Bafite
ishema ryo kwitwa Inyangamugayo ,
iyo baca imanza
zirenganya nk'uko babibategetse birengagiza ko igihe kizagera
bakabiryozwa!
Nta
mukristu
gatolika ukunze kwibagirwa igitero cya gatigisimu kigira kiti “Umuntu akora icyaha
ate? Benshi
banafashe mu mutwe igisubizo kijyanye n’icyo kibazo:
“Umuntu
akora icyaha, igihe yitandukanya n’Imana,
akayisuzugura, abizi neza kandi abishaka”.
Maze imyaka igera kuri
itanu yose nibaza niba gushyigikira Inkiko Gacaca atari icyaha. Muri
iyi minsi,
igisubizo kidasubirwaho narakibonye.
Muri
iki
kiganiro, nzinduwe no kwerekana uburyo gushyigikira Inkiko Gacaca atari
icyaha
gisanzwe; ahubwo ari icyaha gikomeye cyane, kimwe twigishijwe ko
kijyana mu
rupfu. Ndabanza kwibutsa uko Inkiko gacaca zadutse mu Rwanda (1), uko
zaje
guteshwa umurongo (2), ntange n’urugero rufatika ku ifungwa
n’iyicwarubozo
rikomeje gukorerwa umupadiri witwa Edouard NTULIYE wo muri Diyosezi
Gatolika ya
Nyundo (3).Ndasoza mpa inama Umukuru w’igihugu Paul Kagame.
1. Umwaduko w’Inkiko Gacaca
Ndibuka
neza uko
igitekerezo cya Gacaca cyaje, giturutse mu bakristu bari bafite umutima
mwiza
wo gusana imitima y’Abanyarwanda yashegeshwe
n’amarorerwa y’intambara na
jenoside yo muri Mata 1994. Ikinyamakuru cyitwa “Urumuri rwa Kristu”
kiyobowe n’uwari Padiri Smaragde
Mbonyintege ubu wabaye Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi cyagize uruhare
rukomeye mu gukwirakwiza ibyo bitekerezo bishya by’uko
Abanyarwanda byababera
byiza bashoboye kwicara mu gacaca, bakaganira ku byabakomerekeje,
uwahemutse
akemera icyaha, agasaba imbabazi, akazihabwa, abantu bakongera bakabana.
Ubwo
Kiliziya
gatolika yumvise bwangu ko ibyo bintu bikwiye, niko kumvisha Abayoboke
bayo ko
gukora Gacaca mu buryo bwa gikirisitu, byaba inzira nziza yo kwitegura
Yubile
y’impurirane y’imyaka 100 Inkuru nziza igeze mu
Rwanda, n’imyaka 2000 Kristu
aje ku isi kuducungura. Diyosezi zose ubwo ziba zitangiye Sinodi Gacaca
Nkirisitu, ubwo hari mu mwaka 1997. Kiliziya yahimbaje iyo yubile mu
w’ 2000.
Leta
y’u Rwanda
imaze kubona ko igitekerezo cya Gacaca gihamye, yasanze nayo
yacyifashisha.
Ndetse yo ihitamo ko Gacaca itaba ibiganiro gusa, ahubwo ko yaba Inkiko
zihariye zo guca imanza z’abakoze Itsembabwoko
n’Itsembatsemba ryo mu 1994
(nyuma icyo cyaha cyaje kwitwa jenoside yakorewe Abatutsi). Ubwo yahise
ikora
umushinga w’itegeko, itangira kuwuganiraho
n’Abanyarwanda b’inzego zinyuranye.
Abayobozi ba Kiliziya gatolika nabo basabwe ibitekerezo. Habayeho inama
nyunguranabitekerezo nyinshi, zigategurwa na Komisiyo
y’Abepiskopi y’Ubutabera
n’Amahoro yayoborwaga na Musenyeri Frederiko Rubwejanga.
Taliki ya 13 Kamena
2002, Abashumba ba Kiliziya gatolika banditse urwandiko rusaba
Abakristu
n’Abanyarwanda bose b’umutima mwiza gufatanya
kugira ngo Inkiko Gacaca zibe
koko “Ubutabera
bwunga”.
Muri urwo rwandiko Kiliziya gatolika yashishikarije Abakristu bose
kwitabira
Inkiko gacaca batanga ubuhamya, bavugisha ukuri gusa ku byo bazi kandi
bahagazeho.
Ubutabera burenganya
busenya imitima n'igihugu!
Ku ruhande rwa
Leta, Inkiko Gacaca zashyizweho
n’itegeko ngenga n° 40/2000 ryo ku wa
26/01/2001.Nk’uko iryo tegeko
ribigaragaza, Inkiko Gacaca zari zigamije gufasha kumenya ukuri ku
byabaye muri
jenoside, kwihutisha imanza z’abakurikiranweho ibyaha bya
jenoside n’ibindi
byaha byibasiye inyoko muntu, guca umuco wo kudahana, gufasha
Abanyarwanda
kugera ku bumwe n’ubwiyunge no kugaragaza ubushobozi
bw’umuryango nyarwanda bwo
kwikemurira ibibazo byawo. Icyo gihe Inkiko Gacaca zagizwe rimwe mu
mashami
yari agize Urukiko rw’Ikirenga. Urwego rw’Igihugu
rushinzwe Inkiko Gacaca
(SNJG: Service National des Juridictions Gacaca) rwashyizweho
n’Itegeko nshinga
ryo ku wa 04/06/2003, bityo Urwego rw’Igihugu rushinzwe
Inkiko Gacaca ntirwaba
rukiri ishami ry’Urukiko rw’Ikirenga, ahubwo
rusigara ari Urwego rwihariye
rushinzwe gukurikirana, umunsi ku wundi, imirimo y’Inkiko
Gacaca no kuzifasha
gukemura ibibazo zigenda zihura na byo mu mikorere yazo.
Itegeko rigenga inkiko Gacaca ryahinduwe kenshi,
ubu
irigenderwaho rikaba ari “Itegeko Ngenga n° 13/2008 ryo ku wa
19/05/2008 rihindura kandi
ryuzuza Itegeko Ngenga n° 16/2004 ryo kuwa 19/6/2004 rigena
imiterere, ububasha
n’imikorere by’Inkiko Gacaca zishinzwe gukurikirana
no gucira imanza abakoze
ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu
byakozwe hagati
y’italiki ya mbere Ukwakira 1990 n'iya 31 Ukuboza
2. Inkiko Gacaca zaje guteshwa umurongo zite?
Byagaragaye
na
kare kose ko bamwe mu bayobozi b’igihugu bari bifitiye indi
gahunda idafite aho
ihuriye n’ubutabera n’ubwiyunge
by’Abanyarwanda. Muti ibi urabivuga ubikuye he?
Kuko nayoboraga Komisiyo ya Diyosezi y’Ubutabera
n’Amahoro ya Cyangugu, natoranyijwe
mu bapadiri bake bashoboye guhura n’abayobozi
b’igihugu, tujya impaka ku
byerekeye izo nkiko. Sinzigera nibagirwa inama yabereye muri Centre
Christus
y’i Remera-Kigali mu mpera z’umwaka
w’2000 iduhuza na Bwana Mucyo Jean de Dieu
wari Minisitiri w’ubutabera akanagira mu nshingano ze Inkiko
Gacaca. Ku ruhande
rwa Kiliziya Gatolika, intumwa zacu zari ziyobowe na Musenyeri
Ferederiko
Rubwejanga. Twiriwe tujya impaka, tuziraramo, bigera mu ma saa saba
z’ijoro
tutaragira icyo twumvikanaho twatangariza abanyamakuru bari
barekejereje. Icyo
gihe, Inkiko Gacaca zari zikiri umushinga w’itegeko.
Ntibazi ukuri kose ku
bwicanyi bwakozwe mu Rwanda. Bafite ubushake bwo kubaka igihugu,
ubashyiraho
igitugu ngo barenganye abantu ni we ufite icyaha gikabije.
Bimwe
mu by’ingenzi twamwerekaga ko biteye ikibazo
ni ibi:
*Impungenge
z’uko Inkiko gacaca zari guhinduka ku mugaragagaro
“Urukiko rwo kuburanisha
ubwoko bw’Abahutu gusa”.
*Impungenge
ko
Abacamanza batamenyereye uwo mwuga (barimo kandi benshi batajijutse
cyane) bari
kuzakorerwamo n’Ubutegetsi.
*Impungenge
z’uko Inkiko Gacaca zari kuzashyamirana n’Inkiko
zisanzwe.
*Kutagira
igihano giteganyirizwa uzashinja undi ibinyoma, akamugerekaho jenoside
nkana :
twashingiraga kuri munyangire dusanzwe tuzi mu Banyarwanda, tukabona ko
hari
abazitwikira Inkiko Gacaca bagashinja abandi ibinyoma bagamije
kubihimura
cyangwa kubacisha umutwe nkana, mu gihe nta gihano cyaba giteganyirijwe
uwabeshyeye abandi.
*Guhatira
umugore gushinja umugabo, abana gushinja Ababyeyi, cyangwa Ababyeyi
gushinja
abana babo: twabonaga byavamo intandaro yo gusenya umuryango kandi Leta
ntishobore kuwusana.
Ugira
ngo
ndashyiramo amakabyankuru azasange Jean de Dieu Mucyo, ubu ni
Président
w’akanama k’igihugu gashinzwe kurwanya jenoside
(CNLG: Commission Nationale de
Lutte contre le Génocide). Ngira ngo arakibuka ibyo
atumvikanyeho na Musenyeri
Ferederiko Rubwejanga. Ndibwira ko nanjye anyibuka, n’ubwo
ari jye wari muto mu
myaka, sinabuze kumuhata ibibazo no gutsindagira ziriya
mpungenge ! Nyuma
twagiye duhurira mu yandi mahugurwa, yandeba agaseka, akazunguza
umutwe !
Byaje kugenda bite?
Nyuma
y’imyaka
ikabakaba icumi Inkiko Gacaca zikora, ni nde utabona ko icyo twitaga “impungenge”
twatungaga agatoki icyo
gihe zari zo “ntego
nyakuri”
z’abashyizeho Inkiko Gacaca?
a. Inkiko
Gacaca,
zaje kuba urukiko rw’ubwoko ku mugaragaro :
Ubishidikanya azambwire
umubare w’Abatutsi baciriwe urubanza muri Gacaca !
Rwabaye urukiko rwo
gupyinagaza Abahutu no kubacira urw’iteka bidasubirwaho.
Abahutu bajyanywe muri
Gacaca kandi nta n’icyaha bakoze ni benshi. Abo izo Gacaca
zasize iheruheru ni
bo babihamya, kandi ntibagira ingano.
b. Inteko
z’Inkiko
Gacaca, zahindutse igikoresho cy’inyungu z’abari ku
butegetsi n’iz’agatsiko
k’abadashyize imbere ubutabera. Abatorewe kuba Inyangamugayo,
ntibashoboraga
guca urubanza batabanje kubaza uhagarariye FPR igihano bagomba gutanga.
Ndibuka
ukuntu inteko Gacaca y’i Nyamasheke (narahabaye!)
itashoboraga guca urubanza
itabanje kubaza SAYIRUNGA icyemezo kiri bufatwe (n’iyo yabaga
yibereye i
Kigali, bagombaga kubanza kumuhamagara akabaha amabwiriza!). SAYIRUNGA
uwo
akaba Mayibobo izwi na bose! Uwabene nta gashuri aranganwa, akazi ke
kari
uguhuguza utw’abandi no kwinywera ibiyobyabwenge. Nyamara
kuko ngo akomeye mu
Cyama, ni we wahawe ubutumwa bwo gutitiza Inyangamugayo zirimo
n’abize
kaminuza, zigakora ibyo ategetse! Kugeza n’aho ari we
ubabwira ibyaha bagomba
kugereka kuri Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa! Kandi bigakorwa.
Wanabyitegereza
neza, ugasanga, buri Murenge, buri Karere,gafite
“Sayirunga” wako. Uwapfuye
yarihuse pe!
c. Ku
byerekeye
igihe Inkiko Gacaca zagombaga
gusoreza imirimo yazo:
Italiki yakomeje kwimurwa, ngo imanza ntizirarangira. Twese tuzi neza
ko Inkiko
Gacaca zashoje imirimo kera, ibiriho ubu biyobowe na Madamu
Mukantaganzwa
Domitila ni ubujura budasanzwe bushyigikiwe na Leta, simbona ukundi
umuntu
yabyita! Muri iki gihe nibwo Abanyarwanda babona neza ko Inkiko Gacaca
zari
zigamije kwangiza no guheza igice kimwe cy’abaturage mu
kangaratete. Ubu Madame
Domitila ariho arasenya ibyiza bike Inkiko Gacaca zari zarashoboye
kugeraho,
akoresheje izo Nteko ze zidasanzwe zimanuka i Kigali zikajya gucira
Imanza abo
zitazi mu turere tunyuranye, mu gihugu cyose. Maze si ukubakatira
igifungo cya
burundu n’akato k’umwihariko, zikiva
inyuma ! Harya ngo hari imanza zari
zaraciwe nabi ? Ni zose, nta gushidikanya !
d. Bimaze
kugaragara ko bamwe mu bayobozi ba FPR bashyizeho Inkiko Gacaga zo
gucira
imanza Abahutu, nabo bakurikiranwaho n’Inkiko mpuzamahanga
ibyaha bikomeye
bifitanye isano na jenoside. Biragaragara rero ko Inkiko Gacaca zari
zigamije
kubafasha kubona abo bagerekaho (“les
bouc-émissaires”)
ubwicanyi bwose bwabaye mu Rwanda. Simvuze ko
Abahutu bishoye mu bwicanyi badakwiye kubiryozwa. Ariko
n’Abatutsi bishoye mu
bwicanyi bakwiye kubiryozwa. Birakwiye ko buri wese yabazwa ibye,
atagerekeweho
n’ibyakozwe n’abandi. Birumvikana na none ko gucira
imanza abo mwafatanije
icyaha, abo munganya ibyaha, ndetse ukaba unabibarusha, byo ari
agahomamunwa.
Aha
ni naho
Inkiko gacaca zikura icyasha simusiga kizatuma zitibagirana mu mateka
y’Ubutabera bw’u Rwanda n’ubwo ku isi
yose kuko zirengagiza imwe mu “ngingo-
shingiro” zubahirizwa n’ibihugu bishaka guca
akarengane bigendeye ku mategeko:
“Nta we uba umucamanza
mu rubanza aregwamo” (“Nul n’est juge dans sa propre cause”).
Nta handi
byemerwa ku isi uretse mu Nkiko Gacaca z’iwacu mu Rwanda!
e. Ku
byerekeye
imikoranire y’Inkiko Gacaca n’Inkiko zisanzwe,
ntawe utabona ko intego
y’Abayobozi bashya b’igihugu yari ukwigizayo
amategeko asanzwe y’igihugu
(création d’un grand espace de non-droit) kugira
ngo FPR ibone uko ikora ibyo
yishakiye: yigizeyo abenshi mu Bahutu bahoze mu butegetsi, yikize
abajijutse
babona akarengane ikorera abaturage. Ni byo nifuza kwerekana mpereye ku
rugero
rwa Padiri Edouard NTULIYE.
3. Padiri Edouard Ntuliye aboreye mu buroko azira
iki?
Padiri
Edouard
Ntuliye, ab’inshuti za hafi bita SIMBA, yavukiye muri Komini
Kivumu,
Perefegitura ya Kibuye. Hejuru y’amashuri abanziriza kuba
umusaserdoti, Padiri
Ntuliye yize kaminuza, afite impamyabushobozi ya Dogitora muri
Sociologie. Njye
namumenye mu w’i 1986 ubwo nari ntangiye kwiga Seminari nto
ya Nyundo. Ni we
wayiyoboraga. Twabanye imyaka 6 yose. Ntako atagize ngo aturere neza.
Yayoboye
Seminari mu gihe kitoroshye (1985-1994), mu karere kahoragamo
akaduruvuyo
kagamije guhohotera Abatutsi kuva intambara ya FPR yatangira mu 1990,
dore ko
benshi mu barezi bacu bari abo muri ubwo bwoko. Ni nde wahakana ko
Ntuliye
atabafashaga uko ashoboye! Byose twarabibonaga. Yitangiraga abaseminari
bitavugwa, akamenya kuduterera urwenya ataretse no kuducyamura igihe
byabaga
ari ngombwa. Kimwe n’abandi yareze batari bake, numva mukesha
byinshi. Bityo
kandi nkaba ndi muri benshi bashengurwa cyane n’akarengane
akomeje kugirirwa.
Padiri
Edouard
Ntuliye ari mu bafunzwe mu ikubitiro akekwaho kuba yaragize uruhare mu
gitero
cyasenye Paruwasi ya Nyange muri mata 1994, hakicirwa Abatutsi bagera
kuri 200.
Yakekwagaho kandi “kuba yarabaye icyitso
cy’ubwicanyi bugamije gutsemba ubwoko bw’Abatutsi
bwahitanye abantu barenga 60
bwabereye mu iseminari nto ya Nyundo.”
Taliki
ya 17
Mata 1998, Urugereko rwihariye mu Rukiko rwa Mbere rw’Iremezo
rwa Kibuye rwaburanishije
Edouard Ntuliye. Dufite kopi y’urwo rubanza
R.M.P.50919/S4/GM/KBY. Na none
burya gusoma icyemezo cy’Urukiko no kugisobanukirwa si ibya
bose. Nanjye
nagombye gusubira ku ntebe y’ishuri, niga amategeko. Nizeye
ko ubu nafasha
abandi kumva neza iby’urwo rubanza ruteye ukwarwo kuko
rudufasha kwerekana neza
uko ubutabera nyarwanda twazaniwe n’Inkiko Gacaca bwaremanywe
ubusembwa
bwagombaga kugira ingaruka mbi ku Banyarwanda batagira ingano.
Tugarutse
ku
rubanza rwo ku italiki ya 17 Mata 1998, Urugereko rwihariye mu Rukiko
rwa Mbere
rw’Iremezo rwa Kibuye rwasanze “ icyaha
cy’ubwitso mu itsembabwoko Ntuliye Edouard aregwa ko yayoboye
igitero muri
Seminaire ntoya ya Nyundo kikica abantu benshi barimo umuryango wa MURASHI Esaïe babaziza ko ari Abatutsi
kimuhama kuko ari
abapadiri yitangiyeho abagabo, ari n’abamurega bose bahuriza
ku bikorwa byo
kuba yarajyanye itoroshi ijoro ryose akabura maze igitero nacyo kikaza
kiyobowe
n’umuntu ufite itoroshi kandi ntikigire uwo kiboneshaho mu
bagombaga gupfa
kandi ari no mu mwijima kuko batari bacanye
amatara…”.Murashi
Esaïe
akomeza amushinja ko yamwiboneye ajyanye n’interahamwe mu
Seminari kuzereka aho
bari bihishe.
Ubwo ga ruba
rumukatiye igihano cyo kwicwa, twese turumirwa! Kuba atarahise yicwa
huti huti
nk’uko byagendekeye abandi bahawe icyo gihano, ni Imana
yashatse kumwirindira.
Gusa
rero,
Padiri Edouard Ntuliye ntiyishimiye imikirize y’urwo rubanza
niko gusaba
ubujurire taliki ya 23 n’iya 29 Mata 1998, buremerwa.
Muzi byinshi.
Mwakoreshejwe byinshi. Ubuhamya bwanyu burakenewe!
Aha rero niho hagiye kuduhishurira ibanga rikomeye! [Car, à notre humble avis, cet
Arrêt de
Taliki
ya 25
Ukwakira 2000, Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri rwaciriye
mu ruhame urubanza
R.M.P.50919/S4/GM/KBY-R.P.A.34/GC/R1/RUH. Nuko rumaze gusoma imyanzuro
y’abashinjwa, rumaze kandi no kumva umwanzuro umushinjacyaha
ubwe yashyikirije
urukiko “avuga
ko bigaragara ko hari
amategeko Urukiko rubanza rutubahirije…”
Rusanga “Urukiko rubanza ruhamya Padiri Nturiye
ubugambanyi mu bwicanyi bwabereye
ku Nyundo rushingiye ku buhamya bwa Murashi Esaie, Rutabana na Kayijuka bakulikiranye indishyi kubera ababo baguye muri ibyo bitero ariko bakaba
batarashoboye kugaragaza amanama y’amashyaka Ntuliye
yagiyemo, aho yakorewe,
abo bayakoranye n’ibyayavugiwemo”.
Rusanga,
“mu bagabo 7 Urukiko rubanza rwagendeyeho ruhamya
Padiri Ntuliye
na Padiri Kayiranga ubugambanyi mu byabereye i Nyange ku wa 15 na 16
Mata 1994,
batatu muri bo : Munganyinka, Ndakubana, na Kagenza bakurikiranye indishyi, ni yo mpamvu ubuhamya bwa bane basigaye ari bo
Gatare Lambert, Hategekimana, Nikuze, na Gatarayiha ari bwo bukwiye
gusuzumwa
bugahabwa agaciro kuko bariya ba mbere bataba ababuranyi ngo babe
n’abagabo” .
Rwemeza ko “Urukiko rubanza rwafashe
ibintu uko bitari”rubashinja
rugendeye ku buhamya bw’abashinjaga gusa. Rwanzura ko “Ntuliye Edouard na
Kayiranga Jean François ari abere ku byaha byose baregwa”;
rutegeka “ko
bahita bafungurwa.” Inteko
y’urukiko rw’ubujurire yari igizwe
n’abacamanza Cassien Ntunzwenimana, Timotée
Ndagijimana, umwanditsi akaba
Pascal Safari. Nkunda umugabo ntacyo ampaye!
Ubwo
Padiri
Ntuliye yahise arekurwa arataha. Umushumba wa Diyosezi ye amushinga
kuba Padiri
Mukuru wa Paruwasi Catedarali ya Nyundo,ubuzima burakomeza. Twese
twariruhukije, tugira tuti harakabaho ubutabera burenganura abarengana!
Aha
rero ni ho
humvikanisha neza uko Inkiko zisanzwe mu Rwanda nazo, ziramutse zihawe
ubwigenge bukwiye, zishobora gukora umurimo wazo neza, ntizizuyaze no
kuba
zarenganura abarengana. Uwari wakatiwe urwo kwicwa kuko hari ababifitemo
inyungu
akaba yashobora kurengerwa n’Ubutabera. Aha ni naho hadufasha
kumva neza
impamvu Inkiko Gacaca zaje kubaho kugira ngo Abanyarwanda bo mu bwoko
bw’Abahutu babure ubwo burenganzira (garanties) bahabwa
n’inkiko zisanzwe
zigendera ku mategeko n’imigenzo byemewe ku rwego
mpuzamahanga. Ni ko kaga Padiri
Ntuliye yaje kugira!
Koko
rero nyuma
y’imyaka 9 Padiri Ntuliye afunguwe, yarongeye arafatwa
arafungwa binyujijwe mu
Nkiko Gacaca. Yahamagajwe n’Urukiko Gacaca (bita mobile) rwa
Kimironko (Akarere
ka Gasabo muri Kigali y’umujyi!) taliki ya 7 Werurwe 2009,
aburanira mu cyumba
mberabyose (Salle Polyvalente) cyo mu Kayanza (Nyundo), maze ahagana mu
ma saa
mbiri z’ijoro Inteko y’urwo rukiko itangaza ko
imukatiye igifungo cya burundu!
Ubwo bahise bamumanura afungirwa ku Gisenyi. Padiri Ntuliye ntiyarekeye
aho.
Yasabye ubujurire, buremerwa, maze taliki ya 17 na 18 Nyakanga 2009,
Inteko
y’Urukiko Gacaca ya Rugunga (Umujyi wa Kigali!!) imukatira igifungo cya burundu
y’umwihariko!
N’ubu
aracyari ku ngoyi!
Ibyaha
akurikiranyweho, ni byabindi urukiko rw’Ubujurire rwa
Ruhengeri rwari
rwamuhanaguyeho. Abamushinje, ni babandi Urukiko rw’ubujurire
rwavugaga ko
bakurikiranye indishyi bityo bakaba badashobora kuba ababuranyi
n’abagabo mu
rubanza rumwe. Uw’imena muri bo akaba ari na we wapanze iryo
kinamico nta wundi
utari Murashi
Esaïe.
Reka tugire icyo tumuvugaho.
Mu inkiko gacaca ,
akarengane kagizwe politiki iyobora igihugu !
Murashi
Esaie ndamuzi, ndetse
cyane. Niga mu Seminari ku Nyundo, yari Profeseri mu ishuri
ry’abakobwa ryo ku
Nyundo (Lycée Notre Dame d’Afrique). Ku Nyundo
hariya twakuye ubumenyi
n’ubumuntu, twanahatakarije ababyeyi benshi badukunze,
baraturera, baradukuza.
Hari umuseminari wamenye abarezi nka Lyamukuru Mathias, Alfred twitaga
Kadarasi
cyangwa Padiri Deogratias Twagireyezu, uteze kubibagirwa? Esaie Murashi
na we
twari tumumenyereye cyane. Akaba koko yaragize ibyago bikomeye kuko mu
1994
benshi bo mu muryango we biciwe ku Nyundo. Akababaro
n’umujinya Murashi Esaïe
aterwa n’akarengane yagiriwe n’ubwicanyi bwamutwaye
abe, ntawabimuhora kereka
utagira umutima. Ikibazo ni uko amaze kugira amahirwe yo kurokoka yashyize imbere indishyi,
kandi
akazishakira kuri Padiri Ntuliye, kandi azi neza ko amurenganya.
Byumvikane
neza ko atari urwango rusa rumutera gukora ibyo akora, araharanira indishyi: afite
inyota y’iby’isi
akabisumbisha agaciro k’umuntu!
Aha njye hantera kwibaza
bikomeye: iyo twibutse ko abacu bapfuye ntacyo bajyanye ikuzimu, nta
kenge
twakwigira nk’aho ngaho? Nabyo birababaje cyane.
Murashi
we, uzi
neza ko Padiri Ntuliye ari umurwayi wa Diyabeti ikaze. Naramuka aguye
mu
buroko, uzunguka iki ko nta n’imitungo agira yo kwishyura izo
ndishyi ushaka?
N’aho ubucamanza bw’abantu butagira icyo bugutwara,
urahamya neza ko Imana yo
itazamukubaza? Ongera utekereze neza, uhitemo igikwiye. Reka uriya
musaza
azazire ikindi kitaguturutseho. Ntacyo uzaba uhombye.
4. Umwanzuro
Inkiko
Gacaca
zateshutse ku nshingano yo kunga Abanyarwanda twari tuzitezeho ahubwo
zirabateranya mu buryo bunyuranye. Bamwe mu Batutsi bishinze igishuko
cyo
kwihorera no gushaka gukira batarushye, Inkiko Gacaca bazihindura
ubucuruzi,
bityo Umuhutu ushaka kubaho agahora yigura ngo batamushinja jenoside,
ibye
bikaba birarangiye. Kuko benshi bari bakurikiranye indishyi,
ntibazuyaje gushinja n’abadafite
icyaha, babaziza gusa ko bifitiye imitungo. Ng’uko uko babaye ababuranyi
n’abagabo mu rubanza rumwe.
Ari na byo Urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri rwamaganiye ku
mugaragaro, kuko
nta kindi byageraho kitari ukwimakaza akarengane mu gihugu! Nyamara
byarabaye
kandi biracyakomeza. Kubera ko hari benshi babonye ko Inkiko gacaca ari
umushinga ubyara inyungu itubutse, bifuje ko izo Nkiko zahoraho iteka
akaba
ariyo mpamvu amataliki yose yo gusoza ibikorwa byazo yagiye yigizwayo,
Madame
Mukantangazwa Domitila uziyobora mu rwego rw’igihugu akaba
aherutse gutangaza
ko atazi igihe zizasoreza imirimo yazo!
Ngiyo
impamvu
intera guhamya neruye ko gukomeza kuzishyigikira ari ugukora icyaha
gikomeye,
kuko twamaze kumenya ko nta kindi zikimaze uretse kurenganya abari
barazirokotse cyangwa guhorahoza abo zari zararangije kugira ibimuga!
Imana
ntikunda akarengane, n’abapagani ntibabiyobewe! Ugashyigikira
wese aba
asuzuguye Imana mu bikomeye, abizi kandi abishaka. Icyaha ni aho kiri.
Inama ngira Perezida Paul Kagame
Nyakubahwa
Perezida Paul Kagame, njye sinkeneye kubarirwa muri ba « bahutu
bawe » birirwa
bakubeshya bashaka amaramuko. Icyo nifuza ni ukukubwiza ukuri. Ubu
Imana yari
ikikwicaje ku ntebe y’ubuyobozi bw’igihugu cyacu.
Ukwiye kuyishimira. Nyamara
ariko, mu minsi ishize wabonye ko za Raporo za Loni zatangiye kujya
ahagaragara
zikemeza ko nawe ubwawe hari ibintu bikomeye ushobora kuzabazwa mu
minsi iri
imbere aha. Ubwo ga ndizera ko wabonye ko batangiye kukugera amajanja.
Iyi si niko
ikora, ntigira imbabazi, ni wowe ukunda kubitwibutsa. Uko byamera kose
Imana
iracyakurinze. None se iki gihe ikwihereye ko ari inyongezo, urateganya
kugikoresha ute? Ndi nkawe, nahitamo kugira neza gusa, ngakiranura
Abanyarwanda
kandi nkabafasha uko nshoboye mu buryo bukurikira:
a. Narenganura
Padiri Edouard Ntuliye, agahita afungurwa, agataha.
b. Nahita
mpagarika burundu ibikorwa by’Inkiko Gacaca: Hashize igihe
zishoje imirimo
yazo, ibiriho ubu ni amanyanga n’ubugiranabi bwiyoroshe
Ubutabera. Nawe
ntubiyobewe. Harya
ngo imanza gacaca
zo muri Nyamasheke zigiye gusubirwamo ?
Musenyeri Thadeyo
Ntihinyurwa ararye ari menge !!!
c. Naca
iteka
rikingura imiryango y’amazu yose y’imbohe ari ku
butaka bw’u Rwanda, abana
bagasubira kubona ababyeyi, abagabo bagasubira mu ngo zabo: Hari abantu batari bake bamaze
imyaka myinshi mu
buroko batagira dosiye ifatika, harimo n’ abazira amaherere,
nta wabihakana!
d. Aho
kwishinga
abakomeza kunshuka ngo ninjye jyenyine washobora kuyobora u Rwanda,
nyamara
ejobundi bakazaba aba mbere mu kumbyinira hejuru, natangira ubu
ngategura
inzira yo kunsimbura mu buryo bwa demokarasi, ngafasha Abanyarwanda
kwitoranyiriza undi muyobozi uzabareka bakishyira bakizana, bagaca
ukubiri
n’intambara zimena amaraso, bakagira amahoro arambye.
Ndibwira
ko
umuntu agerageje atyo, aho kumukurikiza imivumo, Abanyarwanda bazahora
bamwibuka nk’Intwari ikwiye kuvugwa ibigwi. Ndumva ari yo
mpano iruta izindi
waba uhaye abawe, abana, abuzukuru n’abuzukuruza.
Imana
ikomeze
ikumurikire, ubutumwa bwanjye bwari ubwo.
Padiri Thomas Nahimana (Tél: 00 33 6 47
43 44 65)