GUKORERA KAGAME NI UGUKORERA INDASHIMA.

Gasana Anastase imbere ya Kagame i Chicago

Gasana Anastase imbere ya Kagame i Chicago 120611

Mulibuka uyu mugabo Gasana Anastase ukuntu yitanze akiteranya na bagenzi be, inshuti, abavandimwe ndetse n’abanyarwanda hafi ya bose kugirango icyama kigere kuntego cyiyemeje zimwe nawe ubwe atali azi ?

 

  1. Milibuka ubwo FPR n’ingabo zayo batikizaga impunzi z’abahutu muli Congo  ubwo yali Ministre w’Ububanyi n’Amahanga agakora hasi akarahira akemeza amahanga ko impunzi zose zali zarahungiye muli Congo zamaze kwambuka umupaka zatashye murwa Gasabo ko nta mpunzi y’umunyarwanda isigaye muli Congo ?
    Ejo bundi Mapping Repport ikerekana ko izirenze miliyoni FPR yazitsinze mumashyamba ya Congo ?
    Kagame nawe ubwe akaba  yarabyiyemereye ubwo yavugiraga imbere y’inteko ishinga amategeko ko muli Congo, abo yagombaga gucyura yabacyuye n’abo yagombaga kurasa yabarashe.

  2. Mulibuka uyu Gasana abeshya isi  yose ko ntamusilikare wa FPR wigeze yica umuhutu, ko n’uwibeshye akihorera kubera umujinya yabihaniwe?
    None ubu bamwe muli banyili ubwite barwanye iyo ntambara bakaba biyemerera ko FPR yishe abahutu kuva i Byumba ukamirura i Cyangugu ?
    Mulibuka ko nyuma na Kagame ubwe yabyiyemereye ubwo yali i Murambi wa Gikongoro ubwo yavugaga ko abahutu bamucitse bakambuka muli Congo atali ubushake bwo kubica bwabuze ahubwo ali ubulyo bwababanye buke aliko ko ubu ubwo bulyo yamaze kububona hasigaye gusa uzakoma imbarutso ko ntawe uzongera kumucika ?




  3. Mulibuka Gasana ubwo ingabo za Kagame zalimo zinuma impunzi z’abahutu mumasyamba ya Congo, akazenguruka isi abeshya ko ntamusilikare w’u Rwanda n’umwe uli k’ubutaka bwa Congo?
    Hanyuma Kagame akaza kubyiyemerera amahanga yamara kumwumvusha ko agomba kuzivana muli Congo agakoresha umunsi mukuru i Goma wo kwerekana ko  ingabo ze zitashye n'ubwo igice kimwe cyazo cyasigaye mumitwe irwanira muli Congo kandi Gasana yaravugaga ko ntamusilikare n'umwe w'u Rwanda urangwa muli Congo?


  4. Mulibuka ubwo Gasana uyu yali Ambasaderi muli Amerika arahira agasizora avuga ko nta rukiko rufite ububasha bwo kuzaburanisha umusilikare wa APR niyo yaba yaramaze abantu ? Ko bidateze kuzabaho ?



 Aho Gasana Anastase amaliye kurangiza imilimo FPR yali imutezeho,  yigijweyo nk’isogisi lishaje ananizwa akazi kubwende,  areguzwa nkuko Gasana ubwe yabyiyandikiye mw’ibaruwa ye yo gusezera kumilimo yali ashinzwe nka Ambasaderi w'u Rwanda muli Amerika.

None ingoma y’Icyama igeze ahalindimuka Minisitiri Inyumba asubiye gushaka Gasana ngo yongere kubakwirakwilize ibihuha kugirango barebe ko ingoma yamara kabili.

Ahise nawe abisamira hejuru,  murebe ibyishimo afite imbere ya Kagame nk’umwana bahereje bombo.
Kuba yongeye gukora muntoki za Kagame biramunejeje cyane, aliko  munarebe agasuzuguro kavanze n’umujinya shebuja amurebana hejuru y' ibyo yabakoreye byose . Koko rero gukorera Kagame ni ugukorera indashima.

JK