Ku myaka 19, Mwezi yashyizeho agahigo k’Umunyarwanda muto wemerewe gutwara indege za Boeing

Yanditswe na IGIHE

Kuya 28 Ugushyingo 2017

 

Mwezi 
Jean Vladmir Mwezi Huriro, yashyizeho agahigo ko kuba Umunyarwanda wa mbere muto uhawe icyemezo cyo gutwara indege zo mu bwoko bwa Boeing 737-800NG

 

Muri uku kwezi , Jean Vladmir Mwezi Huriro, yashyizeho agahigo ko kuba Umunyarwanda wa mbere muto uhawe icyemezo cyo gutwara indege zo mu bwoko bwa Boeing 737-800NG, nyuma yo gusoza amasomo ye mu ishuri ryo muri Afurika y’Epfo, ryitwa 43 Air School.

Mwezi w’imyaka 19, yakuriye mu muryango w’abana batanu niwe muhungu wenyine wa Jean de Dieu Ngirabega na Godelieve Uwantege. Yavukiye i Ruli mu Karere ka Gakenke mbere y’uko bimukira Kabeza muri Kicukiro hafi y’ikibuga cy’indege.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Mwezi yatangaje ko icyifuzo cyo gutwara indege yakigize ku myaka 11, ubwo yakundaga kwitegereza indege zigwa, zinaguruka.

Yagize ati “Uko nakuraga nakomeje kwifuza ndetse nkanatekereza natwaye indege. Ubwo nabibwiraga ababyeyi banjye baranshyigikiye bambwira gukurikira ibyo nkunda ari byo gutwara indege.”

Umwaka ushize nibwo Mwezi yagiye muri Afurika y’Epfo mu ishuri rya 43 Air School ryigisha gutwara indege atangira kumva ko azakabya inzozi ze. Aha niho yaje gukura icyemezo cyo gutwara indege z’abagenzi, nyuma y’amasomo atandukanye yagiye ahabwa.

Ati “Nize amasomo y’ibanze mu bijyanye no gutwara indege ya Boeing 737 nk’itsinda ariko nahamaze amasaha make. Icyemezo gisabwa mu gutwara indege z’abagenzi ntacyo nari mfite. Akenshi iyo abakoresha batoranya abapilote bahitamo ugifite.”

Yongeraho ko yize amasomo y’amezi atatu ku byerekeranye no gutwara indege z’abagenzi ari nabyo yaherewe icyemezo.

Mwezi wagowe no kuba yari umutangizi mu bijyanye no gutwara indege, yemeza ko hari ubwo byageze akumva yabihagarika ariko imbaraga zo gukomeza akaziterwa no kuzirikana icyo ashaka, umuhate wo kugera ku nzozi ze no kwigomwa.

Yemeza ko imyaka afite atari imbogamizi yo kuba yatangira gukabya inzozi ze no gutungwa n’ibyo yize kuko amasomo yo gutwara indege yayahawe neza mu buryo bukwiye kandi afite ubumenyi, ubuhanga n’umuhate.

Mwezi ufite icyifuzo cyo gutwara indege ya Boeing 777-300 nka Kapiteni kuko akunda cyane ikoranabuhanga zikoresha, avuga ko ibyo agezeho abikesha Imana, ubufasha bw’ababyeyi, kugira umuhate no gukora cyane ndetse n’abamwigishije.

 Mwezi

Mwezi yatangaje ko icyifuzo cyo gutwara indege yakigize ku myaka 11, ubwo yakundaga kwitegereza indege zigwa, zinaguruka

JK : Ariko abanyarwanda bazabeshya bazageze lyari? bazishongora kugeza lyali ? Ahantu umuntu ashobora kwiga mumwaka umwe agatwara indege ya Boing 737 kwisi ni hehe ?

Ahantu haba ishuli bigisha indege bagatangilira kuli Boing 737 kw’isi ni hehe ?

Indege ya Mwezi

Aka kadege uyu mwana alimo ntigatwara abantu barenze batanu, Boing 738-800 avuga itwara abantu 186 ntitwarwa n’umuntu umwe itwarwa na équipage y’abantu 2 cyangwa 3

Dore uko Boing 737 ingana :

 Boing 737

Dore imbere hayo :

 Imbere 737

Dore cabine de pilotage yayo

Cabine pilotage Boing 737

Dore caractéristiques zayo :


Caractéristiques du Boeing 737-800

Envergure:

35,79 m

Longueur:

39,50 m

Vitesse de croisière:

850 km/h

Distance franchissable:

4,600 km

Nombre max. de passagers:

186

Espace moyen entre les sièges en 

 

Europe Business Class:

33 pouces / 84 cm

Espace moyen entre les sièges en

 

Classe Économique :

30 po / 76 cm

Espace moyen entre les sièges en

 

Espace Economy Comfort :

33 pouces / 84 cm

 

 

Tweet