Perezida Kagame yasoje imyitozo ya gisilikare yahabwaga abanyeshuli biga n'abize hanze biswe "Indangamirwa".(Voa140717)

Umusesenguzi wa politiki Frank Tumwine aravuga ko ikurwa kurutonde kwa Diane Rwigara byashoje amatora mu Rwanda.(Voa100717)

Mukabunani wa PS-Imberakuri aravuga ko biteguye kujyana Diane Rwigara munkiko nubwo hibazwa byinshi kwili tekenika.(Voa100717)

Imyaka 55 irashize ibihugu by'u Rwanda n'u Burundi bibonye ubwigenge nyuma y'iyo myaka ubu bwigenge bwifashe bute?(2è Partie090717)

Abazunguzayi barasaba Leta ko inzego z'umutekano zabaha agahenge bagakora muli iki gihe cy'amatora.(Voa100717)

Mugihe uko yabonye amasinya asabwa bikili ihulizo Mpayimana yizeye kuzahabwa amikoro n'abanyarwanda.(Voa100717)

Mu Rwanda Komisiyo y'amatora yatangaje ibigomba gukulikizwa n'abakandida mugihe cyo kwiyamamaza.(Voa100717)

Ibitekerezo byatanzwe kubiganiro byerekeye ihagalikwa ly'ubuhunzi kubanyarwanda bavuye mugihugu hagati ya 1959 na 1998.(Imvo080717)

Akanama k'amatora katangaje ko Kagame, Mpayimana na Habineza alibo bakandida ku mwanya wa Perezida.(bbc070717)

Frank Habineza yatangaje ko yatanze ikirego kubamusebya kumbuga bamwita ingagi n'umujenosideri.(Voa070717)

Mugihe hasigaye amasaha make ngo abakandida batangazwe imbogamizi ni zose kubahatanira kwiyamamaza.(Voa070717)

Ministre Gatete yongeye gushimangira ko ntanzara ili mubanyarwanda ko ubukungu bwabo bwifashe neza.(Voa060717)

Umulyango wa Capt Ntirugiribambe washimutiwe Naïrobi urasaba ONU gukora iperereza kw'izimira rye.(Voa060717)

Perezida Paul Kagame yikomye abahagaraliye ibihugu byabo mu Rwanda abashinja kwivanga mumatora.(bbc050717)

Zambiya n'u Rwanda basinyanye amasezerano yo guhanahana abakekwaho gukora ibyaha mubihugu bakomokamo.(Voa050717)

Mu Rwanda abafite imilimo ifitanye isano n'ubukerarugendo baralira ayo kwalika kubera ibiciro Leta yongereye.(bbc040717)

Umunsi wiswe uwo kwibohoza bamwe mubabyitiliwe balibaza niba gutahana na Kagame bitarabaye kwibeshya.(Itah040717)

Mugihe hasigaye amezi make ngo intego yo kugeza amazi meza 100% kubaturage, abanya Kigali bo baralira ayo kwalika.(Voa040717)

Philippe Mpayimana yasobanuye impamvu yasubiye m'Ubufaransa mugihe yahawe iminsi 4 yo kuzuza ibisabwa abiyamamaza.(Voa040717)

Imitwe 2 ya Politiki y'abanyarwanda ikorera hanze yatangaje ko yishyize hamwe ishinga ishyaka limwe Ishakwe .(bbc030717)

Diane Rwigara uhatanira kwiyamamaza yagaragalije abanyamakuru akarengane kali mu Rwanda akomeje guhura nako .(Voa030717)

Imyaka 55 irashize ibihugu by'u Rwanda n'u Burundi bibonye ubwigenge nyuma y'iyo myaka ubu bwigenge bwifashe bute?(Dusangire020717)

Ikibazo cy'irangira ly'ubuhunzi mumpera z'uyu mwaka uko cyifashe kubanyarwanda bahungiye mugihugu cya Zambiye .(Imvo010717)

Diane Rwigara uhatanira kwiyamamaza yatangaje ko komisiyo itamushyize mubujuje ibisabwa kandi yaratanze ibyuzuye .(bbc300617)

Mbere yuko zimwica, Perezida Juvénal Habyarimana yali yarangije kwifuliza Inkotanyi ikaze murwa Gihanga .

PAGE PRECEDENTE
PAGE SUIVANTE
171