Abategetsi
b’u Rwanda nibagerageze kwiha akabanga, bo gukabya kubeshya
Dr
Jean Damascène Bizimana, umunyamabanga nshingwabikorwa wa
CNLG
Posted
By: umunyamakuru
3 novembre 2016
Umubano
w’u
Rwanda n’Ubufaransa ni « Mbanza
nkumene nanjye »?!
Buri gihe
iyo hakozwe raporo mu gihugu kimwe ku kindi, byanze bikunze
hagomba kuboneka iyindi iyisubiza mu kindi gihugu. Gusa
ikitumvikana
kugeza ubu ni uko igisubizo kiza na cyo ari irindi hurizo, rishaka
ko ibihugu byombi birushanwa mu kugaragaza ibyaha, kandi
icyari
gitegerejwe ari ukwiregura ku byo igihugu kimwe kiba cyareze ikindi.
Ibi bihugu
byombi birangwa no guhimana, umuntu akaba yakwibaza igihe ibibazo
byabyo
bizarangirira
Muri uru
rwego tumenyereye gusoma ahantu hanyuranye Ubufaransa bujya bugaruka ku
iraswa
ry’indege yari itwaye perezida Yuvenali Habyarimana
w’u Rwanda na
Perezida Sipiriyani Ntaryamira w’u Burundi, hamwe
n’abari babaherekeje; ndetse
n’abapilote b’Abafaransa b’iyo ndege
yahanuwe ku itariki ya 6 Mata 1994, ndetse
bikavugwa ko iryo hanurwa ari ryo ryabaye intandaro ya jenoside yakozwe
mu
Rwanda.
Nyuma
y’iki
gikorwa cy’iterabwoba hakozwe anketi zari ziyobowe
n’umushinjacyaha
w’umufaransa Jean-Louis Bruguière, waje kwerekana
urutonde rw’abasirikari
bakuru 10 bagombaga
gushinjwa
iki gikorwa cy’iterabwoba, byaje ndetse no gukurikirwa
n’izindi manda
z’umushinjacyaha w’umwesipanyoli wemezaga ko
hagomba gusohoka manda 40 zigomba
gufata bamwe mu basirikari
bakuru b’ingabo z’u Rwanda, barimo na Perezika
Kagame Paul, kubera ko icyo
cyaha cyakozwe ari we wari mukuru w’izo ngabo zaje no
guhinduka ingabo z’u
Rwanda nyuma.
Ibyemezo
byari muri izi raporo byatumye Leta y’u Rwanda ikora
ibishoboka byose ngo byo
gushyirwa mu bikorwa. Muri ibyo yakoze harimo no gutangiza amaperereza
ku
ruhare rw’ingabo z’abafaransa zari mu Rwanda muri
icyo gihe. Izibukwa cyane ni « Raporo
Mucyo » na « Raporo
Mutsinzi ».
Nyuma Ibintu byaje gusa nk’ibisinziriye kugeza igihe
Abafaransa baje gukorera
anketi ku butaka bw’u Rwanda, bakayisoza bemeza ko hagikenewe
ibindi byakorwa
kugira ngo hafatwe ibyemezo byo kuyigeza mu rukiko, kuko raporo ya
Bruguière
yabaye nk’itandukanye n’iyayobowe na Trevidic. Uyu
mushinjacyaha na we yaje
kuva muri iri perereza, nk’uko byari byagendekeye Jean Louis
Bruguière mbere
ye, kugeza ejobundi habonetse undi mushinjacyaha wahise azamura iyo
dosiye,
kuko ngo hari umutangabuhamya, Jenerali Kayumba Nyamwasa, wari wagejeje
kuri
abo bashinjacyaha ubushake bwe gutanga ubuhamya.
U Rwanda
rukimara kumva iyi nkuru na rwo rwashinze Dr
Jean Damascene Bizimana (umunyamabanga nshingwabikorwa wa
komisiyo
y’igihugu yo kurwanya jenocide, CNLG), ko yashaka uruhare
rw’abafaransa muri
jenoside yakozwe mu Rwanda. Mu nyandiko yasohoye mu kinyamakuru
« The New
Times » cyo ku itariki ya 1 Ugushyingo
2016, umuntu asemuye mu
kinyarwanda agira ati: » ubufatanyacyaha
bw’abafaransa muri jenoside,
uruhare rw’abasirikari bakuru « .
Ku ifoto ijyana n’iyo nkuru,
haragaragara inyandiko iyiherekeje igira iti « Mu
gihe cya jenoside,
abasirikari b’abafaransa barimo gushyikiriza
interahamwe kuri
bariyeri ingorwa ya jenoside ».
Ni yo yari iri munsi y’ifoto,
uretse ko mu gihe nandikaga iyi nkuru iyi nteruro ntayishyizeho. Bibaye
ngombwa uwaba ayifite yazayitugaragariza).
French
complicity in the Genocide: the role of
senior military officers
By:
Dr.
Jean-Damascene Bizimana
During
this operation, Gilbert Canovas organised a training of militiamen
on killing and infiltration methods.
French
complicity in the Genocide: the role of senior military officers
During
the 1994 Genocide against the Tutsi in
Rwanda, different French officials…
newtimes.co.rw|By
The New Times Publications
Reka
dusesengure iyo foto:
Ariko
mbere yo gusesengura iyi foto,
turamenyesha abasomyi bacu ko « The New
Times » imaze kubona
ko abantu banenze ubu buriganya mu gutangaza amakuru, iki kinyamakuru
kihutiye
guhanagura iyo foto. Igishimishije ariko ni uko abantu bari bamaze
kuyibona
bakanayibika, kuri izi ebyiri ziri aha hejuru muribonera uwayanditse:
Jean
Damascène Bizimana; ikinyamakuru cyayitangaje:
« The New Times »,
ariko noneho wagifungura ukabura iyo foto. Aho babereye abaswa
ntibigeze
bahindura yaba umutwe w’inyandiko cyangwa nyirayo. Bikaba ari
byo duheraho twerekana
ko ibibera mu Rwanda, habamo n’ibihimbano.
Kuri
ayo mafoto turemera ko abasirikari
b’abazungu tubona muri iyo modoka ari abafaransa koko, kuko
icyapa cy’imodoka
(plaque minéralogique) ni imfaransa, ndetse
n’abayirimo ni abazungu, twakwemera
ko ari abafaransa, cyane cyane iyo urebye imyenda ya gisirikari bambaye.
Biragaragara
ko hari umuntu bagiye kuvanamo, abagiye kumwakira ni bariya basirikari,
ndetse
umwe we aragaragara ko yiteguye kumwakira ukurikije aho ageze amusanga.
Uwo
umusanga rero, kimwe na bagenzii be bari kumwe baragaragazwa
n’igihagararo
cyabo, imyenda bambaye idasa kimwe n’ingofero, ariko cyane
cyane za bottes
byose by’inkotanyi. Nta nterahamwe zagaragaye zambaye bene
iyi myenda ya
gisirikari, uvanyeho ko n’interahamwe yari kuba ireshya
nk’izi zo kuri iyi foto
ba Katumba na bagenzi babo bari kuba barabishe kera.
Ikindi cya
nyuma umuntu yavuga nta bariyeri igaragara.
Gukoresha
iyi foto rero nka propaganda byerekana ko babuze ifoto ifatika
bashyiraho,
kugira ngo usomye inyandiko yabo yemere. Iyo ushyize ifoto
nk’iyi mu mwandiko
wise ko werekana uko Abafaransa bafashije interahamwe muri jenoside,
kandi
ukabikora witwa ko ari wowe muyobozi mukuru w’Ikigo Gikuru
cy’Igihugu cyo
kurwanya jenoside, uba nta ko utakoze ngo ubutumwa bwawe bunyure
abasomyi.
Ariko nanone
iyo witegereje nk’aya makosa ushaka guhatira abantu kwemera
bihita byambika
ubusa wowe ubwawe nk’umuntu , utinyuka gukora ibishoboka
byose ngo ubeshye,
ariko bikanatesha agaciro ibyo igihugu cyose gishingiraho gihimba
inkuru . Ibi
bifite ingaruka ku bitangazwa byose n’Abayobozi b’u
Rwanda, abantu babazi
badasiba kuvuga ko byose ari ibihimbano. Ikibazo: Ni ryari abantu
bazamenya
niba Leta y’u Rwanda ivugisha ukuri cyangwa ibeshya? Ese
ibyahimbwe n’iyi Leta
hari igihe kizagera bigasubirwamo? Ni cyo ububiko (archives) bizamarira
amateka. Ni ikibazo cy’igihe rero.
Nubwo ariko
byabaye akamenyero ko Leta y’u Rwanda icuruza ibinyoma, icyo
twayisaba n’uko
yajya yikubita agashyi ikanamenya n’amayeri yo gupfunyika
ibyo binyoma
itahataye ibaba.
Emmanuel
Senga