Ibi byasobanuwe na Karoli Munyaneza, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu y'amatora, byakirwa na Sibo Martini wo mu Mvaho
Umva uko yabivuze:
"Mu cyumweru gishize, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'igihugu
y'Amatora, Bwana Charles Munyaneza aherutse kubwira abanyamakuru ko amatora y'Umukuru w'Igihugu yo mu 2010 azaba atandukanye n'ayabaye mu mwaka wa 2003. Ibyo ngo
abishingira ku mpamvu z'uko kuva
mu 2003 kugeza ubu hahindutse byinshi. Muri byo yavuze ko nko
mu 2003 benshi mu Banyarwanda bari
mu bukene ariko ubu ngo bateye
intambwe. Aha yagize ati "Burya uko umukene
yitwara siko akomeza kwitwara iyo amaze kuva
mu bukene" Kuri we ngo amahame ya demukarasi icyo gihe ntiyari yagashinga
imizi ariko ubu abantu bamaze
gusobanukirwa kuko bamaze igihe bigishwa.
Ikindi kandi ngo ubukungu bwarazamutse
bityo n'imibereho y'abaturage irazamuka muri rusange, ndetse bigira ingaruka nziza ku mitekerereze
y'abantu aka wa mugani ngo
"umushonji ntiyumva"
Ikindi Munyaneza ashingiraho yemeza ko hazaba hari itandukanyirizo
kuri ayo matora yombi, nanone
ngo n'uko amashyaka ya politiki nayo yahindutse mu mikorere, mu mubare ndetse no kwivugurura muri rusange. N'ubwo atahakanye ko hakiriho amashyaka yitwa "baringa" yemeye ko hari asigaye akorera
kuri gahunda kuko hari n'ihuriro
ryayo rikora neza.
Mu mibare naho, ngo mu 2003 Abanyarwanda batoye barengaga gato miliyoni 3, mu mwaka wa 2010 hazatora
abarenga miliyoni 5. Ibyo biri muri bimwe Bwana Munyaneza
yabwiye abanyamakuru mu mahugurwa barimo ku gutara no gutangaza
inkuru mu kigo gihugura abanyamakuru, GLMC
(Great Lakes Media cente) kiri ku Kicukiro
muri Kigali. Ikindi cyahindutse
na none ngo n'uko ubushobozi bw'amashyaka ya Politiki bugenda bwiyongera ugereranyije n'uko byari bimeze
mu 2003. Gusa rero aha abanyamakuru berekanye ko hari amashyaka ariho ku izina gusa
ari naho umwe yagize ati
"ubona umuyobozi w'ishyaka muri Benz ye gusa naho abayoboke
be bakaba umugore n'abana be n'abandi wabarira
ku rutoki"
Mu mategeko naho hahindutse byinshi. Urugero nk'itegeko ngenga N° 05/2007 ryo kuwa 23/01/2007 rihindura kandi ryuzuza Itegeko
Ngenga n° 17/2003 ryo kuwa 07/07/2003 rigenga itora rya Perezida
wa Repubulika n'iry'abagize Inteko Ishinga Amategeko naho harimo ibyahindutse
ugereranyije no mu 2003. Dufashe
nk'ingingo ya 18 agace ka 6 havuga
ko umukandida wigenga ku mwanya wa
perezida wa repubulika agomba kwerekana ilisiti y'abatora ishyigikira kandidatire ye kandi iriho abatora
nibura magana atandatu
(600) biyandikishije ku ilisiti y'itora, igaragaza nibura abantu cumi na babiri (12) babarurirwa muri buri Karere. Mbere
bariya 12 bagombaga guturuka mu ntara uko zari 12. Aha
bamwe mu bo twaganiriye bambwiye ko iyi ngingo ikomeye
kuko ngo kugera mu turere twose bamwe bitazaborohera.
Abaziyamamariza imyanya y'abadepite kandi nabo ibi birabareba.
Itora ry'umukuru w'Igihugu riheruka ryabaye taliki ya 25 Kanama 2003,icyo
gihe umwanya wa Perezida wa
Repubulika wahatanirwaga n'abakandida 4. Hari Paul Kagame watanzwe n'umuryango wa RPF Inkotanyi, Madamu Mukabaramba Alivera wiyamamazaga ku itike y'ishyaka
ryitwa PPC, Nayinzira Jean Nepomuscène na Twagiramungu
Faustin biyamamazaga nk'abakandida
bigenga. Taliki ya 24 Kanama 2003 nibwo umukandida Mukabaramba Alivera yakuyemo kandidatire ye. Mbere yaho
gato taliki ya 26 Gicurasi hari habaye itora
ry'Itegeko Nshinga.Ayo matora yashojwe n'itora ry'abagize Inteko Ishinga Amategeko ryabaye guhera taliki ya
29 Nzeri kugera ku ya 2 Ukwakira
2003.