Ambasaderi wa EU mu Rwanda yibasiwe kuri Twitter

BBC Gahuza 250717

Ryan 

                  Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Michael Ryan

Uhagarariye Umuryango w'Ibihugu by'Uburayi, EU- mu Rwanda, Michael Ryan, yibasiwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter na bamwe mu bategetsi bu Rwanda cyangwa abashyigikiye leta y'u Rwanda.

Ambasaderi yakoresheje urubuga rwe nkoranyambaga rwa Twitter agereranya isenywa ry'igorofa ya hotel ikomeye mu mujyi wa Kigali ,Top Tower Hotel, n'amazu yabonye asenywa mu ntambara yo muri Siriya.

Mu butumwa bwe bwo ku wa Mbere kandi yanavuze ko hari umwe mu bakozi wapfuye.

Muri ubwo butumwa bwe, ambasaderi Ryan yavuze ko yabonye uko Top Tower Hotel yasenywe ari mu rugo rwe dore ko rwari rusanzwe ruturanye n'iyo nzu yari hoteli.

Yageraranyije isenywa ry'iyo hoteli n'amazu yabonye asenywa m u mujyi wa Damascus, umurwa mukuru wa Siriya. Yavuze ko mu gusenya iyo hoteli, byangije urukuta rw'urugo rwe ariko inzu ntacyo yabaye.

Kuri ubwo butumwa bwe, Bwana Ryan yashyizeho n'amashusho yerekana iyo nzu irimo gusandara.

Tweet Ryan

Ambasaderi Michael Ryan yakoresheje Twitter agereranya isenywa rya Top Tower n'ibibera i Damascus muri Siriya.

Mu bategetsi bahise bamusubiza banyuze ku rubuga rwa Twitter, ku songa hari Johnson Busyingye, ministiri w'ubucamanza.

Yavuze ko amagambo ya Bwana Ryan ari "amahimbano". Yanditse amusaba kuvuguruza amagambo yavuze.

Martin Ngonga, wigeze kuba umushinjacyaha mukuru w'u Rwanda nawe yanenze amagambo ya Bwana Ryan avuga ko hari icyo ashobora kuba ahishe.

Hari n'abandi bamaganye amagambo ya ambasaderi Ryan batanze ingero z'ahandi ku isi bagiye basenya amazu nkuko byagenze kuri Top Tower Hotel.

Ariko na none hari bamwe bashyigikiye amabasaderi Ryan.

Tweet Busingye

Minisitiri w'ubucamanza Johntson Busingye yamaganye ibivugwa na Amabasaderi Ryan

Mu kanya gashize, ambasaderi Ryan yasohoye ubundi butumwa kuri Twitter avuga ko yavuganye na ministiri Busingye akaba yemeye ibyo yamubwiye ko "nta muntu wapfuye mu gusenya Top Tower Hotel".

Ariko ngo Busingiye nawe yameye ko impungenge z'umutekano we zifite ishingiro.

Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bwahakanye amakuru y'urupfu rw'umuntu mu gihe cy'isenywa rya hoteli Top Tower.

 

JK: Amashusho y’isenywa lya Hotel Top Tower

 Top Hotel

Top Hotel

Top Hotel

Nyamara Kagame ejobundi yalihanukiliye ati: “ Inkotanyi ntizisenya zirubaka” yiyibagije amazu yacu zasenye kuva muli 1990 kugeza kuya Rwigara zashenye uyu mwaka niyi hoteli ya Ndamage zaraye zisenye.



Tweet