Abanyarwanda bagezwaho amashanyarazi bikubye inshuro eshatu mu myaka 7 ishize

Yanditswe kuya 7-01-2017 saa 19:28' na IGIHE

 Mugiraneza

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), Mugiraneza Jean Bosco atangaza ko Abanyarwanda bahabwa amashanyarazi bikubye inshuro zigera kuri eshatu mu myaka irindwi

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, ishingiye ku mirongo migari y’iterambere irimo n’uwo kwagura ibikorwa remezo, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG), Mugiraneza Jean Bosco atangaza ko kuva mu 2010 Abanyarwanda bahabwa amashanyarazi bikubye inshuro zigera kuri eshatu.

Abaturage bari bafite amashanyarazi mu 2010 bari 10%, kuri ubu bageze kuri 28%, ubwiyongere bwagendanye no kwagura aho aturuka hikubye kabiri ugereranyije n’aho yavaga mbere y’imyaka igera kuri irindwi ishize.

Mugiraneza yemeza ko amashanyarazi ahari kugeza ubu ahagije abayakeneye n’abayakoresha mu Rwanda kuko mu gihugu hose hari megawati 190 zituruka ku ngufu zitandukanye, mu gihe izikenewe gukoreshwa zingana na 120.

Yagize ati “Abantu babona ari imibare mito ariko kugira ngo ukube aho amashanyarazi ava kabiri, ukube abayabona gatatu, urebye nk’amafaranga ajyamo ni bwo wakumva imbaraga ziba zashyizwemo. Amashanyarazi akenewe ubu dushobora kuyatanga ariko ntabwo nk’igihugu ari yo akenewe, yakabaye ari menshi kuko burya amashanyarazi afatanye n’ubukungu bw’igihugu.”

Yakomeje ashimangira ko imishinga imaze gukorwa n’indi ikiri mu nzira bitanga icyizere cyo kongerera Abanyarwanda amahirwe y’iterambere.

N’ubwo hari intego yo kugera kuri megawati 563 mu 2018, ikigaragara ni uko amashanyarazi ahari ahagije Abanyarwanda bayakeneye, bikaba bisaba ko uko aziyongera ari na ko abaturage bakongera ibikorwa byo kuyakoresha.

Ati “Ngira ngo Perezida wa Repubulika Paul Kagame akunda kubivuga neza, ntabwo amashanyarazi uyabika. Ubundi uyabona uyakoresha; ni ukuvuga ngo tugomba kongera amashyanyarazi ariko tunashaka n’uburyo akoreshwa.”

Bimwe mu bishimangira aho amashanyarazi ahagije yavuye

Ingufu z’amashanyarazi ziyongereye zivuye ku bikorwaremezo byubatswe bikanatangira gukora mu myaka irindwi ishize harimo Urugomero rwa Nyabarongo ya I rwatashywe muri Werurwe 2015, Uruganda rw’amashanyarazi rwa KivuWatt rutanga megawati 26.4, Giciye ya I (itanga megawati 4), uruganda rw’ingufu z’imirasire y’izuba rutanga megawati 8.5 n’urwa Gishoma.

Aho amashanyarazi anyura naho harongerewe ndetse n’imiyoboro yayo iravugururwa kuko ubu hamaze kuzura ibirindiro (substations) by’amashanyarazi birimo icya Ntendezi gituma uruganda rwa CIMERWA rubasha gucanirwa n’ingufu ziturutse ku murongo munini w’amashanyarazi.

Mugiraneza ati “Icyo ni igikorwa kinini kuko uru ruganda rwongerewe ubushobozi. Gukora rutari ku murongo munini kiba ari ikibazo kuko nk’ahantu rwakuraga amashanyarazi habuze urumva rwahagarara. Gishoma bayubaka bashakaga kugira ngo CIMERWA ibone amashanyarazi, CIMERWA yagiye ku muyoboro munini w’ amashanyarazi muri Nzeri. Uruganda rw’ amashanyarazi aturuka kuri nyiramugengeri rwa Gishoma rumaze kuzura, rukaba rutanga megawati 15.”

Hari kandi substation y’ahitwa Rukarara, ituma Umujyi wa Huye, Nyamagabe na Nyaruguru ihabwa amashanyarazi ahagije.

Mugiraneza atangaza ko hajyaga habaho ikibazo, umuriro wabura ukagendera rimwe nko mu turere dutandatu cyangwa turindwi ariko cyamaze gukemuka.

Ingero zigaragaza neza uko amashanyarazi yakwijwe mu gihugu ku buryo bufatika zirimo kuba mbere ya 2010, mu Karere ka Gakenke n’aka Nyaruguru hari abaturage bafite amashanyarazi babaga batagera no kuri 2% ariko ubu utu turere n’utundi mu gihugu bari hagati ya 15% na 20%.

Hari nk’akarere usanga abaturage bagejejweho amashanyarazi barikubye nk’inshuro zirenga umunani. Ibi bigaragarira cyane umuntu ugenda mu bihe by’ijoro kuva mu Murwa Mukuru wa Kigali werekeza mu Mujyi wa Nyamata mu Bugesera cyangwa ugana mu Majyepfo y’igihugu i Muhanga, ukagera i Rusizi wambukiranya na Nyamasheke no mu bindi bice by’igihugu, icyo ubona bwa mbere ni urwererane rw’amatara yo ku mihanda, mu ngo n’ahandi.

Ingorane igihari ni imiturire y’abagitatanye aho bigoranye kugeza amashanyarazi cyane cyane mu misozi kuko imirenge igize uturere twose tw’u Rwanda yamaze kugezwamo amashanyarazi ku kigero cya 92%.

Imishinga ikiri mu nzira yitezweho byinshi

Imishinga ikiri mu nzira na yo itegerejweho guhindura byinshi mu iterambere ry’Abanyarwanda rikomoka ku mikoreshereze myiza y’ingufu.

Muri iyo mishinga harimo iyo kuvugurura inzira z’amashanyarazi aho biri ngombwa kugira ngo agera ku baturage abe ayo kubagirira akamaro.
Umwe mu yitezweho byinshi ni uwo kuvugurura imiyoboro y’amashanyarazi mu mujyi wa Kigali, umwe Leta iterwamo inkunga na n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) uzavugurura ‘substation’ ya Jabana n’iya Mont Kigali kugira ngo hoherezwe amashanyarazi menshi mu Karere ka Bugesera.

Hari na ‘substation’ nshyashya igomba kubakwa i Gahanga mu Karere ka Kicukiro ndetse aho izubakwa abahatuye bamaze guhabwa ingurane.

Undi mushinga ni uwa Banki y’Isi ifatanyije na Guverinoma y’u Rwanda wo kuvugurura ahafatirwa amashanyarazi (cabines) mu mujyi wa Kigali. Hari kandi kubaka substation mu Murenge wa Ndera ikazafasha inganda zo muri ‘Kigali Special Economic Zone’ kubona umuriro udahungabanya ikoreshwa ryawo mu bindi bice by’umujyi uterwa inkunga n’ u Buyapani (JICA)

Hari n’undi mushinga watangiye wo kubaka substation i Gabiro mu gukemura ibibazo by’amashanyarazi mu Ntara y’Uburasirazuba ku murongo muremure uva i Kabarondo ukagera i Kagitumba.

Mugiraneza yakomeje agira ati “Ikindi turimo gukora ni ukugenda tuvugurura imiyoboro ahantu abaturage bagenda batura mu buryo bwihuse, nka za Kagarama mu Karere ka Kicukiro, ku Ruyenzi n’ahandi hagenda hakura vuba ku buryo nko mu 2005 hari hatuye nk’abantu batanu, ubu hakaba hatuye 1000. Aho hose biba bisaba kugenda tuhavugurura bijyanye n’ibihakorerwa kugira ngo ibibazo byaba bihari tugende tubikemura. ”

Mu mishinga ikiri mu nzira hari uwa Rusumo wa megawati 80, u Rwanda rusangiye na Tanzania n’u Burundi, umaze gutangira mu mpera z’uyu mwaka n’uwo muri Gisagara wa megawati 80, na wo uzatangira vuba, ukazakoresha nyiramugengeri.

Umushinga w’ikoranabuhanga ‘HUZA’ ugamije kugabanya ibihombo no kunoza imikorere

Undi mushinga munini uhari ni uw’ikoranabuhanga uzafasha kunoza imikorere y’ikigo, rihure n’iry’amabanki ndetse n’iry’abandi bafatanyabikorwa mu koroshya serivisi, gukorera mu mucyo, kugabanya ibihombo mu bucuruzi n’ibindi.

Impinduramatwara za Guverinoma y’u Rwanda mu gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi ntizishobora kwirengagiza agaciro k’ikoranabuhanga mu guhindura byinshi bijyanye n’imitangire ya serivisi zinoze.

Nyuma yo kuvugurura Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, amazi n’isukura (EWSA) mu mwaka wa 2014 kikabyara REG habonetse amashami abiri ayishamikiyeho ari yo Ikigo gishinzwe gutunganya amashanyarazi (EUCL) n’igishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), hari serivisi ziyongereye izindi ziratunganywa ku buryo hakenewe ikoranabuhanga mu guhuza imikorere n’imikoranire y’ibi bigo ndetse n’abafatanyabikorwa babyo.

Ikoranabuhanga ryiswe ‘HUZA’ ryitezweho gukomeza gufasha abakiriya n’abandi bafatanyabikorwa ba REG kunogerwa na serivisi iki kigo gitanga buri munsi.

Patrick Mwesige, Umuyobozi w’Umushinga wa Banki y’Isi ukorera muri REG yahamije ko HUZA itazakuraho serivisi zisanzwe zitangwa mu buryo butandukanye haba ku mbuga nkoranyambaga, kuri telefoni, internet cyangwa ku biro by’amashami yose mu gihugu uko ari 33 ariko yitezweho byinshi.

Mwesige ati “Mu bihe byashize EWSA ntiyabashaga kugaragaza raporo nyayo y’imikoreshereze y’umutungo ku Mugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, kuko amakuru y’uko abafatabuguzi bakoresheje amashanyarazi n’amafaranga bagomba kwishyura byagoranaga kuboneka. Byaterwaga n’uko ibikorwa by’amashami ya EWSA byabaga bidahujwe n’imikorere y’icyicaro gikuru.”

HUZA ije guhindura amakosa yose yabonekaga mu mitangire ya serivisi, gukuraho ibihombo no kongera umubare w’amafaranga akusanywa mu bafatabuguzi ari na ko amakuru atangirwa ku gihe kugira ngo ahari ibibazo bikemurwe mu maguru mashya.

Iri koranabuhanga rizaba rikora mu byiciro bitatu birimo ikijyanye no kugena imikoreshereze y’umutungo wa REG (Enterprise Resource Planning/ERP), icyo kugenzura imikoranire n’abakiriya (Customer Management System/CMS) n’icyo kugenzura uko amashanyarazi agera ku bafatabuguzi n’ ibibazo byabaye bikamenyekana (Incident Recording Management System (IRMS).

Icyiciro gikurikirana imikoranire myiza n’abakiriya (CMS) cyitezweho gukemura ibibazo byagaragaraga mu bakiriya, aho uzajya abura umuriro agahamagara asaba ubufasha muri EUCL azajya ahita yohererezwa umutekinisiye umuri hafi nyuma yo kugenzura amakuru atangwa n’ibindi byiciro by’ikoranabuhanga.

Mwesige ati “Imikorere y’abari ku kazi izarushaho kunoga kuko bazajya babona amakuru y’agace bagomba gukoramo biboroheye nk’uko umukiriya abyifuza, kandi na bo bazaba basabwa gutanga raporo y’ibyakozwe ako kanya.”

Ikindi cyiciro kijyanye n’imikoreshereze y’umutungo (ERP) gishamikiye ku kugenzura imitangire y’amasoko, ibaruramari, ububiko, ibikoresho, uburyo bwo kugenzura abakozi n’ibikorwa mu mishinga inyuranye. Ibi byiciro uko ari bitatu bisaba ko abakozi, abafatanyabikorwa n’abakiriya bakorana byoroshye.

Umushinga wa HUZA watewe inkunga na Banki y’Isi ukaba warakozwe n’ibigo bibiri, ari byo IFS Pty yo muri Afurika y’Epfo na Fluentgrid Limited yo mu Buhinde, byose bikaba bifite amateka yihariye mu bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho. Byitezwe ko iri koranabuhanga rizatangira gukoreshwa mbere y’ uko umwaka wa 2017 urangira.

Ibiro by’abazakoresha iri koranabuhanga byamaze gutegurwa mu nyubako y’abacuruzi ya CHIC iherereye mu Mujjyi wa Kigali bugufi n’icyicaro gikuru cya REG.

Mwesige ati “Turateganya ko mu mpera za Mutarama 2017 tuzaba dufite inyandikoshusho izagenzurwa n’itsinda ry’abatekinisiye bacu, nibayemeza Umuyobozi Mukuru azemeza ko dutangira kurigerageza.”

“[…] Igerageza, guhugura akakozi ndetse no guhuza iri koranabuhanga n’amakuru ahari byitezwe kurangira hagati ya Mata na Kamena 2017, ku buryo icyiciro cya mbere (ERP) kizatangirana na Nyakanga ibindi bikaza bigikurikira.”

Ibiciro by’amashanyarazi ku nganda byamaze kugabanuka

Umuyobozi wa REG, Mugiraneza Jean Bosco avuga ko ikindi bishimira ari uko imyaka irindwi igiye kurangira, isize ibiciro by’amashanyarazi ku nganda bigabanutse ku buryo bugaragara.

Ati “Ni intambwe ikomeye kuri Guverinoma kuko igihe cyose abanyenganda baganiraga na Leta bavugaga ko ibiciro by’amashanyarazi bihenze. Ubu rero ibiciro byacu bijya gusa neza n’ibyo muri Uganda na Kenya. Kilowati imwe ku isaha iragera ku masenti (cents) 11 yaraguraga amasenti 17. Muri Kenya na Uganda ndumva ari amasenti 10. 5.”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje guharanira ko n’abandi Banyarwanda muri rusange bagabanyirizwa ibiciro by’amashanyarazi cyane ko n’abakoresha Kilowateri ziri munsi ya 15 igiciro cyabo cyaragabanutse kandi abafatabuguzi bose bizabageraho.

Mugiraneza avuga guca agatadowa mu 2018 ari intego bihaye kandi bitazabananira kuko atari ubwa mbere Leta yiyemeza guhindura imibereho y’Abanyarwanda kandi ikabigeraho.

Mu ntego za REG ubusanzwe harimo gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi mu gihugu hose kugira ngo ubukungu n’iterambere by’igihugu birusheho kugerwaho byihuse.

Mugiraneza ashimangira ko hari ibikorwa Leta yiyemeje gukora kandi bikagerwaho byihuse ku buryo n’ibindi yiyemeje izabigeraho nta shiti.

Agendeye ku kuba mu myaka mike ishize miliyoni y’Abanyarwanda yarabashije gukurwa mu bukene, yemeza ko no guca agatadowa burundu bizashoboka.

Mu guca agatadowa hazakoreshwa uburyo bubiri muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu Banyarwanda hakoreshejwe imiyoboro y’amashanyarazi isanzwe imenyerewe, nk’insinga zigeza umuriro ku ngo cyangwa ku nganda no kwifashisha imirasire y’izuba cyangwa inganda z’amashanyarazi ntoya ahantu kure cyangwa haruhije kugera.

Muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi hakoreshejwe imirasire y’izuba, REG imaze kugirana amasezerano n’amasosiyete 20. Abiri ari yo “Mobisol” usanga hafi mu turere twose biteganyijwe ko izaha amashanyarazi ingo 49.000 umwaka utaha; hakaba na Sosiyete ya “Ignite Power” ifitanye amasezerano na REG yo kugeza amashanyarazi mu ngo 250,000 mu gihe cy’imyaka ibiri.

Mbere yo gusinyana amasezerano n’iyi Sosiyete yari yakoze umushinga w’icyitegererezo wo guha amashanyarazi ingo 1000 hifashishijwe ingufu zitangwa n’imirasire y’izuba. REG inateganya gukorana n’amasosiyete ane mu gihe cya vuba ngo harebwe uko amashanyarazi yakwirakwizwa mu bice by’igihugu bitandukanye hifashishijwe imirasire y’izuba.

Mugiraneza avuga kandi ko ibiri gukorwa biturutse ku ngamba zemejwe ku gukwirakwiza amashanyarazi mu cyaro kandi bikaba byarahawe umurongo. Avuga ko mu gikorwa cyo gukwirakwiza amashanyarazi hateganywa gufasha abari mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe kigaragaramo imiryango ifite amikoro make.

Mugiraneza avuga ko abari mu bindi byiciro by’ubudehe bazagenda boroherezwa kandi bizashoboka bitewe n’uko ibiciro by’ibikoresho bikenerwa mu gukoresha imirasire y’izuba bigenda bigabanuka kuko hari sosiyete nyinshi zibicuruza.

REG ikomeje gufashwa n’uko Abanyarwanda bagenda barushaho kugira imyumvire myiza bikaba biyifasha kugenda umujyo umwe ifatanije na bo; iyo ikintu cyashyizwe muri gahunda ya Leta ku bufatanye n’abaturage, kugishyira mu bikorwa birihuta.

Mugiraneza ati “Kubwira abaturage ibyo gukingiza, iby’abagore batwite kwipimisha bitwara imbaraga nyinshi ariko kubabwira iby’amashanyarazi bamaze gusobanukirwa ibyo ari byo n’icyo abamariye ahubwo icyo bategereje ni uko abageraho.”

Akomeza yemeza ko kugeza ubu abantu bafite amashanyarazi bagera kuri 28% mu gihe abakoresha amashanyarazi adashamikiye mu muyoboro munini w’amashanyarazi (National grid) ari munsi gato ya 3%. Leta y’u Rwanda iteganya ko abakoresha imirasire y’izuba bazamuka bakagera kuri 22%, naho abakoresha imiyoboro y’insinga bakagera kuri 48%.

U Rwanda rushobora gusagurira amashanyarazi ibindi bihugu

Mugiraneza avuga ko mu mwaka wa 2021-2022 u Rwanda ruzaba rumaze kubona amashanyarazi ahagije.

Yagize ati “Kugira ngo uvuge ko wihagije ku mashanyarazi biterwa n’igihe, gusa iyo hakozwe imibare y’igenamigambi bigaragara ko guhera mu 2021-2022 u Rwanda ruzaba rutangiye kubona amashanyarazi, icyo gihe uyabonye mu gihugu hagati adakoreshwa uba ushobora kuyacuruza ahandi mu buryo bwumvikanyweho.”

Hari imiyoboro yatangiye kubakwa harimo uva Uganda-Shango-Rubavu-Karongi wambuka no muri Congo(DRC), ukaba wafasha u Rwanda kuhacuruza amashanyarazi. Hari n’undi muyoboro uzava Rusumo-Bugesera-Shango uzafasha u Rwanda kohereza amashanyarazi muri Tanzania ndetse n’ indi miyoboro yafasha kohereza amashanyarazi mu Burundi.

Mugiraneza yakomeje avuga ko hari n’undi uzubakwa ugana mu Burundi. Hashyizweho icyiswe “Eastern Africa Power Pool” mu rwego rw’imihahiranire mu bijyanye n’ingufu ari byo bijya bitangazwa ko u Rwanda ruzabona amashanyarazi avuye Kenya ndetse no muri Ethiopia.

Umushinga wa KivuWatt wahinduye icyerekezo cy’igihugu

Ubuyobozi bwa REG buhamya ko umushinga wa KivuWatt wagaragaje imbaraga n’icyerekezo cy’imiyoborere myiza, cyane ko watanze amashanyarazi mu gihe hari hashize imyaka irenga 40 hasinywe amasezerano yo kubyaza umusaruro Gaz Methane iba mu Kiyaga cya Kivu mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umushinga wa KivuWatt wubatswe n’Ikigo cy’Abanyamerika Contour Global ariko Leta y’u Rwanda ikagira ibyo igifasha. Ni umushinga wasabaga ubuhanga ndetse n’ingengo y’imari nini ariko watangiye kugerwaho ndetse ukaba waratangiye gutanga megawati 26.4.

Kugeza ubu mu gihugu nta hantu bagisaranganya amashanyarazi ndetse naho bigaragaye ko yabuze bikunze guterwa n’ikibazo tekiniki ariko ntibikibaho ko agace aka n’aka kayabura hagamijwe kuyohereza ahandi kuko arimo kwiyongera.

Mugiraneza ati “Ubundi twasaranganyaga cyane tunakoresha amashanyarazi akomoka kuri mazutu. Amashanyarazi aturutse kuri Gaz Methane amaze kuboneka tariki 31 Ukuboza 2015, kuva icyo gihe amazutu twakoreshaga yaragabanutse.”

Umushinga wa KivuWatt uri mu bituma inganda zibasha gukora, ibikorwa by’iterambere bikaba bikomeje kwiyongera umunsi ku munsi, igihugu kigakomeza kwihuta mu iterambere. REG irangamiye gukomeza kongera amashanyarazi ariko n’abaturage barasabwa kongera ibikorwa by’iterambere biyakoresha.

Ati “Inzu n’inganda zubakwa hirya no hino, hakiyongeraho na gahunda zashyizweho mu kuhira imyaka; uko ishoramari rizamuka, ni nako mu birebana n’amashanyarazi rigomba kugenda rizamurwa. Ntawakwirara cyane ngo amashanyarazi arahagije, ni uguhozaho akongerwa kuko havuka ibikorwa byinshi biyasaba.”

Amashanyarazi ni umusemburo w’iterambere kandi aho yageze hagaragara impinduka mu mibereho y’abahatuye n’iterambere ryihuse, bisobanuye ko KivuWatt ari kimwe mu bisubizo ku bibazo byakeneraga ingufu z’amashanyarazi.

Icyo REG yari itegereje kuri uyu mushinga nyuma y’igihe kirekire umaze utabyazwa umusaruro ni uko watangiye gukora, ndetse ukaba waramaze gutahwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku taliki ya 16 Gicurasi 2016.

Mu bijyanye n’ingufu, hari amasezerano yasinywe n’ubuyobozi bwa REG ajyanye no kongerera ingufu igihugu, aho harimo umushinga wa Symbion Power ugomba kubyaza Gaz Methane yo mu Kivu megawati 55.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo Musoni James, yavuze ko Leta ikomeje gukorana neza n’abikorera mu kongera no gukwirakwiza ingufu.

Yishimira kandi kuba u Rwanda ruri kubaka imiyoboro y’amashanyarazi iruhuza n’ibindi bihugu izafasha kohereza cyangwa gukura amashanyarazi mu mahanga.

Imiyoborere myiza nk’ izingiro ryo kugeza amashanyarazi mu baturage

Imishinga yose igeza amashanyarazi ku baturage ituruka mu miyoborere myiza y’igihugu no kugira ibitekerezo bidasanzwe. Nk’Ikiyaga cya Kivu cyamaze imyaka irenga 40 bizwi ko gishobora kubyazwa ingufu z’amashanyarazi ariko byagezweho kubera imiyoborere myiza y’u Rwanda, binakangura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemera gusubukura amasezerano yasinywe mu mwaka wa 1975.

Mugiraneza ati “ Abaperezida bose bagiye basimburana ntabwo bashoboye kubyaza umusaruro Gaz Methane. Muri ubu buyobozi dufite ni bwo uriya mutungo kamere wabashije kubyara umusaruro ufatika. Ni na byo bishoboye gutuma dushobora kubona amashanyarazi wenda yatuma abantu batayasaranganya.”

Ikidasanzwe kuri Gaz Methane yo mu Kivu ni uko iri mu mazi, bityo kuyitandukanya n’amazi akaba ari agashya n’umwihariko. Mugiraneza yakomeje avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byari bigoranye kubona amashanyarazi akwizwa muri rubanda.

Ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame bwasobanukiwe n’uko ingufu ari umusemburo w’amajyambere, ko n’igihugu kitayageraho hatari ingufu zihagije, ni bwo bwafashije kuyakwiza ahashoboka.

Mugiraneza asanga imiyoborere myiza nk’iyi nikomeza na nyuma y’imyaka irindwi ishize imishinga ikiri mu nzira izihutishwa ndetse hazakomeza guhangwa indi yunganira Abanyarwanda mu iterambere.

Ati “Nubwo tukiri kuri 28% by’amashanyarazi agera ku baturage, mu 1994 byari kuri 3%. Nabwo amashanyarazi yari i Kigali no ku mirwa ya za Perefegitura n’ahandi hari abayobozi bakuru, imijyi, inganda z’icyayi, ariko ntabwo wabonaga ko amashanyarazi agomba kugenerwa abaturage. Ubu rero ubuyobozi buriho buharanira ko buri muturage ayabona.”

Mbere ya 1994 amashanyarazi yavaga ku rugomero rwa Ntaruka akoherezwa Kigali, akava i Rusizi aza Kigali, ariko ugasanga mu nzira anyuramo nta muturage numwe uyabona uretse abaturanye n’abayobozi bakomeye ndetse n’ahari ibinombe nka Rwinkwavu n’ahandi.

Mu gihe hagaragazwa ubwiyongere bw’ingufu z’amashanyarazi REG yagezeho, yishimira ko kuba nyuma y’ihindagurika ku mazina nka ELECTROGAZ, RECO RWASCO na EWASA yaje guhinduka REG, inyito nshya yazanye n’imikorere mishya bikomeje gutanga umusaruro muzima.

Mugiraneza avuga ko atangira kuyobora REG iyi Sosiyete yari ifite ubushobozi bwo gutanga megawati 119 ariko ubu kikaba kigeze ku bushobozi bwo gutanga izingana na 190, bisobanuye ko hiyongereyeho izigera kuri 60% zose.

Yishimira igitekerezo cya Leta cyo gutandukanya ingufu n’amazi kuko byagiye byihutisha imishinga imwe ikarangira n’indi igatangizwa. Kuva REG yajyaho byihutisha serivisi zitangwa n’abakozi bayo, bihutira kugera ku bakiriya bayo, kandi nabo ubwabo bakabasha gukorana bya vuba hifashishijwe ikoranabuhanga ribahuza.

Yishimira kandi ko gutandukanya ibigo bishinzwe amazi n’ingufu byakuyeho kuba umuntu yarabaga afite fagitire y’amazi agakupirwa n’amashanyarazi.

Umuyobozi wa REG asanga ubuyobozi bureba inyungu z’umuturage, bukishyira mu mwanya we, bukumva ibyo ashaka ari bwo bukenewe kugira ngo abaturage biyumve mu ruhare rwabo bafite mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Twumva y’uko dukomezanyije n’ubuyobozi buriho imishinga dufite yakwihuta kandi abaturage bagatera imbere vuba, kuko uzarebe aho bakorera inama zitandukanye, abayobozi bateraniye baba bifuza amashanyarazi.”

 

JK : Gutekenika imibare mu Rwanda byabaye umuco :
Aravuga ko abanyarwanda bafite umuliro muli 2016 ali 28% ni ukuvuga 72% batawufite ; akongera ati dufite amashanyarazi ahagije kuko dufite megawati 190 kandi dukeneye 120 ; ibi ali ibyo se kuki usaguka batawuha baliya batawufite ? Ahubwo akarengaho akatubwira ko bali kubaka imiyoboro izaavana umuliro Uganda, Kenya niba bafite urenze uwo bakeneye barajya kugura hanze uwo kugira gute ?

- Byashoboka bite ko niba ubu bafite megawati 190 mumyaka ibili gusa itaha 2018 bazaba bayikubye gatatu bakagira 563 kandi ntan’urugomero narumwe yatubwiye rulimo kubakwa ?

- Ngo bazaca akatadowa muli 2018, mumyaka 7 ishize bagejeje amashanyarazi kuli 18% by’abaturage (10% en 2010 baba 28% en 2016) none mumyaka 2 bazayageza kuli 72% basigaye ?

- Nyamara ahubwo n’aba bayagejejeho kubera ubukene bwo kwishyura ifata buguzi ubu basubiye kutudadowa bibera mw’icurabulindi kandi kumpapuro zo muli REG handitse ko bafite amashanyarazi. Nimubiyumwire !!!



Tweet