Abanyarwanda muri rusange
n'urubyiruko ku buryo
bw'umwihariko, barifuza gusezerera ingoma mpotozi ya Paul Kagame
n'Agatsiko ke
k'indobanure zaturutse Uganda bakomeje kwikubira
ibyiza byose by'igihugu ari nako bahonyora uburenganzira bw'abandi
benegihugu.
Twese turashaka kwikiza Agatsiko kandi twiteguye gutanga umuganda wose
ushoboka
: amafaranga, ibitekerezo, imbaraga z'umubiri ....Nyamara kugeza ubu,
iyo
dushatse guhaguruka ntibikunda , wagira ngo dufite imizi iduheza ku
butaka!
Harabura iki Barwanashyaka ?
Ibanga
rya 70:
Kugira ngo Umuryango
w'Imana ushobore gusohoka mu
bucakara bwa Misiri byabaye ngombwa ko Imana ubwayo yifashisha
umugaragu wayo Musa
. Uyu niwe wiyemeje guhangana
n'umwami Farawo
w'umunyagitugu wicaga rubozo Umuryango w'Imana. Musa ni we
wayoboye umuryango w'Imana mu nzira igana ubwigenge
ari nayo yitwa Igihugu
cy'Isezerano.
Musa yabaye intwari, ajya imbere,
umuryango wose uramukurikira, mu kwambuka inyanja itukura, mu butayu,
no mu
bigeragezo byose bikakaye bahuye nabyo. N'ubwo Musa yari yifitemo
ingufu
nyinshi, yari afite ikibazo cyo kuvuga neza kuko
yadedemangaga (bégayer),
Imana yamuhaye Aroni
wamufashjije cyane kuko ari we wahagararaga imbere ya rubanda akabawira
icyo
Musa abakeneyeho kugira ngo bazashobore kugera mu gihugu cy'Isezerano!
FARAWO wacu ni Paul Kagame n'Agatsiko ke
k'abahotozi. Turabafite. Misiri ni igihugu cy'Urwanda
cyahindanyijwe n'amaraso
y'abana bacyo Farawo wacu akomeje kumena kimwe n'abambari be bose baba
Interahamwe cyangwa Inkotanyi : abo bose ni Farawo wabaremye! Umuryango
w'Abanyarwanda nawo ukeneye Musa na
Aroni kugira ngo batujye imbere ,
badutinyure, duhaguruke
nk'umuntu umwe, duhangane n'ingoma y'Agatsiko kadusubije mu buja,
tuzashyirwe
ari uko tugasezereye burundu, tubone uko tugangahura igihugu cyacu ,
giterwe
icyuhagiro, tukibemo ntacyo twishisha, tubane mu mahoro.
Musa ni Umulideri
ubifitiye impano. None se koko ubu Abanyarwanda twese uko tungana
(miliyoni 9)
twibuzemo umulideri ufite ubwo butwari ? Abigaragaje bakicwa cyangwa
bagafungwa
twaba tububahirije dute hatabonetse undi utujya imbere ngo dukomeze
ikivi bari
baratangiye ?
Aho ibihe bigeze ni
ngombwa ko uwo Mulideri
yakwigaragaza mu maguru
mashya. Twakomeje kwizera ko mu babaye abanyapolitiki hambere hazavamo
umwe
akatujya imbere ariko amaso yaheze mu kirere. Igihugu cyarihiye
amashuri benshi
ndetse bariga baraminuza, ariko nta n'umwe ugaragaza ko ashaka
kwitangira rubanda
rugufi rurengana! Niba Abanyapolitiki twagize ku ngoma ya Kayibanda
bamaze
gusaza, abo ku ngoma ya Habyarimana barigitiye he ? Igihugu cyari
cyarabahaye
byose, nyamara dore benshi bakijije amagara yabo n'ay'imiryango yabo
gusa, bata
Abaturage mu kangaratete, Agatsiko kabaribatira mu mashyamba no mu
gihugu uko
kishakiye! None se ubu tuzakomeza gutegereza kugera ryari ? Tuzaba
dutegereje nde ?
Njye ubwanjye sinigeze
nkora politiki mu Rwanda.
Nyamara nyuma yo kubona ko Kagame n'Agatsiko ke nta gahunda nzima
bafitiye
Abanyarwanda uretse gusahura no KWIKUBIRA
ibyiza byose by'igihugu, nazengurutse mu bahoze ari abanyapolitiki kera
nshaka
uw'umuti wakwemera ko twamushyigikira akatujya imbere , narahebye !
Ndetse
ahubwo uw'inararibonye muri bo yambwiriye mu rwenya ariko atabuze no
kugaragaza
agahinda gakomeye ati "mwe mukiri
bato mwita igihe, ngo murashyira imbere abasaza batagishobora gutera
intambwe
kuko nta kindi bazabakorera uretse kubakerereza, kubaca intege no
kubatesha
umurongo. Bagize igihe cyabo, cyararangiye! Muzabe se mufite impano yo
kuzura
abapfuye? Nimutureke, mwe mwisuganye, mujye mbere, nimubyiyemeza
koko muzatsinda iyi
ngoma y'igitugu.
Nimukomeza kudutegereza ntacyo muzageraho! Twe tuzabagira inama gusa,
nabwo ari
uko hari icyo mwatinyutse gukora!"
Umwanzuro nagezeho ni uko
mu banyarwanda
barengeje imyaka 50, nta mukiza w'Abanyarwanda urimo! Mu bari hasi
y'imyaka 30,
biragoye kumubona kuko intambara yatangiye bakiri bato, bizabafata
igihe
gusobanukirwa n'ibibazo by'igihugu cyabo ! Aho dukwiye gushakira
haragaragara!
Abanyarwanda
bagejeje ku myaka 30 ubu, bari fatite
imyaka 9
gusa mu 1990, ubwo Agatsiko kagabaga igitero cyo gusenya u
Rwanda. Umwana
ufite hasi y'imyaka 9, aba atari yamenya amateka n'ibibazo by'igihugu.
Bene abo
bana FPR aho ifatiye igihugu, yafashe igihe gihagije cyo kuboza mu
bwonko
igerekaho no kutabigisha amateka y'igihugu cyabo. Hari umwana
w'umukobwa ufite
imyaka 25,warangije amashuri yisumbuye ubu akaba yiga Kaminuza i
Butare,
duherutse kuganira, nuko aza gufata album yanjye areba amafoto, bigeze
aho
arambaza ngo "uyu mugabo ni
nde ? " Nti ni Yuvenali
Habyarimana.! Ati "Yuvenali Habyarimana akora iki
? "
Narumiwe, mbura icyo musubiza ndamukanurira gusa, ayoberwa ikimfashe !!
Nibwo
numvise mu mutwe wanjye habaye nk'ahatse itara ry'umutuku (Danger),
mperako
numva ko umurimo
w'Agatsiko warangije kwera imbuto izarimbura iki gihugu !
Twibuke kandi ko muri abo bana batararenza imyaka 30 y'amavuko , benshi
mu
bashoboye guhungana n'ababyeyi babo ubu bibereye nk'abanyamahanga,
harimo
n'abatakibuka Ikinyarwanda !Urwanda kuri bo ni nk'inzozi gusa ! Abo se
abe ari
bo dutegerezaho kuzarwanira kuzahura iki gihugu ? Iri ni ibanga rya politiki
riteye inkeke!
Icyakora ntawe umenya aho ibihembe by'inyana bikura byerekeza, wabona
muri urwo
rubyiruko rwacu hari uryamanye iyo mpano . Niba rero hari uyiyumvamo,
nareke
kuyipfukirana , natinyuke ajye imbere tumukurikire.
Abarengeje
imyaka 50 ubu, ni abari bafite nibura
imyaka 29, mu 1990.
Benshi muri bo bari bafite imirimo
ikomeye mu gihugu no mu gisirikari, bakagira n'imitungo itubutse.
Muri bo, bamwe bacitse intege, ntibashaka gusubira muri politiki.
Abandi ni
abishoye mu bwicanyi bwa jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se bakaba
baragize
Uruhare mu kurimbura Abahutu hirya no hino mu gihugu cyangwa mu
mashyamba ya
Kongo! Hari n'abasahuye umutungo wa rubanda bari bashinzwe gucunga. Abo
bose
usanga bafite ipfunwe rikomeye . Akenshi bavugira politiki mu
matamatama gusa
cyangwa mu nyandiko zo kuri interneti ariko ntibashobora gutinyuka ngo
bajye
imbere y'abandi ! N'iyo hagize uwihandagaza muri bo ngo arashaka gukora
politiki ku mugaragaro abaturage bamuzi bamuha urw'amenyo
bakamwihorera. Ibyo
byose ni byo bituma amwe mu mashyaka yitwa aya Opozisiyo atagira
abayoboke
bageze no ku icumi !
Muri abo barengeje imyaka
50 hari ikindi cyiciro
cy'ababa mu mahanga ariko bagahorana ubwoba ko imitungo y'amazu
n'ibindi bafite
mu Rwanda Kagame yabyahukamo akabibambura baramutse bamurwanyije ku
mugaragaro!
Nuko bagahitamo kwituramira! Iyo muganiriye ibya politiki ntibatangwa
gushyushya
urugamba ariko wababwira uti igihe kirageze nimugahuruke tugire icyo
tugaragaza, bati haracyari kare,
twitonde tubanze twitegure neza.....,
n'andi magambo yerekana ko abantu ari abacakara
buzuye, mu mutwe no mu mutima!
Na none ariko ntawe uvuma
iritararenga , ntawajya
aho ngo ace iteka ko mu barengeje iyo myaka 50 hatabonekamo uyu
Mulideri
twifuza. Ikibazo ni uko imyaka ibaye 17 tumutegereje! Niba
ariho
nagaragare tumukurikire.
Gusa rero uko mbibona,
Abanyarwanda bari hagati
y'imyaka 30 na 50 , nibo bujuje ibyagombwa byatuma babonekamo
uriya
Mulideri. Nibakomeza gusinzira nk'UDUCURAMA u Rwanda Kagame n'Agatsiko
ke
k'abicanyi bagejeje kuri mteremko
ruzagwa mu nyanja bitagira kabuza. Ndasaba rwose umuntu wese ufite
hagati y'imyaka
30 na 50 ko yakwisuzuma, akikabakaba, akareba neza niba atari we Musa
dutegereje, imyaka ikaba ibaye 17 ! Yaba umusilikari,
umusivile, umupasitoro, umupadiri, Mameya, Shehe...niyigaragaze
tumushyigikire maze urebe ngo turavana igihugu cyacu ku ngoyi
y'ubucakara
bw'Agatsiko. Natujye imbere maze imbaga y'inyabutatu imujye inyuma. Umulideri arirema,
akabona
gushyigikirwa. Aramutse abonetse haba hasigaye gukemura ibibazo bibiri
gusa.
Ibanga
rya 71
Hari ibintu bitari bike
umuntu ashobora gukora wenyine
adakeneye gufashwa n'abandi . Ingero : gukora ubushakashatsi muri
Laboratwari,
kwandika igitabo, gutwara imodoka, guhinga umurima wawe, gusiga irangi
mu nzu
yawe, n'ibindi. Gukora
politiki byo
si iby'umuntu umwe n'iyo yaba umunyabwenge byahebuje akagira n'impano
y'akataraboneka ! Umulideri akenera
gukorana n'Ikipe
y'abantu nka batandatu (6)
cyangwa wa munani (8) ujya inama ukaruta 100 rirasana!
Ikipe ya
politiki ikora umurimo ukomeye usa n'uwa Aroni , wa wundi wateraga Musa
ingabo
mu bitugu. Ikibazo gikunze gukomerera benshi ni iki : Ikipe ya politiki ikora ite ?
Ikora nk'uko ikipe y'umupira
w'amaguru ikora. Gukora Ikipe y'umupira si
ukurundanya abantu
11 mu kibuga gusa , ngo ngaho nibakine, batsinde ibitego ! Habanza
umurimo
ukomeye w'umutoza. Ni we ufasha abo bakinnyi "kwiga gukinira hamwe"
(jeu
d'ensemble);gukorera hamwe imyitozo myinshi, kumenya impano
ya buri wese;
kumenya umwanya buri wese yakinamo bigafasha ikipe yose gutsinda:
umuzamu si we
ujya gutsinda ibitego; ukina mu ba kabiri , hagati, ...buri wese mu
mwanya
we akora aharanira guhereza wa wundi ushinzwe gutsinda
ibitego !Igitego
cyose cyinjiye gihesha amanota meza ikipe yose! Buri mukinnyi aharaniye
kuba
ari we utsinda igitego kugira ngo amenyekane ku giti cye, ikipe yakora
umukino
w'isupu kandi igatsindwa byinshi! No muri politiki ni ko byifashe.
Benshi mu bitwa
Abanyapolitiki b'Abanyarwanda
dufite ubu, ni abanyapolitiki badashobora gutera umutaru kuko buri wese
akurura
yishyira; agashyira imbere inyungu ze gusa, inyungu rusange akayitera
umugongo;
agakenera ko abakamufashije bahinduka nk'abagaragu cyangwa ibikoresho
bye gusa;
akarwanira kuba ari
we uzaba Perezida,
kabone n'iyo yaba atazi gusoma no kwandika ! Reka rero iyo uwo
munyapolitiki
wacu yiyiziho kugira udufaranga mu mufuka, amera amababa nka kagoma !
Aho kugira
ngo ayo mafaranga ye ayafashishe abafite gahunda nziza y'ibikorwa bya
politiki
bishobora gutsinda Agatsiko kakava mu nzira, , agashaka kuba ari we
utanga
amategeko abwira abamurusha ubwenge icyo bagomba gukora: Agashaka ko
bamufata
nk' Umulideri w'icyatwa kandi na we ubwe atazi gutandukanya icyatsi
n'ururo !
Ibi byose nibyo bikomeje kudindiza Abanyarwanda, bakabura uburyo
buhagije bwo
kwishyira hamwe ngo bikize kariya Gatsiko kenda kubamarira ku icumu !
Muri make nta Mulideri
ushobora kugeza rubanda ku nsinzi
adafashijwe n'ikipe kabuhariwe! Noneho rero nk'iyo ikipe igomba
guhangana
n'Agatsiko k'abambuzi nka kariya kagaragiye Kagame muri iki gihe,
igomba kuba
ari ikipe itajegajega, izi neza icyo yiyemeje!Igomba kuba ari ikipe y'Abaprofesiyoneli
(Professionnels)
atari ikipe ya ba Amateri
(Amateurs) gusa, nagereranya n'ikipe twitaga iya segiteri!
By'umwihariko abo
Baprofesiyoneli bagomba kuba bajijutse mu by'amategeko, politiki,
ubukungu
bw'igihugu (économie), amateka, imibereho myiza
y'abaturage....Tugeze mu
kinyejana cya 21, Urwanda ntirushobora kuzongera kuyoborwa na bene ba
bayobozi
batarangije n'"amashuri abanza"! Kereka niba hari abasanga ko ibyo
Kagame n'ikipe ye y'Inkandagirabitabo badukorera ari byiza cyane:
Kuyoborwa
n'Umujenerari utazi gutandukanya inyuguti n'umubare mu gihe hari
abasore
barangije kaminuza baheze ku ipeti ryo hasi nta handi biba ku isi !
Ubwo se uwo
narasira kubamara abaturage yari ashinzwe kurinda hari igitangaza
kirimo ? Niba
tudashoboye gushaka ikipe nzima ngo isezerere kariya Gatsiko, nidutege
ibitugu
ba jenerali IBINGIRA bakomeze batubage!
Aha hantu niho hakunze
kuba ingorabahizi muri
politiki y'Urwanda, by'umwihariko mu bari mu mashyaka ya Opozisiyo!
Abanyamashyaka dufite bagiye bapfa "kwirundanya" ari abantu
bataziranye, batanazi icyo buri wese ashoboye, batabanje gufata igihe
cyo
kumvikana kuri gahunda n'ingamba zabafasha kugera kucyo bifuza !
Guhuzwa gusa
no kwirirwa bavuza induru ngo Kagame ni umwicanyi ntibihagije ngo
abantu babe
ikipe ishobora gukorana neza ! Aha niho bakunze gufatirwa,
bagaha umwanzi
(Agatsiko) icyuho akinjiza abantu be mu ikipe ya opozisiyo
amaherezo
agashyirwa ayishenye burundu! Ni cyo gisobanuro duha iyi myaka 17 yose
ishize
abantu bari mu cyeragati, nta kipe ya politiki iravuka ngo imare kabiri
idasubiranyemo
!!Nuko Kagame na we akabyungukiramo, akihutira gusumira
umulideri wari utangiye kugaragara akamuta ku munigo, ibyari bimaze
gukorwa na
Opozisiyo byose bigakubwa na ZERO ! Ibi tuzabihoramo kugera ryari ?
Hakenewe
ikipe ya politiki ifatika, kandi nimara kuboneka hazaba hasigaye ikintu
kimwe
gusa : Ishyaka
rya politiki rikora
ubundi urugamba
rwo guharanira ubwigenge rukabona rukarema !
Ibanga
rya 72:
Guhirika Agatsiko
kigaruriye Urwanda ntibizakorwa
n'amasengesho menshi, n'ubwo gusenga Imana ari byiza ! Ntibizakorwa
n'abaganga
bibereye ku murimo wabo wo kuvura! Ntibizakorwa n'abagoronome
biyiririrwa mu
mirima bapima indwara za kahwa! Ntibizakorwa n'abatagisimani birirwa
batwara
abagenzi. Ibi simbivugiye guhinyura iriya mirimo myiza kandi ifitiye
benshi
akamaro. Icyo nshaka kuvuga ni uko "Gufata
ubutegetsi no kuyobora igihugu" ari umurimo
w'abanyapolitiki gusa. Umurimo wa politiki usaba ubwitange bukomeye,
utwara igihe
cyinshi kandi ugatwara n'amafaranga atagira ingano. Niyo
mpamvu nta
munyapolitiki mwiza ushobora kubikiriramo ngo ahinduke umuherwe !
Uwiyemeje
gukora politiki ya nyayo ni yo ashyira imbere, ntabwo ari akazi umuntu
akora
nimugoroba yiviriye ku yindi mirimo ifite akamaro !Abifite bakagerekaho
no
gukunda igihugu, ndabasaba nkomeje ko bagomba kumva ko bafite
inshingano yo
gutera inkunga abiyemeje guhara byose(harimo n'amagara yabo !) bagakora
politiki yo kugarura amahoro mu Rwanda.
Muri iki gihe , abiyemeje
kwambura Agatsiko
ubutegetsi kafashe ku ngufu nta yindi nzira babinyuzamo uretse gushinga
Ishyaka
rya politiki ryakira
Abanyarwanda bose, rikabatoza amahame ya demokarasi, rikabatoza
guharanira
ubwigenge n'ubumwe bw'Abanyarwanda bivuye inyuma.
Ishyaka rya politiki
rikora, rifite Umulideri
n'Ikipe itekereza, ni wo muhanda wonyine ugana ubutegetsi. Nta kundi
byagenda.
Benshi barabyumvise ndetse bihutira gushinga amashyaka ya Opozisiyo
atari make.
Simvuga aya ya baringa yiryamiye i Kigali , agonera mu kwaha
kw'Agatsiko.
Ahanini ndavuga amashyaka yashingiwe hanze y'igihugu kuko ariyo afite
amahirwe
yo gukorera mu bwisanzure! Nyamara ayo mashyaka wagira ngo yose uko
angana
arwaye indwara imwe : Indwara
y'ibitotsi iyo atapfuye akivuka (mort-né)!
Mu by'ukuri iyo uyasuzumye
usanga atabuze ibitekerezo
byiza na porogaramu zitagira uko zisa ! Uburwayi si aho buri ! Ubuzima
bw'ishyaka bugaragazwa ahanini no kugira Umulideri
muzima n'Ikipe ifatika. Iyo ibyo byombi
bitariho, kurayo
amaso; hari ikindi
kimenyetso cyo guta umutwe cyaruta kujya gushakira amata ku kimasa ?
Menshi mu
mashyaka ariho ni nk'icyo kimasa ! Abakunzi b'amata simbabujije,
nimukomeze
mwigeragereze !
Ibanga
rya 73
Inama 2
naha abagize amashyaka ya Opozisiyo ikorera hanze y'U Rwanda.
Icya mbere
gikwiye gukorwa ubu si ugusenya
amashyaka yanyu anyuranye. Icyihutirwa ni ugukora ibishoboka byose
mukarema urwego
mpuzamashyaka (Front commun des partis
d'Opposition) mwajya muhuriramo mukumvikana
ku ngingo z'ingenzi
zabafasha gushyira mu bikorwa gahunda y'ibanze muhuriyeho yo gusezerera
kariya
gatsiko gakomeje kwambura abenegihugu uburenganzira bwabo bwose. Urwo
rwego
mwarutorera abayobozi mwumvikanyeho akaba aribo bahagararira opozisiyo
mu
ruhando rw'amahanga no mu mishyikirano ireba igihugu cyacu.
Icya kabiri
mbona ni uko gukinira hanze y'ikibuga
bitakijyane n'igihe. Ni nabyo bituma Agatsiko gakomeje guhama ku ntebe
n'ubwo
kadasiba guhungabana. Ntabwo dushobora kuzagahirika turi hanze
y'igihugu. Icyo
nshimira Madame Victoire
Ingabire ni uko yemeye kwitanga akajya mu kibuga. Ubu
arafunze ariko yaragakoze: yerekanye ko dushobora kurwanya Agatsiko
turi mu
gihugu imbere. Abifuza gukora politiki ya nyayo nibatinyuke baze hano
mu gihugu
bidatinze, abaturage twiteguye kubajya inyuma, dufatnye mu
bikorwa
byo kwanga agasuzuguro n'ubucakara, maze mwirebere ngo aka
Gatsiko
kararwara muzunga, kagata ibitabapfu , kagahwera.
Agatsiko
karasahura, karenganya abaturage, karica, gateranya Abanyarwanda......Agatsiko
ni ko Mwanzi
w'Abanyarwanda, ni icyago gikeneye ingufu za twese kugira ngo gitsindwe
ruhenu.
Kwicamo ibice mu gihe
hakenewe ingufu ni ugutiza
umwanzi umurindi, ukamuha inkota ngo agusogote . Kurema udushyaka 25
ngo
duhangane n'Agatsiko gafite imbunda
n'amafaranga ni ugutega wa mutego wa
kabutindi ushibukana ubusa
nyirawo akihahagaze ! Kunangira tukanga kwishyira hamwe birenze kuba INKORABUSA
nk'uko Kagame adahwema
kubidutuka. Ni ukubeshya Abanyarwanda batagangajwe n'Agatsiko, ni
ukubatesha
igihe, ni ukubakina ku mu byimba....Ahasigaye ni ah'intwari.
Niba intwari ibonekera mu
irasaniro : Igihugu
cy'Urwanda kiri mu kaga, gikeneye amaboko y'abantu b'abagabo batari
babandi
b'udusambo , bikunda kurusha abazima n'abapfuye, bakaryama ku dufaranga
twabo,
bagakorera utunyungu twabo gusa, bakifuza ko igihugu kibaha byose
nyamara bo
ntibagire icyo bigomwa! Hakenewe abagabo n'abagore bitanga . Tanga icyo
ufite :
ubwenge, amaboko, amafaranga.....Tubyemeye
tukabyiyemeza twatsinda AGATSIKO
k'abagome....nko mu buryo
bw'ubufindo.
Ibanga
rya 74 :
Byose
bikorwa n'UKWEMERA . Twese tuzi ukuntu Yezu
yakijije abantu
benshi, akabavura indwara zari zarananiye abanga. Ariko njye ikurushaho
kuntangaza ni ukuntu nta muntu n'umwe yigeze akiza atabanje
kumubaza ngo Uremera
? Mu yandi magambo : wemera ko nshobora kugukiza
?
Uwasubizaga ko yemera yarakize, utemera agataha amara masa!
Mbona ikibazo
gikomeye cyane kuruta ibindi, ari nacyo
gihejeje Abanyarwanda
ku ngoyi, ari uko BENSHI
BARANGIJE GUTA UKWEMERA : ntibacyemera ko bafite ingufu
zihagije zo kwibohoza ku ngoyi
y'Agatsiko ! Kagame ntahwema kubumvisha ko
afite ingufu zirenze
urugero ko n'Imana itamuhangara, ibyo akabikora agamije
kudemolariza(démolariser) abaturage, kubahuma amaso
y'umubiri n'ay'umutima.
Kandi rero mu by'ukuri Kagame yabigezeho ! Nyamara igikomeza
kumuhangayikisha
ni iri
banga rya
ridasanzwe rya politiki na we atayobowe : uwataye ukwemera ashobora
kongera kwishakamo
akagufu agasubirana imbaraga za roho zari zaramucitse
! Bibaye,
Kagame imbwa zaba zimuriye !
None rero Banyarwanda
Banyarwandakazi : Mwemera
ko Abanyarwanda twishyize hamwe twavudukana
Kagame n'Agatsiko ke k'abicanyi, bakatubisa, tukiyubakira igihugu buri
wese
yishimira kubamo, akarya utwe nta we umuhagaze hejuru ?
Njye
ndabyemera 100%! Wowe se
ubyumva ute ?
Biracyaza....
Zelote
Mahoro.