Kurara ijoro rimwe muri Bisate Lodge yo mu
birunga
by’u Rwanda
ni miliyoni 1,175,000
Mu minota 20
gusa mu modoka uturutse mu Kinigi, wakirwa n’amazu asakaje
ibyatsi afite
ishusho y’ibirunga.
Ni
amazu ya Bisate Lodge, imwe muri Hoteli
zihenze ku isi (Luxury hotel) by’umwihariko mu Rwanda.
Kugira
ngo ushobore kurara ijoro rimwe mu cyumba
cya Bisate Lodge bisaba ko wishyura 1.400$,
ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 1
n’ibihumbi 175 RWf.
Bisate
Lodge yubatse hagendewe ku muco nyarwanda
kuko uwayikoreye inyigo yagendeye ku buhanga bw’imyubakire
gakondo ndetse
n’ibirunga by’u Rwanda.
Igizwe
n’inzu z’ibyatsi esheshatu, buri yose
ifite ishusho ya kimwe mu birunga byo mu Rwanda ikaba ahitegeye ku
gasozi keza
kari mu ishyamba, ku buryo uburanga n’ikirere bituma uhari
yumva asa
n’uwibereye muri paradizo.
Mu
buhanga bwinshi bukurura ijisho, uretse kuba
ifite ishusho y’ibirunga nka Bisoke, Mikeno na Kalisimbi,
urebye Bisate Lodge
uhita kandi uyibonamo ishusho y’ingoro y’umwami yo
mu Rukari i Nyanza.
Uri kuri “Bisate
Lodge” ni uko aba yitegereza hakurya yayo
Inyubako za
Bisate Lodge uko ari esheshatu zubatswe ku muzenguruko
w’umutemeri w’aho
ikirunga cyarutse. Zifite ishusho y’ibiseke. Ibisenge byazo
bisa n’ibyerekeza
ku gasongero k’ikirunga cya Bisoke.
Keith
Vincent, Umuyobozi Wilderness Safari Group yubatse
iyi hotel, yabwiye
Ikinyamakuru “The Spaces” ati “Umuco
nyarwanda, ubuhanga uhatse n’imyemerere
twabihurije hamwe mu gukora igishushanyo mbonera cy’iyi
Hoteli n’uko yubatswe
imbere.”
Buri nzu
y’iyi hoteli ifite icyumba cyujuje ibyangombwa byose
n’uruganiriro kandi
kikagira urwotero rwubatse mu makoro.
Igishushanyo
mbonera cy’imbere muri Bisate Lodge cyakozwe
n’umuhanga mu by’ubwubatsi, Caline
Williams-Wynn, wo muri Cape Town abifashijwemo
n’Umunyarwandakazi Teta Isibo,
nyiri “Inzuki Designs”.
Imbere
muri “Bisate Lodge” ni uko hameze
Ibyumba
by’iyi hoteli bitatse mu budodo gakondo nk’intamyi,
imihotora, imbingo,
n’ibindi ndetse no mu kuyikorera amasuku bifashishijje
imitako gakondo
bakoresheje amase avanze n’amoko atandukanye
y’igitaka.
Bisate Lodge
yatangiye imirimo yayo muri Kamena 2017. Ni imwe mu zirimo guhatanira
igihembo,
mu bihembo by’ubukerarugendo no kwakirana ubwuzu abayigana.
Ni ibihembo
byo ku rwego rw’Afurika bizatangwa n’umuryango
“World Travel Awards”,
bikazatangirwa i Kigali muri Radisson Blue na Kigali Convention Center
mu
Ukwakira 2017.
Abasuye Bisate Lodge bashobora no kurira imisozi bakajya gusura ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ndetse ababishaka bakaba bagira uruhare muli gahunda yo gutera ibiti kuri iyo misozi.