Itariki y’itabarizwa ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Yanditswe kuya 11-01-2017 na Uwishyaka Jean Louis

 Mpyisi Ezra

                            Pasiteri Ezra Mpyisi wavuze mu izina ry'umuryango w'umwami

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ezra Mpyisi, uhagarariye Umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, yavuze ko nk’umuryango utari kwemera ko umwami atabarizwa mu rindi rimbi ritari iryo mukuru we yatabarijwemo.

Ibi nibyo byatumye hafatwa icyemezo ko ku Cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017, Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa iruhande rw’aho mukuru we Mutara III Rudahigwa atabarijwe i Mwima ya Nyanza. Imihango yo kumusezeraho yaba misa n’indi izakorerwa aho mu rugo rwa Rudahigwa.

Uyu muhango urafunguye kuri buri munyarwanda wese wifuza guherekeza umwami wa nyuma w’u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa, naho ikiriyo cyatangiye kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama 2017.

Iki kiriyo gishobora kuzitabirwa n’uwo ariwe wese ubyifuza kizajya kireba i Gacuriro mu rugo rw’umwe mu bagize umuryango w’umwami.

Mpyisi wavuze mu izina ry’Umuryango w’Umwami Kigeli V, yavuze ko ubwo bari bamaze gutsinda urubanza rwo kuzana umugogo we mu Rwanda, bagiye gufata umugogo ku bitaro, umukozi wabyo ababwira uko ugomba kujyanwa muri Portugal. Ibyo ngo ni ibyari byanditswe ku rupapuro rugaragaza umurambo. Aho muri Portugal ngo hasanzwe hari irimbi ritabarizwamo abami.

Abo mu muryango we n’abayobozi bazitabira uyu muhango witabarizwa ry’umwami nibo biteganyijwe ko bazafata ijambo.

 Kigeli Ndahindurwa

         Ku cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017, nibwo Umwami Kigeli V Ndahindurwa azatabarizwa

 

  Tweet