wa PerezidaBizimungu,
yarasiwe mu marembo y’urugo rwe. Abamwishe bari abagabo batatu bambayeimpuzankano ya gisirikare.
36.Bayingana Victor: Yiciwe mu irembo ryo kwa Nyirabukwe muri 1998.
37.Kagaju Antoinette: Umugore wa Bayingana Victor (twavuze haruguru). Yarasiwe imbere
y’abana be muri 1998.
38.Valens: Mwene wabo wa
Kagaju Antoinette (twavuze haruguru). Babiciye hamwe
muri 1998.
39.Nzovu: Umucuruzi ukomoka i
Kibungo. Yishwe azira ko yatsindiye isoko ryo kubaka ibigega
bya lisansi aho yahatanaga n’ishyaka riri ku butegetsi.
40.Dr. Ndamage François: Yarishwe. Yakoreye TRAC (Center for Treatment and
Research)- Ikigocy’Ubuvuzi n’Ubushakashatsi.
Uru rutonde rutuzuye ntabwo rurimo amazina y’abantu barokotse Jenoside bitewe
n’ukoimiryango yabo yari yarahunze mbere ya 1994, muri abo twavuga:
Maj.
Alex Ruzindana (waburiwe irengero), Denis Semadingwa Ntare (watewe
ibyuma,wasogoswe), Andre Rwisereka (waciwe umutwe), Alphonse Rutagarama (watewe ibyuma,akanigwa),
Patrick Karegeya (wanizwe), Dogiteri Emmanuel Gasakure (warashwe),Umunyamategeko Toy Nzamwita (warashwe),
Dogiteri Raymond Dusabe (watewe ibyuma),Umunyamideli Alexia Mupende (watewe ibyuma), …n’abandi benshi.
Uru rutonde kandi ntirurimo Abanyarwanda batari mu kiciro cy’abacitse ku icumu.
Muri botwavuga:
Seth Sendashonga (warashwe), Lt. Col. Augustin Cyiza (waburiwe irengero), Col. TheonesteLizinde (warashwe),
Umunyamategeko Donat Mutunzi (wanizwe), Boniface Twagirimana (waburiwe irengero), Anselme Mutuyimana (wanizwe), …n’abandi benshi.
JK :
Dr Bizimana na Ibuka bagerageje kwerekana ko ibyo Diane avuga atali
ukuli ariko ntanumwe washoboye kwerekana ko abantu Diane Rwigara avuga
ko
bishwe n’inzego z’umutekano ko batishwe bakiliho
cyangwa ngo berekane abandi
bantu baba barabishe.
Icyakozwe nuko Leta ya FPR yihutiye kongera amafaranga ahabwa abatutsi
barokotse iyakuba kabili ava kuli 7500 ashyirwa kuli 12500.
1.
1. Guverinoma
yongereye amafaranga igenera incike za Jenoside yakorewe Abatutsi
3.
3. Ikiganiro Dr
Bizimana yagiranye na igihe.com
kw’ibaruwa ya Diane Rwigara.
Ibi byose
birerekana ko Abatutsi
ubwabo batacyemeranywa kukaga kagwililiye abanyarwanda muli 1994 cyane
kubwicanyi bwakorewe abatutsi icyabiteye no kubabikoze.
Inkotanyi nizitareba neza iki kibazo gishobora kuzigeza kure kuko aba
bacikacumu alibo musingi w’ubutegetsi zimaranye imyaka 25.