Rwanda: KAGAME
nahindure Itegeko-Nshinga ariko atuvane inyenzi mu matwi!
Publié
le 19
mars 2015 par veritas
None
se ko
Kagame amenyereye kuyoboresha ikinyoma, ubu kikaba kirangiye, azitabaza
iki?
Nyuma
y’amacenga y’ibiganiro byo gutekinika uburyo Paul
Kagame ashaka
kugundira ubutegetsi burundu hirengagijwe amategeko, bibaye ngombwa ko
ngira
icyo mbivugaho, inyandiko nabateguriye ikaba yibanda ku bintu bibiri
bikurikira:
-Ingingo
y’101 ntiyemera ko perezida arenza manda ebyiri.
-Ingingo y’193 ntishobora gukoreshwa
mu kwemerera
Kagame mandate ya 3.
Byakomeje kuvugwa ko Kagame atifuza kurekura
ubutegetsi, abantu bamwe bakagira ngo ni ugukina, ariko noneho nta
gushidikanya
kugihari kuko ikiganiro
umunyamakuru wa tereviziyo y’u Rwanda yagiranye
n’abatumirwa be kiragaragaza ko inzira yo guhindura
itegeko nshinga igeze kure. Babanje gutegura
abaturage bo kubisakuza
cyane cyane aho Perezida Kagame yabaga yasuye.
Abagore bakuze
bakarerembura amaso ngo nta Rwanda rwabaho Kagame ataruyoboye!
Urwego rwa kabiri rugezweho muri iki gihe mu
gutekinika ibyo kugundira ubutegetsi, ni urwo
gusobanurira abanyarwanda
ko itegeko nshinga ryiyemerera ubwaryo ko rishobora kuvugurwa
ndetse no
ku birebana na manda ya perezida wa repubulika. Ibyo nibyo uwiyise
umuhanga mu
by’amategeko UWIZEYIMANA Evode yavumbuye
akaba yarimo ageza ku
banyarwanda ibirebana n’ubwo buvumbuzi bwe.
Impamvu itumye mvuga ibyo, n’uko
Evode we ubwe
yiyemerera ko nta bantu bari bazi ko ingingo ya 193 y’itegeko
nshinga ibaho,
kuko bakundaga kwivugira gusa ingingo y’101 ariyo igena manda
ya perezida
n’umubare wa manda adashobora kurenza. Gusa
biragaragara ko kuva yasubira
i Kigali adaherutse kumenya ibyo opposition iri gukora.
Mu kiganiro
radiyo itahuka yagiranye na mucuti wa Evode witwa Ndengera
wari
uhanganye na Padiri Thomas, iyo ngingo y’193 yagarutsweho na
padiri Thomas
kandi ayisobanura uko ashoboye. None Evode wiyita avocet (uburanira
abandi)
abeshya; arimo agaragaza ko ari we uzi amategeko wenyine ngo kuko ariwe
wabonye
bwa mbere iriya ngingo y’193 y’itegeko nshinga.
Mbega ikinyoma, ni nk’icya
Semuhanuka!
1.Twumve neza ingingo ya 101
y’itegeko nshinga
Uwizeyimana Evode aremeza ko gusobanura amategeko atari ibya buri wese kandi ko kuyasoma atari nk’uko usoma ikinyamakuru. Ndemeranywa nawe rwose, gusa nabwo ntakeke ko ari we uzi kuyasobanura neza kurusha abandi, ahubwo ambabarire yemere ko ayasobanura aganisha aho ubutegetsi bwifuza kuko nicyo bwamuvaniye muri Canada ngo aze kuba umumotsi wabwo. Naho ubundi Evode ntiyibwire ko Kagame yamutoranyije kubera ko arusha abandi ubwenge ahubwo ni uko azi neza ko ahari ubwenge bwe ubu yahasimbuje inda!
Dore
uko iyo ngingo y’101 y’itegeko nshinga ivuga:
“Perezida wa Repubulika atorerwa
manda y’imyaka
irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta
na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) ku
mwanya wa Perezida wa Repubulika”.
Ngarutse kuri iyi ngingo kuko nshaka kugaragaza
ko
itegeko nshinga ryacu rigira ingingo zishobora guhindurwa mu buryo
bworoshye (dispositions
souples) ariko kandi rikagira n’ingingo
zidahinduka namba (dispositions
rigides). Iyo itegeko rivuze ngo “Nta
na rimwe umuntu yemererwa
gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) ku mwanya wa Perezida wa
Repubulika”»,
ntibisaba ubuhanga buhambaye ngo byumvikane neza ko iyo
ngingo idanangiye,
bityo ikaba idashobra guhindurwa ku buryo bworoshye.
Iyi ngingo y’101 rero ivuga kuri manda ya perezida wa repubulika n’umubare wa manda perezida
adashobora kurenza (ebyiri).
2.Twumve neza ihindurwa rya manda riteganyijwe
n’ingingo ya 193
Niba itegeko nshinga ryemeza ko nta na rimwe
umuntu
ashobora gutorerwa manda zirenze ebyiri, perezida we
akaba yifuza manda
ya gatatu, birumvikana ko ashaka kwica itegeko nshinga yitwaje ko
abaturage
bakimushaka.
Iyo ngingo y’193
ivuga itya:
“Ububasha bwo gutangiza
ivugurura ry’Itegeko
Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa
n’Inama
y’Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe
w’Inteko Ishinga Amategeko binyuze
mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3)
by’amajwi y’abawugize.
Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa
bitatu bya
kane (3/4) by'amajwi y'abagize
buri mutwe w'Inteko Ishinga
Amategeko.
Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda
ya
Perezida wa Repubulika, cyane cyane ku butegetsi
bwa Leta bushingiye
kuri Repubulika n'ubusugire bw'Igihugu,
rigomba kwemezwa na
referendumu, rimaze gutorwa na buri
Mutwe w'Inteko Ishinga Amategeko”.
Njye rero iyi ngingo yose sinyitindaho, ahubwo
ndavuga
gusa ku gika cyayo cya gatatu, kuko ni nacyo ubutegetsi
bwa Kagame
bwatamitse Evode ngo asobanure ko itegeko nshinga
ryemera ko Kagame
yafata manda zirenze ebyiri. Ibi sibyo. Iki gika cya 3
cy’ingingo ya 193
y’itegeko nshinga kivuga ko hagomba kubaho referandumu mu
gihe ivugurura
ry’itegeko nshinga rireba ibintu bitatu bikurikira: Manda
ya perezida,
ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye
n’ubwoko
bw'ubutegetsi.
Aha rero niho abantu benshi barimo na Evode
batumva
neza. Muri biriya bintu bitatu biteganywa n’ingingo ya 193
harimo na manda
ya perezida wa repubulika. Ingingo
ya 101 igika cya 1
igena manda ya perezida
ikanagena umubare wa manda perezida
ashobora gutorerwa. Iyo manda ya perezida igizwe
n’imyaka
irindwi naho umubare wa manda ni
ebyiri. Igika cya kabiri
rero cy’iyo ngingo ya 101 ntikivuga kuri manda ahubwo kivuga
ku mubare wa
manda za perezida kigashimangira ko nta
muntu wemerewe gutorerwa
manda zirenze ebyiri.
Ingingo y’193 ivuga ibyerekeranye n’ivugururwa
rya manda ya perezida iyo manda ikaba igizwe
n’imyaka irindwi. Uburyo
iyo myaka igize iyo manda ivugwa n’itegeko nshinga yahindurwa
ikaba yaba
myinshi cyangwa ikaba mike, nibyo ingingo y’193 isobanura.
Ingingo y’101 ntabwo
ivuga umubare w’imyaka manda ya perezida
imara ahubwo iyo ngingo
y’101 ivuga umubare ntarengwa wa manda
perezida adashobora
kurenza kandi uwo mubare wa manda perezida
adashobora kurenza ukaba
waragenwe bidasubirwaho n’ingingo ya 101
igika cyayo cya kabiri kandi
iyi ngingo ikaba ari ingingo idanangiye idashobora
guhindurwa.
Mu yandi magambo, icyo ingingo
y’193 y’itegeko
nshinga yemera ni uguhindura manda ya perezida bakayikura ku myaka
irindwi
bakayigira icumi, itanu, makumyabiri se n’ibindi
n’ibindi. Naho umubare
wa manda za perezida wa repubulika wadanangiriwe mu
ngingo y’101 igika
cya 2 cy’itegeko nshinga ivuga ngo «Nta
na rimwe umuntu yemererwa
gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) ku
mwanya wa Perezida wa
Repubulika ». None se abategetsi
b’i Kigali banyuze mu karumbeti bita
Evode, ntibabona ko bari kutubeshya bagira ngo dupfuye amaso ?
Umwanzuro
Sinzi
niba abasomyi babashije kumva uburyo itegeko nshinga ridateganya ko
Kagame yafata manda ya gatatu kuko ingingo bari
kwitwaza idateganya
guhindura umubare wa manda za perezida wa repubulika
ahubwo ibemerera guhindura
iyo manda ubwayo(imyaka iyigize). Niteguye
kuzabigarukaho nihagira
abambwira ko bitumvikana neza cyangwa se baba bafite ibitekerezo
bitandukanye
n’icyanjye.
Naho
ubundi narangiza mvuga aka wa muntu wavuze ngo «Babuze
uwo
batuma barantuma». Leta
ya Kagame yari yizeye ko Evode yayiboneye
umuti urebana n’amategeko kuri manda ya 3 ya Kagame nisubize
amerwe mu isaho!
Uko iyo leta ikora turabizi, nta na kimwe kiyizitira mu gushyira mu
bikorwa
umugambi wabo. Niba bashaka guhindura itegeko nshinga nibabikore
ariko
bareke gukomeza batumena amatwi ngo abaturage barashaka Kagame kandi
ngo
n’itegeko nshinga ntiribuza manda ya gatatu ya Kagame!
Bazabikore ariko
bazi neza ko bishe nkana itegeko nshinga.
Me
KUBWIMANA Jacques
JK :
Mwumve ukuntu Evode
Uwizeyimana wiyita impuguke mumategeko abeshya ko ngo guhindura umubare wa mandats umukuru
w’igihugu cy’u
Rwanda agomba gukora biteganyijwe n’ingingo y’ 193
kandi ataribyo.
Mwumve kandi
ukuntu
abeshya ko kugirango référendum yo guhindura
itegeko nshinga ibe atari ngombwa
ko Inteko zombi zibyemeza, ko niyo Inteko yabyanga, bitabuza ko
référendum iba. Nyamara, ingingo y’193
ivuga neza ko inteko zombi zigomba kubyemeza kuri ¾
byabagize
buri Nteko.