Amerika yatumiye ibihugu byayishyigikiye n’ibyifashe ku kibazo cya Yeruzalemu

 
Yanditswe na Ferdinand Maniraguha

Kuya 22 Ukuboza 2017

http://www.igihe.com

 
 ONU

Ibihugu 65 birimo ibyatoye bishyikira umwanzuro wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wo gufata Yeruzalemu nk’Umurwa Mukuru wa Israel, ibyifashe ndetse n’ibitarabonetse mu itora; byatumiwe ku meza na Ambasaderi Uhagarariye Amerika muri Loni , Nikki Haley.

Ibaruwa y’ubutumire bwo gusangira yohererejwe ibyo bihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nyuma y’uko Inteko Rusange ya Loni itoye yamagana icyemezo cya Amerika.

Ibihugu 128 byatoye byamagana umwanzuro wa Amerika, Icyenda bitora biwushyigikira, 35 birifata naho 21 ntibyabonetse mu gihe cy’itora.

Mbere y’itora Amerika yari yatangaje ko izandika amazina y’ibihugu bitazayitora, bigafatirwa imyanzuro irimo no kwimwa inkunga byagenerwaga n’icyo gihugu.

Perezida Donald Trump yari yavuze ko batakwemera kujya batanga inkunga bafasha ibihugu ngo nyuma bibime amajwi muri Loni.

Nyuma yo gutsindwa, Ambasaderi Nikki Halley yavuze ko ibyatowe bitazabuza igihugu cye kwimurira Ambasade i Yeruzalemu ivuye i Tel Aviv.

Nikki yavuze ko baziga no ku mwanzuro wo guhagarikira inkunga ibihugu bitabashyigikiye ndetse na Loni ubwayo ngo ishobora kubura inkunga Amerika yayigeneraga.

Ikinyamakuru Fox News cyatangaje ko ubutumwa bwohererejwe ibihugu byashyigikiye Amerika, ibyifashe n’ibitarahageze bugamije kubishimira ubushuti byagaragarije icyo gihugu.

Umuhango wo kwakira ibyo bihugu no kubishimira uzaba tariki 3 Mutarama 2018.
Ibihugu byatoye bishyigikira Amerika harimo Israel, Guatemala, Honduras, Micronesia, Nauru, Palau, Marshall Islands na Togo.

Mu byifashe harimo u Rwanda, Canada, Malawi, Argentine, Benin n’ibindi, mu gihe ibyasibye birimo Kenya, Georgia na Ukraine.

Mbere gato y’amatora, Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan umwe mu bashyigikiye Palestine yahamagariye ibihugu byose kwitandukanya na Amerika ku kibazo cya Yeruzalemu, abisaba kutirengagiza ukuri kubera amafaranga.

 

JK : U Rwanda rwahisemo ibilyo n’Imfashanyo by’Amerika byirengagiza ukuli ngo bashyigikire  Paresitina nkuko abandi banya Afurika babikoze, nyamara ngo Kagame niwe witeguye kuyobora AU ?

Tweet