U Rwanda rwa cyera
kugeza INYENZI zitera U RWANDA MBERE Y' ABAZUNGU.
(KUVA MU NTANGIRIRO KUGEZA 1899).
Iyo usuzumye neza imitegekere yari iriho mu Rwanda mbere y'Abazungu,
usanga hari ibyiciro bitatu by'ubutegetsi: hari ingoma z'Abahutu za kera,
ingoma nyiginya-ntutsi n'ingoma mputu zaje nyuma zo mu majyaruguru kimwe
n'ingoma zo mu burengerazuba bw'epfo.
1. Ingoma
z'Abahutu za mbere.
Mu mwaka wa 1943, Padiri Alegisi
Kagame yanditse mu gitabo cye cyitwa Inganji Kalinga ko kenshi usanga abantu
bamwe mu Rwanda bakeka ko Abanyiginya ari bo Batutsi badutse mu Rwanda bwa
mbere na mbere. Alegisi Kagame mu nyandiko ze yagerageje nyine kwemeza rubanda
ibinyuranye n'ibyo abantu bari bakunze guhamya : mu ntangiriro y' iki kinyejana
cya makumyabiri, imvugo yari yiganje mu gihugu yerekeye amoko y'abami
bategekaga "ibihugu" mbere y'umwaduko w'Abanyiginya n'Abega , ni uko abo bami bari Abahutu. Alegisi Kagame we
yakomeje gutsindagira ko bari Abatutsi bagufi (boroheje), ko batari Abahutu na
buhoro. Nyamara ubushakashatsi aho bugeze ubu buragaragaza neza ko ingoma
zabanjirije ingoma y'u Rwanda rw'Abanyiginya zategekwaga n'Abahutu. Yewe no mu
ntangiriro y'iki kinyejana abamisiyoneri gatolika nka Padiri Brard (Terebura)
zimwe muri izo ngoma bazishyira mu zategekwaga n'Abahutu. Ndetse nka Ludoviko
de Lacger, umupadiri w'umuhanga mu by'amateka kandi wakoze ubushakashatsi ku
mateka y'u Rwanda mbere ya 1940, yanditse akurikije ibyo yabwiwe icyo gihe,
ahamya ko nk'Ababanda bategekaga Nduga bari Abahutu. Turebe izo ngoma duhereye
ku bwoko( ?) bw'abazitegekaga :
1.1. Abenengwe.
Ingoma yabo yitwaga Nyamibande. Bategekaga u Bungwe. Ni igihugu cyabumbaga u
Busanza bw'amajyepfo, u Bufundu, Nyaruguru, Bashumba, Nyakare, u Buyenzi.
Ikiranga bwoko cyabo cyari ingwe. Umwami wari uriho ku mwaduko w'Abanyiginya
yari 16 Rwamba akaba yari atuye mu bya Nyakizu muri Butare. Hari abamukomokaho
bitwa Abenerwamba. Undi mwami w'umwenengwe wategekaga igihugu cye kijya
gutsindwa n'u Rwanda ni Samukende, umugabo wa Nyagakecuru ko mu Bisi bya Huye.
Umuhungu w'uwo Samukende, ari we Rubuga, yaratsinzwe maze igihugu cye
kigarulirwa n'u Rwanda.
1.2. Abasinga
Ingoma yabo yitwaga
Mpatsibihugu. Bakunze kuvuga ko akarere bari barimo kari kagari cyane. Twibuke
ko Abasinga bari ugutatu: ab'ibanze ari bo Basinga b'abasangwabutaka, hakaba
n'abandi baje nyuma y'Abanyiginya, ari bo Abanukamishyo n'Abagahe. Abo Basinga
b'abasangwabutaka banabitaga "Ababyarabami" ,
kuko abami ba mbere barindwi b'u Rwanda bikurikiranyije bavuka ku Basingakazi.
Umwe mu bami babo w'igihangange ngo yitwaga Rurenge. Ibyo byatumye bamwe
banabita Abarenge; ni ukuvuga ariko inzu ivamo abami babo nk'uko tuvuga
Abahindiro (Abanyiginya) . Igihe cy'umwaduko
w'Abanyiginya, umwami w'umusinga yari Jeni rya Rurenge. Mu by'ukuri bamuvugaho
byinshi bisa n'imigani. Icyakora ngo yari atuye ku Rwerere rw'i Bugoyi. Mbese
yari akubye ubutaka bungana na Perefegitura ya Gisenyi, iya Kibuye,
Bunyambiriri muri Gikongoro. Abasinga b'icyo gihe bari basakaye no mu zindi
ntara zo muri Cyangugu y'ubu : Biru, Cyesha, Mpara, Busozo, Bukunzi. Mu karere
k'amajyaruguru ya Kivu, hari intara zari ziganjemo Abasinga : Bwishya, Jomba,
Gisigari, Bwito, Gishari, Byahi na Kamuronsi. Abasinga babarizwaga no mu
Burwi (Mvejuru na Buhanga-Ndara muri Butare y'ubu). Nta gitangaje rero kuba
abitwa Abasinga kuri iki gihe ari bo benshi mu moko y'u Rwanda mu
ijanisha.
1.3.
Abazigaba.
Ingoma yabo yari Sera. Umwami wabo ku mwaduko w'Abanyiginya yari Kabeja,
akaba umwami wo mu Rweya (abandi bati : wo mu Mubari). Bavuga ko Abazigaba baje
baturuka mu by'ikiyaga cya Victoria (Vigitoriya) . Twibuke ko no mu
burengerazuba bwa Tanzaniya hari Abazigaba batari bake, cyane mu bya
Karagwe.
1.4.
Abagesera.
Ingoma yabo yari Rukurura . Igihugu bategekaga ni Gisaka (Gihunya, Mirenge na
Migongo). Izina ryabo rifitanye isano n'iry'ikiyaga cya Mugesera. Hari
n'abavuga ko u Bugesera bwigeze gutegekwa n'Abagesera. Icyitonderwa Mu
Basinga, mu Bazigaba no mu Bagesera hari Abatutsi. Ariko rero n'ubwo
bashyikiranye kera cyane n'Abanyiginya n'Abega, abitwa Imfura bo muri aya moko
abiri ya nyuma ntibabura guhamya ko abo Batutsi b'abasinga, b'abazigaba
n'abagesera mu by'ukuri ari Abahutu. Bene ingoma nyiginya bagize abo Bahutu
"abase" babo, ndetse bakwirakwiza ko ayo moko uko ari atatu
(Abazigaba, Abagesera n'Abasinga) ari yo avamo "abase" b'andi moko
yose. Nyamara si ko bimeze mu majyaruguru y'u Rwanda, nko muri Perefegitura ya
Ruhengeri Abungura bashobora kuba "abase" b'Ababacyaba, Ababanda
bakaba "abase" b'Abasinga. "abase" bari abantu
b'abanyacyubahiro, bakora imihango yo gutanga ikibanza, kuzirura, kweza iyo
usanzwe ubigenewe yabuze.
1.5. Abacyaba.
Ingoma yabo yari Rugara. Igihugu bategekaga cyitwaga Bugara kikabumba amahugu
akikije ibiyaga bya Burera na Ruhondo, kigashora kuri Mukungwa na Base. Hari
n'akarere kagiye mu ruhande rwa Uganda. Umwami wamamaye wabo ni Nzira ya
Muramira umwami w'u Bugara wahiritswe ku mayeri na Ruganzu Ndori wigize
"Cyambarantama" . Izina "Cyambarantama" turisanga no mu
migani y'u Burundi bita "ibitito" : uwo Cyambarantama w'i Burundi akora
ibintu by'amayeri nk'ibyo bavuga kuri Ruganzu Ndori. Ntibyoroshye rero kumenya
ukuri kw'itsindwa ry'icyo gihugu cy'u Bugara. Abacyaba babarirwa kandi mu moko
ya kera cyane mu Bugesera, nk'Abasinga, Abazigaba n'abandi.
1.6.
Abungura.
Ingoma yabo y'ingabe yitwaga Kamuhagama. Nta wuzi igihugu batwaraga uko
cyitwaga n'aho cyagarukiraga. Ariko ikidashidikanywa ni uko icyo gihugu cyari
kigizwe n'utu turere : 18 Bumbogo, Buriza, Busigi, Bwanacyambwe. Birashoboka ko
Abungura bategekaga n'igice cy'u Buganza ndetse n'u Rukaryi rutarigarurirwa
n'Abahondogo bo mu Bugesera.
1.7.
Ababanda.
Ingoma yabo y'ingabe yitwaga Nyabahinda. Igihugu cy'Ababanda cyitwaga Nduga. Bakundaga
kuvuga ngo "Nduga ngari ya Gisari na Kibanda". Gisari ni muri Komini
Ntongwe naho Kibanda iri muri Komini Nyamabuye."Nduga ngari" yari
ibumbye uturere twose twa Perefegitura ya Gitarama, ukongeraho Komini
Nyabisindu (Busanza-Nord) , Shyanda, Ntyazo na Muyira zo muri Butare. Ababanda
bigeze no kwambuka Nyabarongo, bagura igihugu batera u Rwanda ku bwa Mibambwe I
Mutabazi, bayobowe na Ngoga mwene Mashira umwami w'i Nduga. Buhiraga inka zabo
mu Muhima wa Kigali ngo "Abahima ntibahakandire !" Umwami uheruka
wabaye ikirangirire ni Mashira wa Nkuba ya Sabugabo, nta bwo Mashira yari mwene
Sabugabo nk'uko bamwe na bamwe babivuga ubu. Mashira bamushyize no mu mandwa
baramubandwa, cyane cyane abo mu Nduga nyine ukuyemo "imfura". Yari
afite ingo enye zikomeye aha hakurikira : Kibanda muri Komini Nyamabuye, Cyubi
muri Komini Rutobwe, Kigina cya Ndiza bugufi y'isoko y'umugezi wa Nyakabanda
uri hafi y'ibiro bya Komini Nyakabanda, na Nyanza muri Komini Nyabisindu. Mu
Burundi hari umuryango w'Ababanda ubarirwa mu Batutsi b'indobanure, nyamara
kandi hari abitwa "Abashira" ngo bakomoka kuri Mashira, ariko bo
bakaba Abahutu. Ikizwi ni uko mu Rwanda hambere aha bakunze kuvuga ko nta
Mubanda w'umututsi ubaho : ibyo bivugwa ahanini biturutse kuri bamwe mu Babanda
bitwa Abatutsi, cyane muri Nyaruguru ho muri Gikongoro. Dore muri make uko
Ababanda bari batuye mu Rwanda mu mwaka wa 1960 : ahanini ni igipande
gihurutuye kuva mu Rwankeri (Ruhengeri) kikamanuka gisesa mu Marangara
(Gitarama) unyuze mu Buhoma, mu Bushiru bw'iburasirazuba, mu Bukonya, mu
Cyingogo, Ndiza. Muri icyo gipande hari ikigereranyo cya 31,17% y'Ababanda ku
bahatuye bose. Twongereho ko Amarangara yo muri Gitarama yategekwaga n'umwami
w'umubanda witwaga Nkoma ya Nkondogoro, bakongeraho ngo "ikirozi cyo mu
Marangara kitarogera ubusa nk'aba none". Mu by'ukuri Amarangara yari afite
ubwigenge 19 bucagase, ariko abami baho bakagengwa n'umwami w' i Nduga mwene
wabo. Bavugaga hambere aha ko Ababanda badutse mu Rwanda babungererana inka
zabo. Ibyo ntibivuga ko kubera iyo mpamvu, bari Abatutsi; Ababanda benshi
bakunze kugira inka z'imbata nyinshi. Agasigisigi k'ubwo bukire bw'inka nyinshi
ni iz'umugabo w'i"Gakoma k'Ababanda muri Komini Muyira witwaga Senteteri
wari utunze inka nyinshi mu bya 1940 ku buryo bazitaga "Urukubazuba"
(ngo aho izuba rigera hose urazihasanga! ). Senteteri uwo kandi yari Umuhutu
birazwi.
1.8. Abahondogo.
Abahondogo bo mu Bugesera Mu bihugu byabanjirije u Rwanda rw'Abanyiginya.
A. Kagame nta mwanya yazigamiye u Bugesera bw' Abahondogo. Ibyo
birumvikana kuko kuri we uwahanze ingoma y'u Bugesera ari we Kanyabugesera, ari
mwene Gihanga; bityo rero akaba umuvandimwe wa Kanyarwanda, akabarirwa muri
bene wabo b'Abanyiginya. Izina ry'ubututsi rya Kanyabugesera ni Mugondo. Ingoma
y'ingabe y'Abahondogo yitwaga Rukombamazi, naho imfizi y'ubwami ikitwa Rushya. Byombi
byatwawe n'Abanyarwanda mu mpera z'ikinyejana cya XVIII, ku ngoma ya Mibambwe
III Sentabyo. Abahondogo bari mu Rwanda ubu ni mbarwa. Ni Abatutsi gusa. Abahondogo bo
mu Bugesera hafi ya bose biyita Abashambo. Alexis Kagame avuga ko Abahondogo
ari ubwoko, kuko bafite ikirangabwoko: Ishwima. Mariseli d'Hertefelt
(Deritefeliti) we yemeza ko kubera ubuke bwabo, Abahondogo atari ubwoko; ahubwo
ari inzu yari ku butegetsi kimwe n'Abahindiro b'i Rwanda. Yohani Vansina we
avuga ko byaba byiza gushakira igisubizo nyacyo mu Burundi, kuko ari ho hari
Abahondogo benshi cyane. Tumenye kandi ko Abahondogo babarirwa mu miryango ine
abami b'i Burundi bashakagamo abageni. Imiryango itatu yindi ni Abanyakarama
Mfyufyu, Abenengwe n'Abanyagisaka. Iyo miryango uko ari ine ibarirwa mu
y'Abatutsi b'izina (ni ukuvuga bo mu rwego rwo hejuru), ari bo
"Abanyaruguru" .
1.9.
Umwanzuro ku ngoma z'Abahutu.
Padiri Léon Delmas (Delimasi) wabaye i Nyanza ibwami akora ubushakashatsi mu
bya 1940, ahamya mu gitabo cye "Généalogie" (Jeneyaloji) ko abagabo
bajijukiye ibya kera yabajije bemeza nta shiti ko ku mwaduko
w'Abanyiginya n'Abega (bombi bitwaga Ibimanuka), nta Batutsi bandi bari batuye
mu Rwanda; igihugu cyose cyari gituwe n'Abahutu gusa, uretse ko ashobora kuba
yaribagiwe Abatwa nk'uko bikunze kumera. Ikindi ni uko Abami b'abahutu bari
bafite ibirangabwami: Imbuto : iz'ingenzi z'umuhango kandi z'ingirakamaro icyo
gihe zari enye alizo uburo, amasaka, isogi n'inzuzi z'imyungu; izo ni zo
"mbuto nkuru" z'i Rwanda. Urusengo : ifirimbi y'ibumba. Ingoma
y'Ingabe : (amazina amwe yazo twayabonye) Inyundo : yari ifite umwanya ukomeye
kubera ubucuzi. Kandi rero kuva kera kugeza ubu, umwuga w'ubucuzi ni
uw'Abahutu. Gihanga babyitirira bamwita Umututsi ntiyaba yarananiwe kwigisha
iyo tekiniki Abatutsi, ngo maze arenge ayihishurire Abahutu bonyine! Inyundo
yitwaga Nyarushara. Ingwe : hamwe na hamwe nko mu Nduga, iyo nyamaswa yari
ngombwa. No ku ngoma nyiginya, abami biswe "abambarangwe" . Ingwe
yarangaga ububasha bukomeye; kandi ikaba ikimenyetso ko abaturage barinzwe
n'ingwe (= umwami) nta cyo bagomba kwikanga. Ibyo birangabwami byatumaga umwami
(bitaga n'umuhinza) yamamara agatinywa ndetse akubahwa. Ni we watangaga
uburumbuke bw'imyaka. Ikindi ni uko yategekanaga n'umugabekazi, akunganirwa
n'Abiru bari bashinzwe kumenya ingoma no kuboneza imihango mu ibanga. Bityo
ubwami bwari bubumbye inzego ebyiri: urwa politiki n' urw'imihango cyangwa
iyobokamana. Bene ubwo butegetsi abahanga babwise "royauté sacrée" mu
rurimi rw'igifaransa. Ingoma nyiginya yatangiye yigana byinshi mu byari
ibirangabwami by'Abahutu, yiyongereraho ibyayo buhoro buhoro.
2. Ingoma
nyiginya (Ingoma ntutsi).
Iyo ngoma umuntu yayivugaho byinshi, ariko turibanda ku bintu bitatu:
- Ukuntu ingoma nyiginya yagiye yaguka kuva ku Rwanda rwa Gasabo kugera ku
itsindwa ry'i Gisaka;
- Ibiranga ingoma ya cyami;
- Ibyerekeye Rucunshu bibarirwa mu ntambara z'ingoma.
Kuva
ku Rwanda rwa Gasabo kugera mu wa (1450- 1895).
Ijambo "Rwanda" ryaba rituruka ku nshinga ya kera "kwanda"
bivuga gukwira hirya no hino. Izina "Rwanda" riranga ahantu urisanga
mu ntara ya Busoga iri mu burasirazuba bwa Uganda, kimwe no muri Ankole. Mu
gihugu cyacu rero hakaba Rwanda rwa Binaga ho mu Rweya (Mutara), Rwanda rwa
Gasabo (banahita Rwanda rwa Ndanyoye) iri muri Komini Gikomero; hari na Rwanda
rwa Kamonyi (Komini Taba) ; ndetse hari na Rwanda yo mu bya Kalemi (Zayire) mu
burengerazuba bw'ikiyaga cya Tanganyika. A. Kagame mu "Nganji
Kalinga" avuga ko Abanyiginya bagitangira kwigarurira ibihugu, umusozi
batsinze wose wazaga usanga Rwanda (rwa Gasabo). Aho kuri Rwanda ngo ni ho
babyariye (biciye) imfizi ya Gihanga y'Ubwami Rugira, n'insumba yayo Ingizi. Ngiyo
rero "Rwanda rugari rwa Gasabo" ngo bavuga batyo umutima
w'Umunyiginya ugatengurwa n'ibyishimo. Ndetse bakongeraho ngo "Rwanda rwa
Gasabo, urwo mvuga mvumera iwacu". Mbese ni mu ngobyi y'ubwami
bw'Abanyiginya.
Kuva
kuri Ruganzu I Bwimba kugera kuri Mibambwe Sekarongoro I Mutabazi I
Umwami wa mbere wimye i Gasabo uzwi mu bitekerezo ni Ruganzu I Bwimba; icyo
gihe Gisaka yari ikomeye kurusha u Rwanda. Umwami w'i Gisaka yari Kimenyi
Musaya warongoye Robwa, mushiki wa Ruganzu I Bwimba. Ruganzu I Bwimba yishwe
n'ingabo z'i Gisaka . Bimaze kuba, ngo uwo Robwa yaba yarisekuye ku nkota
kugira ngo umwana atwite atazavamo umwami w'i Gisaka. Niko babivuga. Ibyo ari
byo byose, Ruganzu I Bwimba na mushiki we Robwa babarirwa mu batabazi bitangiye
ingoma nyiginya.
Ku
ngoma y'uwakurikiyeho, ari we Cyirima I Rugwe, u Rwanda rwiyongereyeho u Buriza
n'u Bwanacyambwe. Ku ngoma ya Kigeri I Mukobanya (hari abemeza bakurikije
imvugo ya rubanda ko uwo Mukobanya na murumuna we Sekarongoro bari ibikomangoma
by'i Bugesera, bakaba rero bari Abahondogo) ni ho habaye igitero cya I 22
cy'Abanyoro (baturutse mu Bunyoro ho muri Uganda; bari bakomeye cyane kandi
bagirije u Rwanda bikabije) bayobowe n'umwami wabo Cwa I. Ubwo ni mu bya 1520. Muri
icyo gitero ni ho Mibambwe I Sekarongoro I yakomerekejwe n'umwambi mu gahanga,
bamuhimba igisingizo cya "Mutabazi."
Igitero
cya II cy'Abanyoro n'itsindwa rya Nduga.
Mu myaka yakurikiye urwimo rwe, Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I
yihatiye kwigarurira Nduga (ubundi yari atuye Gasabo, nyuma ajya mu Bumbogo). Nduga
y'Ababanda iranga imubera ibamba. Ku Mugina wa Jenda, mu Kona ka Mashyoza n'i
Kigorora (hose ni ku Mayaga), mu rugamba rumwe hagwa Abacengezi b'u Rwanda
"batabarika" . Bavuga ko uwo Mibambwe I yakoranyije ingabo agatera i
Nduga hakamunanira neza. Arongera agabayo abatabazi b' abacengeri : Gatambira
ka Mibambwe I nyine aza ari we, agwa mu Rugondo rwa Tambwe, ho mu Nduga.
Ibyo
ari byo byose Mashira nawe yohereje ibitero mu Rwanda byambuka Nyabarongo. Hari
n'icyari kigabwe n'umuhungu we witwaga Ngoga, kigera mu Muhanda wa Nzovi, hasi
ya Nyamweru (muri Komini Shyorongi). Uwo Ngoga ngo yaharanduye ikimana (ikivumu
cy'umuterekero) cyo gutsinda Nduga Mibambwe I yari yarahateye. Mashira amaze
kunanirana, Mibambwe I Sekarongoro arazibukira iby'imirwano aba abishyize
iruhande, maze ingoma y'Ababanda irasugira. Nibwo rero Mibambwe I yigiriye
imigambi yo kugirana imimaro (amasezerano yo kutarwana) na Mashira; biremezwa
Mashira aba umwami wa Nduga. Nyuma y'aho imishyikirano yarakomeye, ndetse
haziraho no gushyingirana. Nuko Mashira arongora Nyirantorwa, umukobwa wa
Mibamwbe I, Mibambwe uwo nawe, ari we "Semutakirwa Semutambanashakwe,
umwami w'i Mbirima na Matovu " (ho muri Komini Musasa), arongora
"Bwiza bwa Mashira budashira irora n'irongorwa" : ngo yari mwiza
atagira uko asa; naho Gahindiro ka Mibambwe I arongora Nyankeri ya Mashira
(twibuke ko habayeho ba Gahindiro batatu bakomoka kuri ba Mibambwe I,II,III).
Nyuma
y'ubwo busabane buvanzemo politiki, ni ho hadutse igitero cya kabiri
cy'Abanyoro. Mibambwe I yagerageje kwitabaza Bugesera, Gisaka na Nduga, ibyo
bihugu byanga kumutabara. Nuko Mibambwe abonye yagirijwe n'Abanyoro kandi u
Rwanda rwe rumaze gusibama, ahitamo guhunga, ahungana n'ingabo n'abaturage
ndetse n'amatungo, berekeza mu Bushi (mu bya Bukavu y'ubu). Mu mirwano arahagwa
Forongo mwene Mibambwe I, maze abarirwa mu batabazi. Abanyoro batera n'i
Gisaka, ariko ntibyakomera; batera u Bugesera umwami Sangano arahagwa.
Bakurikirana Mibamwbe I ariko bagenda intage ari nako bacunga iminyago. Udusigisigi
twabo dutura mu majyepfo y'i Nduga, ahahindutse Indara (=Indarirane z'Abanyoro;
ndetse aho hari n'inzu ubu yitwa"Abanyoro" , ikomoka kuri abo). Mibambwe
I n'Abanyarwanda be bumvise ko Cwa I, umwami w'Abanyoro yapfuye, barahunguka. Mu
ihunguka Mibambwe I yagiye asubira mu mararo ye y'igihe yahungaga : ava i
Remera rya Kabagari (Komini Masango), anyura i Gitwe agera i Nyamagana (Komini
Tambwe). Arakomeza ajya kwagira sebukwe akaba n'umukwe we Mashira wari utuye i
Nyanza icyo gihe.
Mashira
rero yaje gusanganira sebukwe, ntacyo yikeka : arazimana. Igihe bigeze hagati,
baramufata, Mibambwe I aramwica, amutsinda aho ngaho i Nyanza. Ibyo kwa Mashira
birarimbuka, i Nduga itsindwa itsinzwe noneho. Nuko bene Mashira barahashirira,
n'ubwo ubungubu hakiri abamwiyitirira.
Icyitonderwa
: * Ibyatumye Nduga itsindwa : Ukwirarara hamwe n'icyizere ngo kiraza amasinde.
Mu by'ukuri bivanze n'ubupfayongo. Dore nawe, Mashira ntiyari abuze ingabo
zikomeye kandi nyinshi, ariko we yahugiye mu byo kubana neza no gushyingirana,
mu gihe Mibambwe I hamwe n' Abatutsi n'Abahutu b'abagaragu babo (ngo abenshi
bari Abasinga) bo bari bagamije politiki, iyi idatinya kwica amasezerano,
umubano no gutsemba isano. Ubugambanyi bwa Munyanya. Munyanya yavaga indimwe na
Mashira mwa se wabo ; yifatanyije na Mibambwe I mu kwica Mashira. * Inkurikizi
z'itsindwa rya Nduga : Itsindwa rya Nduga ni intambwe ikomeye cyane mu mateka
y'u Rwanda. Ibyo byatumye u Rwanda rubona aho ruhera hagaragara, rutera utundi
duhugu. Nduga yari isanganywe ubutegetsi bufutuye, bukomeye. Abanyanduga
bakomeje gushyamirana n'Abanyiginya. Uburangare ntibwabaye ubwa bose. Mu
bitongero by'imihango bagerageje kunga Nduga n'abayigaruriye bavuga ngo :
" tuza... nk'inono y'Abasindi na Kibanda " Ni ukuvuga ngo : worohe
nk'ifu y'inono ihuza Abasindi (ni ukuvuga Abanyiginya) na Kibanda y'Ababanda. Mu
by'ukuri ngo no mu bya 1930, Ababanda bo mu Nduga bari bagicyurirana
n'Abanyiginya. Naho inshyuro z'Abanyiginya hamwe n'Abasinga zigaragarira mu
bisigo byo ku ngoma ya Cyirima II
Rujugira
bibwirwa Muhabura, umusizi w'umubanda. Hari Ababanda benshi batotejwe, maze
bamwe mu batapfuye barahunga bagana mu Buriza, mu majyaruguru y'u Rwanda,
n'ahandi. Hari abimukanye amazina y'aho baturutse : Marangara (muri Komini
Nyamutera) Jenda (muri Komini Nkuri); hari na Jenda bimukanye mu Bunyambiriri
(Gikongoro). Nduga yabaye umutima w'u Rwanda rw'Abanyiginya : abami barahikunze
baharema imirwa myinshi, nyuma ibitero byinshi byakwiriye impande zose z'u
Rwanda rw'icyo gihe, byitwaga ko bigabwe n'Abanyanduga, baba Abatutsi baba
Abahutu. Abanyanduga banze kwibagirwa Mashira wabo : baramuterekereye,
birarimba bamushyira mu mubare w'imandwa, naho Abatutsi n'abagaragu babo
bagumya kumusebya, bagabanya agaciro ke. Nyamara yari igihangange gishishikajwe
no kwagura igihugu no kugitegeka neza. U Bwanacyambwe bwigaruriwe n'Abagesera
Abazirankende : Mibambwe I amaze guhunga Abanyoro no kwica Mashira yatuye mu
Nduga. U Bwanacyambwe bwari bwarometswe ku Gisaka mu gihe cy'abami bane bo mu
Rwanda : Yuhi II Gahima, Ndahiro II Cyamatare, Ruganzu II Ndori, Mutara
Semugeshi. Icyo gihe cyose, urubibi rw'i Gisaka rwari umugezi wa Nyabugogo
n'uruzi rwa Nyabarongo mu majyaruguru y'u Bwanacyambwe. Byageze n'aho umwami
w'i Gisaka, Kimenyi II Shumbusho, aza gutura ku murwa wa Kigali. Abami b'u
Rwanda babonye ko badafite amaboko yo kurwanya Gisaka, barekera iyo kugeza kuri
Kigeri II Nyamuheshera (mu bya 1770). 25
Uko u Rwanda rwaguwe kuva kuri Yuhi II Gahima kugera kuri Kigeri IV
Rwabugiri (+1895).
YUHI II GAHIMA (1552).
Yuhi II Gahima bakunze kumuranga bamusingiza ngo : "Yuhi ryo mu
Karambo ka Rukore" (aho ni mu Busigi, hakurya ya Rulindo). Bavuga ko se
Mibambwe I wari utuye i Remera ryo mu Buriza hateganye n'u Busigi ari ho, ariko
yari atungiye Shetsa umugore we w'inkundwakazi, yageze aho akajya mu Karambo ka
Rukore, akarongora Matama ya Bigega ariko rwihishwa! Nibwo Matama uwo abyaye
Gahima wabaye Yuhi II. Yuhi Gahima yatangiye ashimangira ubutegetsi bw'abatutsi
mu Nduga. Hanyuma yatangiye kugaba ibitero byo kunyaga inka n'abagore mu
burengerazuba bw'u Rwanda rw'ubu : yashinze umurwa i Nzaratsi mu Nyantango hafi
ya Nyabarongo, asingira u Bwishaza ndetse agera no mu Rusenyi. Aho hose
baramurwanya ntiyahamara kabiri. Mu burasirazuba habaye ibitero byo
kunyaga mu Buganza bureba Mubari. Mu majyepfo yateye u Bungwe ntibyamuhira.
NDAHIRO
II CYAMATARE (1576)
Mu bana ba Yuhi II Gahima, hari Bamara , Cyamatare, Juru, Bwimba, Karangana,
Mutezi, hakaba na Binama nyina yari yarabyaye kuri Samukende, umwami w'u
Bungwe. Yuhi II Gahima yamaze gutanga, abo bana be barwanira ingoma banga
kuyoboka Ndahiro wa II Cyamatare, u Rwanda rucikamo ibice bibiri : Juru
yigarurira igice cyo hakurya ya Nyabarongo (u Buriza), naho uburengerazuba
buyoboka Ndahiro. Juru amaze gupfa, kimwe na Mutezi na Bwimba, Bamara ashaka
gusimbura uwo Juru : kugira ngo abigereho, yiyemeza gutatira abavandimwe,
yitabaza Nsibura Nyebunga, umwami w'umushi wari umaze kwigarurira Ijwi. Nsibura
Nyebunga atera u Rwanda rwa Ndahiro II Cyamatare, urugamba rw'injyanamuntu
ruremera i Gitarama . Ndahiro wa II Cyamatare arugwamo ahitwa Rugarama,
yambutse umugezi wa Kibirira. Aho ni ho bise "i Rubi rw' i Nyundo"
Kuva ubwo, kwambuka uwo mugezi biba umuziro ku witwa umwami wese. Umugabekazi
n'abaja n'abandi bagore barafatwa bicwa urubozo, kuva ubwo aho biciwe hitwa
" Mu miko y'abakobwa ". Ingoma y'Ingabe Rwoga ababisha barayivugana.
Ubwo u Rwanda rwasaga nk'urugiye kuzima, amacakubiri yo kurwanira ubwami
atuma abantu basigaye bacura imiborogo, amapfa aracana, ibintu biradogera, ngo
ndetse inka ntizaba zikibyara, inkoko ntizaba zigituraga.
RUGANZU
II NDORI (1600).
Ruganzu II Ndori bamuvugaho byinshi kandi kwinshi. Bamwe bati ni mwene Ndahiro
II Cyamatare, akaba yaragiye kubundira kwa nyirasenge Nyabunyana wari
warashatswe na Karemera Ndagara ya Ruhinda, umwami w'i Karagwe k'Abahinda. Ngo
maze mu gihe u Rwanda rwari rugeze mu kaga rugeze aharindimuka, arahagoboka
Kavuna Karyankuna wemeye kwitangira igihugu, agenda ararika abantu b'ingenzi
bari hirya no hino ngo bamufashe kujya gushaka uwakura u Rwanda habi, hose
akagenda avuga ati:"...sindushye, ndashonje". Nuko bakamuzimanira.
Amaherezo Kavuna agera i Karagwe, atekerereza Ndori uko u Rwanda rwononekaye,
amubwira ko hari abiteguye kumwakira. Amaherezo Ndori arabunduka (ava aho yari
yarabundiye : mu rwihisho) yambuka Akagera. Naho Kavuna wari warasigaye inyuma,
ageze ku ruzi asanga Ndori yarabwiye abasare ngo ntibazamwambutse. Kavuna nawe
abibonye atyo, yibuka umuruho yagize, afata umuheto we n'imyambi abivunira ku
ivi agira ati "uyu muruho nagize ugapfa ubusa, abagabo b'i Rwanda
bazawuruhe, abagore n'abakobwa bazawuruhe, abahungu bazawuruhe!" . Ngaho
aho byavuye kuvuga ngo "kuruha uwa kavuna" (= kuruhira ubusa nta
nyiturano).
Abandi
bati : Ruganzu II Ndori ni Umuhinda wateye u Rwanda rwaragirijwe,
ararwigarurira, ariko bitamworoheye. Bityo yadukana inzu nshya ya kabiri
y'ubwami iturutse ishyanga nk'uko Kigeri I Mukobanya na Mibambwe I Sekarongoro
Mutabazi bari Abahondogo. Icyakora, imvugo yamamaye ndetse n'ibwami mu biru, mu
batekereza, mu basizi no mu bacurabwenge ngo " Ndori yabundiye kwa
nyirasenge Nyabunyana, umugore wa Karemera Ndagara ya Ruhinda" ntishyitse
: ahubwo irimo ikinyoma. Uti bite? Dore nawe, iyo ugereranyije ibisekuru by'abo
bami bombi b'i Karagwe, usanga Ruganzu II Ndori waba yarimitswe mu wa 1600 (+
cg - 18) (Kagame we, amushyira mu wa 1510) adashobora kuba yarabayeho mu gihe
cya Karemera Ndagara. Tuzi neza ko uwo Karemera Ndagara yari se wa Rumanyika
bakunze no kuvuga muri rubanda ngo : Rumanyika rwa Ndagara. Kandi akaba
yaragenderewe n'Abazungu bitwa Speke 27 na Grant mu wa 1861. Abakurikiranye
amateka y'Akaragwe, bahamya ko Karemera Ndagara, se wa Rumanyika akaba na mwene
Ruhinda, yayoboye icyo gihugu hagati ya 1820 na 1855. Kuvuga rero ngo Ndori
yabundiye kwa Karemera Ndagara ya Ruhinda, ni ikinyoma. Ni ibyo bamwitirira
nk'ibindi byinshi : ngiryo ibuye rya Bagenge (Komini Nyarutovu), ngiryo iteme
ry'amakoro kuri Rusizi, ngibyo ibibugurizo ku bitare (ibisoro), ngayo amajanja
y'imbwa za Ruganzu, n'ibindi bitabarika. Bamwitirira byinshi, ndetse biruta
ibyo bitirira Gihanga. N'ibihugu bavuga ko yagaruye akabyomeka ku Rwanda, ahari
ni icyitiriro gusa. Ngo yatsinze ibi bikurikira : ibihugu biri hagati ya Crête
Zaï re-Nil n' ikiyaga cya Kivu kugera ku mugezi wa Rusizi (Cyangugu); Ijwi (ngo
yanateye mu Bushi, ariko ntiyabugaruye) ; u Bugoyi hamwe n'ibihugu biri inyuma
y'ibirunga; u Bugara aho yishe umwami Nzira ya Muramira hamwe n'umugabekazi
waho; u Burwi aho yishe Nyaruzi rwa Haramanga mu Mukindo wa Makwaza, Nyaruzi
aba atyo umwami wa nyuma w'ingoma y'Abarenge.
Ibyo
ari byo byose icyo gihangange Ruganzu cyivuganywe n'Abahutu b'i Bwishaza. Abandi
bavuga ko yarasiwe mu Rusenyi. Ibyo ari byo byose, bamurashe umwambi w'ingobe
wahuranya ijisho, nuko abantu baramuheka bamugeza mu Matyazo ya Nyantango (muri
Kibuye). Ngo aho hari hatuye abacuzi bashoboye gukuramo uwo mwambi, ariko
Ruganzu II Ndori agwa aho. Aho yaguye hitwa "ku Muciro wa Rusenge"
(aho yaciriye). Umuryango w'abamukuyemo umwambi witwa "Abakuro"
(abakuye umwambi), bakaba Abatsobe. Uwo Rusenge yari umugaragu wa Ruganzu Ndori
kandi yari Umuhutu. Ngo yarahiyahuriye yanga gukomeza kubaho kandi shebuja
amaze gupfa. Uko kwiyahura gutyo bakuvuga no ku ngabo z'intwari z'uwo mwami
zicanye zisogotana amacumu zitwaga Ibisumizi : zaguye mu Butansinda bwa Kigoma
na Muyange muri Gitarama. Izo ngabo zabarirwaga hamwe n'izindi zitwaga
Ingangurarugo, Udusambi, Abaganda (ni ukuvuga abacura).
Ruganzu
uwo bavuga ko ari we wahanze ingoma y'Ingabe Karinga ngo isimbure Rwoga yari
yaratwawe na Nsibura nk'uko twabibonye haruguru. Banavuga ko igihe cye ari ho
imandwa zadutse mu Rwanda ziyobowe na Ryangombe umukuru wazo. Nyamara imandwa
zigomba kuba zari zisanzwe. Ruganzu wa II Ndori ngo bamutabaje i Butangampundu
mu Buriza (Kigali) hari hagenewe abami baguye ku rugamba cyangwa bakindutse.
MUTARA
I SEMUGESHI (1624).
Abiru bemeza ko ari we mwana wenyine wa Ruganzu II Ndori. Ngo yabanje kwima
nabi nabi mu buryo budakurikije amategeko kandi yitwa Bicuba (izina rye
ry'ubwami). Ngo hanyuma umwiru witwa Mpande ya Rusanga (wavutse iruhande
rw'imfizi y'ibwami yitwaga Rusanga) aza kumwimika neza noneho umwami yitwa
Mutara I Semugeshi. Birumvikana ko hari ikintu cy'igihu kitumvikana iyo umuntu
ashatse kumenya ukuntu yagiye ku ngoma. Yometse ku Rwanda igihugu cy'Abenengwe
cyari kigizwe n'u Bungwe, u Bufundu n'igice cya Busanza.
KIGERI
II NYAMUHESHERA (1648).
Yabaye umurwanyi cyane hamwe n'ingabo ze zitwaga Inkingi. Byatumye
yungura u Rwanda yigarurira uturere dukurikira : Kinyaga cya Bukunzi na Busozo;
u Bwanacyambwe bwari bwarajyanywe na Gisaka (Ndorwa yari yarateye i Gisaka
ikiganziriza ku Muzizi wa Ryamanyoni muri Komini Rukara; maze Kigeri II arwanya
Ndorwa arayinesha iva mu Gisaka, inyiturano iba ko i Gisaka cyashubije u Rwanda
u Bwanacyambwe bwarwo); yigaruriye n'u Buberuka hamwe n'uturere turi inyuma
y'ibirunga.
MIBAMBWE
II SEKARONGORO II GISANURA (1672).
Nta
gihugu yongeye ku Rwanda. Ahubwo azwiho ubwitonzi, kugira ubuntu, guha amata
abakene begereye ibwami. Ibyo byatumye bamuhimba igisingizo bamwita
"Rugabishabirenge" . Azwiho no kuba umucamanza utabera kandi wangaga
ibihano bidakwiriye umuntu. Umunsi umwe, Gisanura yabajije abatware be igihano
gisumbye ibindi, buri wese agenda avuga icye. Umwami asanze bakabije, buri wese
amuhanisha icyo yagiye avuga . Nguko uko umwe wari watahuye ko igihano cyiza
ari ugusambura inzu ziri hafi , bagacaniriza urutare iyo sakamburiro kugeza aho
urutare rutukura, noneho umugome bakarumushyiraho agashirira . Ibyo byahimbwe
n'umutware witwaga Kamegeri. Umwami yasanze nta muntu mubi (w'umugome) kurusha
Kamegeri. Nuko aca iteka ko uwo Kamegeri bamuhanisha icyo gihano kibi yahimbiye
abandi. Noneho baramuboha bamujugunya ari muzima ku rutare bacaniriye
rwatukuye. Urutare ruramukaranga agenda arwibirinduraho. Ngibyo 29 iby'urutare
rwa Kamegeri (ruri munsi y'umuhanda hagati ya Ruhango n'ibiro bya Komini
Kigoma).
YUHI
III MAZIMPAKA (1696) na KAREMERA RWAKA (1728).
Ku
ngoma yabo bombi nta gihugu kizwi cyongewe ku Rwanda rw'icyo gihe.
CYIRIMA
II RUJUGIRA (1744)
Uwo mwami yabaye umutegetsi uhamye n'umuyobozi w'ingabo nyakuri. Yagaragaje
ubuhanga bwo gukingira igihugu, akabuza ababisha kukivogera. Amaze gutsinda
abaharaniraga ingoma, yagize ikibazo gikakaye : u Burundi, u Bugesera, i Gisaka
n'i Ndorwa byibumbiye hamwe ngo byagirize u Rwanda. Dore uko yabigenjeje : icya
mbere ni uko yumvishije rubanda ko bagomba kurinda ubusugire bw'igihugu. Kagame
ubwe ahamya ko Cyirima II Rujugira yumvise neza agaciro n'akamaro ka rubanda,
maze abashyira mu ngabo ari benshi. Icya kabiri ni uko urwo ruhare yahaye
rubanda rwatumye ashobora kurema imitwe y'ingabo cumi n'umwe kandi ihamye,
ayikwirakwiza ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi. Dore zimwe mu ngerero yashyizeho
: ingabo zitwaga Indara, Imvejuru, Inyakare, Inyaruguru, zahaye amazina yazo
uturere zari zirindiyemo; mu bya Gakoma hari Ababanda, i Mututu hakaba Abarima.
Hari n'izindi ngabo yari afite : Ababito, Intarindwa, Abadahemuka, Igicikiza,
Imanga, Abakemba, Indirira. Bityo yashoboye guhigika u Burundi, hanyuma ingabo
ziyobowe n'umuhungu we Sharangabo zitera i Gisaka naho Ndorwa iterwa
n'iziyobowe n'undi muhungu we Ndabarasa, wahateye ataraba umwami akanahagarura
amaze kwima. Kuva ku ngoma ya Cyirima II Rujugira niho imvugo yakwiriye ngo
" u Rwanda ruratera ntiruterwa".
KIGERI
III NDABARASA (1768).
Itsindwa rya Mubari (mu Mazinga : muri pariki Akagera) Igihugu cy'u Mubari
cyatsinzwe nka Nduga, kuko hombi habaye ubucuti bw'amayeri, gushyingirana no
kurwanisha intwaro. 30 Kigeri III yijeje ubucuti Biyoro, umwami w'u Mubari,
kandi amushyingira umukobwa we witwaga Nyabugondo. Bukeye Kigeri III atumira
umukwe we Biyoro na Nyirabiyoro. Mu gihe bagiye kumureba, bagwa mu gico cy'abo
kwa Kigeri III, Nyirabiyoro arafatwa, Biyoro ashobora kubacika ahungira i
Karagwe. Kigeri III ni bwo yihanije umwami w' Akaragwe, nuko uwo mwami atanga
Biyoro; Kigeri III yica Biyoro n'umugabekazi Nyirabiyoro. Itsindwa rya Ndorwa
y'Abashambo Kigeri III Ndabarasa yamaze gutsinda Ndorwa (akoresheje intambara),
maze arahaba biratinda, ari ukugira ngo Ndorwa itabyutsa umutwe. Uwo mwami
yaguye ku itabaro (yabaye nk'ukinduka, urwo yazize ntibaruvuga) .
MIBAMBWE
III MUTABAZI III SENTABYO (1792).
Ku ngoma ye itararengeje imyaka 5, ni ho u Bugesera bwatsindinzwe. U Burundi
bwateye u Bugesera, butwara igice kimwe, u Rwanda na rwo ruratera, rutwara
igisigaye, nuko ingoma y'Abahondogo iganzwa ityo.
MUTARA
II RWOGERA (1830).
Mu rwimo rwe ingabo z'u Burundi zateye u Rwanda zirutunguye zinjira bikabije mu
gihugu mu Mvejuru. Abanyarwanda bazitaye mu rukubo barazitsemba. Igitero cya
Mutara II Rwogera cyarwanyije abo Barundi bacyise "Igitero cya
Rwagetana" (kugeta bivuga gutema ugakuraho). Na none ku ngoma ya Rwogera,
ni ho i Gisaka (cyari gitinyitse kugeza icyo gihe) cyagaruwe n'u Rwanda mu bya
1850. Iryo tsindwa ryaturutse ku mpamvu ebyiri : iya mbere ni umwiryane mu
bikomangoma by'i Gisaka watumye icyo gihugu cyicamo ibice bitatu : Migongo,
Gihunya na Mirenge. Impamvu ya kabiri ni ubuhanga bwo kuboneza imirwano bwa
Mutara II Rwogera : gutera intara za Gisaka imwe imwe, gutegura no kugaba
igitero mu ibanga no kohereza yo ingabo z'indobanure : Ababito, Abashakamba,
Imvejuru, Intaganzwa, Inzirabwoba, Urukamba n'Uruyange.
KIGERI
IV RWABUGIRI (1860).
Uwo mwami yimye akiri muto (hagati y'imyaka 7 na 10) ni yo mpamvu ibitero
by'ibanze ari nyina Nyirakigeri Murorunkwere wabiyoboraga. Ku ngoma ye
habaye ibitero byinshi, ahanini byari bigamije guhamya ubutegetsi ahari
hagaruwe vuba; dore ingero : Ijwi, Ndorwa, Gisaka. Ikindi ibyo bitero byari
bigamije ni ukwagura u Rwanda (ariko nta cyiyongereyeho) no kunyaga inka
n'abaja. Bimwe mu by'ingenzi biranga ingoma ye ni ibi : gukaza intambara zo
kurengera no kwagura u Rwanda (yakundaga intambara, ku buryo mu bisingizo bye
harimo icy' "Inkotanyi cyane" na "Rukayababisha" ;
gutunganya ubutegetsi bw'igihugu : imirwa hirya no hino; kudatinya kwica
abakomeye kabone n'aho baba ari ibikomangoma nka Nkoronko; kwegera rubanda
akabatoramo abatware b'abatoni no kugabira intwari iminyago.
Ibiranga
ingoma nyiginya n'ibishyitsi byayo.
Turasuzuma muri make bimwe na bimwe by'ingenzi byerekeye ibimenyetso
by'ubwami n'ibishyitsi by'ubutegetsi bwa cyami.
Ubwami n'umwami :
Ubwami ngo bukomoka kuri "Gihanga cyahanze inka n'ingoma". Dukurikije
ibivugwa mu migani ku mavu n'amavuko y'Abatutsi (imigani bise ibirari) bavuga
ko abasekuruza ba Gihanga bakomoka kuri Kigwa (ngo wamanutse mu ijuru). Birumvikana
ko bashatse guha ubwami icyubahiro kinini cyane babuha inkomoko yo mu ijuru. Naho
umwami ngo si umuntu ni imana, kandi ngo Rurema ni yo imuhitamo. Hari n'amazina
y'ibisingizo bamuhaga. Amwe ni aya : Umugabe (nyina akitwa umugabekazi) ,
Nyiringoma, Nyirigihugu, Nyiringabo, Nyirinka, Nyabami (umwami w'abami),
Nyagasani (utanga ihirwe cyangwa umugisha), Sugu (mu bisigo, bivuga usumba
byose), Nyamugirubutangwa (uca urubanza rudakuka). Umwami yagombaga gutegekana
na nyina; nyina yaba atakiriho akagira umusimbura akaba nyina mu bwami (bigomba
kuba byarabaga igihe cy'iyimikwa gusa, kuko Murorumkwere, nyina wa Rwabugiri,
yapfuye ntihagire umusimbura).
Ibimenyetso
by'ubwami (babyitaga " Inyonga " ).
Ikirangabwami cy'ibanze cyari
ingoma y'ingabe Karinga. Ngo ikirangabwami cy'ibanze ku ngoma ya Gihanga cyari
inyundo, hanyuma kuri iyo ngoma himikwa urusengo ( nka bene izi bavuza)
rwitwaga Nyamiringa. Mu bya 1950, urwo rusengo rwari rukiriho ibwami.
Nyuma y'urwo rusengo, ngo Gihanga yimitse ingoma Rwoga aba ari yo iba ingabe. Ibyo
byose ariko ni ukubyitirira Gihanga; dore nawe : Rubunga igisekuruza cy'abiru
b'Abatege b'i Remera rya Kabagari ni igisekuruza cya 16 cya Sezibera, umwami
uherutse w'abo biru wari ukiriho mu bya 1970. Ntaho ahuriye na Gihanga rero,
n'ubwo bavuga ko ari we wahishuriye Gihanga ubwiru bwo mu Basinga n'ibyerekeye
ingoma z'ingabe nka Rwoga.
Iyo Rwoga
yatwawe n'Abashi igihe Ndahiro II Cyamatare yishwe. Hanyuma hima ingabe Karinga
bitirira Ruganzu II Ndori. Muri politiki y'ibwami, ingoma y'ingabe nka Karinga
yasumbaga byose , igasumba n'umwami, kuko yagombaga kuyitabarira byaba ngombwa
akayipfira. Ibindi bimenyetso by'ubwami ni Inyundo (yo gucurisha) n'Umuriro. Ku
byerekeye Inyundo, banavugaga ngo hariho "Inyundo yacuze Abami". Naho
Umuriro wo wagombaga guhora ucanye, kuko washushanyaga "uburame"
bw'ubwami. Mu mihango yo kwimika, umwami n'umugabekazi baherezwaga Inyundo,
Karinga, Nyamiringa, ubushingo bwo gucana Umuriro, kandi bakibutsa ko ubwo ari
we wavukanye Imbuto (za zindi 4 : Uburo, Amasaka, Isogi n'Inzuzi), agomba
kugwiza uburumbuke mu gihugu.
Ibishyitsi
by' ubutegetsi bwa cyami.
Ibishyitsi (inkingi)
by'ingenzi by'ubwami bw'Abanyiginya ni bitanu. Muri ibyo turi bwibande cyane
cyane ku murongo wa politiki ya cyami.
Igishyitsi
cya mbere ni inka : kuva kera cyane, zongeraga abagaragu (ubuhake),
bityo ingabo zikiyongera, bigatuma nyirazo agira amaboko.
Icya
kabiri ni ingabo zigomba kuba nyinshi; zigomba no kuba ziyemeje gupfira Karinga.
Icya
gatatu ni ikoro ryari rifite akamaro ku buryo bubiri : hari ugutunga abadahinga
bagashobora guhugukira politiki, imyidagaduro n'intambara kandi rigatuma abakobwa
n'abagore b'imfura badakora imirimo ivunanye nko guhinga, kuvoma n'ibindi; hari
no kugaragaza ko abatangaga ikoro bayobotse maze umwami akagabura ibya rubanda,
maze agakunda akitwa "umunyabuntu" .
Icya
kane ni ububasha bwo kwica ugakiza : umwami n'umugabekazi bari bafite
uburenganzira bwo kwica no kuzimya inzigo.
Igishyitsi
cya gatanu ni umurongo wa politiki ya cyami.
Umurongo wa politiki ya cyami.
-
Ku byerekeye ubwami Ububasha n'ubutegetsi bwa
cyami buri mu ngoma y'ingabe Karinga : bityo rero Karinga isumba umwami. Umwami
si umuntu nk'abandi : ari ukwe kuko aba yaratowe na Rurema. Umwami asimburwa
n'umuhungu we gusa kandi akava mu bwoko bw'Abanyiginya; banabita Abasindi ahari
kuko bakomoka kuri Yuhi I Musindi, cyangwa Abaroba kuko bakomoka ku mwami
Ndoba.
-
Ku byerekeye igihugu : Igihugu kigomba kwagurwa byanze bikunze. Iryo ni
ryo shingiro ry'ibitero bigenewe kwagura igihugu. Mu by'ukuri kwari ugushaka
gusubiranya igihugu kigari cya Gihanga cyari kigizwe n' u Rwanda, u Burundi, u
Bushi, u Bugoyi, i Ndorwa, i Gisaka, u Bushubi ... bikabumbirwa hamwe, maze
bigatwarwa n'umwuzukuruza wa Kanyarwanda ka "Gihanga Ngomijana". Bityo
rero, "igihugu ni icy'umwe" (iyo yari imvugo yo mu bwiru). - Imirimo
y'ingenzi y'ubwami Iyo mirimo yari igamije gutunganya ibi bikurikira : icya
mbere ni uburumbuke bw'imyaka n' ubwororoke bw'abantu n'ubw'amatungo. Ibyo
bikaba byari bishinzwe abami bitwa Mutara na Cyirima; icya kabiri ni uburame
bw'ubwami bwagaragazwaga n' umuriro: umuhango wo gucana umuriro wari ushinzwe
abami bitwaga Yuhi; icya gatatu ni itabaro ( ni ukuvuga kugaba ibitero no
kurwana ku gihugu cyatewe) : uwo wari umurimo w'abami bitwa Kigeri cg Mibambwe
(kera Ndahiro na Ruganzu babarirwaga muri abo).
-
Umurongo wa politiki nyabami Uwo murongo wagombaga kwamamazwa no gukwirakwizwa
ibwami no muri rubanda. Ibwami wamamarizwaga mu bitekerezo, ubwiru,
ubucurabwenge, ubusizi, n'ibindi.
Ibitekerezo
: Byavugaga amateka uko agomba gukurikirana, cyane amazina y'abami
(ay'abatabashimishi je ntabarirwemo : byagaragaye kuri Karemera Rwaka, sekuruza
w'Abaka, no kuri Mibambwe IV Rutarindwa waguye ku Rucunshu).
Ubwiru
:
Bwari ubuhanga n'ubugenge bwo kugena politiki hamwe n'imihango ibushyigikira. Ubwiru
kandi bwari ibanga rikomeye, bigatuma rubanda rwumirwa, rugashya ubwoba. Abiru
barimo Abatutsi n'Abahutu. Abakijijwe cyane n'uwo mwuga, bakongeraho kuba
intwari ku rugamba, baragororewe birabakiza, bityo begera imfura, ndetse
bashyingira n'umwami. Ikindi ni uko abiru bose batareshyaga.
Ubucurabwenge
: Bwarimo kurondora udasobwa amasekuruza y'abami (izina ry'ubwami n'irye
bwite) n' ay'abagabekazi bakanavuga ubwoko bw'abo bagabekazi n'ubwa banyina. Baheraga
ku mwami uriho bakarangiriza kuri Nkuba (ari we Shyerezo) bagira bati :
"ngaho iyo mwama mukuru wa Samukondo mu mizi yanyu mikuru". Yohani
Vansina ubucurabwenge yabwise "Gotha" yo mu Rwanda : ni nk'igitabo
gihuriza hamwe imiryango ikomoka ku bami n'iy'ababashyingiye (ni yo bitaga
iy'ibikomangoma, imfura cyangwa Abatutsi b'izina). Biragaragara ko
ubucurabwenge bwarimo politiki yo kwironda no kwimenya. Na none abami
batashimishaga barahanagurwaga, kuko Abatekereza b'ibwami bakuraga bene abo
bami mu murongo wemewe, bagasa n'abatarigeze bategeka u Rwanda.
Ubusizi
:
Bwabarirwaga mu bwoko bw'imivugo yari igenewe gusingiza umwami (ibisigo), inka
(amazina y'inka), intambara (ibyivugo n'indirimbo z'ingabo). Muri ubwo bwoko
bw'ibyivugo, ubw'ingenzi mu gukwirakwiza ibitekerezo by'umurongo wa politiki ni
ubw'ibisigo. Reka tubitindeho gato rero. Mu magambo make, gusingiza umwami
uhagaze n'abo yasimbuye kimwe n'ingoma Karinga, byagendaga ahanini mu buryo
bukurikira (ni zimwe mu ngingo dusanga mu bisigo) : - iyimikwa ry'umwami
rirogezwa; - imirwa y'abami ikaratwa; ababangamiye umwami mu Rwanda
bakamaganwa (ngo :"urabice mbigambe ! "); - ikinnyego gihebya
ababisha (b'ishyanga) ; - akamaro kagizwe kandi kagomba kugirwa n'abatabazi
n'abacengeri; - umutsindo w'u Rwanda iyo rwateye amahanga; - amatiku, amahugu
y'inka cyangwa inzuri n'amagomerane y'abantu umwe umwe cyangwa imiryango, ibyo
byose byabaye impamvu (intandaro) yo gusiga. Umusizi yari umukozi w'ibwami
wemewe. Kubera ibyo, akagira umwanya umugenewe mu mutambagiro wo mu mihango
y'ubwiru ( nko mu muhango wo kwimika umwami).
Muri
rubanda, umurongo wa politiki wamamarizwaga mu migani no mu butegetsi
bw'igihugu. Muri ubwo butegetsi, umwami yari afite abatware bamuhagarariye.
Akenshi abatware bo mu rwego rwo hejuru (umutware w'ubutaka, umutware
w'umukenke n'umutware w'ingabo) babaga ari Abatutsi. Ariko rero ku ngoma ya
Rwabugiri, uwo mwami yagiye ashyiraho n'Abahutu yasangaga ari ingirakamaro
kubera ubutwari cyangwa ikindi gikorwa gikwiriye ishimwe. Muri abo batware
b'Abahutu bo rwego rwo hejuru kandi babaye abatoni ku ngoma ya Rwabugiri,
twavuga aba : Bisangwa na murumuna we Sehene, Bikotwa, Runiga na mwene wabo
Nyiriminega, Seruteganya, Nzigiye n'umuhungu we Rwatangabo, Rusine n'umuhungu
we Rubindo, Ndarwubatse n'umuhungu we Kanyonyomba, Kazanenda, Ndongozi,
Runyange, Mugenzi, Rubago, Ntamuhanga ( i Bwisha inyuma y'ibirunga). Abo bose
bakwirakwizaga icyubahiro n'ishema bikwiriye umwami.
Intambara
y'ingoma : Rucunshu (1896).
Intambara y'izungura Uwakubeshya yakubwira ko iyo umwami
yatangaga (bivuga: gutanga ingoma, kuyihereza undi), uwamusimbuye yahitaga
ategeka nta nkomyi. Mu by'ukuri, ubwami bwakunze kugira ubwiko (urwangano
rw'abavandimwe) . Kurwanira ingoma ni umuco mubi wokamye abana b'ingoma
nyiginya. Impamvu ni uko bimwe mu bibazo by'ingenzi muri politiki ari ukugena
imitunganyirize y'ikibazo cy'umusimbura. Mu butegetsi bwa cyami, gutangira
gutegeka by'umwami babyita "kwima" bivuga " kwima ingoma
undi " uwo ari we wese, wowe umaze kuyihabwa. Urugero : baravugaga bati
"Umwogabyano ahaye Rwogera". Bityo uwabaga agiye ku ngoma, ku
butegetsi (bwa cyami), iyo yayimaragaho igihe nta wukimurwanya ku mugaragaro
ngo abe yamutsimbura, bavugaga nyine ko "yimye ingoma". Iyo mvugo
iratwumvisha ukuri ku ikiranura ry'ikibazo cyo kuzungura, cyavuyemo ikibazo
cy'intambara y'izungura.
Dore
bamwe mu bami bimye bamaze kurwanira ingoma, cyangwa bayirwaniye bamaze
kuyihabwa : - Yuhi II Gahima : yabanje kurwana na bene se, ari bo bene Shetsa,
umugore w'inkundwakazi wa Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi (nyina wa Yuhi II
Gahima yari Matama ya Bigega) . - Cyirima II Rujugira : yabanje gushyamirana na
mwene se Karemera I Rwaka, kimwe na Nama wishwe ari uko yari ashyigikiye
Bicura. - Mibambwe III Sentabyo : yimitswe na se Kigeri III Ndabarasa, ariko
hanyuma ntibyamubujije kurwanira ingoma na Gasenyi mwene se na Gatarabuhura
wari ushyigikiwe na Rukari, umutoni wa Kigeri III Ndabarasa. - Kigeri IV
Rwabugiri : yishe benshi bo mu muryango we, ariko nta wareka kuvuga
abamurwanyije ngo bamukure ku ngoma. Umuntu yavuga nka Nyamwesa wa Mutara II
Rwogera.
Rucunshu
(Ugushyingo cg Ukuboza 1896).
Byatangiriye i Ngeri muri Nyaruguru. Rwabugiri yateganyije umusimbura.
Uwo yahisemo ni umwe mu bana be b'icyitiriro : Rutalindwa. Ni bwo Kigeri IV
Rwabugiri amwimitse, imihango yose irubahirizwa, aherezwa "inyonga"
ari byo bimenyetso by'ubwami, yitwa Mibambwe IV Rutarindwa . Rutarindwa kimwe na
Baryinyonza, Karara na Burabyo, bari abana b'abazanano. Rwabugiri yacyuye
Nyiraburunga (umukonokazi) wari mubyara we, atwara n' abo bana abita abe nk'uko
yari asanzwe abigira. Se w'abo bana, Gacinya ka Rwabika rwa Gahindiro,
araceceka ngo atahagwa. Rutarindwa yimitswe afite imyaka nka 22 kandi afite
abana 3 : Nyamuheshera, Sekarongoro na Rangira. Hari ku wa 22 Ukuboza 1889
(ubwirakabiri) . Irage ry'abami n'umurage w'ingoma (ni ibice biri muri bine
byari bigize ubwiru), Rwabugiri abishinga Abiru b'inkoramutima : abari bari
muri iryo yimikwa ni nka Bisangwa w'Umuhutu na murumuna we Sehene na Mugugu
w'Umututsi akaba n'umutware w'ingabo Abarasa; abashinga kuzashyigikira Mibambwe
IV Rutarindwa , anabaraga iby'izungura .
Nyina
wa Rutarindwa ari we Nyiraburunga yari yarishwe na Rwabugiri mu mubare w'abo
yishe ahorera nyina Murorunkwere. Ibyo byatumye Rwabugiri aha Mibambwe IV
Rutarindwa "umugabekazi w'umutsindirano" ari we Kanjogera bamwe
bitaga Kanzogera. Abiru n'abasizi bahise babwira Rwabugiri ko arikoze, ko
ashoje intambara. Dore impamvu : itegeko ry'ubwiru ryangengaga izungura
ryagenaga ko ubwami mu by'ukuri budahabwa umwana w'umwami uzungura , ahubwo
buhabwa bumwe (bakurikije umwuka wa politiki n'inyungu z'Abiru) mu bwoko bwitwa
Ibibanda : ni ukuvuga amoko yavagamo abagabekazi ari yo : Abaha, Abakono, Abega
(ni yo y'ingenzi) n'Abagesera (ubu bwoko bwiyongereyeho mu buryo butunguranye)
.
Umugabekazi
w'umugeserakazi ni umwe rukumbi, ari we Nyirakigeri III Rwesero nyina wa Kigeri
III Ndabarasa : Rujugira yamukuye mu Bagesera Abazirankende b'i Gisaka, aho
yari yarahungiye ubusazi bwa se, Yuhi III Mazimpaka. Ibibanda bikomeye rero ni
bitatu. Kugeza igihe Rutarindwa yimikiwe na Rwabugiri, ubwoko bw'Abakono bwari
bukomeye kuko bwavuyemo abagabekazi batatu ari bo Nyirakigeri I Nyankuge nyina
wa Mukobanya, Nyirayuhi III Nyamarembo nyina wa Mazimpaka, Nyirakigeri IV
Murorunkwere nyina wa Rwabugiri. Nyina wa Rutarindwa, ari we Nyiraburunga, na
we yari Umukonokazi, ariko yarapfuye . Umugabekazi w'icyitiriro Nyiramibambwe
IV Kanjogera yari Umwegakazi kandi uwo mwene Rwakagara ( igisekuru cy'Abakagara
akaba inkundwakazi bikabije ya Rwabugiri ) .
Amakosa
bashyira kuri Rwabugiri ni aya : irya mbere ni ugutsindira umwami amuha
Kanjogera ho umugabekazi badafite aho bahuriye, kandi n'uwo mukobwa akomoka mu
bwoko butanga abagabekazi kandi bukomeye; irya kabiri kuba uwo Nyiramibambwe IV
Kanjogera na we yari afite umuhungu w'ubura bwe yabyaranye na Rwabugiri :
Musinga. Abega babonye Rwabugiri akoze ibyo, bariyamirira bati " ni
mumureke ingoma itashye i Bwega, igisigaye ni uguhirika Rutarindwa, hakima
umwana wacu ari we Musinga ". Uwo mugambi wacuzwe ahanini na Kanjogera na
basaza be : Kabare na Ruhinankiko n'umuhungu wabo Rwidegembya rwa Cyigenza cya
Rwakagara.
Uburyo
bwo gukuraho umwami Rutarindwa.
Icya
mbere :Kumwomoraho amaboko ya bamwe mu bamushyigikiye ari bo : Bisangwa,
Sehene, Mugugu wa Shumbusho na Muhamyangabo. - Bisangwa yoherejwe i Shangi
kurwanya abasirikari bari baravuye muri Kongo yari ubukonde bwa Lewopolidi II,
umwami w'Ababiligi, bayobowe na Liyetona Sandrart. Bisangwa arahagwa mu gihe
bamwe bahungaga barimo bene Rwabugiri, we ati "mpunze mva mu mahanga ngana
i Rwanda, byakumvikana; none ubwo ndi mu Rwanda ahandi nahunga ngana ni he? Nuko
yanga guhemuka, yiyahura asatira Umubiligi liyetona Sandrart, amukubita isasu
mu gahanga, Bisangwa agwa aho, amaze no kuvuga ati "uwanyoye amata
y'ibwami ayishyuza amaraso". Yari umutware w'Ingangurarugo. - Sehene wari
umaze kugabana ibya mukuru we Bisangwa, agira inama Mibamwe IV Rutarindwa yo
kwikiza Musinga amwica, kugira ngo ijuru ry'ibwami ryari ryuje ibihu
by'inzangano n'ubutiriganya ritamuruke, ariko biba kugosorera mu rucaca :
Mibambwe IV Rutarindwa yumvaga atatinyuka kwica murumuna we. Ingenza ntizatinze
kubigeza ku Bega. Ni bwo Kabare ateze umutego Sehene, aramushukashuka amujyana
ahiherereye, nuko amuteza abo yararitse, baramusingira baramuniga, Sehene apfa
atyo nta rusaku. - Mugugu wa Shumbusho : Kanjogera, Kabare na Ruhinankiko
babanje kumwangisha umwami Rutarindwa, Rutarindwa nawe yemera amabwire kandi mu
by'ukuri bari bagamije kumuvutsa amaboko ya Mugugu wari umukomeyeho
anamushyigikiye.
Abo
Bega banashakaga kumutwara intara 2 yategekaga : Gihunya na Mirenge mu Gisaka,
akahategekesha abamuhagarariye, ariko we agatura mu Burima (Nduga). Abo Bega
rero bohereza ingabo zo kumutsinda iwe. Nawe agerageza kwirwanaho, abonye
byanze asezerera bamwe, Abatwa be bo bamukomeraho, abonye yagirijwe yanga kugwa
mu maboko y'Abega, nuko yitwikira mu nzu hamwe n'abe n'abavandimwe be :
Semakamba na Karwanyi. Mugugu yari umutware w'Abarasa. - Muhamyangabo yari
mwene Byabagabo akaba Umunyiginya w' umugunga. Ni we wari ushinzwe urugo
rw'umwami rw'i Kigali rwacungwaga na Musomandera muka Rutarindwa. Uwo mugore
yagiranye amatiku na Muhamyangabo, yumvisha umugabo we ko Muhamyangabo agomba
gupfa. Koko Rutarindwa atanga uwo mutware, atangwa hamwe n'umuvandimwe we
Ndabahimye n'umuhungu we Majuguri. Muhamyangabo mu gihe bamujyanye bajya
kumwica ni bwo avuze iri jambo ati "ndi amakoma, ngiye gusasira
amakombe". Yari azi ko Mibambwe IV Rutarindwa wari umaze kumutanga,
azamukurikira bidatinze hamwe n'ibindi bikomerezwa.
Icya
kabiri : gushaka amaboko (abashyigikira Musinga) Kanjogera, Kabare na
Rukinankiko nta cyo batakoze kugira ngo umugambi wabo wo kwica Rutarindwa
utabapfubana, cyane cyane ubwo byari bimaze kugaragara ko ibwami hari
amacakubiri. Dore rero abo babanje kwiyegereza: - Bene Rwabugiri batagize
amahirwe yo guhabwa Karinga : kubumvisha ko nta byo bagomba kwivangamo, ko niba
badashyigikiye Musinga, byibuze batagira aho babogamira. Abo ni : Nshozamihigo,
umutware mu Marangara; Sharangabo, umutware mu Buganza; Cyitatire, umutware mu
Bwanamukari ngo kandi agakundwa na Musinga na Baryinyonza murumuna wa
Rutarindwa, wibeshye akemera amabeshyo y'Abega, agatatira umuvandimwe we
yibwira ko we nta cyo azaba. Muhigirwa we yemeye kubogamira kuri Musinga
abigize rwihishwa .
- Mu
Biru : kubera ko Abiru bari bubashywe na rubanda, byari ngombwa kwiyegereza
bamwe. Ibyo byatumye Abega biyegereza umutware w'Abiru bose, ari we
Rukangirashyamba rwa Kanyamuhungu. Ni we wari ufite umwanya wa kabiri mu
cyubahiro nyuma y' "abami" (ni ukuvuga umwami n'umugabekazi) . Rukangirashyamba
yari Umutsobe w' umugarura. Abatsobe hafi ya bose babogamiye muri urwo ruhande.
Rukangirashyamba yahise agabana Mirenge yo mu Gisaka. - Mu batware :
Rutishereka (Umunyiginya w' umwenegitore) . Icyo gihe yari akomeye ibwami kandi
yari inshuti ya Kabare. Bari indatana z'inyabubiri (Muhigirwa yari yaragiriye
inama Mibambwe IV Rutarindwa yo kwica Kabare na Rutishereka, ariko aranga). Abandi
batware ni Rwangampuhwe na Rubasha, bakaba Abakono. Babaye nk'abagambanyi. Ariko
rero hari n'Abiru bari mu ruhande rwa Mibambwe IV Rutarindwa, nka Rutikanga rwa
Nkuriyingoma (Umusindi w'umutege), umuhanga mu ntekerezo z'ubwiru.
Icya
gatatu : gushoza urugamba - Abega n'abanyamugambi babo bashoboraga gufata
inzira yo kuroga cyangwa guhotora Rutarindwa bamutaye mu gico; bahisemo inzira
y'imirwano. Ibwami bari bacumbitse i Rukaza ku musozi witwa Rucunshu (Komini
Nyamabuye : nko mu bya Km 5 mu majyepfo ya Kabgayi); mu gihe bagitegereje ko
urugo rw'i Rwamiko (hepfo ya Shyogwe ) rwuzura . - Impamvu ingana ururo : bamwe
bavuga ko kurwana byaturutse ku bana barwanaga, abandi ngo ni ku nzuki
zasandajwe. Ibyo ari byo byose, impande zombi zari ziteguye kurwana,
zisanganywe intwaro. Urugamba rwamaze kurema, abarwanira Mibambwe IV
Rutarindwa, baba basatiriye inzu y'umugabekazi ari kumwe na Musinga, ari nako
bayikikiza, bayimereye nabi ku buryo Kanjogera yashatse kwiyahura hamwe
n'umuhungu we, maze Kabare arababuza. Ubwo umugambi w'Abega wari ubapfanye iyo
atahagoboka Rwamanywa rwa Mirimo (akaba Umwega w'umuhenda) ari kumwe n'ingabo
ze zitwa Abatanyagwa (Abahutu) baturutse mu Budaha. Ingabo zo kwa Kabare na
Musinga zibasamira hejuru, kandi bo bari baje bavunnye umwami. Ingabo zo kwa
Rutarindwa zari zinaniwe, ziganzwa n'izo mu ruhande rwo kwa Musinga zari
zivanzemo abafite amavamuhira. Ingoro ya Rutarindwa irakikizwa, abo kwa Musinga
barayisatira, umwami abona ko byamurangiriyeho, yinjira mu nzu, abari abe
barayitwika. Mibambwe IV Rutarindwa arahagwa hamwe n'umugore we Kanyonga,
n'abahungu be batatu , n'abayoboke bamwe . Kabare byose abikorana ibakwe
ridasanzwe, aterura Musinga amushyira hejuru, abwira imbaga ihagaze mu mirambo
ati " Rubanda, dore umwami w'ukuri Rwabugiri yaraze ingoma , ni Yuhi
Musinga, naho Rutarindwa yari yarigize icyigomeke cyihaye ingoma". Bamubwiye
ko ingoma z'ingabe zahiye, Kabare arasubiza ati "haguma umwami, ingoma
irabazwa". Ngibyo muri make ibyo ku Rucunshu : haguye abantu benshi, ari
umwami, ari ibikomangoma, ari na rubanda. Nuko Abega barategeka barica
barakiza.
2.2.3.3 Inkurikizi
za Rucunshu
Iya mbere : Karinga yataye agaciro. Twabonye
ko ingoma Karinga yasumbaga umwami, igahabwa icyubahiro cyihariye. Kabare we
akora Revolisiyo ikomeye mu murongo wa politiki y'ubwami, ubwo yiyamiriraga ati
"haguma umwami ingoma irabazwa". Ni ukuvuga ko ikiri ngombwa ari ukubona
umusimbura, umwami (umuntu), naho ingoma ni igiti, bashobora kubaza indi.
Iya kabiri : havutse impaka zerekeye ukuri ku bwami bwa Yuhi
Musinga cyane cyane byari biturutse no ku mazina ya cyami. Ubundi byari
biteganyijwe ko izina Yuhi rikurikira irya Mibambwe. Kuba rero abishe Mibambwe
IV Rutarindwa barahaye Musinga izina ry'u- bwami rya Yuhi, ni ukuvuga ko bemeye
ko nta kundi byagenda, Rutarindwa yari umwami wemewe n'amategeko y'ubwiru. Rubanda
rwo ntirwigeze rubishidikanya.
Iya gatatu : kugororera abayoboke bashyigikiye Yuhi Musinga. Ukurikije
ubwoko usanga abahazamukiye cyane ari Abega n'Abatsobe; abandi ni Abanyiginya
batitabiriye gushyigikira Rutarindwa. Abakono bo babaye nk'ibicibwa mu Rwanda.
Kandi koko muri bo hari abahungiye muri Uganda. Mu wa 1910, Abega bavugwaga
bafite imisozi hirya no hino ni aba : hari Kabare, Rwidegembya, Kayondo,
Rwubusisi, Mpetamacumu, Nyirinkwaya.
Iya kane : gutsembatsemba abagome. Kuva mu wa 1896 kugeza
mu wa 1908 Abanyiginya barishwe, abandi baranyagwa (Abakusi mu wa 1905,
Rwabirinda 1905), abandi bagirirwa nabi nka Kayijuka bashiririje amaso. Nuko
urwango rw'Abega n'Abanyiginya rusa n'urubaye akaramata, ruba iciro ry'umugani.
Iya gatanu : ibwami havutse imitwe ibiri ishyamiranye cyane
izwi mu mateka y'u Rwanda. Iyo mitwe yaranzwe n'amazimwe, ubutiriganya
n'inzangano z'urunuka. Dore uko yari iteye : Kabare hamwe na Rutishereka;
Ruhinankiko hamwe na Karira (wongeyeho Baryinyonza wari warabandishijwe na
Ruhinankiko) . Karira yari mwene Rwogera, aba Nyirabukwe wa Rutarindwa, ariko
akaba n'inshuti ya Kanjogera (bari indatana ).
Iya gatandatu : Rucunshu yabaye urugero rw'urwikekwe n'ubugome
bugamije gufata no kwiharira ubutegetsi n'amaronko, itera igisare kinini kandi
kirambye mu bikomangoma : ku ruhande rumwe Abega banganye n'Abanyiginya, ku
rundi Abega bazirana urunuka n'Abakono.
3. Ingoma
z'Abahutu za vuba: Mu majyaruguru no mu burengerazuba bw'epfo.
3.1.
Izo mu majyaruguru (Kuva mu kinyejana cya 17) .
Ingoma (ibihugu) zo mu majyaruguru tuvuga, ni izari ziri mu maperefegitura
abiri y'ubu : Ruhengeri na Gisenyi. Uwavuga ngo Abatutsi bategetse u Rwanda
rwose uko turuzi ubu, yaba abeshya, kuko mu by'ukuri ibihugu byo mu majyaruguru
y'u Rwanda tuzi neza ko Abatutsi bahategetse ari uko bahoherejwe na Musinga
(nyuma, na Rudahigwa) bashyigikiwe n'Ababiligi. Ubundi ibyo bihugu byategekwaga
n'abami babyo bageze aho bitwa gusa "abahinza". Ni byiza gusuzuma izo
ngoma izo ari zo; imirimo y'abami bazo; ukuntu abatware ba mbere b'Abatutsi
bagiye gutegeka bahoherejwe n'Abazungu mu gihe cy'ubukolonize.
Ibihugu by'abami byo mu majyaruguru.
Ni ngombwa kwibuka ibintu bibiri : icya mbere ni uko izo ngoma zahanzwe
n'Abahutu nyuma y'uko ingoma nyiginya yigarurira Nduga; ikindi ni uko izo ngoma
ziri mu turere tugengwa - kubyekeye ubutaka - n' umuco w'ubukonde, mu gihe
ahandi nko mu burasirazuba no mu majyepfo y'u Rwanda, ubutegetsi bwari
bushingiye ku gikingi (kijyana n'inka) . Ibyo bihugu ni ibi : Bushiru, Kingogo,
Bugamba - Kiganda, Bwanamwari, Bukonya, Buhoma, Kibari, Rwankeri y'Abarindi,
Rwankeri y'Abaguyane na Ruhengeri.
BUSHIRU (Gisenyi).
U Bushiru bwategekwaga n'abami b' Abagesera;
ingoma y'ingabe yabo ikitwa Nkundabashiru. Aho bari batuye ubu habarirwa muri
Komine Karago. Ubundi bemeza ko bakomoka ku Bagesera - Bazirankende bo mu Gisaka.
Birashoboka kuko mu Gisaka higeze impamvu zatumye imiryango myinshi ihunga
cyangwa isuhuka. Abagesera benshi aho bari hose bakunze kuvuga ibisekuru byabo,
bakagusha kuri "Kimenyi cya Ruregeya, Umuzirankende" .
CYINGOGO (Gisenyi).
Abami bacyo ni Abazigaba. Ingoma y'ingabe yabo
ikitwa Simugomwa (ni yo ikunze kuvugwa), hakaba Ndabasumba kuva ku mwami Bwoya.
Babarizwa muri Komini Gaseke na Satinsyi. Babaga Hindiro (Satinsyi) na Kabuye.
BUGAMBA - KIGANDA (Gisenyi).
Abami bari Abagesera. Ingoma y'ingabe yabo
ikitwa Kayenzi. Nyuma yaje kuba Iravumera ku bwa Nkwakuzi I Ruvugamake. Bari
batuye imisozi iri muri Komini Kibirira.
BWANAMWARI (Gisenyi) .
Abami bari Ababanda. Nta ngoma y'ingabe izwi.
Abo bami aho bari batuye ubu ni muri Komini Giciye.
BUKONYA (Ruhengeri) .
Abami baho bari Ababanda. Ingoma y'ubwami yari
Rubuga na Ruvugamahame; umurwa wabo aho wari uri ubu ni muri Komini Gatonde.
BUHOMA (Ruhengeri).
Abami bari Ababanda. Ingoma yabo ntabwo izwi
ubu. Aho bari batuye ubu ni muri Komini Nyamutera.
KIBARI (Ruhengeri).
Abami bari Abega . Ingoma ntizwi ubu, umurwa
wabo wari Gihinga cya Nyarutovu (Komini Nyarutovu).
RWANKERI Y'ABARINDI (Ruhengeri).
Abami bari Ababanda. Ingoma y'ubwami yitwaga
Kabuce. Imisozi bari batuyeho ubu iri muri Komini Nkuri.
RWANKERI Y'ABAGUYANE (Ruhengeri).
Abami
bari Ababanda. Ingoma ni Ndahaze. Aho bari batuye ni muri Komini Nkuri.
RUHENGERI (Ruhengeri) .
Abami bari Abasindi. Ingoma yari Bazaruhagaze. Aho bari batuye, ubu
ni muri Komini Kigombe na Kinigi.
Imirimo y'abo bami b'Abahutu.
Umwami w'umunyiginya w'u Rwanda yari ategetswe kwagura igihugu, kabone
n'ubwo yaba ashinzwe inka nka Cyirima. Naho umwami w'umuhutu mu bihugu tumaze
kubona, imirimo yose yari ashinzwe yagushaga ku kintu kimwe cy'ingenzi : kwita
ku burumbuke bw'imyaka n'ubwororoke bw'abantu n'amatungo. Ibyo byagendaga mu
nzira eshatu : iya mbere yari iyo kuboneza umuhango wo gutera imbuto (iyo ari
amasaka n'uburo, bamwe bavugaga umuhango w'ikibibiro) ; iya kabiri yari iyo
kuvuba : kumanura imvura bikajyana n'ububasha bwo kuzimya amapfa; iya gatatu
yari iyo kuvuma : kwica cyangwa kwirukana udusimba twangiza imyaka, nk'inzige
... Iyo mirimo yo kumenya uburumbuke yatumye bene uwo mwami banamwita umuhinza.
Abatware
ba mbere b'Abatutsi.
Muri utwo turere twa Gisenyi na Ruhengeri,
Abatutsi ba mbere na mbere bavugwa, bahinjiye buhoro buhoro biragiriye inka
zabo bikubitiyeho no guhungisha ubuzima bwabo. Abo ni nk'Abagogwe bagiye gutura
mu Bigogwe na za Kinigi ku bwa Ndahiro II Cyamatare. Ibisekuru byabo bibiri
by'ingenzi ni: Mucocori w'umunyiginya na Bigirimana w'umukono. Abo bose nta bwo
bagiye mu byo gutwara. Hari n'abandi bameneye abatware, nka Rusimbi wateye u
Bukonya ku ngoma ya Cyirima II Rujugira, agamije inyungu ze, zirimo no
gushakira uwo mwami inzira yo kumukundisha mu Bukonya. Hari n'abatware
b'Abatutsi bagiye bitirirwa ibihugu byo mu majyaruguru, ariko ntibakoze yo
ikirenge kubera ko abaturage b'utwo turere batashakaga abategetsi baturutse
hanze. - Umwami wa mbere wagerageje guha ubutegetsi bw'aho Abatutsi ni Yuhi IV
Gahindiro. Umutoni we w'imena Rugaju rwa Mutimbo ni we wagabanye u Murera : uwo
Rugaju yakoreshaga abakuru b'imiryango bakamushyikiriza amakoro nta kindi. Rugaju
ntiyigeze ahatura. - Rwogera nawe yohereje Bihabanyi (Umunyiginya, umwuzukuru
wa Cyirima Rujugira) mu Cyingogo, Itare, Bugamba na Kiganda. Bihabanyi
(igisekuru cy'inzu y'Abahabanyi) yitwaye neza mu baturage. Abahabanyi bazwiho
kuba barategetse nta kuvunda. Ikindi ni uko Mutara II Rwogera yinjije mu ngabo
ze Abagogwe, ari Abacocori, ari n'abo kwa Bigirimana kandi abaka ikoro. -
Mutara II Rwogera yohereje n'Abatutsi mu Bukonya biyongereye ku bari bahasanzwe
ku bwa Cyirima II Rujugira. Mu mpera z'ingoma ye, ingoma nyiginya yari imaze
kumenyekana mu majyaruguru y'u Rwanda, ariko abategetsi b'abatutsi ari
icyitiriro : abami b'abahutu bakomeje gutegeka nka mbere, ariko bagatanga
ikoro. - Kigeri IV Rwabugiri we yashyizeho igitugu, ashaka ko bose bamuyoboka
nta shiti : yagabiye abagomba kumuhagararira, abaturage bamwe abashyira mu
ngabo ze (abarashi bo mu Gahunga, Komini Nkumba , abagira Ingangurarugo) ;
Yahanze ingo ze ebyiri : Kigarama mu Murera na Kageyo mu Cyingogo. Mu mpera
z'ingoma ye yari yarashoboye kubumbira hamwe uturere twose tuvuga ikinyarwanda.
Icyitonderwa : hari n'utundi duhugu twagize abami mu majyaruguru y' u Rwanda
nk'u Bugoyi. 46
3.2.
Izo mu burengerazuba bw'epfo : Bukunzi na Busozo.
BUKUNZI.
"Igihugu" cy'u Bukunzi kiri muri Perefegitura ya Cyangugu. Imbibi
zacyo zageraga ku Busozo mu burasirazuba, ku Mpara mu majyaruguru no mu
burengerazuba, ku Biru no ku Burundi mu majyepfo. N'ubwo umwami wa mbere w'u
Bukunzi ari we Kija I yaje mu Rwanda akomoka mu Bushi ahitwa Lwindi, we
n'abamukomokaho babarirwa mu Bahutu. Ingoma y'u Bukunzi yabayeho mbere y'uko
Abatutsi n'ubutegetsi bw'ingoma nyiginya batura mu Kinyaga. Uwo mwami Kija yari
umuvubyi. We n'abami bamuzunguye babaye ibyamamare mu mwuga w'ubuvubyi, bituma
bubahwa kandi bagabirwa imisozi n'abami b'u Rwanda; bavubiraga u Bukunzi n'u
Rwanda rwose. U Bukunzi bwari bufite ubwigenge bucagase, bugatura umwami w'u
Rwanda, ariko na we agatanga amasororo. Ubwo bwigenge bucagase bwatumye
Abazungu batiyumvisha ukuntu u Bukunzi butayoboka Musinga, umwami w'u Rwanda,
ngo abe ari we uha amategeko Abanyabukunzi . Ibyo byatumye Abadage boherezayo
abasirikari ngo bahagandure, ariko biba iby'ubusa . Mu 1920, Ababiligi
bagerageje kuguyaguya Ndagano Ruhagata, umwami w'u Bukunzi, ariko na bo
ntibyabahira. Nyuma y'aho uwo Ndagano yaje gupfa ku ya 30 Werurwe 1923 azize
urw'ikirago. Ababiligi babonye ko icyo gihugu kidashaka amategeko yabo yose ,
maze bagaba yo igitero cy'abasirikari cyakambitse mu Bukunzi mu wa 1924 na
1925. Ngoga Bihigimondo, umwami wa nyuma w'u Bukunzi, bamushyize muri gereza
kuva mu wa 1923 kugera mu wa 1925, ari bwo aguye muri gareza i Kigali. Muri uwo
mwaka 1925, ni ho Ababiligi u Bukunzi babweguriye Umututsi Rwagataraka, Umwega
w'umwakagara. Nuko ingoma y'u Bukunzi izima ityo.
BUSOZO.
"Igihugu" cy'u Busozo na cyo kiri muri Perefegitura ya Cyangugu. Gihana
imbibi n'u Bukunzi mu burengerazuba; mu majyepfo hari u Burundi, naho mu
burasirazuba no mu majyaruguru hakaba ishyamba rya Nyungwe. 47 N'ubwo hariho
abavuga ko umwami wa mbere w'u Busozo akomoka mu Gisaka kandi akaba Umugesera,
hari n'abandi bahamya ko yaje ari Umurundi akomoka mu Burundi. Ibyo ari byo
byose u Busozo, kimwe n'u Bukunzi, bwagize abami babwo mbere y'uko Abatutsi
bajya gutegeka mu Kinyaga (ubwo ni ku ngoma ya Kigeri III Ndabarasa). Icyo
gihugu na cyo cyari icy'abami b'abavubyi. Abo bami, kimwe n'ab'u Bukunzi,
bohererezaga umwami w'u Rwanda abantu bo kuvuba imvura, bakanohereza abagaragu
n'abaja. Umwami w'u Rwanda na we akabaha inka n'ibindi. Umwami uherutse w'u
Busozo ni Buhinga II. Yazunguye se Nyundo wapfuye mu wa 1904. U Busozo
bwigaruriwe n'Ababiligi buyoborwa n'abasirikari bahakambitse bakanahategeka
kuva mu wa 1925 kugera mu wa 1926, ari na bwo umwami Ruhinga II Ababiligi
bamukuye mu gihigu ke bakamucira ahandi. Kimwe n'u Bukunzi, u Busozo Ababiligi
babugabiye Umututsi Rwagataraka, wategetse ibyo bihugu byombi nk'uwishyira
akizana ariko buri gihe ashyigikiwe n'Ababiligi. Nguko uko ubwami bw'u Busozo
bwazimye, Abahutu bakimukira Abatutsi mu butegetsi. Mbere y'umwaka wa 1925, nta
mututsi wari utuye mu Bukunzi no mu Busozo.
******
3. UBUTEGETSI
BW'ABAZUNGU (1899 - 1959).
Ayo matariki dore icyo avuga : 1899 ni ho Umudage Bethe (Bete) yabwiye umwami
w'u Rwanda, Yuhi V Musinga ko Ubudage buzategeka u Rwanda bufatanyije n'umwami
Musinga (Protectorat) . Naho 1959 ni intangiriro ya Revolisiyo ya rubanda,
nyuma y'urupfu rw'umwami Mutara III Rudahigwa n'ishyirwaho ry'umwami Kigeri V
Ndahindurwa, warahiriye kuba umwami ugendera kw'Itegekonshinga. Turareba muri
make iby'igihe cy'Abadage n'ubutegetsi bw'Ababiligi.
Ingoma
Ndage (1899-1916)
Uko
binjiye mu Gihugu.
Umudage
wa mbere wabonanye n'umwami w'u Rwanda Kigeri IV Rwabugiri, ni Comte Von Götzen
mu wa 1894 asanze umwami i Kageyo (Komini Ramba) amuyoboweho na mwene
Rwabugiri, Sharangabo yari akuye mu Buganza (Rwamagana) . Nyuma y'aho Abadage
bakomeje kuzenguruka u Rwanda, bakora ubushakashatsi nka Kandt (bise Kanayoge)
wabaye Rezida wa mbere w'umudage mu Rwanda, agataha umurwa wa Kigali mu wa
1908; abandi bahazaga baturutse i Bujumbura, bazanywe no gutanga umutekano
w'abivumbagatanya badashaka Musinga. Mu wa 1900 kandi ni ho Abapadiri ba mbere
b'Abagatolika baje mu Rwanda. Ni abo mu muryango w'Abapadiri bera. Batashye i
Save bavuye kuhasaba ibwami. Abamisiyoneri ba mbere b'Abaporoso baje mu Rwanda
mu wa 1907 : ni abo mu itorero rya Luteri. Ni bo bashinze za Misiyoni
zikurikira : Kirinda, Rubengera na Remera rya Rukoma. Bavuye mu Rwanda mu wa
1916, bene wabo, Abadage baneshejwe n'Ababiligi mu Rwanda. Nyuma, Misiyoni yabo
yaje kuvamo Itorero ry'Abaperesipiteriy ani mu Rwanda.
Umupaka
w'amajyaruguru.
Mu mwaka wa 1910, i Buruseli mu Bubiligi habaye inama yari irimo
Abongereza, Abadage n'Ababiligi, ngo bagabane u Rwanda. Bahereye ku Kirunga cya
Sabyinyo baca umurongo uzamutse ukagera ku Kiyaga kitiriwe Eduwaridi, umwami
w'Abongereza, undi bawuca intambike bakurikije uko ibirunga biteye. Bityo u
Bubiligi bwegukana igice kiri mu majyaruguru ya Kivu nka za Gishari na
Bwishya; hari n'Ijwi. U Bwongereza bwegukana Bufumbira (mu wa 1928, bari
bakivuga ngo ni u Rwanda rw'Abongereza) . U Budage busigarana u Rwanda uko rumeze
ubu. Uko gutera imirwi igihugu byababaje Musinga cyane ndetse n'Abatutsi
bahategekaga. Ikibazo cy'imipaka ni kirekire. Mu wa 1912, ni ho Komisiyo yo
gutera imbago ku mipaka yarangije akazi.
Uko
Abadage bakoranye na Musinga.
Politiki y'ingenzi y'imitegekere y'Abadage yabaye iyo gushyigikira umwami w'u
Rwanda n'abatware b'abatutsi. Ibyo bigafasha Abadage kuboneza politiki ya
"Protectorat" ijyana n'ubutegetsi buziguye. Birumvikana, kuko Abadage
bari mbarwa. Uko gushyigikira no kwanga "akajagari" byatumye
abasirikare b'abadage bagaba ibitero hirya no hino byo guhosha imyivumbagatanyo
yo kurwanya Musinga . mu wa 1902 bagabye igitero cyo kurwanya Rukura washakaga
ubwigenge bwa Gisaka yifashishije Abapadiri b'i Zaza; mu wa 1908-1909 bagabye
igitero cyo guhashya Basebya; naho mu wa 1911-1912 bagaba igitero cyo kurwanya
Ndungutse bafatanyije n'ingabo z'ibwami (Lt. Gudovius, ari we bwana Lazima) na
Rwubusisi . mu wa 1910, Abadage bagabye igitero gikaze mu Murera (Ruhengeri)
cyo guhorera Padiri Loupias, Umufaransa wari umaze kwicwa n'ingabo za Rukara
rwa Bishingwe : uwo mupadiri yashakaga kuhashyigikira ubutegetsi bwa Musinga,
akubitiraho no kwivanga mu by'Abarashi b'indwanyi; kandi icyo gihe yari kumwe
n'umugaragu we umutwaje imbunda, ashaka kuyitabaza, baramutanga. mu wa 1914,
hadutse intambara ya mbere y'isi yose. Abadage mu Rwanda bashyigikiwe na
Musinga hamwe n'ingabo ze zoherejwe ku rugamba bisha na bisha; zitwaga
"Indugaruga" zari zigizwe n'Abatutsi. Abaturage bo, uruhare rwabo
rwabaye urwo kwikorera imitwaro no gutanga ibiribwa. Mu wa 1916 (Kamena),
Abadage bari bayobowe na Kapiteni Wintgens (bwana Tembasi) bakuyemo akabo
karenge, bahunga Ababiligi babarushaga ubwinshi, kandi bari bunganiwe
n'Abongereza. Ng'uko uko bavuye mu Rwanda. Musinga yarinze apfa agikumbuye
Abadage. 50
Ingoma
Mbiligi (1916-1959).
Urebye mu rwego rwa politiki, Ababiligi ahanini
ni bo bahaye u Rwanda isura rwaserukanye igihe cy'ubwigenge. Ariko hari
n'uruhare rw'umulyango w'ibihugu ari wo "Société Des Nations" (SND)
kimwe n'urw'abatware b'abatutsi. Ubutegetsi bwabo bwagize ibyiciro bitatu :
Icya mbere ni ubutegetsi bwa gisirikari (occupation militaire) 1916- 1926; Icya
kabiri ni ubutegetsi bw'indagizo busesuye (mandat) 1926-1949; Icya gatatu ni
ubutegetsi bw'indagizo bucagase (tutelle) 1949-1962. Dusuzume bimwe mu byabaye
kuva 1916 kugera 1959 : uko binjiye mu Rwanda, uko bakoranye n'umwami
n'Abatutsi n'uruhare rw'Abazungu mu kibazo cy'amoko.
Uko
Ababiligi binjiye mu Rwanda (1916)
Baje barwanya Abadage mu ntambara ya mbere y'isi yose. Bari bayoboye
abasirikare benshi b'Abanyekongo bari baremye ingabo zitwa "Force
Publique". Binjiye muri Kigali muri Kamena 1916. Abadage bari bayobowe na
Kapiteni Wintgens (Tembasi) babonye ko bo ari bake, ko kandi bagiye kugwa mu
rukubo, barahunga bagana iya Tanganyika n'u Burundi. Kuva 1916 kugeza mu wa
1925, u Rwanda kimwe n'u Burundi rwagize ubutegetsi bwa gisirikare bucungwa
n'Ababiligi. Ariko mu mwaka wa 1919, umuryango w'ibihugu (Société Des Nations
ou SDN) waragije u Bubiligi ibihugu by'u Rwanda n'u Burundi. Babikomatanyiriza
hamwe byitwa Ruanda-Urundi, biba nk'intara imwe. Mu wa 1925, ni ho Inama
ishinga amategeko y'u Bubiligi ifashe icyemezo, ishyiraho itegeko rigira
Ruanda-Urundi nk'imwe mu ntara za Kongo mbiligi ariko Ruanda-Urundi ikagira
akantu k'umwihariko.
Uko
bakoranye n'ubwami.
Mu ntangiro, Ababiligi babanje kwishisha Musinga kandi na we ni uko. Mu wa
1917, bashyizeho "Rezidansi"y' u Rwanda. Hategekaga Major Declerk
(Dekeleriki) . U Rwanda ubwo rwaciwemo segiteri eshatu muri uwo mwaka; ariko guhera
1921, barucamo teritwari : 51 teritwari y'uburengerazuba umurwa uba Rubengera,
teritwari y'amajyaruguru umurwa uba Ruhengeri na teritwari ya Nyanza umurwa uba
Nyanza na teritwari y'iburasirazuba umurwa uba Kigali. Ibyo bice by'ubutaka
byari bigamije korohereza ubutegetsi, cyane cyane ibyerekeye gushaka
ibyangombwa nk'ibiryo. Mu wa 1919, ni ho Ababiligi bashyizeho intara zibumbiye
hamwe kandi zagombye gushingwa umutware basangaga akize kurusha abandi (ni
ubukire ku nka no ku bagaragu) . Ubundi umusozi umwe washoboraga kuba utegekwa
n'abatware benshi. Izo ntara ziganaga buke imitegekere ya Rwabugiri (Musinga we
na Kanjogera bari baraciye igihugu mo uduce twinshi bakigaba kugira ngo bagwize
abayoboke). Kuva mu wa 1917 kugeza 1931, Ababiligi batangiye kugongana
n'ubutegetsi bwa cyami; kugira ngo bisanzure mu butegetsi bwa gikolonize bagiye
barandura buhoro buhoro ibishyitsi by'ubwami mu ntera zikurikira : 1917 :
umwami bamwambuye uburenganzira bwo kwica. Musinga na Kanjogera bumvise ko
bibarangiranye. Musinga yagize ati "ubwo ntagishoboye kwica abantu uko
nshaka, sinkiri umwami". Uwo mwaka kandi ni bwo Rezida, Major Declerk
ategetse Musinga gusinya iteka riha buri Munyarwanda uburenganzira bwo kuyoboka
idini yishakiye. Abahungukiye cyane ni ba Misiyoneri b'Abagatolika.
1922 : bamwatse ububasha mu bucamanza : Musinga yari azi ko ari
"Nyamugirubutangwa" (Mutavuguruzwa mu byemezo). Ababiligi bemeye ko
mu murimo we wo guca imanza, azunganirwa n'umuzungu uhagarariye Rezida.
1923 : bamugabanyirije ububasha bwo kugaba imisozi. Muri uwo mwaka bamubujije
gushyiraho abatware mu gihugu no kubanyaga uko ashaka : abatware b'intara na bo
ntibashoboraga gushyiraho abasushefu bitabanje kunyura kuri Rezida.
1925 : ubwiru bwavanyweho kimwe n'umuganura. Kimwe mu byo ubwiru bwari
bushinzwe ni ukuboneza umuhango w'umuganura. Muri uwo mwaka, adiminisitarateri
wa Nyanza yafashe icyemezo cyo "guca" Gashamura umutware w'Abiru,
amucira i Gitega (Burundi). Bamuzizaga ko yari afite uruhare mu mitegekere no
mu mibanire y'ibwami n'Abazungu. Mgr Classe na we uwo mugambi wo kwigizayo
Gashamura yari awurimo. Rwampungu, umuhungu wa Gashamura, bahise bamushyira mu
ishuri riyoborwa n'Umubiligi, bityo "ubwiru" burazima kuko bari
babuciye umutwe. Na Bandora wari umupfumu n'umujyanama w'ibwami, Ababiligi
bamwirukanye ibwami.
Nguko
uko ibishyitsi by'ubwami byaranduwe, Musinga na Kanjogera bakabura amaboko yari
abafatiye runini mu butegetsi bwabo, mbese basigara ari abami ku izina. Icyari
gisigaye ni ukubikiza na bo ubwabo : mu wa 1926, ubwami bwarakendereye, nta
ngufu bwari bufite. 1931 : umwami Yuhi Musinga na nyina Kanjogera baciriwe i
Kamembe, bava ku butegetsi, Ababiligi babifashijwemo na Mgr Classe, bashyiraho
Rudahigwa; ndetse baramwiyimikira, bamwita Mutara (bakurikije inama z'uwo
musenyeri). Rudahigwa bwakeye atangaza icyo bise "Irivuze umwami":
ngo abantu bose bazayoboke za misiyoni; ari byo kuvuga ngo bazayoboke
Abapadiri.
Ivugurura
ry'ubutegetsi (1926 - 1930).
Iryo vugurura ryakuyeho abatware batatu bari
basanzwe bategeka ahantu hamwe. Abo batware ni aba : " umutware
w'ubutaka ": yakoreshaga amakoro y'ibihingwa n'ibiva mu myuga; yari
umutware w'Abahutu, akaburanisha n' ibyerekeye amasambu; " umutware
w'umukenke " : yakoreshaga amakoro y'ibikomoka ku nka; yakebaga
ibikingi akanabitanga, abiha ufite inka zirenze eshanu. Bene uwo mutunzi
yabazwaga imirimo ya gitutsi kabone n'aho yaba Umuhutu. Umutware w'umukenke nta
bubasha yari afite bwo kuburanisha; " umutware w'ingabo " :
yabazwaga ibyerekeye itabaro n'imanza zerekeye ibikingi, n'izindi mpamvu
zashoboraga kuboneka hagati y'imiryango. Icyitonderwa : habagaho ubwo umuntu
umwe akomatanya imirimo ibiri. Dore ingero: Rwabirinda rwa Rwogera yari
umutware w'ubutaka n'umutware w'umukenke mu Mpara (Kinyaga); umuhutu Ndongozi
se wa Basomingera na we yari abumbye iyo mirimo yombi mu Bwanacyambwe
.
Ivugururwa ry'ubutegetsi rya Rezida Mortehan (1926)
Iryo vugurura ryakuyeho abo batware batatu bari bafite ubutegetsi hirya no hino
mu gihugu (nka Gashamura yategekaga igice cy'u Bumbogo, icy'u Buriza, icy'i Gisaka
n'ibindi). Urwego rw'igiti (district) rwabaye nk'urusimburwa na Teritwari, urw'
igikingi rusimburwa na za Susheferi. Hagati y'izo nzego zombi, Rezida Mortehan
yunzemo urwego rwa Sheferi rutari rufite urundi rusa na rwo mu butegetsi bwa
cyami.
Inkurikizi
z'iryo vugururwa Imirimo y'ubutaka n'iy'inka yeguriwe umutware umwe
rukumbi. Bene uwo mutware yahise agira ubutegetsi buremereye kandi bubumbiye
hamwe : ni ubutegetsi bukomeye muri politiki no mu cyubahiro. Umutware yafashe
intera nshyashya. - Abahutu batwaraga baburiyemo,ubuteget si busigara bwihariwe
ahanini n'Abatutsi. Twibuke ko "igiti" ari ko kuvuga urwego
rw'ubutegetsi rwari rugamije kwaka amakoro y'ibwami rwihariwe n'Abatutsi hafi
ya bose. Abanyazwe barakennye cyane. Abahutu bakora akazi cyane ngo batunge
Abatutsi bafitanye isano n'abo batware.
- Uburyo bwa kera bwo kwitabaza umutware w'ingabo cg undi mu by'imanza
bwarazimiye.
- Ubuhake bwongereye umurego : umutware mushya yagize uburyo bwo kubona
abagaragu bashya, baturutse ahanini ku bashaka gusonerwa mu "kazi". Abagaragu
baturutse kuri icyo gitugu cya politiki ya gikolonize, bakomeje kwiyongera.
- Amashuli n'ubutegetsi bw'abakarani byatumye shefu na sushefu bakomera muri
ubwo butegetsi bwa gikolonize. Akenshi kandi abatware bashya bari bafite
icyizere cyo kuzaramba mu butegetsi: icyari ngombwa kwari ukumenya amayeri yo
guhakirizwa ku bazungu, ari aba Leta, ari na ba Misiyoneri.
Gahunda ya politiki ya Guverineri Voisin (1930)
-Guhamishaho no gushyigikira ubutegetsi busanzwe mu Rwanda, mu gihe
butabangamiye amabwiriza ya kijyambere.
- Kugenzura cyane ubwo butegetsi kugira ngo budakabya mu byerekeye uburetwa
n'amakoro.
- Kunyaga no gusimbura abatware badashoboye, bagasimbuzwa abakandida batanzwe
ku bwumvikane bwagiranywe n'umwami buri gihe.
- Kubumbira hamwe intara z'ubutegetsi, ku buryo ibikingi biri intage
byatunganywa, bikegeranywa bitegekwa n'umuntu umwe . Abategetsi b'abazungu
bagomba kwicengezamo igitekerezo ko , nta bufatanye bw'abategetsi kavukire,
ubutegetsi bwa kinyamahanga bwagera aho bukabura imbaraga kandi bugasatirwa
n'akajagari ko kutagira ubutegetsi. Mu by'ukuri, iyo gahunda nta kintu gishya
yongeye ku mabwiriza yari yaratanzwe mbere kuva mu wa 1926. Icyakora
yarushijeho gushimangira ubutegetsi bushingiye ku bafasha bo mu bwoko bumwe :
Abatutsi. Kuba abatware boroheje b'Abahutu baravanyweho n'Ababiligi, ibyo
byabaye no mu Burundi.
Uruhare
rw'Abazungu mu kibazo cy'amoko.
Abadage
Abadage
bakurikiranye amoko y'Abanyarwanda n'ubutegetsi bwabo, bakunze kwemeza ko
Abatutsi ari bo bari bafite umwanya ugaragara mu butegetsi. Habonetse ariko
abasanze mu duhugu tw'amajyaruguru, ubutegetsi bwa buri munsi bwari buri mu
maboko y'Abahutu. Ibyo ari byo byose, icyo ubutegetsi bwabo bwa gikolonize
bwari bugamije, ni ukubona abategetsi kavukire babunganira : abo batoranyije ni
Abatutsi. Ibyo bigatuma bakabiriza imbaraga z'ubutegetsi bwa Musinga, bahamya
ko bugera ku mipaka yose y'u Rwanda, ndetse ko uturere twose tumwumvira. Ibyo
byakunze kugaragara muri za raporo zabo. Dore urugero rw'umurongo wa politiki
y'ubutegetsi buziguye : bwana Bethe we yavuze ko ngo n'ubwo hariho ibikorwa
n'ibimenyetso bigaragaza igitugu n'ugukandamizwa kw'Abahutu, nta kuntu Abadage
batakwifuza ko ubwo butegetsi bw'Abatutsi buhamaho; kuko ngo abaturage bari
benshi. Agacishiriza ko ngo abaturage b'u Rwanda bageze kuri miliyoni ebyiri. Umumaro
w'Abazungu uzarushaho kugaragara vuba nibifashisha ubwoko butegeka; ari nako
bwumvira nta shiti umutegetsi wabwo, umwami. 55 Icyashishikaje Abadage si
uguhita barenganura uwarenganaga uwo ariwe wese, ahubwo bari bahimbajwe no
gukorana na Musinga. Rezida Kandt (Kanayoge) yashyigikiye bigaragara abatware
b'Abatutsi. Musinga nawe yanyuzwe n'iyo politiki, ndetse mu ntambara ya mbere
y'isi, yandikiye abategetsi b'Abadage bari mu Rwanda ngo bazamushyikirize
"Abahutu" bo mu Bushiru nibaramuka badatunganyije ibyangombwa byo
gushyigikira ingabo z'Abadage. Abadage ntibakurikiranye ikibazo cyo kurenganura
amoko yarenganye. 3.3.2. Ababiligi Mu mwaka wa 1920, Minisitiri wa za Koloni
mbiligi, ari we Ludoviko Franck, yategetse ko Ababiligi muri Ruanda-Urundi
bagomba gukurikiza politiki y'ubutegetsi buziguye (ni ubwifashisha abategetsi
kavukire, ntibwivange mu baturage). Yemeje ko byanze bikunze bagomba
kwifashisha Abatutsi. Iyo politiki y'irondakoko yashyizwe mu bikorwa ku buryo
bubiri: mu mashuri no mu butegetsi (administration) .
Mu rwego rw'amashuli.
Amashuli ya Leta yari agenewe Abatutsi akenshi bavugaga ko ari abana
b'abatware. Mu wa 1919, bashinze ishuli rya Leta i Nyanza, bategeka Musinga
kuryoherezamo abahungu be. Ryari rigenewe abana b'abatware. Mu bya 1920-1923,
bongeyeho andi mashuli ya Leta mu rwego rw'amashuli abanza : Ruhengeri,
Gatsibo, Rukira, Cyangugu. Mu wa 1929, abanyeshuri b'Abatutsi bari muri ayo
mashuri uko ari atanu bari 969. Iyo mirerwa yamaraga kubona inyigisho
z'indobanure, igakwirakwizwa mu gihugu hose, ari mu butegetsi, ari mu bukarani,
ari mu bwarimu. Amashuli y' Abapadiri bera : amashuli ya Leta agenewe Abatutsi
yunganiwe n'amashuli ya za Misiyoni zimwe na zimwe : Abatutsi bigiraga ukwabo
kandi bagahabwa inyigisho zihariye. Aho ni nka Save, Kansi, Kigali. Ibyo
byakurikizaga amabwiriza ya Mgr Classe. Ishuli rya " Groupe Scolaire
y'Astrida" (Butare) : ryari ishuli riyoborwa n'Abafurere b'Abashariti,
ariko rikarihirwa na Leta. Ubutegetsi bwa Leta bwararishyigikiye cyane, kuko
ryanategekwaga na bene wabo. Benshi mu bize muri iryo shuri ryisumbuye,
bari Abatutsi. Imibare iragaragaza ubusumbane bw'amoko muri iryo shuli. Kuva mu
wa 1932, ari na wo amasomo yatangiyemo, kugeza mu wa 1962, iryo shuli
ryinjiwemo n' Abanyarwanda bangana batya : Abatutsi 850 = 37,7%; Abahutu 295 =
13,0 %; abandi Banyarwanda batandikishije ubwoko 120 = 5,3 %; Abanyarwanda bose
hamwe ni 1265 = 56,0 %; abasigaye 985 (44 %) ni Abarundi n'ab'ahandi
nk'Ababiligi, Abanyekongo, Abagereki, Abaganda, Abahindi.
Abanyarwanda barangizaga muri " Groupe Scolaire y'Astrida" bahitaga
babona akazi muri Leta. Kubera ko bari imirerwa y'Ababiligi, biswe kandi na bo
bakundaga kwiyita "Indatwa".
Mu butegetsi.
Dore ingero z'icyo bise " Tutsisation" . Mu Bushiru, Ababiligi
bashyigikiye abatware b'abatutsi ba mbere mu gutura muri icyo gihugu . Mu wa
1925 ni ho Nyangezi, Umututsi w'Umuha, yatangiye gutegeka u Bushiru n'u
Bwanamwari ashyigikiwe n'Ababiligi n'Abapadiri bera b'i Rambura. Muri uwo mwaka
niho umwami w'u 59 Bushiru Nyamakwa n'uwa Bwanamwari Rukaburacumu bavanywe ku
butegetsi . N'ahandi nka Buhoma - Buhanga , Rwankeri , Murera , Kibari ,
Bukonya . Uwabigizemo uruhare cyane ni bwana Borgers (Longolongo) ,
Adiminisitarateri wa Ruhengeri . Aho hose hashyizwe abatware b'Abatutsi. Mu
Bumbogo , umwami w'aho wa nyuma kandi wari ukaze , Nyamurasa (Umuhutu wo mu
Bega) yavanyweho n'Ababiligi , bwana Borgers na Sandrart , mu wa 1928. Bamuciriye
i Cyangugu. Kuva ubwo, Abatsobe bahabwa rugari, n'ubwo bari basanzwe baragabiwe
na Musinga. Mu Busigi muri Byumba, umuhinza wa nyuma, Nyamikenke, yanyazwe
n'Ababiligi mu wa 1924 . Habaye ubutegetsi bwa gisilikari bw'Ababiligi mu
Bukunzi (1924-1925) no mu Busozo (1925-1926) , abami baho basimbuzwa Rwagataraka
, Umwega w'umwakagara . Iyo politiki yatumye ubusumbane bw'amoko bukomera.
REVOLISIYO
YA 1959 .
Kuva ku itariki ya mbere Ugushyingo 1959, kugera ku itariki ya mbere Nyakanga
1962, u Rwanda rwaranzwe n'imvururu zikomeye cyane. Izo mvururu zarangijwe
n'uko Abahutu bafashe ubutegetsi babwambuye Abatutsi, kandi u Rwanda
rugasubirana ubwigenge bwarwo. Ibyo bigwi byose byiswe Revolisiyo ya 1959.
1. Intandaro y'iyo Revolisiyo.
1.1
Ikibazo cy'amoko mu butegetsi.
Muribuka
ko mbere y'uko Abazungu bagera mu Rwanda, ubutegetsi bwari ubw' Abatutsi, ariko
na bo ari igipande gito cyabo, kuko mu by'ukuri ahanini bwari bufitwe
n'Abanyiginya bafatanyije n'imiryango mike y'ibyegera byabo. Cyakora n'Abahutu
bamwe bashoboraga kwihutura bagahinduka Abatutsi na bo bageraga ku butegetsi. Ubundi
kandi hari ibice bimwe by'u Rwanda byategekwaga n'Abahutu kuva kera, cyane
cyane mu cyerekezo cya ruguru cy'u Rwanda nk'uko twabibonye. Biragaragara rero
ko mbere ya gikolonize ubutegetsi bwari ubw' Abatutsi n'ubwo hari Abahutu bake
bitwaga ibyihuture bashoboraga kuba abatoni bakomeye ibwami; aha twavuga
Abahutu nka Seruteganya na Bisangwa bari ibihangange ku ngoma ya Rwabugiri
ikinyejana cya XIX kigiye kurangira.
Abadage
bagitangira gutegeka u Rwanda mu wa 1899 basanze icyo kibazo ari uko kimeze,
Abahutu binubira buri gihe akarengane babamo nk'uko byanditswe na Dogiteri
Richard Kandt wabaye Rezida wa mbere w'u Rwanda. Ariko nta cyo bashoboye
kugikoraho kuko bamaze imyaka mike mu Rwanda (bagiye mu wa 1916), bityo bakaba
batarabonye igihe cyo kugira icyo bagikoraho. Dogiteri Kandt yavugaga ko ku bwe
Abahutu bagombye kwikemurira icyo kibazo ubwabo, kubera ko ari bo benshi, aho
guhora barira nk' abagore. Ibyo byose birerekana ko ikibazo cy'amoko cyariho mbere
y'uko Abazungu bagera mu Rwanda. Ubwo rero abavuga ko Abazungu ari bo bakizanye
barabeshya; usibye ko Ababiligi bagihaye intera yindi nk'uko tugiye kubyerekana
mu magambo akurikira.
Ababiligi
bakigera mu Rwanda mu mwaka wa 1916, na bo bahise bakubitana n'icyo kibazo
cy'amoko. Mu mwaka wa 1926 umubiligi witwaga Mortehan wari Rezida, we yashakaga
gushyiraho abategetsi baturutse mu moko yombi kugira ngo agabanye ingufu
z'Abatutsi, kuko bamwe muri bo batumviraga bihagije Abazungu . Icyo gihe uwari
musenyeri w'idini rya gatolika mu Rwanda Mgr Léon Classe, wakomokaga mu
Bufaransa , we yashakaga kwiyegereza Abatutsi , yabonaga ko baramutse babatijwe
, n'Abahutu b'abagaragu babo bazahita na bo baba abigishwa muri gatolika . Ibyo
ari byo byose yandikiye uwo murezida w'umubiligi amabarwa menshi amumenyesha ko
Abahutu badashobora gutegeka , ko naramuka abashyize mu butegetsi u Rwanda
ruzarimbuka , ko kandi n'Abahutu ubwabo biyemerera ko badashobora gutegeka,
kandi kuva na kera barahoze ari abagaragu . Kubera ko icyo gihe Abapadiri bari
bakomeye cyane, kandi ko bakekwagaho kumenya imico y'igihugu , abategetsi
b'ababiligi bahise bemera kandi bashyira mu bikorwa ibyo uwo musenyeri yavugaga
.
Guhera
icyo gihe, nta Muhutu n'umwe wongeye gusunutsa izuru ku butegetsi, habe yewe
n'ubu bwo hasi . Umuntu yashobora gutanga urugero rwo mu mwaka wa 1959, aho
dusanga abashefu b'Abatutsi 43 kuri 45 n'abasushefu 549 kuri 559 ; naziriya
sheferi ebyiri zisigara na zo ntabwo ari Abahutu bazitegekaga , ahubwo nta
bashefu zari zifite. Icyo gihe susheferi yajyaga kungana na segiteri imwe
cyangwa ebyiri , naho sheferi ikabumba Amakomini atatu cyangwa ane. Bariya
Bahutu bari bashoboye kugera ku butegetsi na bo ni bwo bari bakibugeraho, kuko
mbere y'umwaka wa 1953 nta Muhutu n'umwe wari shefu cyangwa sushefu , keretse
bamwe muri bya byihuture twavugaga. Ibyo bintu rero byari biteye impugenge
cyane, kuko mu bihugu byacu ubutegetsi bujyana n'ubukungu, ku buryo utagera ku
butegetsi atagera no ku bukungu. Ubwo kandi n'amashuli yateguraga n'abo
bategetsi yihariwe n'Abatutsi, kuko harimo ivangura rikomeye. Abahutu bashoboye
kwinjira mu mashuri bari bake cyane; ahanini ni abigaga mu Seminari no mu
ishuli ry'abarimu (Noromali y'i Zaza). Abo bake nabo barangizaga mu Seminari,
nta kazi ka Leta babonaga, keretse bake cyane bajyaga mu bwarimu muri za
misiyoni cyangwa ubukarani bitaga "Commis". Kugira ngo twerekane
ukuntu iryo vangura mu mashuli ryari rikomeye, twakwifashisha imibare yashyizwe
ahagaragara na Komisiyo umwami Rudahigwa yari yashinze kwiga icyo kibazo.
Ku
banyeshuri 44.196 bo mu mashuli abanza bakorewe ibarura mu wa 1958, 68% bari
Abahutu, 31,7% ari Abatutsi naho 0,01% bakaba Abatwa. Mu mashuli yisumbuye, ku
banyeshuli 2.856, 39,2% bari Abahutu, 60,8% bari Abatusti, muri bo nta Mutwa
n'umwe wari mu mashuli yisumbuye. Biragaragara rero ko n'ubwo muri icyo gihe
ibintu byari bitangiye guhinduka, ubwikanyize bw'Abatutsi mu mashuli bwari
bukabije, kuko batageraga kuri 20% by'Abanyarwanda nyamara bakiharira 60%
y'imyanya mu mashuli yisumbuye.
1.2
Itsikamirwa n'akarengane ka rubanda rugufi.
Ubutegetsi
bw'ababiligi kuva bwajyaho, bwihaye imigambi yo kuzamura u Rwanda
bubifashijwemo n'abategetsi b'abatutsi . Muri iyo migambi, umuntu yavuga nko
kubaka imihanda, kurwanya inzara bahingisha amashiku ... Kubera ko nta
mafaranga Ababiligi bigeze bagenera iyo mirimo, ibyo byose byakorwaga ku
gahato, utabyemeye agakubitwa ibiboko bitaga "umunani" kuko
byagombaga kuba nibura umunani. Iyo Abazungu bashakaga abakozi bo kubaka
imihanda cyangwa se amazu y'ubutegetsi, babwiraga umushefu na we akabwira
sushefu, sushefu akabwira abamotsi bakavuza ihembe ritumira abaturage kw'iperu,
ubundi abantu bagashorerwa bajyanwa ku kazi. Muri icyo gihe kandi ni ho
Ababiligi batangiye kurwanya inzara mu Rwanda bahingisha imyumbati cyangwa se
ibirayi, baca imiringoti yo kurwanya isuri, bahingisha amashiku : ibyo
byose bikaba ari byo bitanga "akazi". Kugira ngo umushefu
cyangwa umusushefu abone amanota meza mu Bazungu, yagombaga kwerekana
imiringoti n'amashiku bitubutse, naho ubundi yaranyagwaga.
Buri
mutegetsi yakoraga iyo bwabaga kugira ngo ibyo Abazungu bashaka bigerweho; ni
ukuvuga ko rubanda rugufi rugizwe cyane cyane n'Abahutu rwakoreshwaga
nk'inyamaswa, inkoni ivuga umunsi n'ijoro. Birumvikana ko mu by'ukuri uwatumaga
abantu bafatwa nk'ibikoko ari Umuzungu, ariko abaturage uwo babonaga
abakubitisha ni wa mushefu cyangwa se sushefu, abo bose kandi bakaba ari
Abatutsi. Ku muturage we rero, uwamukubitaga nta wundi atari Umututsi. Ubundi
kandi, kugeza ku itariki ya 17 Ugushyingo 1944, abo bategetsi bose bashyizweho
n'Ababiligi nta mushahara bagiraga. Kugira ngo bashobore kubaho nk'abategetsi,
buri muhutu yagombaga gukorera abategetsi be uburetwa buhwanye
n'akazi k'iminsi 107 buri mwaka. Mu by'ukuri, kubera ko nta genzura
ryabagaho, iyo minsi yararengaga kure.
Ubundi
kandi, uwo mutware yasaguriraga bene wabo, ku buryo Abatutsi benshi, harimo
n'abatari ku butegetsi bari bafite abantu babahingiraga uburetwa. Cyakora hari
n'Abahutu bake bashoboye kuba ibirongozi cyangwa abamotsi bakoreraga
abasushefu, bisaguriraga ku bakozi boherezaga mu batware. Ubwo buretwa
bw'iminsi 107, Abazungu ni bo babuzamuye, kuko mbere y'uko babyivangamo bwari
buhwanye n'iminsi 37 gusa. Ariko umuntu yashoboraga gutanga amafaranga uburetwa
bakabumukuriraho. Ibyo byashoborwaga na bake. Usibye ubwo buretwa, abantu
bagombaga gushyikiriza abatware babo amaturo y'ubwoko bwinshi nk'ikoro,
tutibagiwe n'umusoro w'Abazungu wari uhwanye n'akazi k'iminsi 30 mu mwaka wa
1945. Mbese muri uwo mwaka, umuntu agereranyije agafata F 1,5 bahembaga
umukozi ku munsi, yasanga buri muturage yaratangaga ibi bikurikira ku mwaka:
kugura uburetwa : F 19,5 iminsi 60 y'akazi : F 90,0 umusoro wa leta : F 46,0
ikoro : F 6,0 ............ ......... ......... ......... ......... .........
..... Igiteranyo : F 161,5 Ni ukuvuga ko umuturage wifashije washoboraga
gutanga amafaranga ngo bamukurireho uburetwa, yatangaga ibihwanye 64
n'amafaranga 161,5 angana n'iminsi 110 y'akazi ku mwaka.
Kugira
ngo umuntu agire ikigereranyo n'amafaranga yo mu gihe cya 1990- 1993 , yakuba
n'amafaranga 100 y'umubyizi; ubwo rero umuturage yatangaga buri mwaka
amafaranga 11.000. Twabonye ko iyo atashoboraga kugura uburetwa byarengaga
kure. Ibyo byose byatumye abaturage bahunga akazi n'uburetwa bakajya mu mahanga
kandi bajyanwe no gupagasa umusoro w'Ababiligi. Ababibaze basanga ko kugeza mu
wa 1959, 75% b'Abanyarwanda b'abagabo n'abasore (homme adulte valide) barigeze
guhungira mu mahanga i Buganda, i Kongo cyangwa muri Tanganyika. Iyo bagendaga
kandi byatumaga akazi kiyongera ku basigaye, ku buryo Abanyarwanda benshi bari
barabuze epfo na ruguru. Aha tuributsa ko hari Abatutsi benshi na bo
bakoraga akazi cyangwa bagakubitwa nk'Abahutu, mbese nta kintu na busa
kibatandukanya.
Kuri
ako karengane kandi, nta wakwibagirwa umuruho waturukaga ku buhake bwari
bushingiye ku nka. Ubuhake bugitangira bwari bushingiye ku bwumvikane
bw'abantu babiri. Iyo umuntu yashakaga inka, cyangwa se amaboko, yashoboraga
kwisunga umuntu ukomeye wahindukaga shebuja, we akaba umugaragu we. Shebuja yageraga
aho akamuha inka, undi na we akaba umuntu we akamuhingira, akamwubakira inzu,
akamuherekeza agiye ku rugendo ... Nyuma ariko ubuhake bwageze aho burakabya,
ku buryo uwabaga umugaragu byamwokamaga. Byageze aho ndetse abantu bakajya
bavuga ko buri muhutu ari umugaragu, ko agomba kugira shebuja umuhatse. Ibyo
byose byajyanaga no kunyaga inka z'Abahutu, kubirukana mu masambu yabo, kandi
ntaho bashobora kurenganurwa. Kubera ako karengane, ubutindi bwariyongereye
muri rubanda rugufi, kuko buri wese yumvaga nta ho ava kandi nta ho ajya. Byakubitiraho
ko imvura itagwiriye igihe, rubanda rukarimburwa n'inzara, nk'iya Ruzagayura
(1942-1945) yahitanye abantu bagera ku bihumbi 300.000.
Ubundi
kandi byatumye amoko yo mu Rwanda azirana, kuko Abahutu bibwiraga ko Abatutsi
ari bo babatera ibyago byose bibagwirira. Ni ukuvuga rero ko Abahutu bari
bategereje ko babona uburyo bwo kwibohoza ku ngoyi ya gihake mbere y'iya
gikolonize, kuko nk'uko twabivuze mbere, abategetsi b'abatutsi ari bo
bakubitaga cyangwa bagakubitisha abaturage.
1.3 Abanyarwanda bakangukira ibibazo bya politiki.
Twibuke ko igihe intambara ya kabiri y'isi yose irangiye (1946) , u
Bubiligi bwakomeje gutegeka u Rwanda ariko buhagarariye Loni (ONU) . Ni yo
mpanvu intumwa za Loni zazaga mu Rwanda buri myaka itatu kureba uko byifashe. Izo
ntumwa zatangiye kugera mu Rwanda muri 1948. Ni zo zasabye Ababiligi ko ikiboko
cyacibwa, ko uburetwa bwavaho, amashuli akongerwa, mbese u Bubiligi bukarushaho
kwita ku majyambere y'u Rwanda, ndetse bugatoza Abanyarwanda ibya demokarasi,
kugira ngo bazashobore kwigenga mu minsi iri imbere. Ibyo byose u Bubiligi
bwarabyemeye, ku buryo bwabiteganyije muri pula (plan) y'imyaka cumi yasinywe
ku itariki ya 17 Mata 1952. Ni muri icyo gihe uburetwa (1949) n' ikiboko
(1951) byavuyeho n'ubwo byakomezaga rwihishwa, ndetse n'ubuhake umwami
Rudahigwa yabukuyeho mu wa 1954. Muri icyo gihe kandi hari Abahutu bamwe bari
barashoboye kwinjira mu mashuli yisumbuye nka Seminari cyangwa Noromali, abandi
bakaba barabaye abacuruzi, abafundi, abadozi..., mbese Abahutu bamwe bari
batangiye kujijuka, ku buryo batari bagishobora kwihanganira itera bwoba
n'akarengane. Abo ni bo bayoboye Revolisiyo ya 1959. Ubundi kandi muri ya pula
yo mu wa 1952, Ababiligi bari bateguye gutoza Abanyarwanda demokarasi, bakoresha
amatora y'abategetsi. Abanyarwanda bagombaga gutora ababahagararira mu nama ya
susheferi, iya sheferi no mu Nama Nkuru y'Igihugu yayoborwaga n'umwami
Rudahigwa. Ayo matora yabaye mu wa 1953 na 1956. Abantu benshi bizeraga icyo
gihe, ubwo abategetsi bagiye gutorwa ko noneho n'Abahutu bazashobora gutambuka
kuko ari bo bari benshi. Koko mu rwego rwa susheferi Abahutu batowe ari benshi,
ariko wagera mu nzego zo hejuru ugasanga batarimo kubera ubutiriganya
n'iterabwoba byaranze amatora. Ibyo bintu byababaje Abahutu cyane, ku buryo
guhera muri 1954 , batangiye kwandika mu binyamakuru baharanira uburenganzira
bwabo.
Ntitwibagirwe
ko Kayibanda yabaye umwanditsi mukuru wa Kinyamateka muri 1954 akaba
n'umwanditsi muri "L'Ami", naho Aloyizi Munyangaju akaba umwanditsi
muri "Temps Nouveaux d'Afrique" yandikirwaga Usumbura (Bujumbura). Abo
bagabo bahaye urubuga Abahutu barandika karahava, ku buryo ikibazo cy'amoko mu
Rwanda cyahindutse ikibazo giteye inkeke, abari ku butegetsi batangira kugira
ubwoba, bashakisha ukuntu bazabugumaho. Icyo gihe Abahutu na bo bamenye
ko ari bo benshi, ko bafite ingufu zihagije kugira ngo bashobore gufata
ubutegetsi. Twibuke kandi ko icyo gihe muri Afurika yose hari umuyaga wagushaga
ku kwipakurura ubukolonize, cyane cyane ko inama yari yabereye i Bandoeng
(Bandungu) muri Indoneziya mu wa 1955 yari yemeje ko ibihugu byose bigomba
kwigenga, ko nta gihugu gifite ububasha bwo gukandamiza ikindi. Kuva ubwo rero
imitwe yarashyushye, abantu benshi barahaguruka, bamwe ari Abahutu nka Yozefu
Habyarimana bitaga Gitera, Geregori Kayibanda, Aloyizi Munyagaju, abandi ari
Abatutsi nka Prosuperi Bwanakweri, Lazaro Ndazaro,Mikayile Kayihura, Petero
Mungarurire n'abandi benshi.
Abahutu
bashakaga kubohoza ahanini rubanda rugufi mbere yo kwaka ubwigenge, kuko
babonaga ko ubwigenge bubonetse Abahutu bakiri mu " buja", byari kuba
birangiye, isi ahari ikarinda ishira bakiri mu " buja", cyane cyane
kuko icyo gihe Umuhutu byavugaga umucakara.
Abatutsi
bamwe nka Prosuperi Bwanakweri, Lazaro Ndazaro n'Umuhutu witwaga Mikayile
Rwagasana bo bifuzaga ko haba ingoma ya cyami, ariko umwami agakorana n'inteko
ishinga amategeko ifite ububasha buhagije. Cyakora abo Batutsi muri rusange
bari bake. Abatutsi benshi bashakaga ahubwo ko ubwami bugumaho uko bwari
bumeze, ariko u Rwanda rukabona ubwigenge vuba vuba, kugira ngo ikibazo
cy'amoko bakizinzike. Nguko rero uko ibintu byari bimeze mu bya 1955.
Biragaragara ko Abatutsi benshi bari batsimbaraye ku nyungu zabo, izo nyungu
kandi bagashaka kuzihuza n'iz' ubwoko. Aha rero ni ho havutse ibibazo, kuko
umuntu yagendaga yumva buhoro buhoro ko kugira ngo yibohoze yagombaga kurwanya
Umututsi .
Ibyo
ari byo byose, ni muri icyo gihe amashyirahamwe menshi yavutse, kubera ko
Ababiligi batemeraga amashyaka ya politiki. Ni bwo Umupadiri witwa Sitanisilasi
Bushayija afatanyije na Lazaro Ndazaro na Prosuperi Bwanakweri na Sitefano
Rwigemera murumuna w'umwami Rudahigwa, bashingiye ku Kamonyi ku itariki ya 19
Werurwe 1955 ishyirahamwe ryitwa "Mouvement Democratique Progressiste"
.
Umwaka ukurikiyeho (1956) Abatutsi bashyizeho ishyirahamwe ry'aborozi b'u
Rwanda bise "Association des Eleveurs du Rwanda" (ASSERU) .
Naho Geregori Kayibanda ashinga "Mouvement Social Muhutu" yari
igamije kurengera Umuhutu . Yozefu Gitera we yahimbye " Association
pour la Promotion de la Masse" (APROSOMA) ku itariki ya 01 Ugushyingo 1957
i Save. Ayo mashyirahamwe yose ni yo azavukamo amashyaka ya politiki kandi yose
asa n'ashingiye ku moko. Icyo kibazo cy'amoko cyakomeje gutera inkeke, ku buryo
ku itariki ya 24 Werurwe 1957, Abahutu icyenda barimo Kayibanda, Gitera, Magisi
Niyonzima basinye inyandiko bise " Note sur l'aspect social du problème
racial indigène au Ruanda" yavugaga uko ikibazo cy'amoko kimeze mu Rwanda.
Iyo nyandiko abantu bahise bayihimba izina rya "Manifeste" y'Abahutu,
kandi yari yo koko, kuko yarwanyaga ubwikanyize, ikarwanira uburenganzira bwa
buri wese, igasaba iringaniza mu mashuli yisumbuye bakurikije amoko, igashaka
ko isambu y'umuntu iba iye koko..., mbese yashakaga kurenganura rubanda rugufi
mu nzego zose. Birumvikana ko ibintu byari bimaze gukomera.
Umwaka
ukurikiyeho wa 1958, ni bwo umwami Rudahigwa yashyizeho ku itariki ya 30
Werurwe 1958 Komisiyo yise "Comission Spéciale des Relations Sociales du
Ruanda" (Komisiyo Idasazwe yo gusuzuma Imibanire Y'abaturage mu Rwanda). Iyo
Komisiyo yari igizwe n'Abahutu n'Abatutsi kandi ikagomba kwerekana neza uko
icyo kibazo giteye. Raporo y'iyo Komisiyo yaje yemeza , nk'ukwo bivugwa ubu ,
ko nta kibazo kiri hagati y'Abahutu n'Abatutsi . Nuko umwami araye ari bujye i
Burayi ku ya 12 Kamena 1958 , ayishingiraho avuga disikuru ikaze yemeza ko
abakwiza ibyo bibazo by'amoko ari abanzi b'u Rwanda, kandi ko uzakomeza
kubyitwaza ari we ubwe bazabonana. Mbere y'uko umwami avuga ayo magambo ateye
ubwoba ku ya 17 Gicurasi 1958, i Nyanza hasohotse inyandiko yiswe iy' "
abagaragu 12 bakuru b'ibwami", ikurikirwa ku ya 18 Gicurasi 1958 n'indi
y'Abanyarwanda 15 bari i Nyanza. Izo nyandiko mu by'ukuri zari iz'abantu bamwe.
Zombi zemezaga ko Abahutu n'Abatutsi nta sano bafitanye, ahubwo ko Abatutsi
bakigera mu Rwanda batsinze bakanashahura abami b'abahutu, ibishwama byabo
bakabyambika Karinga.
Zikomeza
zivuga ko kuva icyo gihe Abahutu babaye abagaragu b'Abatutsi : ibyo bikerekana
ko nta buvandimwe bigeze bagirana. Bongereyeho ko Abahutu bashakaga guhinga
ibikingi by'Abatutsi bashoboraga kujya guhinga u Bugesera, Icyanya cyangwa se u
Rukaryi aho kubuza inka z'Abatutsi ubwatsi.
Mu kwa
kane 1959 hasohotse itaragiti y' "abatabazi b' u Rwanda" yanditswe
n'Abatutsi babaga ibwami i Nyanza. Iyo nyandiko yari ikaze cyane, kuko yavugaga
ko umuntu wese uzarwanya ubwami na Karinga azicwa urw'abagambanyi, akamanikwa
ku giti amanywa ava. Mu by'ukuri Abatutsi benshi ntibashakaga kwemera ko hari
ikibazo cy'amoko mu Rwanda , ku buryo abagize Inama Nkuru y'Igihugu basabye ko
bakura amoko mu ndangamuntu no mu nyandiko zose za Leta. Ibiramambu ni uko
Yohani Pawulo Harroy (Haruwa) wari Guverineri w'u Ruanda-Urundi yemeje ko icyo
kibazo cyariho, ndetse no mu gisibo cyo mu wa 1959 ( ku ya 11 Gashyantare
1959), Musenyeri Andereya Perraudin (Perode) yandikiye abakirisitu ba
Vikariyati ya Kabgayi ibaruwa yemeza ko mu Rwanda hari akarengane gakabije,
kubera ko abana bamwe barwo baryamiraga abandi. Kuva icyo gihe uwo musenyeri
yiswe umwanzi w'Abatutsi, ku buryo ibibi byose byabaye nyuma na we ari mu bo
babigeretseho. Ikibazo cy'amoko rero cyari kimaze kuba ingorabahizi, kandi
kukibonera umuti mu mahoro byasaga n'ibyananiranye. Hari hasigaye gukoresha
ingufu kugira ngo Gahutu asubirane burenganzira bwe.
Uko
Revolisiyo yagenze.
Umwaka wa 1959 ugitangira, byaragaragaraga ko mu Rwanda amahoro agiye
kubura, ko uwo mwaka uzarangwa n'imvururu. Ni ko byagenze rero kuko Revolisiyo
ya 1959 yatangiye ku ya mbere Ugushyingo 1959 ikarangira ku ya 1 Nyakanga 1962
u Rwanda rubonye ubwigenge, kandi ubutegetsi bwa cyami bugiye nyomberi.
Ivuka
ry'amashyaka ya politiki.
Ya mashyirahamwe yatangiye kuvuka mu wa 1955, yahindutse yose amashyaka ya
politiki mu mwaka wa 1959. Byaje kugaragara nyuma ko ayo mashyaka mu by'ukuri
amenshi yari ashingiye ku moko. Yagombaga kwitegura amatora yari yateganijwe mu
mpera za 1959. Ay' ingenzi yari aya: 69
-Association pour la Promotion Sociale de la Masse (APROSOMA)
Twibuke ko iryo shyaka ryabanje kuba ishyirahamwe Gitera yashingiye i Save ku
ya 01 Ugushyingo 1957. Yarihinduyemo ishyaka rya politiki ku itariki ya 15
Gashyantare 1959. Iryo shyaka ni ryo ryatangiye kurwanya akarengane ka rubanda
rugufi, ku buryo ibwami bahinduye APROSOMA umwanzi w'igihugu na Karinga. Ni yo
mpamvu abambere bishwe bazize Revolisiyo bari Abaprosoma. APROSOMA yari
yashinze imizi muri za teritwari za Astrida (Butare) na Shangugu (Cyangugu).
- Union
Nationale Rwandaise (UNAR)
UNAR yavutse ku itariki ya 03 Nzeri 1959
ikomotse ku ishyirahamwe ry'aborozi bo mu Rwanda (ASSERU). Yari ifite intego yo
kwaka ubwigenge vuba kandi ikarwanirira ubwami. Yavugaga , nk'ingoma y'ubu ,
ko Ababiligi ari bo bazanye ikibazo cy'Abahutu n'Abatutsi mu Rwanda, kugira ngo
bacemo uduce Abanyarwanda. UNAR yari yararahiriye kurimbura abanyapolitiki
b'abahutu cyangwa b'abatutsi bazashaka ko ibintu byahinduka mu Rwanda. Umuhutu
witwa Rukeba ni we wari Perezida wayo.
- Rassemblement
Démocratique Rwandais (RADER).
Iryo shyaka ryahimbwe na Ndazaro na Bwanakweri
ku ya 14 Nzeri 1959 rivuye kuri rya shyirahamwe ryitwaga "Mouvement
Démocratique Progressiste" ryari ishyaka ry'Abatutsi bareba kure,
rishyigikiwe n'Abazungu, ndetse n'Umuhutu witwa Anasitazi Makuza yabanje
kuribamo. RADER yari ifite intego yo kuzana demokarasi mu Rwanda, iyo demokarasi
ikaba ishingiye ku kubana no kubahana kw'amoko ari mu gihugu. Cyakora RADER
ntiyigeze igira abayoboke benshi, kubera ko icyo gihe ibibazo by'amoko byari
byararenze ukwubahana kwayo.
1.4. Le Parti du Mouvement de
l'Emancipation Hutu (PARMEHUTU).
Iryo shyaka
PARMEHUTU, Geregori Kayibanda yarihimbye ku ya 18 Ukwakira 1959 ribyawe na ya
Mouvement Social Muhutu yo mu wa 1956. PARMEHUTU yari ifite intego yo kubanza
kubohoza Abahutu, ikazabona gutangira guharanira ubwigenge. Mu ntego zaryo za
mbere, iryo shyaka ntiryarwaniraga Repubulika. Ahubwo ryemeraga ubwami
bufatanyije n'Inteko ishinga amategeko. Nyuma y'aho, ku ya 8 Gicurasi 1960, ni
ho ryafashe izina rya Mouvement Démocratique Républicain (MDR-PARMEHUTU) mu
nama y'i Gitarama, hanyuma muri Kongere idasanzwe yabereye mu Ruhengeri ku ya 6
Kamena 1960, ni bwo iryo shyaka ryashyize ahagaragara ko rizaharanira
Repubulika. Cyakora kubera ko Parmehutu yaje nyuma y'andi mashyaka, byatumye
UNAR itoteza Abaprosoma, cyane cyane kuko icyo gihe bitwaga abanzi b'umwami.
Urupfu
rw'umwami Mutara III Rudahigwa.
Twibutse ko ku itariki ya 12 Kamena 1958, umwami Mutara III yavuze disikuru
ihakana ikibazo cy'amoko kandi aburira ababivuga bose ko bazicwa
urw'agashinyaguro. Bukeye bw'aho ni ho yagiye mu ruzinduko mu Burayi ku ya 13
Kamena 1958 aherekejwe n'intore yari ajyanye mu Imurikabikorwa (Exposition
Coloniale de l'Afrique Belge) ryabereye i Buruseli. Iryo murikabikorwa na
Geregori Kayibanda yari yarigiyemo. Umwami Rudahigwa muri urwo ruzinduko
yashoboye guhura n'abaganga bamumenyesha ko atazashobora kubyara. Icyo gihe
yari afite imyaka 47, kandi yari amaze imyaka 25 arongoye. Uko kutabyara
kwakomeje guhangayikisha Abanyarwanda ku byerekeye uwazamusimbura aramutse
atanze (apfuye). Rudahigwa yavuye i Burayi afite umugambi wo gushyiraho ishyaka
rya politiki yifuza ko ryahuza Abanyarwanda. Iryo shyaka yifuzaga kuryita
"Imbaga y'inyabutatu ijya imbere" kandi rigategekwa n'Umuhutu witwaga
Kosima Rebero wakomokaga Asitirida (Butare) nka Gitera; uwo Kosima Rebero yari
yarahoze ari Umufurere w'umuyozefiti. Muri iyo minsi ni ho Rudahigwa
yanyarukiye Usumbura mu Burundi ku ya 25 Nyakanga 1959. Yagombaga no kubonana
n'umuganga we wabaga aho Usumbura. Uwo muganga ngo yaba yaramuteye urushinge
rwa penisiline, noneho ahita yitura hasi, aratanga. Icyateye urupfu rw'umwami
ntikigeze kimenyekana, ariko ibyegera by'ibwami byahise byemeza ko yishwe
n'Ababiligi, na musenyeri Perraudin (Perode) ndetse n'Abahutu. Hashize iminsi
itatu gusa ku ya 28 Nyakanga 1959, ibyo byegera by'ibwami byahise byimika undi
mwami wiswe Kigeri V Ndahindurwa. Yimikiwe i Mwima hafi y'i Nyanza ku mva ya
Rudahigwa batarashyingura umugogo (umurambo) we. Ndahindurwa uwo n'ubwo yari
umuhungu wa Musinga yari umuntu 71 utazwi na busa. Yavukiye i Kamembe mu wa
1935, akurikira se aho yari yaraciriwe n'Abazungu muri Kongo ahitwa
Albertville, hiswe Kalemi Kongo mbiligi imaze kwigenga.
Aho
se apfiriye mu wa 1944, yagarutse mu Rwanda yiga mu ishuli ryo kwandikisha
imashini i Nyangezi muri Province ya Kivu, ubundi aba umusushefu hirya no hino
mu Rwanda. Iyo ngoma ya Kigeri V Ndahindurwa ntiyatinze na busa, kuko ku
itariki ya 25 Nyakanga 1960 yagiye i Léopoldville mu minsi mikuru y'ubwigenge
bwa Kongo, kuva ubwo ntiyongeye gutegeka u Rwanda.
Intambara
y'amoko mu Rwanda.
Insoresore z'Abatutsi zakomeje kujya zishotora Abahutu ngo bashoze urugamba ,
nk'uko byagenze hagati ya 1990-994, maze zibone ukwo zishyira mu bikorwa ibyali
mu nzandiko z'"abatabazi b'u Rwanda " zavuzwe haraguru. Mu mpera
z'umwaka wa 1959, ishyaka rya UNAR ryatangiye politiki y'iterabwoba igamije
kwica abanyapolitiki bigaragaje mu mashyaka y'Abahutu. Ni ko byagenze rero,
kuko ku ya 01 Ugushyingo 1959 insoresore z'abatutsi zashatse gukubita Dominiko
Mbonyumutwa wari sushefu ku Ndiza akaba n'Umuparmehutu ukomeye. Zamuteye mu
Byimana avuye mu misa, baragundagurana, ariko Mbonyumutwa arabananira kuko yari
afite ingufu nyinshi. Icyo gihe inkuru yarakwiriye muri Gitarama yose ngo
Mbonyumutwa Abatutsi bamwishe, nuko hirya no hino mu Rwanda amazu y'Abatutsi
barayatwika, birukanwa mu byabo, abenshi bahungira muri za Misiyoni, bamwe
baricwa hamwe na hamwe. Umwami n'ingabo ze na bo bahise bohereza ibiteroshuma
bigamije kwica abategetsi b'abahutu. Ni muri iyo minsi Secyugu yiciwe i Nyanza.
Polepole Mukwiye akicirwa i Nzega ku Gikongoro naho Kanyaruka wavaga inda imwe
na Gitera bakamutsinda i Burundi. Hari n'abandi barwanashyaka b'abahutu biciwe
hirya no hino mu gihugu, ku buryo intambara yabaye iy'Abahutu n'Abatutsi ku
mugaragaro.
Ababiligi
na bo babonye ko byakomeye, bahita bohereza mu Rwanda ingabo bitaga iza Kamina,
zari ziturutse muri Kongo mbiligi. Ku ya 11 Ugushyingo 1959, Koloneli BEM Guy
Logiest yagizwe Rezida udasanzwe mu Rwanda. Mu rwego rwo kugarura amahoro mu
gihugu, Kolonel Logiest yafashe abateye imvururu baba abahutu baba abatutsi
nuko arabafunga. Abatware b'abatutsi bamwe barahunga ni uko ahita abasimbuza
abashefu n'abasushefu b'agateganyo ariko b'abahutu. Ibyo byemezo ni bimwe mu
byatumye Abahutu bagira uruhare rugaragara mu matora ya Komini yabaye ku
ya 26 Kamena kugeza ku ya 30 Nyakanga 1960. Ayo matora yatumye hashyirwaho
ababurugumesitiri 229 n'abakonseye 2.896; muri bo amashyaka Parmehutu na
Aprosoma akagira 83,8%. Abo bategetsi bashya bahise bashyiraho leta
y'agateganyo ku ya 20/10/1960; Kayibanda yayibereye Minisitiri w'intebe. Hari
hasigaye gukuraho ubwami.
U RWANDA MULI REPUBULIKA.
1 Ivuka
rya Repubulika.
1.1 Amatora ya Komini (26/6-30/7/1960).
Ayo matora yakoreshejwe n'ubutegetsi bwa
gikolonize bwari bwemewe icyo gihe, maze akurikiza Itegeko O.R.U n°221/73 ryo
ku itariki ya 10 Werurwe 1960 ryahinduwe n'irya O.R.U n°221/134 ryo ku ya 3
Kamena 1960. Muri ayo matora yari agamije gushyiraho ubutegetsi bwa demokarasi
mu rwego rwa Komini zose z'u Rwanda, amashyaka yari yemewe icyo gihe yabonye
amajwi n'imyanya ku buryo bukurikira :
Umubare
w'Abakonseye batowe PARMEHUTU 70,4% APROSOMA 7,4% RADER 6,6% PARMEHUTU-
APROSOMA * 6% UNAR 1,7 % Andi mashyaka 7,9 %
* Muri Teritwari ya Shangugu , PARMEHUTU n' APROSOMA byishyize hamwe. Ubwo
ni ukuvuga ko amashyaka PARMEHUTU n' APROSOMA yombi hamwe yabonye 83,8%
by'amajwi, akegukana imyanya y'Abakonseye 2623 ku giteranyo cya 3125. Mbere
y'ayo matora ya Komini yari yarateganyijwe gutangira ku ya 27 Kamena 1960 ariko
mu by'ukuri agatangira ku ya 26 Kamena 1960 kandi akarangira ku 74 ya 30
Nyakanga 1960, ishyaka RADER ryari riherutse kwishyira hamwe na PARMEHUTU n'
APROSOMA kugira ngo ayo mashyaka yose afatanye mu kurwanya igitugu cya UNAR. Icyakora
amatora ageze hagati, RADER yabonye nta majwi menshi izabona kubera ko yari ifite
abayoboke bake, noneho yitandukanya n'amashyaka y'Abahutu, maze yifatanya na
UNAR yari yanze kwitabira bihagije ayo matora. Aya mashyaka yombi yafashe
inzira ajya i New -York muri Leta Zunze Ubumwe z' Amerika, avuga ko Ababiligi
ari bo bazanye ibibazo by'amoko mu Rwanda, ko Abanyarwanda bashaka ko umwami
wabo yagaruka (ayo matora yabaye mu gihe Kigeri V Ndahindurwa yari Usumbura asa
n'ufungishijwe ijisho), kandi amatora ya Komini ya Kamena - Nyakanga 1960
akagomba gusubirwamo. Amatora yandi bashakaga yari ayo kubaza Abanyarwanda niba
bashaka ubwami. Mu nama y'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye yabereye i New
-York ku ya 20 Ukuboza 1960, uwo muryango wafashe icyemezo cy'uko ibyabaye mu
Rwanda byerekeranye no guhindura ubutegetsi bigomba gusubirwamo, maze hakaba
itora rya Kamarampaka rigamije kureba no kwemeza icyo abaturage batekereza ku
bwami ndetse no ku mwami wari uriho ubwe (Icyemezo 1580/XV). Ibyo ni byo UNAR
na RADER zashakaga, cyane cyane kuko ziyemezaga nta shiti ko rubanda rwari
rukomeye ku bwami no kuri Kigeri V Ndahindurwa.
1.2.
Ishingwa rya Repubulika (28 Mutarama 1961).
Abakonseye ba PARMEHUTU n'ab'APROSOMA baherukaga gutorwa muri Kamena na
Nyakanga 1960 ni bo bateraniye i Gitarama ku ya 28 Mutarama 1961 hamwe
n'Ababurugumesitiri babo n'abakuru b'abamashyaka yombi, maze baca burundu
ingoma ya gihake ishingiye ku bwami, nuko bashinga Repubulika. Bari batumije
inama bitwaje ko ari iyo kwiga ukuntu babumbatira umutekano. Muri iyo nama,
Yohani Batisita Rwasibo wari Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu yabajije abari
aho aho umwami yagiye, kandi niba ubwami buzahoraho iteka ryose. Yozefu
Habyarimana Gitera yahise avuga ko ubwami buvuyeho bidasubirwaho, ko u Rwanda
rubaye Repubulika, kandi yerekana ibendera ryayo. Geregori Kayibanda na we
yahise abisubiramo mu gifaransa, kuko Gitera yari yabivuze mu kinyarwanda. Icyo
gihe Dominiko Mbonyumutwa yatorewe kuba Perezida wa Repubulika, naho Kayibanda
agirwa Minisitiri w'Intebe. Ibyo byose byakozwe vuba 75 vuba, kuko muri icyo
gihe intumwa za ONU zari zageze Usumbura uwo munsi zishaka kugarura umwami
Kigeri V Ndahindurwa. Amashyaka y'Abahutu yihutiye koherereza muri ONU intumwa
zo kuburanira inzego nshya zaturutse kuri kudeta yo ku ya 28 Mutara 1961. PARMEHUTU
yohereje Fideli Nkundabagenzi na Kaliyopi Murindahabi, naho APROSOMA yohereza
Tewodori Sindikubwabo, Gerimani Gasingwa na Aloyizi Munyangaju. Izo ntumwa ni
zo zemeye ko Kamarampaka yabaho nk'uko UNAR na RADER zabishakaga.
1.3.
Kamarampaka (25 Nzeri 1961)
Abatishimiye ibyari byarabereye i Gitarama bahise babirwanya, bakora ibishoboka
byose kugira ngo biseswe banyuze ku butegetsi bw'Ababiligi n'ubw'Umuryango
Mpuzamahanga wa ONU. Ni cyo cyatumye hagomba gukoreshwa andi matora ku ya
25 Nzeri 1961. Ayo matora yakoreshejwe mu nzego ebyiri : urwo gutora abagize
Inama ishinga amategeko n'urwa Kamarampaka (Referendum) yabazaga abaturage niba
bashaka ubwami cyangwa niba batabushaka, niba rero babushyigikiye, ko banashaka
umwami uriho, ari we Kigeri V Ndahindurwa. Muri ayo matora hari handitswe
abaturage 1.337.096 bashobora gutora. Amajwi yabaruwe akemerwa ni 1.255.896,
ay'imfabusa aba 22.248. Mu byerekeye itora ry'Abadepite byagenze bitya :
Naho
ku byerekeye Kamarampaka, ku bwami abaturage bagombaga gusubiza ikibazo giteye
gitya : "urifuza ubwami" ? Amajwi y'abatoye yemewe yari 1.260.302,
ay'impfabusa aba 14.329. Amajwi y'abashakaga ubwami yabaye 253.963, naho
ay'abanze ubwami aba 1.006.339, ni ukuvuga 80% by'amajwi. Ikindi kibazo
cyabajijwe muri iyo Kamarampaka ni iki : " niba wifuza umwami, urifuza ko
yaba Kigeri V " ? Amajwi y'abatoye yemewe yari 1.262.165, ay'impfabusa aba
11.526. Abashakaga ko Kigeri V aba umwami bari 257.510, naho abataramushakaga
bari 1.004.655, ni ukuvuga 80% by'abatoye. Iyo rero ni yo Kamarampaka
yashimangiye ibyemezo bya Kongere y'i Gitarama mu kwanga ubwami, maze bituma u
Rwanda ruba Repubulika yemewe mu rwego mpuzamahanga.
Aliko
UNAR n'Umwami Kigeli V Ndahindurwa ntibanyuzwe, bajuliriye ONU bavuga ko Itora
ryapfuye , ko UNAR bayibye amajwi. Ku wa 23 Gashyantare 1962, Inama ya ONU
yarateranye, isuzuma ikibazo cya Rwanda-Urundi n'icy'Umwami w'u Rwanda. Inama
ya ONU ifata icyemezo 1743 ( XVI ) ishinga Komisiyo yo kurangiza ibyo bibazo. Mu
myanzuro yayo, ku kibazo cy'Umwami w'u Rwanda, yaje kuvuga ko yasanze amatora
yaragenze neza mu Rwanda hose, yemeza ko itora rya Kamarampaka ryakemuye
burundu icyo kibazo. Amatora yo ku ya 25 Nzeri 1961 arangiye, Geregori
Kayibanda yatorewe kuba Perezida wa Repubulika, maze ahita ashyiraho Guverinoma
nshya. Mu nama yayo yo ku ya 17 Kamena 1962, Inteko Rusange ya ONU yemeje ko u
Rwanda n'u Burundi bizaba ibihugu byigenga ku itariki ya 1 Nyakanga 1962. Ni ko
byagenze rero, kuko kuri iyo tariki nyine u Rwanda rwasubiranye ubwigenge kimwe
n'u Burundi. Icyakora kugira ngo u Rwanda rugere kuri iyo ntambwe habaye ibibazo
byinshi : abanyarwanda benshi barapfuye, abandi barahunga cyane cyane Abatutsi.
Imibare yatanzwe n'ishami mpuzamahanga ryita ku mpunzi itumenyesha ko mu wa
1964, Abanyarwanda 153.000 bari bamaze guhungira mu mahanga. Abapfuye bo
ntibazwi neza umubare, ariko hari abavuga ko baba bari hagati ya 10.000 na
15.000, abenshi bakaba barapfuye mu wa 1963 nyuma y'igitero cyo mu Bugesera
cyagabwe n'Inyenzi ziturutse mu Burundi. Murumva rero ko ibintu byari bikomeye,
ko inzika zari nyinshi cyane, kandi ko ubwumvikane bw'amoko agize u Rwanda
bwashegeshwe. 77
5.1.4
Ubwigenge bucagase.
Ubwo butegetsi bwa gikolonize bwahise butanga Iteka N° 02/322 ryo ku itariki ya
1 Ukwakira 1961 rihamya ko ubwami buciwe mu Rwanda maze busaba Inteko ishinga
amategeko y'u Rwanda gutora vuba umukuru w'igihugu. Na none Iteka N° 02/326 ryo
ku itariki ya 09 Ukwakira1961 ryasimbuwe n'irya N° 02/334 ryo ku ya 22 Ukwakira
1961 ryemeza ko u Rwanda ari igihugu gitegekwa muri Repubulika ifite
umuperezida wayo. Ni bwo Inteko ishinga amategeko nshyashya itoreye Geregori
Kayibanda kuba Perezida wa Repubulika hari Yohani Pawulo Harroy (Haruwa),
Rezida Jenerali muri Ruanda-Urundi. Icyo gihe umubare w'Abadepite wagombaga
gutora wari 44 bari bagize Inteko ishinga amategeko. Kayibanda yatowe n'Abadepite
36 ba PARMEHUTU n'ab'APROSOMA, naho Abadepite 7 ba UNAR barifashe. Ijwi rimwe
ribura ni irya Kayibanda utaritoye akariha Gasigwa. Ubwo Kayibanda yari abaye
Perezida wa kabiri w'u Rwanda, kuko Dominiko Mbonyumutwa yari yarabaye Perezida
wa mbere w'u Rwanda, ashyizweho na Kongere y'i Gitarama yo kuri 28 Mutarama
1961. Aya matora tumaze gusesengura yerekana ko ishingiro rya Repubulika na
demokarasi mu Rwanda ari abaturage barwo ku buryo budasubirwaho. Nta
wazabeshyera Abanyarwanda rero ngo ntibigeze banga ku bushake bwabo ingoma ya
gihake na cyami. Aramutse abivuze yaba ashaka gusuzugura abaturage abafata
nk'amatungo umushumba ashorera akajyana aho ashatse. Ubanza abagihakana agaciro
ka Revolisiyo yo mu wa 1959 n'inzego z'ubutegetsi ziyikomokaho ari ibyo batekereza.
Hagati aho u Rwanda rwavuye no ku butegetsi bwa gikolonize bwuzuye, rujya mu
bwigenge bucagase bwatangiye ku ya 21 Ukuboza 1961, umunsi Perezida G.
Kayibanda abusinyira i Buruseli hamwe na Pawulo Heneriko Spaak (Sipaki) wasinye
mu izina rya Leta y'u Bubiligi. Iyo nyandiko yashimangiwe n'Iteka ry'Umwami w'u
Bubiligi ryo ku ya 25 Mutarama 1962 rihindura iryo ku ya 25 Mutarama 1960
ryerekeye imitegekere y'u Rwanda n'u Burundi, bituma uwari Rezida w'u Rwanda
ahinduka gusa Intumwa y'u Bubuligi mu rwego rwo hejuru. 78 5.1.5 Ubwigenge
bwuzuye Umuryango w'Abibumbye (ONU) na wo kubera ko ari wo u Bubiligi
bwategekeraga u Rwanda, mu cyemezo cy'Inteko rusange yawo N°1743 (XVI)
washyizeho Komisiyo y'abantu batanu bashinzwe kunga imitwe ya politiki iri mu
Rwanda, gutahura impunzi, kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu, kubahiriza
umutekano no gushyiraho ingabo zigizwe n'Abanyarwanda zigomba gusimbura
iz'Ababiligi. Iyo Komisiyo kandi yari ishinzwe guhuza u Rwanda n'u Burundi ku
buryo byagira urwego rukuru rw'ubutegetsi byazahuriraho , kandi igategura
ubwigenge bwuzuye bw'ibyo bihugu byombi. Ariko kubera impamvu zinyuranye
ntibyashobotse. Mu cyemezo cyawo N°1746 (XVI) cyo ku ya 27 Kamena 1962
Umuryango w'Abibumbye umaze kubyumvikanaho n'Ababiligi, wakuyeho inyandiko yo
ku ya 13 Ukuboza 1946 yemereraga u Bubiligi gutegeka Ruanda - Urundi , maze
ibyo bihugu byombi bikazigenga guhera ku itariki ya 1 Nyakanga 1962. Koko rero
kuri iyo tariki ni ko byagenze. U Rwanda n'u Burundi byasubiranye ubwigenge
bwabyo ku itariki ya 1 Nyakanga 1962. Koloneri Logiest wategekaga ingabo z'u
Bubiligi mu Rwanda ni we wahise agirwa Ambasaderi wa mbere w'u Bubiligi mu
Rwanda. 5.1.6 Itegekonshinga ryo ku wa 24 Ugushyingo 1962 Kubera ko Repubulika
y'u Rwanda yari itaragira Itegekonshinga ryayo, ubutegetsi bw'Ababiligi bwari
bwashyizeho Itegeko ryemeza ko ubutegetsi bw'u Rwanda ari Repubulika ishingiye
ku Nteko ishinga amategeko, ikaba ari yo itora Perezida w'igihugu kandi
ikagenzura Guverinoma igashobora no kuyikuraho. Mu by'ukuri imiterere
y'ubutegetsi bw'u Rwanda muri Repubulika ya mbere n'iya kabiri yagendeye ku
Itegekonshinga ryatangajwe na Perezida Geregori Kayibanda ku itariki ya 24
Ugushyingo 1962, u Rwanda rumaze amezi hafi atanu mu bwigenge. Iryo
Tegekonshinga ni ryo ryahamije burundu ko u Rwanda ari Repubulika igendera kuri
demokarasi izira uburetwa, ubuhake n'ubundi bucakara bwose bushingiye ku
ivangura n'isumbana ry'abaturage iryo ari ryose ryitwaza ubwoko, akarere,
amavuko, igitsina, amadini n'ibindi.
5.2. Repubulika
ya mbere.
Itegekonshinga ryo ku wa 24 Ugushyingo 1962 ryagize u Rwanda Repubulika
ishingiye kuri demokarasi no ku mategeko agomba kubahiriza ikiremwamuntu ku
buryo bujyanye n'amategeko mpuzamahanga cyane cyane n'Itangazo mpuzamahanga ku
burenganzira bw'umuntu ry'Umuryango w'Abibumbye (ONU) ryemejwe n'Inteko Rusange
yawo ku itariki ya 10 Ukuboza 1948.
Kuba u
Rwanda ari Repubulika ishingiye kuri demokarasi ku buryo budasubirwaho,
tubisanga muri iryo Tegekonshinga ryo ku ya 24 Ugushyingo 1962 ku buryo
bugaragara, nk'uko tubisanga mu ngingo ya 1, 2, 3, 4 ,7, 8, 9, 10. Izo ngingo
zerekana ko ubutegetsi bwa Leta y'u Rwanda mu nzego zabwo zose bugomba gukomoka
gusa ku bushake bw'abaturage bose b'u Rwanda bafite imyaka yo gutora igenwa
n'amategeko. Ubwo bushake bwabo bakabugaragariza mu matora adafifitse kandi
azira iterabwoba iryo ari ryo ryose, abiyamamaza batanzwe n'imitwe y'amashyaka
menshi yemewe mu gihugu. Iyo ni yo demokarasi nyayo. Igabana ry'ubutegetsi
ridashingiye ku matora nk'ayo ntirishobora kuba rijyanye demokarasi.
Ibitero
by'Inyenzi .
Revolisiyo yo mu wa 1959 na Leta yayiturutseho ntibyashimishije abo yavukije
ubutegetsi . Bari bahagarariwe cyane n'ishyaka rya UNAR ryashinzwe kuri 15
Nzeri 1959. Mu nyandikoshingiro yayo, UNAR yahise yerekana ko idashaka demokarasi
mu Rwanda, kuko byanze bikunze iyo demokarasi yagombaga kugendera kuri rubanda
rugufi yali igizwe n'Abahutu, UNAR yitiranyaga n'ubushyo bw'inka budashoboye
gutekereza no gutegeka . Ubwo rero abari bafite ibitekerezo bicuramye kandi
bibi nk'ibyo, hamwe n'abandi bahunze kubera ubwoba, bageze hanze barisuganya
batangira kugaba ibitero mu Rwanda, kugira ngo bongere barwigarurire ku ngufu. Ibyo
bitero byahungabanyije umutekano mu Rwanda kuva mu wa 1961 kugera mu wa 1967,
binatuma abaturage bahora basubiranamo bapfa amoko, aho kugira ngo biyunge
baharanire demokarasi nyayo. Ibyo bitero biri mu byatumye demokarasi ishingiye
ku mashyaka menshi izima hagati ya 1963 na 1965, hagasigara ishyaka rimwe
rukumbi ari ryo rya MDR-PARMEHUTU.
Ubwo
rero UNAR yakoreraga mu gihugu yazimye nyuma y'igitero cy'inyenzi cyo mu
Bugesera mu Kuboza 1963 imaze gutakaza abayobozi bayo b'imbere mu gihugu. Ubwo
hasigaye UNAR yakoreraga hanze, ari na yo yagiye itegura ibitero. UNAR yo hanze
yarimo amashami manini atatu : irya Rukeba, iry'umwami n'irya Sebyeza.
Ishami
rya Rukeba ryatangiye mu wa 1962 rikorera i Bujumbura riyoborwa na Rukeba,
Hamoud Ben Salim Kayitare na Nzamwita, nyuma yaho, riza kumera ho andi mashami
abiri : irya Mudandi ryashinzwe mu wa 1964 ryitwa "Armée de Libération"
rikomeza gukorera i Bujumbura; irya kabiri ni irya Rwangombwa ryashinzwe mu wa
1963 rijya muri Zayire ( Congo-Kinshasa yahindutse ubu Congo-RDC ) aho
ryafatanyije n'aba Mulele, inyeshyamba yo muri Zayire yayogoje igihugu. Kuri
ayo mashami y'i Bujumbura haje kwiyongeraho iry'abasore bari bavuye mu mashuli
i Lovanium muri Zayire, ariko bakaba batarashakaga ubwami. Iryo shami ryiyise
"Front de Libération du Rwanda" (1963-1964) , maze ritegekwa na
Gakwaya na Munana.
Ishami
ry'umwami ryakoreraga i Dar es Salam, i Kampala n'i Naïrobi, rikaba
ryarategekwaga na Kayihura, Mungarurire na Sebyeza. Mu wa 1963 Sebyeza yaje
gushyiraho ishami rye akorera i Bujumbura; nyuma mu wa 1964 ajya gukorera i
Kampala, noneho ishami rihinduka Ishyaka rya gisosiyalisiti (Parti Socialiste)
ryari rigamije kugendera kuri Repubulika inyuze mu inzira ryashakaga; mu wa
1966 rihinduka Umuryango w'Ubwiyunge bw'Abanyagihugu (Organisation pour la
Réconciliation nationale). Amwe muri ayo mashami yaje kuvaho burundu, andi
asimburwa n'andi mashyaka yageze aho abyara FPR-Inkotanyi. Amashami y'abo
bakunze kwita " Inyenzi" yagiye atera u Rwanda mu wa 1963 kugeza mu
wa 1967 akomoka kuri iyo UNAR yo hanze.
Ibitero
by'inyenzi byakurikiranye bitya :
- Igitero cyo kuri 25 Ugushyingo 1963 cy'abantu bageze ku 1500 bari mu
Burundi bayobowe na Rukeba, Hamoud Ben Salim, Kayitare na Nzamwita
cyahagaritswe na Jandarumori y'i Burundi kitaragera ku mupaka w'u Rwanda.
- Igitero cyo kuri 21 Ukuboza 1963 cyahise gikurikiraho. Icyo gihe bafashe
ikigo cy'abasirikari cy'i Gako mu Bugesera , baza gukumirwa na "Garde
Nationale" ku musozi wa Kanzenze hafi y'ikiraro cya Nyabarongo. Ubwo
Inyenzi zaratsinzwe, izidapfuye zikwira imishwaro zisubira iyo zaturutse, n'uko
zicika mu Bugesera.Icyo gitero cyabyukije uburakari n'imvururu mu baturage
cyane cyane muri Gikongoro, zihitana abantu b'inzirakarengane , na demokarasi
irahazaharira.
- Ibitero byo muri Mutarama 1964 mu Bugesera no mu Bugarama byombi
byavuye i Burundi. - Mu Gushyingo 1964, habaye igitero gikomeye mu Nshiri na
cyo giturutse mu Burundi. Nyuma y'icyo gitero kugeza mu wa 1967 hakomeje kubaho
ibiteroshuma, bigeze aho birahagarara kugeza ejo bundi mu Kwakira 1990.
Tiré du document du RDR : « UMURAGE W'AMATEKA »
Bwana
Twagirayezu Déo,
Nagirango
rwose ngushimire iyi nyandiko nubwo ali ndende bwose washyize ku rubuga
kugirango iduhugure kubirebana n'amateka y'u Rwanda. Uwayitegeye yakoze
ubushakashatsi bushobora no gutuma n'abandi bashakashatsi hali byinshi
baduhuguramo, ali kwemeza ko ibiyilimo ali ukuli cyangwa se ka haba hali
ikibuzemo kugirango bayuzuze; maze bamwe turusheho gusobanukirwa.
Ku ruhande
rwanjye rero nagirango ngire utubazo nasobanuza ku byerekeye ku ngoma ya Kigeri IV
Rwabugiri uzwi no ku izina rya SEZISONI.
Hali bamwe
bemeza ko Rwabugiri atariwe wagombaga kuragwa ubwami. Nyuma aliko
azagukoresha ubuliganya yiba ingoma abifashijwemo na bamwe mu biru aba aliwe
uba umwami. Ubwo buriganya hali icyo waba ubuziho ? Hali uwaba abizi neza yatubwira
tukaba twamenya ukuli aho guherereye.
Ikindi
kandi haliabavuga ko abiru babwiye uliya Rwabugiri ko muramu we Kabare azabyara
umwami noneho ingoma ikava mu Banyiginya ikajya mu Bega. Noneho Rwabugiri
agategeka ko bafata Kabare bakamukona. Nyamara aliko Kabare akaba yarakonwe
yaramaze gutera inda mushiki we Kanjogera, ali nayo yavutsemo umwami Musinga;
ikaba aliyo mpamvu Musinga bavuga ko ali " Ikinyamabi" kuko se ( son père biologique) ali bel et bien Kabare wa mubyaranye
na mushikiwe Kanjogera kugirango bityo bashobore kuzavan' ingoma mu Banyiginya
nta rwaserera ibaye
kuko bibwiraga ko Rwabugiri azaraga ubwami Musinga noneho atabikora
hakaba intandaro ya Rucunshu. Ibi bigasobanura ko rero kuva kuli Musinga nta
mwami w'umunyiginya wongeye kubaho mu Rwanda.
Muli ili
nyandiko kandi halimo aho ntasobanukjiwe neza cyane cyane mu bantu bakunze
kuvuga ko nta munyiginya w'umuhutu cyangwa umwega w'umuhutu wigeze kuba
mu moko yo mu Rwanda. Impamvu mbibaza nuko nzi neza abanyiginya n'abega
b'abahutu cyane cyane ko hali abemeza ko Abatutsi bageze mu Rwanda bahasanga
amoko yose azwi mu Rwanda noneho bagenda bahitamo ayo biyitirira. Ibyo bikunze
kuvugwa n'abakomoka mu duce twa Ruhengeri na Gisenyi.
Nyamara
aliko muli iliya nyandiko hali aho bavugako mu Bami b'ahahutu babaye mu
Ruhengeri bali Abasindi, ndetse n'abo mu Kibali bali Abega. Mu mateka y'u
Rwanda kandi tuzi neza ko Abasindi ali bo Banyiginya. Bityo rero iyi nyandiko
washyize ku rubuga yemeza neza ko mu Rwanda hali Abanyiginya n'Abega b'abahutu.
Nonese
abiha kuvuga ko nta muhutu w'umunyiginya cyangwa w'umwega ubaho babikurahe?
Amateka y'u Rwanda ndabona ali insobe.
Nasobanuzaga
haramutse hali uwampugura!! !
Antony