IBYATANGAJWE NA GASANA ANASTASE MUKIGANIRO KURI JENOSIDE KIYOBOWE NA JAMBO KARIBU JAMBO NTAKURI KURIMO.

Munyandiko yashyizwe ahagaragara tariki ya 26/05/2015 na Dr Gasana Anastase akayikwiza kumbuga nkoranyambaga, nsanze ari ngombwa kugira icyo nyivugaho kuko mbona ntakuri kuyirimo.

Gasana

Kungingo 10 zigize iyo nyandiko, ndibanda cyane kungingo yambere kuko ariyo izindi zishingiyeho ariko nazo nshobora kuzazigarukaho  muminsi ili imbere.
Muri iyo nyandiko, Dr Gasana Anastase aremeza ko afite ibimenyetso byerekana umurwi wateguye jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mugihe urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rulinze gufunga imiryango rutarashobora kwerekana kuburyo butaziguye abateguye umugambi wo gukora jenoside mu Rwanda. Dr Gasana ubwe wivugiye ko ari mubasabye ko urwo rukiko rushyirwaho, bishoboka bite ko yaba yicaranye ibimenyetso atagejeje kuri urwo rukiko ?

1. Ku kibazo cyambere kigira kiti : « Ni ryari wamenye ko hategurwa jenoside ? »

Dr Gasana arasubiza ati : « 
Ni ukuva taliki ya 04/09/1991 ubwo perezida Habyarimana yashyiragaho Komisiyo idasanzwe yari iyobowe na Col Bagosora yari ishinzwe kugaragaza icyo bise “umwanzi w’u Rwanda” uwo ari we neza n’uburyo yatsindwa burundu noneho ku ya 20/12/1991 iyo Komisiyo igatanga imyanzuro y’imirimo yayo ivuga ko umwanzi w’u Rwanda ari umututsi iyo ava akagera yaba uw’impunzi uri hanze yaba n’uri mu gihugu imbere ari nawe iriya Komisiyo yise “l’ennemi principal”, n’umuhutu uwo ari we wese urwanya leta ya Habyarimana na MRMD ye yariho icyo gihe. »



a) Ndabaza  Dr Gasana  uko tariki ya 04/09/1991 yamenye ko hategurwa jenoside kandi kuri iyi tariki aribwo iyo Komisiyo yashyizweho ? yamenye ate ibyo izakora atayirimo kandi ko yari itaratanga raporo yayo ?

b) Ntabwo mumyanzuro ya Komisiyo yavuze ko umwanzi w’u Rwanda ari umututsi iyo ava akagera n’umuhutu uwariwe wese urwanya leta ya Habyarimana na MRND.

Tariki ya 04/12/1991 nibwo Chef wa Etat-Major FAR yayoboye inama y’abayobozi b’ingabo n’ibigo bya gisilikare mw’ishuri rikuru rya gisilikare ESM ngo bigire hamwe uko ibintu byifashe k’urugamba igihugu cyari kimazemo imyaka ibiri kirwana n’Inkotanyi.
Mumyanzuro y’iyo nama hashyizweho Komisiyo igizwe na ba Officiers 10 bahabwa inshingano yo gucukumbura bagashaka ibisubizo kucyakorwa kugirango bashobore gutsinda umwanzi barwanaga, murwego rwa gisilikare, urwitumanaho,  itangazamakuru n’urwa politiki. Mugifaransa ikibazo bagombaga gusubiza cyari iki : « Que faut-il faire pour vaincre l’ennemi sur le plan militaire, médiatique et politique ? »

A. Mukwiga iki kibazo, Komisiyo yatangiriye mukumenya umwanzi barwana uwariwe, kuko ntiwamenya uko uzatsinda umwanzi utaramumenya.

Komisiyo yasanze umwanzi agizwe n’ibice bibiri aribyo bise « l’ennemi principal et les partisans » buri gice basobanuye abakigize.

- Ennemie principal : Ni umututsi uri mugihugu cyangwa uri hanze yacyo w’umuhezanguni kandi ugitsimbaraye kubutegetsi bwahozeho utarigeze yemera ibyiza byazanywe na Revorisiyo yo muli 59 kandi ushaka gufata ubutegetsi akoresheje uburyo ubwaribwo bwose harimo no gukoresha imbunda.

Dore uko byanditse mugifaransa : « L’Ennemie principal est le tutsi de l’intérieur ou de l’extérieur extrémiste et nostalgique du pouvoir qui N’a JAMAIS reconnu et NE reconnaît PAS encore les réalités de la Révolution Sociale de 1959 et qui veut reconquérir le pouvoir au Rwanda par tous les moyens y compris les armes. » 

- Le Partisan de l’ennemi : Ni umuntu wese ufasha umwanzi.

« Le partisan de l’ennemi est toute personne qui apporte tout concours à l’ennemi principal »

B. Ni ibihe bikorwa byerekana ko umuntu ari umwanzi cyangwa ko afasha umwanzi barwanaga.
- Gufata intwaro ugatera u Rwanda
- Kugulira intwaro abarwanyi b’umwanzi
- Gutanga amafaranga yo gufasha umwanzi
- Guha ubufasha umwanzi bw’ibikoresho ibyaribyo byose
- Gukorera umwanzi ubuvugizi na propagande
- Gushakira abarwanyi umwanzi
- Gukwirakwiza ibihuha mubaturage ukorera umwanzi
- Gushakira amakuru umwanzi (Kumunekera)
- Guha umwanzi amakuru yerekeye ibikorwa bya gisirikari
- Gukora ibikorwa by’iterabwoba bigamije gushyigikira ibikorwa by’umwanzi
- Gutera no gutunganya imigumuko mu gihugu hagamijwe gushyigikira umwanzi
- Kwanga kwitabira ibikorwa byo gushyigikira ingabo z’igihugu

Iyi ngingo irangiza igira iti :

Abadashyigikiye Leta bashaka ubutegetsi cyangwa bashaka ko ibintu bihinduka mumahoro no muri demokarasi mubutegetsi buriho muli iki gihe mu Rwanda ntibagomba kwitiranwa n’umwanzi cyangwa abamukorera.

Uko yanditse mugifaransa : « Les opposants politiques qui veulent le pouvoir ou le changement pacifique et démocratique du régime politique actuel au RWANDA NE sont PAS à confondre avec l’ENNEMI ou les partisans de l’ENNEMI. »

Nkubaze Nyakubahwa Dr Gasana, ko ubwenge ubufite, muli iyi raporo kandi yashyikilijwe urukiko rwa Arusha, ikagibwaho impaka ndende kuko Procureur ariyo yari yizeye ko izashinja Col Bagosora gutegura jenoside nyuma urukiko rukayitera utwatsi rukavuga ko kw’isi hose ntanahamwe inzego za gisilikari zidafite ububasha bwo kwiga no gusesengura umwanzi barwana ; wowe ubona he ko iyi komisiyo yavuze ko umwanzi ari umututsi aho ava akagera n’umuhutu urwanya MRND ?

2. Ku kibazo cyambere Dr Gasana arakomeza agira ati :


« 
Umwanzuro kuri iki kibazo: iyo tuza kuba muri guverinoma ntituba twaratumye iriya “Komisiyo Bagosora” igirwa n’abasilikri gusa, tuba twarashyizemo n’abasivili kuko bitangaje kandi bigaragaza manque de leadership ikabije gushyiraho Komisiyo yo kwiga neza no kugaraza sans ambiguite aucune umwanzi w’igihugu uwo ari we ugasanga ari umwegenegihu nkawe ntibitume utera intambwe yindi ngo wibaze wisubize impamvu umwenegihugu nkawe mureshya(mwakagombye kureshya) imbere y’igihugu cyanyu mwembi ari we mwanzi w’igihugu( “l’ennemi principal”).»

 

- Nyakubahwa Dr Gasana, nkuko nabigaragaje ko Komisiyo yashyizweho murwego rwa
Etat-Major y’ingabo, iyo muba muli guverinoma muba mwarayishyizemo abasivili muruhe rwego usibye kucyatsa koko ?

Urabona ari manque de leadership kuba Chef wa EM y’ingabo ziri muntambara ashyiraho Komisiyo yo gusesengura imvo n’imvano y’umwanzi bahanganye ?

- Sinzi niba ari ubutamenya cyangwa ubushake buke, mubimenyetso byatanzwe na Komisiyo byerekana umwanzi uwariwe n’ibikorwa bye, ni iki cyatuma umwenegihugu ataba umwanzi mugihe agaragayeho  ibyo bikorwa ?

Umwanzi (Ennemi) ashobora kuba umunyamahanga cyangwa umwene gihugu bitewe n’ibikorwa bye akorera igihugu. Nicyo gituma abashinzwe ubusugire bw’igihugu bafata intwaro bakamurwanya. Kugira impamvu zituma urwana, ntibikubuza kuba umwanzi (Ennemi) w’abo urwanya.

 

3. Ku kibazo cya 2 nabwo Dr Gasana agaruka kuri Komisiyo yemeza ko ariyo yateguye jenoside. Aragira uti :

 
« 
Guverinoma de coalition Nsengiyaremye imaze kujyaho yafashe icyemezo cyo gushyira Col Bagosora muri retraite anticipee kuko yari abishyushyemo cyane, perezida Habyarimana agerageza kumurwanaho birananirana kuko hari n’abaminisitiri ba MRND babonaga ko byaba byiza uriya mu Colonel yigijwe hirya y’ingabo z’u Rwanda noneho perezida Habyarimana  we arabahima bose amugarura mu gisilikari mu mwanya w’abasivili wa Directeur de Cabinet wa Minisiteri y’Ingabo kuko uwo mwanya muri minisiteri zose wari ugenewe ishyaka rifite iyo minisiteri muri Gouvernement de Coalition(ihuriweho n’amashyaka menshi). Abantu benshi ntibazi ko Retired Colonel Bagosora Theoneste yari Directeur de Cabinet wa Minisiteri y’Ingabo nk’umurwashyaka wa MRND kuko uriya mwanya wari uw’abasivili b’ishyaka ryahawe iyo minisiteri mw’igabana rya Minisiteri hagati y’amashyaka yari agize iriya guverinoma ihuriweho n’amashyaka menshi. Nguko uko perezida Habyarimana yahaye ingufu le Colonel retraite Bagosora Theoneste kugirango ashyire mu bikorwa imyanzuro ya rapport ya “Komisiyo Bagosora” yo gukora definition “claire” y’umwanzi w’igihugu n’uburyo yakurwaho agatsindwa buheriheri.

 Isomo umuntu wese yakuramo ni uko iriya definition y’umwanzi w’igihugu cy’u Rwanda n’iriya acharnement kuri we byabaye contre-productif akaba ari byo byatumye ahubwo  perezida Habyarimana na MRND na regime ye yose batsindwa urugamba, rwaba urwa gisilikari, urwa politiki n’urwa dipolomasi kandi “Komisiyo Bagosora” yari yarashyiriweho kwiga uburyo bwose uriya mwanzi yatsndwa muri ziriya nguni zose. Gahunda mbisha  yo gukuraho umwanzi w’igihugu “Komisiyo Bagosora” yagaragaje ko ari umututsi uwo ari we wese(gukora genocide tutsi) no kwica umuhutu wese utaravugaga rumwe na Habyarimana na MRND ye, ni byo byatumye leta ya Habyarimama na MRND ye na regime ye byose bihirima nk’ibyubakiye ku manga. »

- Dr Gasana, ntabwo Col Bagosora yigeze ajya muli retraite anticipée, yashyizwe mukiruhuko cy’izabukuru kuko yari yarujuje imyaka 50 Officier Supérieur agomba kuzuza kugirango ajye muli retraite, ibi si ukuri ntiyayigiyemo kubera kwigizwayo biturutse kuli raporo ye.
Iyo biba nkwigizwa kure y’ingabo ntaba nyine yarahawe umwanya wa Directeur de Cabinet
muli ministère y’izo ngabo uvuga ko atagombaga kwegera.

Aha naho ukaba wivuguruza uvuga ngo yasubijwe mugisilikare ahabwa umwanya wagenewe abasivile, yawuhawe kuko atari akiri umusirikari, mugihe yari mukiruhuko cy’izabukuru ntacyamubuzaga kuba umuyoboke w’ishyaka ashatse.

Urakomeza uti Habyarimana yamugaruye kugirango ashyire mubikorwa imyanzuro ya raporo yari yagaragaje ko umwanzi ari umututsi uwariwe wese (gukora genoside tutsi).
Ibi nibyo wihimbira ukabyegeka kuri Komisiyo Bagosora yayoboye kuko nkuko nabivuze haruguru ntanahamwe muli raporo bavuga ko umwanzi yari umututsi uwariwe wese. Akaba ariyo mpamvu urukiko rwa Arusha rwasanze muri raporo yiyi Komisiyo ntanahamwe hagaragara itegurwa rya jenoside yakorewe abatutsi, bityo Col Bagosora agirwa umwere kuri icyo cyaha cyo gutegura jenoside mwashakaga kumwegekaho.

Dore aba Officiers 10 bari bagize iyo Komisiyo Dr Gasana ashaka kwegekaho urusyo rwuko aribo bateguye jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994.

- Colonel Théoneste Bagosora    (Gisenyi)
- Colonel Marcel Gatsinzi             (Kigali)
- Colonel Gd Pontien Hakizimana (Ruhengeri)
- Colonel Féricien Muberuka         ( Kigali)
- Colonel Déogratias Nsabimana   (Ruhengeri)
- Lt Colonel Anatole Nsengiyumva (Gisenyi)
- Major Juvénal Bahufite                 (Byumba)
- Major Augustin Cyiza                    (Cyangugu)
- Major Gd Pierre-Claver Karangwa (Gitarama)
- Major Aloys Ntabakuze                  (Gisenyi)

Haba muli TPR Arusha, haba munkiko Gacaca mu Rwanda, ntanahamwe aba ba officiers icyaha cyo gutegura jenoside cyabahamye cyangwa ngo bakiregwe usibye Col Bagosora nawe wagitsindiye, ibyo Dr Gasana abashinja abikura he ? abikorera iki ? Ndizera ko nzabibonera igisubizo.

Sinshidikanya kandi ko iyi raporo Dr Gasana ayifite kuko ariyo yagiye akuramo interuro zituzuye yashyize munyandiko ye murwego rwo kujijisha abatarayisomye no kubeshyera abayanditse.

Iyi raporo ntabwo yigeze iba umwihariko wa Habyarimana na Bagosora nkuko Dr Gasana ashaka kubivuga kuko nkuko bigaragara mw’ibaruwa ya Chef wa Etat-Major wa FAR yo kw’itariki 21/09/1992 iyi baruwa nayo yatanzwe m’urukiko rw’Arusha nk’ikimenyetso yerekana ko raporo yohererejwe imitwe n’ibigo byose bya gisilikare ikanasaba ko yamenyeshwa abasilikare bose cyane cyane kungingo ijyanye no kumenya umwanzi uwariwe. Igika cyayo cyanyuma kigira giti :

« Vous ferez une large diffusion de ce document  en insistant plus particulièrement sur les chapitres relatifs à la définition de l’ennemi, son identification, ainsi que ses milieux de recrutements. Vous mettrez un accent particulier sur les manœuvres ennemies ayant toujours pour objectif la conquête du pouvoir, ainsi que la volonté toujours  d’atteindre cet objectif à tout prix. Ceci devra amener nos hommes à rester plus vigilants et à NE PAS miser sur les seules négociations politique »

Niba iyi raporo ariyo yateguye jenoside, Dr Gasana yarakwiye kwerura akavuga ko ingabo zose z’u Rwanda (FAR) arizo zateguye jenoside kuko zose zamenyeshejwe ibyari bikubiye muri iyo raporo ; gusa twibuke ko ibi byateshejwe agaciro n’abacamanza b’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda Arusha.


Major Jacques Kanyamibwa

Kanda usome inyandiko ya Dr Gasana yose
Kanyamibwa Jacques

Tweet

Partager