ITANGAZO RIGENEWE
GUKWIRAKWIZWA HOSE
Kubiyise cercle des amis de Victoire Ingabire CAVIRWANDA
Mw'izina ry'ishyaka FDU-Inkingi na Prezida wayo Victoire Ingabire Umuhoza
turabamenyesha ko mudafite uburenganzira bwo kwiyitirira ko muli inshuti za
Prezida wacu Victoire Ingabire Umuhoza mutabiherewe uruhusa, kandi ali we, ali
natwe tutabazi. Bikongeraho ko ibitekerezo mushyira ku mbuga bidahuye na gato
n'imitekerereze ya Preida wacu n'ishyaka ayobora. Mufite uburenganzira
bwuzuye bwo kugira ibitekerezo byanyu muharanira aliko ntimufite uburenganzira
na buto bwo gukoresha izina rye, atabizi, ishyaka rye ritabizi kandi ritanemera
ibitekerezo byanyu mumwitirira, muvuga ko muli inshuti ze. Tubasabye
rero guhindura inyito yanyu.
Tubaye tubashimiye.
Nkiko Nsengimana
Visi-Prezida
Umuhuzabikorwa wa komite
FDU-Inkingi
Le 26/02/2010