Paul Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi

Kagame ari imbere mu majwi, Mpayimana nawe ararusha Habineza mu majwi y’agateganyo

Yanditswe na Philbert Girinema

Kuya 4 Kanama 2017

 Komisiyo yamatora

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda (ibumoso) n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Munyaneza Charles, batangaza ibyavuye mu matora

Nyuma y’itora rya Perezida wa Repubulika ryabaye ku wa 3 Kanama ku Banyarwanda baba mu mahanga no kuri uyu wa 4 Kanama ku bari imbere mu gihugu, ibarura ry’amajwi ryagaragaje ko Paul Kagame ariwe watorewe kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.

Mu majwi y’ibanze angana na 80 % amaze kubarurwa, ku rwego rw’Igihugu, Paul Kagame 98,66% mu gihe abandi bahanganye Mpayimana Philippe amaze kugira 0.72% naho Habineza Frank akagira 0.45%.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko saa kumi z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu aribwo haza gutangazwa 100% by’amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora.

UKO IGIKORWA CYO GUTEGEREZA IBYAVUYE MU MATORA CYAGENZE KU BAKANDIDA BOSE

01:20: Kagame afashe ijambo ashimira abo bahatanaga ‘bagerageje’

Paul Kagame wegukanye intsinzi mu matora ya Perezida wa Repubulika atangiye ijambo rye agira ati “Ndagira ngo mpere ku bo turi kumwe hano, bafashije ku buryo bw’umwihariko mu gikorwa cyo kwamamaza no mu gikorwa cy’amatora yarangiye ibisigaye bikaba ari ukubara amajwi ubwo nabyo bikaba biri hafi kurangira.

Ibyo bamaze kutugezaho ni uko FPR Inkotanyi yatsinze amatora ubwo rero ndashimira cyane abayobozi, abayoboke, intore z’umuryango FPR Inkotanyi mwese ndabashimiye cyane.

Intsinzi ni iyanyu, ni amateka asanzwe ya FPR Inkotanyi ihangana n’ibibazo yahanganye n’ibibazo byinshi ariko tukaba dukomeza gutera imbere tukaba tugejeje aha tuhigejeje ndetse tuhagejeje n’igihugu cyose dufatanyije.

Nashimiye abayobozi, nashimiye, abayoboke namwe mwese FPR inkotanyi aba kabiri nkurikijeho ni abandi Banyarwanda bose nabo twafatanyije. Ari imitwe ya politiki yindi umunani, izwi twavuze, twamamaje hamwe, ndabashimiye cyane ndetse nshimiye n’abandi bagiye muri iki gikorwa cy’aya matora amashyaka abiri n’abayoboke bayo nabo ndabashimiye ko bagerageje.”

 Kagame

Paul Kagame nyuma yo kumenya 80% by'amajwi y'agateganyo, yashimiye abanyarwanda bose n'abo bari bahataniye uyu mwanya

Kagame

Yashimiye umuryango we by'umwihariko uko wamubaye hafi muri uru rugendo rwamugejeje ku kongera gutsinda amatora

 Kagame 
Paul Kagame yahamagaye ahirengeye urubyiruko rwitanze kugira ngo ibikorwa bye byo kwiyamamaza bigende neza

00:45: Mpayimana ashimiye Kagame ku ntsinzi

Mpayimana Philippe yashimiye umuryango FPR Inkotanyi n’Umukandida wayo Paul Kagame.

Yagize ati “Banyarwanda nshuti mwanshyigikiye by’umwihariko n’Abanyarwanda mwese, biragaragara ko amatora uyatsinze ari Umuryango RPF na Nyakubahwa Paul Kagame. Ndamushimira cyane kandi ndashima amahitamo y’Abanyarwanda.”

 Mpayimana

                       Mpayimana yemeye ko yatsinzwe amatora, ashimira Kagame wesheje umuhigo

 

 Mu gihe Mpayimana Philippe yari amaze kwemera ko yatsinzwe, ku rundi ruhande, Frank Habineza we yavuze ko ubu ntacyo yatangaza hakiri amajwi menshi akibarurwa, ngo azagira icyo avuga ejo. Yahise asezerera abantu bari muri Lemigo Hotel.

Habineza
                                                                               Frank Habineza
Habineza
                                                   Frank Habineza na Madame we batagereje ibarura

00:40: Amajwi y’ibanze angana na 80% y’abatoye mu itora rya Perezida wa Repubulika, arerekana ko Paul Kagame ari imbere y’abo bari bahanganye aho mu majwi y’Abanyarwanda 5.498.414 amaze kubarurwa, yagize 98.66%.

Abandi bari bahanganye na Paul Kagame, Mpayimana Philippe yagize 0.72% naho Habineza Frank agira 0.45%.

Amajwi yo muri Diaspora

Mu bihugu byose abatoye ni 20211:

-  Imfabusa: 14
-  Dr Frank Habineza: 0.45%
-  Philippe Mpayimana: 0.13%
-  Paul Kagame: 98.95%

 

 Uko buri Karere kamaze gutora Paul Kagame:

- Burera: 98,21%

- Gakenke: 98,21%

- Gicumbi: 98,73%

- Musanze: 98,74%

- Rulindo: 98,80%

- Gisagara: 98,56%

- Huye: 98,75%

- Kamonyi: 99,42%

- Muhanga: 98,69%

- Nyamagabe: 98,15%

- Nyanza: 98,78%

- Nyaruguru: 97,19%

- Ruhango: 98,84%

- Gatsibo: 99,13%

- Bugesera: 99,25%

- Kayonza: 98,93%

- Kirehe: 99,17%

- Ngoma: 98,83%

- Nyagatare: 99,66%

- Rwamagana: 99,15%

- Karongi: 98,19%

- Ngororero: 97,78%

- Nyabihu: 98,11%

- Nyamasheke: 98,52%

- Rubavu: 98,59%

- Rusizi: 98,04%

- Rutsiro: 98,42%

- Gasabo: 98,77%

- Kicukiro: 97,60%

- Nyarugenge: 99,16%

Ku rwego rw’Igihugu, Paul Kagame mu majwi angana na 80% amaze kubarurwa afite: 98,66%

 

 

23H20 : Urwego rw’Igihugu kuri 40% hamaze kubarurwa:

-  Habineza Frank: 0.34%
-  Mpayimana Phillipe 0.22%
-  Paul Kagame: 99.38%

Umujyi wa Kigali


-
  Habineza Frank: 0.04%
-  Mpayimana Phillippe: 0.5%
-  Kagame Paul: 99.6%

Intara y’Uburengerazuba:


-  Habineza Frank: 0.79%
-  Mpayimana Phillippe: 0.94%
-  Paul Kagame: 97.66 %

Intara y’Uburasirazuba

-  Habineza Frank: 0.43 %
-  Mpayimana Philippe: 0.82 %
-  Kagame Paul: 98.62%

Intara y’Amajyepfo

-  Habineza Frank: 0.43%
-  Mpayimana Philippe: 0.38 %
-  Kagame Paul: 99.08 %

Intara y’Amajyaruguru

-  Habineza Frank: 0.42%
-  Mpayimana Philippe: 0.69%
-  Kagame Paul: 98.8%

 Uko mu tundi turere byifashe: Amajwi amaze gutangazwa angana na 40%

Kamonyi

-  Frank Habineza: 0.31%
-  Phillipe Mpayimana: 0.2%
-  Paul Kagame: 99.4%

Karongi


-  Frank Habineza: 0.89%
-  Phillipe Mpayimana: 0.96%
-  Paul Kagame: 98.02%

Rutsiro

-  Frank Habineza: 0.44%
-  Phillipe Mpayimana: 1.12%
-  Paul Kagame: 97.99%

Rubavu


-  Frank Habineza: 0.49%
-  Phillipe Mpayimana: 0.82%
-  Paul Kagame: 98.61%

Ngororero

-  Frank Habineza: 1.12%
-  Phillipe Mpayimana: 1.35%
-  Paul Kagame: 97.27%

Nyamasheke

-  Frank Habineza: 0.44%
-  Phillipe Mpayimana: 0.79%
-  Paul Kagame: 98.58%

Rulindo


-  Frank Habineza: 0.27%
-  Phillipe Mpayimana: 0.69%
-  Paul Kagame: 98.87%

Gakenke

-  Frank Habineza: 0.58%
-  Philipe Mpayimana: 0.93%
-  Paul Kagame: 98.34%

Musanze

-  Frank Habineza: 0.21%
-  Phillipe Mpayimana: 0.8%
-  Paul Kagame: 98.84%

Rwamagana


-  Frank Habineza: 0.2%
-  Phillipe Mpayimana: 0.56%
-  Paul Kagame: 99.02%

Burera

-  Frank Habineza: 0.27%
-  Phillipe Mpayimana: 0.73%
-  Paul Kagame: 98.75%

22:00: Kagame yanikiye abo bahatanye

Ngoma

-  Dr Frank Habineza: 0.09%
-  Phillipe Mpayimana: 1.03%
-  Paul Kagame: 98.77%

Kirehe

-  Frank Habineza: 0.07%
-  Phillipe Mpayimana: 0.57%
-  Paul Kagame: 99.22%

Nyarugenge

- Habineza Frank: 0.03%

- Mpayimana Philippe: 0.05%

- Paul Kagame: 99.63%

Kicukiro:

- Habineza Frank: 0.81%

- Mpayimana Philippe: 0.96%

- Paul Kagame: 97.6%

Nyanza

- Habineza Frank: 0.37%

- Mpayimana Philippe: 0.6%

- Paul Kagame: 98.95%

Gisagara

- Habineza Frank: 0.38%

- Mpayimana Philippe: 0.73%

- Paul Kagame:98.7%

Tableau y’agateganyo 22H00

Amajwi yagateganyo

Tweet