Rwanda: ngo "Amatora ya 2010 azaba atandukanye n’aya 2003".

Mardi 16 Juin 2009

 

Ibi byasobanuwe na Karoli Munyaneza, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu y'amatora, byakirwa na Sibo Martini wo mu Mvaho

Umva uko yabivuze:

"Mu cyumweru gishize, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'igihugu y'Amatora, Bwana Charles Munyaneza aherutse kubwira abanyamakuru ko amatora y'Umukuru w'Igihugu yo mu 2010 azaba atandukanye n'ayabaye mu mwaka wa 2003. Ibyo ngo abishingira ku mpamvu z'uko kuva mu 2003 kugeza ubu hahindutse byinshi. Muri byo yavuze ko nko mu 2003 benshi mu Banyarwanda bari mu bukene ariko ubu ngo bateye intambwe. Aha yagize ati "Burya uko umukene yitwara siko akomeza kwitwara iyo amaze kuva mu bukene" Kuri we ngo amahame ya demukarasi icyo gihe ntiyari yagashinga imizi ariko ubu abantu bamaze gusobanukirwa kuko bamaze igihe bigishwa. Ikindi kandi ngo ubukungu bwarazamutse bityo n'imibereho y'abaturage irazamuka muri rusange, ndetse bigira ingaruka nziza ku mitekerereze y'abantu aka wa mugani ngo "umushonji ntiyumva" Ikindi Munyaneza ashingiraho yemeza ko hazaba hari itandukanyirizo kuri ayo matora yombi, nanone ngo n'uko amashyaka ya politiki nayo yahindutse mu mikorere, mu mubare ndetse no kwivugurura muri rusange. N'ubwo atahakanye ko hakiriho amashyaka yitwa "baringa" yemeye ko hari asigaye akorera kuri gahunda kuko hari n'ihuriro ryayo rikora neza.

Mu mibare naho, ngo mu 2003 Abanyarwanda batoye barengaga gato miliyoni 3, mu mwaka wa 2010 hazatora abarenga miliyoni 5. Ibyo biri muri bimwe Bwana Munyaneza yabwiye abanyamakuru mu mahugurwa barimo ku gutara no gutangaza inkuru mu kigo gihugura abanyamakuru, GLMC (Great Lakes Media cente) kiri ku Kicukiro muri Kigali. Ikindi cyahindutse na none ngo n'uko ubushobozi bw'amashyaka ya Politiki bugenda bwiyongera ugereranyije n'uko byari bimeze mu 2003. Gusa rero aha abanyamakuru berekanye ko hari amashyaka ariho ku izina gusa ari naho umwe yagize ati "ubona umuyobozi w'ishyaka muri Benz ye gusa naho abayoboke be bakaba umugore n'abana be n'abandi wabarira ku rutoki"

Mu mategeko naho hahindutse byinshi. Urugero nk'itegeko ngenga N° 05/2007 ryo kuwa 23/01/2007 rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga n° 17/2003 ryo kuwa 07/07/2003 rigenga itora rya Perezida wa Repubulika n'iry'abagize Inteko Ishinga Amategeko naho harimo ibyahindutse ugereranyije no mu 2003. Dufashe nk'ingingo ya 18 agace ka 6 havuga ko umukandida wigenga ku mwanya wa perezida wa repubulika agomba kwerekana ilisiti y'abatora ishyigikira kandidatire ye kandi iriho abatora nibura magana atandatu (600) biyandikishije ku ilisiti y'itora, igaragaza nibura abantu cumi na babiri (12) babarurirwa muri buri Karere. Mbere bariya 12 bagombaga guturuka mu ntara uko zari 12. Aha bamwe mu bo twaganiriye bambwiye ko iyi ngingo ikomeye kuko ngo kugera mu turere twose bamwe bitazaborohera. Abaziyamamariza imyanya y'abadepite kandi nabo ibi birabareba. Itora ry'umukuru w'Igihugu riheruka ryabaye taliki ya 25 Kanama 2003,icyo gihe umwanya wa Perezida wa Repubulika wahatanirwaga n'abakandida 4. Hari Paul Kagame watanzwe n'umuryango wa RPF Inkotanyi, Madamu Mukabaramba Alivera wiyamamazaga ku itike y'ishyaka ryitwa PPC, Nayinzira Jean Nepomuscène na Twagiramungu Faustin biyamamazaga nk'abakandida bigenga.
Taliki ya 24 Kanama 2003 nibwo umukandida Mukabaramba Alivera yakuyemo kandidatire ye. Mbere yaho gato taliki ya 26 Gicurasi hari habaye itora ry'Itegeko Nshinga.Ayo matora yashojwe n'itora ry'abagize Inteko Ishinga Amategeko ryabaye guhera taliki ya 29 Nzeri kugera ku ya 2 Ukwakira 2003.