Dépite
Juvénal Nkusi aratangaza ko abiba imitungo ya Leta kubamenya
bidakomeye kuko abatunze ibyamirenge ntahandi babikuye.
Amabwiliza
yo guhana abagura n'abacuruliza mumuhanda aranengwa cyane n'imilyango
itali iya Leta mu Rwanda. (Voa280217)
Ikibazo
cy'amafaranga muli EAC kimaze kuba ingorabahizi gituruka kubihugu
biwugize bitagitanga umusanzu wa buli mwaka. (bbc270217)
Bimaze
kugaragazwa ko inzara ili muturere tw'u Rwanda ituruka ahanini kuli
Leta irandura imyaka yali isanze itunga abaturage.
Sena mu Rwanda
isanga Leta ntagisubizo ifite kumafaranga adahagije ahabwa abanyeshuli
biga Kaminuza. (Voa240217)
Murubanza
rwa Habyarimana Jean ubushinjacyaha bwananiwe gusobanura gushishikaliza
no gutanga amabwiliza ya jenoside. (Voa240217)
Padiri Tomasi
Nahimana n'abanyapolitiki bafatanije bashyizeho Leta izakorera
m'ubuhungiro mukurwanya iya Paul Kagame. (bbc200217)
Mukarere
ka Nyanza haravugw'inzara abantu benshi barasuhuka ariko abayobozi
barahakana bavuga ko nta nzara iharangwa. (Voa200217)
Lt Col Sinayobye
Barnabé arasobanura uko ishyaka abereye umuvugizi
CNRD-Ubwiyunge lyitandukanije na FDLR likora. (Murisanga200217)
Intambara mumabuye
y'agaciro avugwa kuvumburwa mu Rwanda niyo ijyanye uwali Ministre Evode
Imena muli gereza. (Voa170217)
Umunsi
abanyarwanda bashyize mubikorwa ibyo Perezida Kagame abasaba azabigenza
ate kandi ko bizatinda bikagera bakabimwishyuza?
Perezida Kagame i Nyagatare yabwiye abaturage ko aziko ntawe udafite
agahinda aho kubumva ahitamo kubacecekesha.
M'uruzinduko
i Nyagatare Kagame yasanze abanyarwanda ibibazo byarabarenze abikiza
ababwira ko abayobozi babo aribo bazabikemura. (Voa140217)
Ikibazo
cy'ihohoterwa ly'urubyiruko mu Rwanda cyane urwo m'umujyi wa Kigali
rikorwa na Polisi. (Dusangirijambo120217)
Ibitekerezo byatanzwe
kubiganiro by'Imvo n'Imvano byatambutse mubyumweru bitatu bishize kuli
Gahuzamiryango. (Imvo110217)
Mu Rwanda
hafashwe icyemezo cyo guca terefoni zigendanwa kubakozi bo kwa muganga
kuva taliki ya 01/03/17. (Voa110217)
Kubanyarwanda
bamwe ngo kutemera ko umugabo ari umutware w'urugo ni ukunyuranya
n'amategeko y'Imana.
Mugihe
gusiza ikibuga cy'indege mu Bugesera bilimbanije, hali abakiba aho
basenyewe kubera kudahabwa ingurane.(Voa090217)
Mu Rwanda
abadepite bategetswe kwemeza kungufu ko igiswayire ali rumwe mundimi
zigomba gukoreshwa m'ubutegetsi.(bbc080217)
Akumiro aho
Perezida Kagame aliwe unenga abanyarwanda ngo birukira kugura
ibikorerwa mu mahanga aho kugura "made in Rwanda".(Voa080217)
Perezida
Petero Nkurunziza ateye ikirenge mucya Paul Kagame aca amoko mugihugu
cye nkuko bimeze mu Rwanda .(Voa070217)
Ubutabera bw'u Rwanda
butangaza ko bigoye gutahura ruswa yinganje mubayobozi mugihe havugwa
ko nabwo bwamunzwe nayo .(Voa070217)
Ingaruka z'irali
ly'amafaranga aho gutanga ubumenyi muli za Kaminuza zo mu Rwanda
litangiye kwigaragaza .
Gahunda ya
Leta y'u Rwanda yo kwimura abana batatsinze ihangayikishije ababyeyi
utibagiwe n'abarezi.(Voa030217)
Umuco wo
guterura no kwijyana kw'abakobwa wagaruwe mu Rwanda no gusaba ibya
mirenge mugukoresha ubukwe.(Voa030217)