Inteko ishinga amategeko
mu Rwanda yemeje gufungwa burundu mu mwihariko.
27 Ukwa gatanu, 2009
Iki gihano kitari kimenyerewe mu butabera bw’u Rwanda giteganyirizwa abantu bahamijwe ibyaha bikomeye nka Genocide ndetse
n’ubundi bwicanyi bukomeye.
Uhawe iki
gihano agomba gufungirwa ahantu ha wenyine adashobora guhura n’izindi mfungwa kandi akaba
adashobora kuba yagirirwa imbabazi zihabwa abandi bafunze.
Iri tegeko
ryemejwe n’urwego rwa mbere rw’inteko
ishingamategeko rivuga ko uhawe igihano cya
burundu cy’umwihariko afungirwa mu kato aho adashobora guhura n’abandi bantu bafunze.
Itegeko rivuga ko igihano nk’iki gihabwa abahamijwe n’inkiko ibyaha by’ubugome ndengakamere nk’icyo kwica urubozo, icyaha cya genocide
no gufata abana ku ngufu.
Ibyo byaha
mu bisanzwe byateganyirizwaga
igihano cy’urupfu mbere y’uko gikurwa
mu bitabo by’amategeko y’u
Rwanda.
Uhawe iki
gihano ntashobora guhabwa imbabazi cyangwa ngo abe
yafungurwa by’agateganyo atabanje kumara nibura imyaka makumyabiri
mu munyururu.
Igihano cya
burundu y’umwihariko kikiri gishyashya mu mategeko y’u Rwanda cyari kimaze iminsi mike
gisabirwa bamwe mu bahamijwe ibyaha bya genocide n’ubwo bwose abadepite
bari bataremeza itegeko rikigenga.
Ubwo igitekerezo
cy’iki gihano cyari gitangiye kuvugwa mu Rwanda, umuryango urengera ikiremwamuntu Human Rights Watch wacyamaganiye kure uvuga ko kibangamiye cyane uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Uyu muryango
ngo usanga iri tegeko riburizamo
intambwe zari zimaze guterwa n’iki gihugu mu rwego
rw’ubutabera nko kuba rwarakuyeho igihano cy’urupfu.
Iri tegeko
rishobora gutuma u Rwanda
rugira ingorane mu mugambi warwo wo gusaba
zimwe mu mfungwa ziri Arusha koherezwa mu Rwanda.
Bishobora kandi
gutuma umugambi wo gusaba ibihugu
bicumbikiye abakekwaho Genocide kubashyikiriza inkiko z’iki gihugu
biburizwamo.
Byinshi mu bihugu
bicumbikiye abanyabyaha b’Abanyarwanda byakomeje gutera utwatsi icyifuzo gisaba iyoherezwa ryabo mu nkiko zo mu Rwanda bivuga ko batahabona ubutabera bukwiye.
Kugeza ubu
u Rwanda rwari rumaze kuzuza gereza yujuje
ibyangombwa bisabwa n’umuryango w’abibumbye mu rwego rwo kwitegura
kuba rwakwakira zimwe mu mfungwa ziri mu maboko y’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.
Hari hamaze kandi
gutunganywa ibyumba byaburanisha zimwe mu manza ubwo uru
rukiko ruzaba rwafunze imiryango.