Kurara ijoro rimwe muri Bisate Lodge yo mu birunga by’u Rwanda
ni miliyoni 1,175,000

 

 Bisate

Mu minota 20 gusa mu modoka uturutse mu Kinigi, wakirwa n’amazu asakaje ibyatsi afite ishusho y’ibirunga.

Ni amazu ya Bisate Lodge, imwe muri Hoteli zihenze ku isi (Luxury hotel) by’umwihariko mu Rwanda.

Kugira ngo ushobore kurara ijoro rimwe mu cyumba cya Bisate Lodge bisaba ko wishyura 1.400$, ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 1 n’ibihumbi 175 RWf.

Bisate Lodge yubatse hagendewe ku muco nyarwanda kuko uwayikoreye inyigo yagendeye ku buhanga bw’imyubakire gakondo ndetse n’ibirunga by’u Rwanda.

Igizwe n’inzu z’ibyatsi esheshatu, buri yose ifite ishusho ya kimwe mu birunga byo mu Rwanda ikaba ahitegeye ku gasozi keza kari mu ishyamba, ku buryo uburanga n’ikirere bituma uhari yumva asa n’uwibereye muri paradizo.

Mu buhanga bwinshi bukurura ijisho, uretse kuba ifite ishusho y’ibirunga nka Bisoke, Mikeno na Kalisimbi, urebye Bisate Lodge uhita kandi uyibonamo ishusho y’ingoro y’umwami yo mu Rukari i Nyanza.

 Bisate2

                              Uri kuri “Bisate Lodge” ni uko aba yitegereza hakurya yayo

Inyubako za Bisate Lodge uko ari esheshatu zubatswe ku muzenguruko w’umutemeri w’aho ikirunga cyarutse. Zifite ishusho y’ibiseke. Ibisenge byazo bisa n’ibyerekeza ku gasongero k’ikirunga cya Bisoke.

Keith Vincent, Umuyobozi Wilderness Safari Group yubatse iyi hotel, yabwiye Ikinyamakuru “The Spaces” ati “Umuco nyarwanda, ubuhanga uhatse n’imyemerere twabihurije hamwe mu gukora igishushanyo mbonera cy’iyi Hoteli n’uko yubatswe imbere.”

Buri nzu y’iyi hoteli ifite icyumba cyujuje ibyangombwa byose n’uruganiriro kandi kikagira urwotero rwubatse mu makoro.

Igishushanyo mbonera cy’imbere muri Bisate Lodge cyakozwe n’umuhanga mu by’ubwubatsi, Caline Williams-Wynn, wo muri Cape Town abifashijwemo n’Umunyarwandakazi Teta Isibo, nyiri “Inzuki Designs”.

 Bisate lodge3

                                          Imbere muri “Bisate Lodge” ni uko hameze

Ibyumba by’iyi hoteli bitatse mu budodo gakondo nk’intamyi, imihotora, imbingo, n’ibindi ndetse no mu kuyikorera amasuku bifashishijje imitako gakondo bakoresheje amase avanze n’amoko atandukanye y’igitaka.

Bisate Lodge yatangiye imirimo yayo muri Kamena 2017. Ni imwe mu zirimo guhatanira igihembo, mu bihembo by’ubukerarugendo no kwakirana ubwuzu abayigana.

Ni ibihembo byo ku rwego rw’Afurika bizatangwa n’umuryango “World Travel Awards”, bikazatangirwa i Kigali muri Radisson Blue na Kigali Convention Center mu Ukwakira 2017.

Abasuye Bisate Lodge bashobora no kurira imisozi bakajya gusura ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ndetse ababishaka bakaba bagira uruhare muli gahunda yo gutera ibiti kuri iyo misozi.

Bisate4

Bisate5

Bisate7

Bisate1

Tweet