DEPITE
BAMPORIKI ARAHAMAGALIRA INKOTANYI KUMUKIZA NYINA ASHINJA
INGENGABITEKEREZO YA
JENOSIDE
Depite Bamporiki Edouard
Ubwo
yamamazaga igitabo yanditse cyitwa « Mitingi
jenosideri » taliki ya 28/05/2017
Dépite Bamporiki Edouard yahishuliye imbaga
yali yateranye yalimo n’umugore
wa Perezida Kagame Jeannette Nyiramongi ko nyina umubyara yewe na
benewabo bo
mumulyango ko bokamwe n’ingengabitekerezo ya jenoside ko
yagerageje kubagarura
m’umurongo bikamunanira. Yabaye nka Pilato akaraba akihakana
amaraso ya Yezu
kandi aliwe umutanze, Bamporiki nawe yavugiye imbere yiyo mbaga
y’Inkotanyi ko
adakwiye kuzabazwa amaraso ya Nyina umunsi yafashwe ahakana cyangwa
apfobya
jenoside yakorewe abatutsi.
yahamije
neza ko ntakizabuza nyina kubikora kuko ngo yavutse muli 1959,
akabyiruka
yigishwa iyo ngengabitekerezo ya jenoside kungoma ya Kayibanda niya
Habyarimana.
Avugako abantu babyirutse muli icyo gihe badashobora guhindura
imyumvire ya
kijenosideri.
Mumvugo
y’ingenurano, Depite Bamporiki yahamagariye Inkotanyi kwikiza
abo bantu kuko
badashobora guhindura imyumvire.
Yagize ati : « Dukwiye
gusenya
inkuta » abafite imyumvire itandukanye
niya FPR, « Tukubaka
ibiraro » kulimbura ababayeho mbere
bakabubakiraho
ikiraro cyababyirukanye n’Inkotanyi bakubaka abanyarwanda
bashya bafite
imitekerereze y’Inkotanyi.
Nguku uko Bampoliki yatanze nyina umubyara ndetse n’umulyango
we kuko ahamya ko
we yabonye undi mulyango mushya wa FPR abo benewabo banze kwinjiramo.
Mwiyumvire uko
Bamporiki atanga nyina
wamubyaye.
Umva
ijambo
lye ubwo yamulikaga « Mitingi
jenosideri »
JK.