BISHE UMUMARAYIKA I GAKURAZO.



Bishe umumalayika : ubuhamya ku bwicanyi bw'i Gakurazo bwo kw'italiki ya 5/6/1994

http://www.france-rwanda.info

Yitwaga Richard Sheja. Yali umwana w’imyaka umunani (8).
Kw’italiki ya 5/6/1994 nimugoroba, abasilikare b’inkotanyi bo muli 157th battalion bivuganye Richard Sheja,
mu gihe bicaga abasenyeri I Gakurazo.
Bamwishe babiteguye, nta mbabazi, nta bumuntu bagaragaje. Nyina wa Sheja, Madame Espérance,
interahamwe zali zimaze kwicira umugabo, ababyeyi n’abavandimwe, yiboneye kandi amenya abasilikari b’abatutsi
bamuhekuye kandi bitwa ko baje kubohoza abatutsi nkawe.
Ni ubwambere atanze ubuhamya kuli Radiyo Ijwi rya rubanda. Aragira ati “Bishe umumalayika”.
Arongera ati “Abicanyi ntibagira ubwoko. Ikibahuza ni ubwicanyi. Si abahutu, si abatutsi, si abatwa.
Bafite ubwoko bihariye : ni ubw'abicanyi."
Kanda hano hasi kugira ngo wumve ubuhamya bwa Maman wa Sheja,
umubyeyi uvugisha umutima, nta mujinya, nta rwango, ahubwo akimakaza ukuri, imbabazi, n’ubwiyunge.



Ijambo ly'ibanze rya Radio Ijwi rya Rubanda.

Igice cya mbere cy'ubuhamya bwa Maman wa Richard.

Igice cya kabiri cy'ubuhamya bwa Maman Richard.

3