Urwanda rwahawe ibyumweru 2 gusubiza urukiko rwa Afurika kwihonyorwa ly'uburenganzira bwa Mugesera. (Voa121017)

Tom Umulisa ngo basanze u Rwanda rufite impamvu yo kuva m'urukiko rw'Afurika. (bbc111017)

Igisilikare cya Kagame yajyaga akingira ikibaba cyatahuwe na HRW ko alicyo cyica rubozo abataturage. (Voa111017)

Abaturage ba Ruhango balicwa n'inzara igishanga cyabo Leta yagihaye umushoramali utaragize icyo ahakorera. (Voa111017)

Igipolisi cy'u Rwanda cyagaragaje bikomeye uguhohotera abantu n'abanyamakuru murubanza rwabo kwa Rwigara. (Voa101017)

Ikigo cy'ibarura mibare ngo kwiyongera kw'ubushomeli ntangaruka bizagira kwizamuka ly'ubukungu. (Voa101017)

Ikiganiro n'abarundikazi bakora imilimo y'abagabo, kuyobora ishyirahamwe ly'umupira w'amaguru, undi ni Général Major. (Imvo071017)

Mu Rwanda imihigo ngarukamwaka y'uturere aliyo nkomokaho y'ikandamiza likorwa n'inzego z'ibanze kuli rubanda. (bbc061017)

Abo m'umulyango wa Rwigara bagejejwe bwambere imbere y'abacamanza b'urukiko rwa Kigali. (Voa071017)

U Rwanda rwahimbaje umunsi mpuzamahanga wahaliwe umwalimu mugihe ikibazo cy'imishahara kitaracyemuka. (Voa051017)

Ministeri y'ubutabera yashimangiye ko imitungo yasizwe ibiyivuyemo icyakabili kibikirwa banyirayo. (RRw 051017)

Umuyobozi wungilije wa Kaminuza Charles Muligande yemereye abadepite ko diplomes zitangwa abanyeshuli batalize. (RRW 051017)

Gahunda ya Leta y'u Rwanda yo kutemera amoko itangiye guhura n'imbogamizi mubirebana n'umuco. (bbc041017)

Mu Rwanda ibigo by'inzererezi bitagira amategeko abigenga bihangayikishije ibigo by'uburenganzira bwa muntu. (Voa031017)

Urukiko rwa Kigali ngo ntabubasha bwo kuburanisha Nkusi Joseph uregwa ingengabitekrezo kuli Internet. (Voa031017)

HRW iramagana Leta y'u Rwanda yakajije umurego mugukandamiza abatavuga rumwe nayo.(bbc021017)

Ikiganiro na Major Robert Higiro Uhagarariye Democracy in Rwanda Now muri America. (Itahuka300917)

Inzu y'umunyemali Rujugiro yatejwe cyamunara i Kigali byaba ali impamvu za politiki cyangwa byakulikije amategeko? (Imvo300917)

Abaturage b'u Rwanda barasabwa kwita kumilire yabo mukwilinda indwara z'umutima.(Voa300917)

Imaze iki imilyango irengera ikiremwa muntu mu Rwanda niba idashobora kuvuga, tuzavugirwa na HRW gusa?(Voa300917)

Akanama gashinzwe Afurika munteko ya Amerika kize kuburenganzira bwa muntu mu Rwanda nyuma y'itorwa lya Kagame.(Voa290917)

Ministre w'ubuzima Gashumba Diane ngo ntiyemera ibivugwa ko bwaki yamaze abana b'abanyarwanda iterwa n'ubukene.(Voa280917)

Faustin Twagiramungu arabeshyuza ibyatangajwe n'ikinyamakuru Rushyashya cyandikirwa mu rwanda ko yaba yarapfuye .(bbc270917)

Abanyarwanda bakoze imyigaragambyo i Bruxelles bamagana kwicwa, gufungwa n'akandi karengane mu Rwanda.(Voa270917)

Inzu y'ubucuruzi y'umunyemali Rujugiro yatejwe cyamunara nubwo we yavuze ko uzayigura azihombera.(Voa260917)

PAGE PRECEDENTE
PAGE SUIVANTE
176