Nyakubahwa
Yuvenali Habyarimana ,
Perezida w'Urwanda wishwe mu ijoro rya le 06/04/1994
Ubundi
ibintu
iyo bijya kudogera, abantu birengagiza umuco bazi neza. Hari uyobewe ko
mu
migenzereze y’abantu barezwe neza, iyo umuntu apfuye bavuga
ibyiza yakoze, ibyo
atatunganije bakabyihorera nk'uko abalatini babivuga ngo "Nihil
de mortuis nisi bonum"(Des
morts, il ne faut
parler qu'en bien). Abayoboye Urwanda bo ntibagira ayo
mahirwe yo kuvugwa
neza bamaze kwitaba Imana. Wagira ngo uko bagenda basimburana baragana
ibibi
nk’abamennye urusyo. Uwo muco mubi wari ukwiye gucika. Cyane
cyane noneho ko
Ingoma ya FPR yazanye agashya: ntivuga gusa ibibi abakuru
b’igihugu
bayibanjirije bakoze, igerekaho no kubahimbira ibyo batakoze. Urugero
ni nka
Perezida HABYARIMANA bagerekaho jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
kandi twese
tuzi neza ko iyo jenoside itari gushoboka Habyarimana akiyobora
Urwanda, ikaba
rero yarakozwe atakiriho. Buriya koko kumugerekaho ko yangaga Abatutsi
si ukumukabiriza
?
I. Perezida
Yuvenali HABYARIMANA na Musenyeri Aloyizi BIGIRUMWAMI
Yuvenali
HABYARIMANA yavukiye i Rambura le 8/3/1937. Icyo gihe Aloyizi
BIGIRUMWAMI yari padiri mukuru i Muramba, ariko ashinzwe no gutangiza
bundi
bushya paruwasi ya Rambura yari yarashinzwe mu w’1914, ikaza
guhagarara igihe
cy’intambara ya mbere y’isi n’inzara ya
RUMANURA (1916-1918). Yohani Batista
NTIBAZIRIKANA, se wa HABYARIMANA, yari umukateshisti i Rambura, kandi
na sekuru
RUGWIRO yari yarakoze mu Bapadiri Bera (Pères Blancs,
Missionnaires d’Afrique).
Ni uko bamenyanye. Sinzi uko babanye igihe umwe yari ministiri
w’ingabo
n’umugaba mukuru wazo; undi ari umwepiskopi wa NYUNDO.
Ariko uko babanye
guhera mu w’1974 ; umwe amaze kuba umukuru
w’igihugu,
undi amaze kwegura ku buyobozi bwa diyosezi ya NYUNDO, byo narabibonye
; n’ubwo
ntahamya ko nabibonye byose. Wagiragango ni umwana na se. Muri iyo
myaka ni bwo
nanjye nari ntangiye kwiga mu iseminari nto ya Mutagatifu Piyo wa 10 ku
Nyundo.
Hafi buri mwaka, Musenyeri BIGIRUMWAMI
yabaga afite yubile ahimbaza : imyaka 25 cg. 50 y’amavuko,
y’ubupadiri cg.
y’ubwepiskopi. Umutumirwa wambere, umukwe mukuru buri gihe
yabaga ari perezida
HABYARIMANA. Ntabwo yazaga imbokoboko. Umunsi umwe yaje yitwaje ivatiri
y’umutonore, Peugeot 304 y’umweru yo gutura
musenyeri BIGIRUMWAMI. Undi nawe
akamutura ibisigo, akamuha n’umugisha. Hagati
y’ibyo bihangange byombi, umwana
na se, Musenyeri Wenceslas KARIBUSHI, ushobora kuba ngo yari
n’Umutwa
w’Umusyete (nta kibi, nta n’igitutsi kirimo)
akavugishwa. Yigeze gutangira
ijambo yari ahawe avuga ngo “Nyakubahwa, Nyagasani
Perezida wa RepubuliKE”,
ubundi aravuga ngo “twumvise kajugujugu ivumera,
tugirango ni umuriri wa
Roho Mutagatifu”.
“Inshuti
igusiga indi”. Abafasha ba hafi ba perezida
HABYARIMANA
nabo bari barabaye inshuti za Musenyeri BIGIRUMWAMI. Ni muri urwo rwego
wa
mutwe w’abaririmbyi, Chorale de Kigali, yigeze gusesekara ku
NYUNDO, iyobowe
n’ambasaderi Matayo NGIRUMPATSE ubwe. Yataramiye musenyeri
BIGIRUMWAMI, natwe
tuboneraho akanya ko kwiyumvira umuziki uyunguruye n’amajwi
meza azira
amakaraza. Ni bwo bwambere numvise ya ndirimbo nziza cyane (chef
d’oeuvre) ya
Matayo NGIRUMPATSE yitwa “Mushumba ushagawe”.
Ndakeka kandi ko ari bwo
bwambere bari bayiririmbye. Burya rero uwo “Mushumba
ushagawe” yari
musenyeri BIGIRUMWAMI.
Mgr Bigirumwami Aloys
Agahebuzo
kabaye
umunsi w’ishyingurwa rya Musenyeri BIGIRUMWAMI, mu ntangiriro
z’ukwa 6/1986.
Wabaye umunsi w’icyunamo mu gihugu cyose, perezida
HABYARIMANA atanga konje,
kandi nawe ntiyahatangwa. Reka sinakubwira, ibyari akababaro byahindtse
umunsi
mukuru! Ndibaza, iyo INKOTANYI ziza gutera musenyeri BIGIRUMWAMI
akiriho, niba
atari kuzibwira ati “Nimusigeho, mwa bana mwe”.
Ariko se zari kumwumva?
II. Perezida Yuvenali HABYARIMANA na Yoweli Kaguta
MUSEVENI
Igihe MUSEVENI
yari akiri inyeshyamba arwanira gufata ubutegetsi i Kampala,
perezida HABYARIMANA yaramufashije ku buryo bwose bushoboka. Ababizi
bavuga ko
iyo MUSEVENI atabona ubwo bufasha bwa HABYARIMANA, yari kuzagera ku
butegetsi
bimugoye ; abandi bakavuga ko atari no kuzapfa abugezeho. Hanyuma
inyiturano ya
MUSEVENI Abanyarwanda barayibonye, barayizi bose.
III.Perezida
Yuvenali HABYARIMANA na bagenzi be b’i Burundi
Urwanda n’Uburundi byaboneye ubwigenge
umunsi umwe le 1/7/1962. Nyuma
y’ubwo bwigenge, ibihugu byombi byakomeje kurangwa
n’ubwicanyi n’imvururu
zikomeye cyane zishingiye ku moko. I Burundi ni Abahutu bari bamerewe
nabi, mu
Rwanda ni Abatutsi bari bamerewe nabi. Ku ngoma ya perezida
Grégoire KAYIBANDA
(1961-1973), ibyo bihugu byanyuzagamo bikarebana ay’ingwe,
bigaterana amagambo,
hafi kurwana.
HABYARIMANA afashe
ubutegetsi mu w’1973, azana politiki yo kubana neza
n’ibihugu byose, uhereye ku bihana imbibi
n’Urwanda. Ibyo ntacyo byari bitwaye
; usibye ko impunzi z’Abahutu b’Abarundi zari mu
Rwanda zitafashwe neza nk’uko
byagendekeye impunzi z’Abanyarwanda b’Abatutsi zari
mu Burundi. N’ishuri
ryisumbuye ry’i Rilima ryari ryabagenewe ku buryo
bw’umwihariko, HABYARIMANA
yararibanyaze, arigira ishuri rusange kimwe n’ayandi yose.
Ibyo byose ari
ukugirango ibihugu byombi bikomeze kubana neza. Impunzi
z’Abatutsi
b’Abanyarwanda zari i Burundi zahawe uburenganzira bwose
buteganywa n’imiryango
mpuzamahanga yita ku mpunzi, ndetse zinarengerezwaho zibifashijwe mo na
leta
y’Uburundi, zaje kugira uruhare rukomeye cyane mu guhirika
ingoma ya
HABYARIMANA.
Ntabwo Urwanda rwigeze rufasha Abahutu
b’i Burundi nk’uko Tanzaniya
yabafashije, tuvuge. Icyakora perezida HABYARIMANA yaje “kwibuka
ibitereko
yasheshe”, yishimira ugutsinda kwa perezida
Melchior NDANDAYE mu w’1993 ;
uretse ko abanzi ba demokarasi bamwivuganye le 21/10/1993 amaze amezi 4
gusa
atowe.
IV. Izindi
nshuti ze
Kireka ahari uwakwandika igitabo ni we wava
imuzingo iby’ubucuti bwa
perezida Yuvenali HABYARIMANA n’abanyapolitiki, abihaye Imana
n’abanyemari (mu
kirundi babita “abagwizatunga”) n’abandi
basanzwe nka : Andereya Katabarwa,
Rozaliya Gicanda, Wensesilasi Rudaseswa, Valensi Kajeguhakwa,
Umuyezuwiti
Kirizologe Mahame, Padiri Spiridiyo Kageyo, Padiri Antoni Niyitegeka,
Padiri
Antoni Habiyambere, Farasisiko Nshunguyinka, Bonaventura Habimana,
Silas
Majyambere, Karoli Shamukiga, Antoni Sebera, Assinapol Rwigara,
Landuwalidi
Ndasingwa, Vedaste Rubangura, Evariste Sisi, Janvier Murenzi, Beretini
Makuza,
Uziel Rubangura, Rwabikunga, Antoni Nyetera n’abandi benshi.
Uyu ni
nde uri kumwe na Rosaliya Gicanda?
Habyarimana se yari ayobewe ko aka gasore
kajya kanyaruka kagasura nyirasenge ?
Abari
bashinzwe
kurinda perezida Yuvenali HABYARIMANA bigeze kumusaba ko abaturanyi be
i
Kanombe, harimo n’Abatutsi benshi, bakimurwa, buri wese
akajya gutura nibura
kuri metero 400 zo kwa perezida ; aranga. Yarababwiye ati “mwe
mushinzwe
umutekano wanjye, nimukore akazi kanyu, muhe abaturanyi banjye amahoro”.
Ariko noneho ibyo Enoki RUHIGIRA aherutse kuvuga byo ni akumiro.
Nk’uko benshi
babyibuka, uyu RUHIGIRA yari “directeur de cabinet”
(umuyobozi w’ibiro cg. se
umunyamabanga mukuru) wa perezida Yuvenali HABYARIMANA. Mu gitabo
aherutse
kwandika cyitwa “Rwanda. La fin tragique
d’un régime”, avuga ko
yatumwe mu nama ya OIAC (Umuryango w’ibihugu
by’Afurika wita ku by’ikawa). Iyo
nama yagomba gutora umuyobozi w’uwo muryango. Perezida
Yuvenali HABYARIMANA
yaramubwiye ati “Ijwi ry’Urwanda urihe
Donald Kaberuka”. Yongeraho ko
“biba ari byo byiza umunyarwanda
w’impunzi ateye imbere agakomera”.
Donald KABERUKA yari afite ubwenegihugu bwa Tanzaniya, ariko yari
impunzi
y’umunyarwanda. Ubu FPR si ko ibitekereza. Impunzi
y’umuhutu ibonye akazi keza
mu mahanga iherako iregwa itsembabwoko, FPR igashirwa ikamukujeho.
Ingero ni
nyinshi cyane.
V. Perezida
Habyarimana yapfuye iki n’inshuti ze z’Abatutsi?
Abambere bagize uruhare mu guhirika ingoma ya
perezida Yuvenali HABYARIMANA
ni abari mu mashyaka ataravugaga rumwe na MRND. Abenshi bari Abahutu.
Ariko si
bo bayiranduranye n’imizi ; nta n’ubwo ari cyo bari
bagamije. Iyo mizi ni
ubuzima bwa perezida Habyarimana
ubwe, ingoma ye, ingabo ze, ishyaka rye, umuryango we, umutungo we,
icyubahiro
cye n’ibindi. Abamuranduranye n’imizi ni ziriya
nshuti ze z’Abatutsi uhereye
kuri MUSEVENI, ugakurikizaho Inkotanyi na ziriya nshuti ze zari mu
Rwanda ariko
zishyigikiye FPR ; ukuyemo nanone nka Musenyeri Aloyizi BIGIRUMWAMI
wari
waratabarutse, Bonavanture HABIMANA, Uziel Rubangura
n’abandi bake batigeze bamwihakana.
Mu gitabo cye twavuze mu kanya, RUHIGIRA
Enoki avuga ko mu w’1997 Seth SENDASHONGA (bombi ni
Abanyakibuye) yamuhamirije
ko Inkotanyi zateye Urwanda le 1/10/1990 kuko ikibazo
cy’impunzi cyari hafi
gukemurwa binyuze mu mishyikirano, kandi demokarasi ikaba yari itangiye
gushinga imizi mu Rwanda. Zari zifite inkeke rero ko zitinze zitazabona
urwitwazo rwo gushora intambara ngo zifate ubutegetsi zonyine, ntawundi
babusangira. Ubu rero, dutangiye kumva icyo bapfuye :
1. Icyambere ni
uko bamukundaga urwo kumurya.
Bifuzaga ko ubucuti bafitanye nawe bwatuma babona
inguzanyo mu mabanki ku
buryo bworoshye, bakagabanyirizwa cg bagakurirwaho imisoro
n’amahooro (taxes),
bakoroherezwa mu gutumiza ibintu mu mahanga no kubona ibiraka mu
Rwanda, ariko
cyane cyane bifuzaga ko we, perezida, yafata inguzanyo itubutse muri
banki, ayo
mafaranga akayabaha bakamucururiza cg. se bagafatanya. Muri rusange
ibyo yarabyanze,
abuza na murumuna we, dogiteri Séraphin BARARENGANA
kubijyamo.
2. Icya kabiri
bapfuye ni uko ubutegetsi ari igishuko gikomeye.
Ni igishuko ku
ubufite, ni igishuko ku ubwifuza. Muri ibi bihugu byacu
bikennye, ubutegetsi ni yo nzira yoroshye yo gukira utarushye,
hakiyongeraho
rero n’ibyubahiro. Ni yo mpamvu ngo “ukuboko
kwafashe ingoma kutarekura,
kireka bagutemye”. Hari n’abo ubutegetsi
butera ibisazi bakumva batakiri
abantu, ahubwo ari Imana cg. ikindi kiremwa kiri hagati
y’Imana n’abantu, ariko
kiruta abandi bantu bose! Urugero rw’ibyo bisazi ni MUSEVENI
ubwe wumvaga ngo
Uganda itamuhagije, akaba yarifuzaga kongeraho nibura Urwanda,
Uburundi,
Uburasirazuba bwa Zayire, n’agace ka Tanzaniya. Ubwo ngo ni
ho yari kumva
anyuzwe (Cfr. Partenariat-Intwari, Génocide
rwandais : Le peuple
crie justice ! Mémorandum
adressé au Conseil de Sécurité des
Nations
Unies, Février
2008).
Ubutegetsi ni igishuko
gikomeye nanone ku ubushaka rwose abufitiye irari, kubera byabindi
nyine
abakurambere bacu bavuze ngo “Ingoma irakiza”.
Biri muri kamere muntu
ko iyo ufite ubutegetsi ushaka n’ubukire ; ariko nanone waba
ufite ubukire,
ukifuza n’ubutegetsi. Ubukire bugufasha kugera ku butegetsi
kuko buguha uburyo
bwo kwiyamamaza, kugura amajwi, ndetse byaba ngombwa ukagura intwaro,
bwa
butegetsi ukabufata ku ngufu. Ni yo mpamvu nk’ubu FPR mu
Rwanda yashyize ijanja
ku kintu cyose cyinjiza ifaranga mu gihugu kandi rikagirwa
n’abambari bayo
gusa. Naho perezida Yuvenali HABYARIMANA yibwiraga ko kureka
n’Abatutsi bakisanzura
mu kwikorera ku giti cyabo bwari uburyo bwo guteza imbere umubano mwiza
hagati
y’amoko yombi y’Abahutu
n’ay’Abatutsi. Kandi koko ni ko byagenze mu myaka
myinshi yambere y’ubutegetsi bwe, uretse ko nyuma nyine haje
kuzamo kidobya
y’irari ry’ubutegetsi.
Umwanzuro
Kubera ko byagaragaye ko
ubutegetsi ari igishuko gikomeye, ibihugu birimo demokarasi bigira
amategeko
avuga manda umukuru w’igihugu adashobora kurenza : imwe,
ebyiri cg. se eshatu. Inzira
yo kugera ku butegetsi kandi akaba ari amatora adafifitse. No mu bihugu
bigengwa n’abami, ibintu bigenda neza iyo hari ministri
w’intebe utorwa
n’abaturage, akaba ari we uyobora igihugu, umwami agasigara
gusa ari
ikimenyetso gikomeye n’umurinzi w’ubumwe
bw’igihugu. Ibyo bihugu bigira kandi
amategeko afasha abategetsi gutsinda igishuko cyo kwigizaho ubukire
biba ibya
rubanda (Lois sur les conflits
d’intérêts et lois antitrust), kandi
hakabaho
n’inkiko zikurikirana ko ayo mategeko akurikizwa . Ubwo rero
basigara ari
abantu bakorera abaturage koko, aho kubanyunyuza imitsi no kubahoza ku
nkeke
Ni ibyo byose
abakurambere bacu bavugaga iyo bagiraga bati “Icyicaro
cyiza cyivanwamo
n’umwana uzi ubwenge” cg. ngo “Ikiruta
byose ni ukurya duke ukoza
akarenge”. Ibyo bitandukanye rwose
n’ibya ya mbeba “yakurikiranye
akaryoshye munsi y’urutare, ikahavana inda
y’akabati”cg ya mpyisi yashyize
ibuye rishyushye mu kanwa ikeka ko ari inyama. Barayibwiye ngo nimire,
irasubiza ngo “mire kandi binyotsa ?”.
Bayibwiye ngo icire, iti “ncire
kandi ari inyama?”
Uko byamera kose,
amaherezo ya Perezida Habyarimana ntakwiranye n'ibyiza yakoreye
igihugu. Imana
yo mucamanza w'intabera urora mu mitima imwakire kandi imuhe
iruhuko
ridashira.
Musemakweli
Jean de Dieu