Abapadiri
Hera i bumoso: Robert Rubayita, Fortunatus
Rudakemwa, Thomas Nahimana .
Bo ubwabo bize seminari nto ya Nyundo; bakundaga
abaseminari bashinzwe,
bagahora baharanira ko bazavamo abagabo bahamye.
Nyuma
yo gusoma inkuru nyinshi zikomeje gusohoka haba mu itangazamakuru ryo
mu Rwanda
ndetse no mu mahanga rivuga ku miyoborere y’u Rwanda muri iki
gihe ndetse
n’imibereho y’abanyarwanda bari mu Rwanda no mu
mahanga, nifuje kugira icyo
mvuga kuri bamwe mu biyemeje gutanga umuganda wabo kugira ngo
Abanyarwanda
bamenye amateka n’uburenganzira byabo kandi batange
n’ibitekerezo byabo mu
bwisanzure mu gushima ibikwiye gushimwa no mu gukosora ibigomba
gukosorwa. Abo
ni ba padiri Fortunatus
RUDAKEMWA
na Thomas
NAHIMANA.
Aha mwahita mwibaza muti “wowe se wandika
uri nde?”. Ndi umwe mu baseminari
bagize amahirwe yo kumarana
umwaka umwe n’aba bapadiri igihe
1. IMPAMVU YATUMYE ABASEMINARI BAHABWA IBITABO BYO
GUSOMA
Hari
abakunze kuvuga ngo Padiri Fortunatus na Thomas, mu rwego rwo
gushyigikira
Rapport y’umucamanza Bruguière, bahaye abaseminari
ibinyamakuru kandi ko atari
gahunda yari isanzweho.
Ni byo koko twashishikarijwe
gusoma ibitabo n’ibinyamakuru,
kuko ari gahunda yihariye yari igamije gukundisha abaseminari kumenya
no kuvuga
neza indimi z’amahanga. Gusa, ibyo bavuga ko hatanzwe Jeune
Afrique imwe gusa
yo muri 1994, si byo kuko baduhaye numero nyinshi za Jeune Afrique
ndetse
n’ibindi bitabo binyuranye, birimo
n’iby’inyunguramagambo. Muti byatangiye gute?
Iseminari
ya Mutagatifu Aloyizi y’i Cyangugu ikimara gutangira, mu
myaka itatu ya mbere,
abanyeshuri bashishikarijwe kwiga babishyizeho umwete umunsi ku wundi,
ariko
kwiga no kuvuga indimi z’amahanga byo byari itegeko
ryabafashaga gushyira mu
bikorwa amasomo y’izo ndimi babaga bize (igifaransa,
icyongereza n’ikilatini).
Kubera ko abanyeshuri twese ari bwo twari tukiva mu miryango tuvukamo,
ibi
ntibyatworoheraga, ku buryo byageze aho umwe mu barimukazi bari
bashinzwe
imyitwarire (discipline) asaba ko uzajya avuga ikinyarwanda bazajya
bamuha
itafari maze akirirwa arifashe mu ntoki kugeza ubwo abonye undi uri
kuvuga
ikinyarwanda na we akarimuha. Abahize ntabwo
tuzibagirwa iyi nteruro ngo: “Prends la
brique (Fata itafari)”. Nimugoroba,
kakorwaga urutonde maze
abakoze kuri iryo tafari bose bagahabwa ibihano biciriritse nko
gusukura amazu
y’ubwiherero. Ibi byatumye dutera intambwe igaragara mu ndimi
z’amahanga, dore
ko kimwe mu bibazo twari dufite ari uko mu myaka ya mbere mu iseminari
nta
cyumba cy’ibitabo cyari gihari, uretse udutabo duke bari
barahawe n’ibindi
bigo! Ubwo se koko twari kujijuka dute tutazi gusoma?
Mu myaka itatu
yakurikiyeho, wa muco
wo kuvuga neza indimi z’amahanga wararigise, dore ko na wa
mwarimukazi yari
amaze gushyingirwa kandi atagikora mu iseminari. Ibi byatumye haboneka
itandukanyirizo (différence) hagati y’abanyeshuri
bahageze mu myaka ibiri ya
mbere (les deux premières promotions)
n’ababakurikiye mu bijyanye no kuvuga indimi
z’amahanga ndetse byagaragariye no mu bizamini bya leta
twakoze. Hagati aho
bamwe mu bari barafashe uwo muco mwiza na bo ntibawukomeje. Njye mbona
imwe mu
mpamvu yabiteye ari uko uwari Padiri uhagarariye Musenyeri Yohani
Damaseni
Bimenyimana mu buyobozi bwa seminari yari ahugiye mu butumwa bwinshi
yari
ashinzwe, bigatuma atabona n’umwanya uhagije wo kuganira
n’abaseminari ngo
amenye niba bari gutera intambwe mu myigire, dore ko yari nawe wari
ushinzwe
ubuyobozi n’imyigire (Rectorat et préfecture des
études) kugeza ubwo Padiri
Thomas NAHIMANA atumwe kumufasha mu mwaka wa 2002.
Abarimu
bafatanyaga n'abapadiri kurera abaseminari
Mu mwaka
w’amashuri 2003 -2004, ni bwo Padiri Fortunatus
yagarutse mu Rwanda, maze ashingwa kuba Umuyobozi wa Seminari,
yunganirwa na
Padiri Thomas Nahimana wari ushinzwe imyigire (Préfecture
des études)
n’ubuyobozi bwa roho (direction spirituelle) ndetse na Padiri
Jean Robert
RUBAYITA wari ushinzwe umutungo wa seminari (Economat). Iyi nyabutatu
y’abapadiri imaze kugera mu iseminari, ibintu byinshi
byasubiye ku murongo kuko
buri wese muri bo yakoraga umurimo ashinzwe kandi ukagenda neza. Uretse
mu
myaka itatu ya mbere, uyu mwaka ni bwo abaseminari babayeho bishimiye
kuba mu
iseminari kuko bari bafashwe neza, iterambere ritangiye kuza, iseminari
iri
kwagurwa : Shapeli yitiriwe Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu
ni bwo yubatswe,
amatungo yariyongereye kugira ngo abaseminari bajye barya neza
n’inzu yo
kwimenyereza (laboratoire scientifique) ni bwo yashyizwemo ibikoresho
iranatahwa ku mugaragaro. Ikindi mu byiyongereyeho, ni ikoranabuhanga
rishingiye kuri za mudasobwa (computers) : kugeza muri 2003, inyandiko
zose
z’iseminari zandikishwaga za mashini za gakondo, ariko kuva
aho Padiri
Fortunatus yari ahagereye, batangiye gukoresha za mudasobwa, telefone
yo mu
nzu, fax ndetse na internet.
Hagati aho,
n’ubwo iterambere
ryagaragariraga buri wese wanyuraga mu iseminari, hari ikintu Padiri
Fortunatus
atahwemye kutubwira akimara kugera mu iseminari: “Hari abaseminari batazi
igifaransa, ntibamenye
n’icyongoreza ndetse n’ikinyarwanda na cyo
bakakivuga nabi”. Ibi
nongeye kubyibuka mu mezi ashize ubwo nasomaga inyandiko ye yashyize ku
rubuga
www.leprophete.fr
ashishikariza
abanyarwanda gukunda ururimi rwabo ndetse no kuruhesha agaciro,
bakareka
kuruvangavanga n’indimi z’amahanga. Kubera iyo
mpamvu, byatumye afata ibitabo
bye yari afite, abitiza abanyeshuri kugira ngo barusheho gusoma, kwiga
no
kuvuga izindi ndimi neza.
Sinumva impamvu
hari abavuga ko
yatanze Jeune Afrique imwe gusa kugira ngo yigishe abanyeshuri ko
uwishe
uwahoze ari Umukuru w’Igihugu, Yuvenali HABYARIMANA ari Paul
Kagame! Abatanze
iyo rapport bari bafite izindi nyungu zabo cyangwa ubundi butumwa
batumwe
(turabigarukaho muri iyi nyandiko). Impamvu yatumye atiza ibitabo bye
bwite, ni
uko yari asanze iseminari nta nzu y’isomero
(bibliothèque) ifite kandi
abaseminari bakeneye gusoma no kwihugura mu ndimi no mu bumenyi rusange
(connaissances générales).
2.
GUHURIRANA
KW’ITIZWA RY’IBITABO NA RAPORO
Y’UMUCAMANZA JEAN-LOUIS BRUGUÈRE
Ubwo Padiri
Fortunatus yari
yaratangiye gahunda ye yo gutiza abanyeshuri ibitabo, amaradiyo menshi
yaba ayo
muri Afrika cyangwa mu mahanga (BBC, VOA , RFI, etc) yahise atangira
gutangaza
ibyari byasohotse muri Raporo y’umucamanza
w’umufransa Jean-Louis Bruguère. N’ubwo
ibinyamakuru twari tubimaranye igihe gisaga icyumweru, nta muntu wigeze
aterwa
ikibazo n’uko muri za Jeune Afrique bavugaga
iby’urupfu rwa Habyarimana. Raporo
ya Bruguière yaje kuba inkuru ishyushye rwose dore ko
yashyiraga mu majwi
Umukuru w’Igihugu, KAGAME Paul. Njye ndibuka neza ko ibi
nabibwiwe na bamwe mu
banyeshuri bagiraga uturadiyo bajyaga bumviraho amakuru
n’umupira. Ibyo
babikoraga mu rwihisho kuko nta museminari wari wemerewe gutunga radio
cyangwa
ikindi gikoresho kitemewe, atabiherewe uburenganzira. Ni muri uwo rwego
hari
hariho n’agatsiko k’abanyeshuri biganjemo
abafashwaga na cya Kigega Cyita ku
Bacitse ku Icumu rya Jenoside (FARG) katumviraga buri gihe amabwiriza
n'amategeko ya Seminari. Bamwe muri abo, byakunze kuvugwa ko bagiraga
na
telefone zigendanwa, dore ko hari igihe basohokaga bakajya kwitaba
telefone, mu
gihe abandi babaga basinziriye cyangwa bari kwiga. Ibyo bimaze
kumenyekana, ni
bwo ubuyobozi bwa seminari bwafashe umwanzuro wo gusaka ngo barebe abo
bantu
baba batunze ibikoresho bitemewe n’amategeko agenga
iseminari. Iri genzura
ryibanze ku maradiyo n’amatelefone agendanwa.
Aba
bari batangiye umwaka wa mbere. Ubu babaye abagabo bakuru.
Ikindi umuntu
yakwibaza, ni inzira iby’ibi binyamakuru
n’igenzura byanyuzemo bitangazwa hanze ya seminari! Kubera ko
abaseminari twari
twemerewe gusohoka mu iseminari tudaherekejwe n'abarezi (sortie libre)
incuro
imwe gusa mu kwezi, birumvikana ko hari ubundi buryo
bwakoreshwaga kugira
ngo ibyabaye mu iseminari bimenyekane hanze. Muri icyo gihe, ni bwo
umuseminari
witwa Horanimpundu
Jean Paul
wigaga mu mwaka wa gatanu yagiranye utubazo na mugenzi we biganaga
witwa Matuje
Aphrodis
(ubu hari amakuru avuga ko
yaba aherutse gutabwa muri yombi akaba afunze!Ngo yaba akurikiranyweho
icyo
kibazo cyo mu iseminari!) bitewe n’uko batavugaga rumwe kuri
bimwe mu biranga
amateka ya vuba y’u Rwanda. Abarimu bagerageje ibyo kubunga,
maze ikibazo
kirakemuka. Hagati aho, ba banyeshuri bari bamenyereye gutanga amakuru
mu nzego
z’ubuyobozi bwa leta, bahinduye imvugo, bemeza ko byose
byatewe na Padiri
Fortunatus watanze ibinyamakuru kandi nta n’aho bihuriye!
3.
UKO ISEMINARI
YAJE GUSURWA N’ABAYOBOZI N’ABASIRIKARI BAKURU
Kuva Seminari
nto ya Mutagatifu Aloys
y'i Cyangugu yatangira, ni ubwa mbere Padiri mukuru (Fortunatus) yaje
aho
twafatiraga amafunguro (icyo gihe hari tariki ya 30/4/2004 mu saa sita
n’igice)
aratubwira ati “nimugoroba haraza
abashyitsi kandi bashobora no kuza gukenera kuvugana namwe”.
Ahagana
mu ma saa cyenda ni bwo twabonye imodoka za gisirikari zisesekara mu
iseminari,
hashize umwanya tubona haje n’uwari umukuru
w’intara ya Cyangugu Sheik Moussa
Fasili HARERIMANA aherekejwe na Lawurenti NDAGIJIMANA wari Major
w’umujyi wa
Kamembe, abasirikari benshi ndetse n’abapolisi. Undi waje na
we ni Umushumba wa
Diyosezi ya CYANGUGU, Musenyeri Jean Damascène BIMENYIMANA.
Bose
bahise bajya mu mazu y’abapadiri
maze bamaramo umwanya muremure. Muri uwo mwanya bamaze, abanyeshuri
bari bahiye
ubwoba bwinshi, cyane cyane abigeze kumva ibigwi bya Gumisiriza i
Gakurazo.
Hagati aho ariko, abanyeshuri bamwe barimo ba bandi bakekwagaho gutunga
radiyo
na telefone zitemewe, wabonaga bishimye nk’uwishimira
intsinzi. Nyuma ni bwo
abo bategetsi baje kugirana inama natwe, ariko byarumvikanaga ko
bagenzwaga
n’ikindi. Nta gitekerezo-shingiro
(thème) bari bafite. Ndibuka ko umukuru
w’ingabo Lieutenant Colonel Rwigamba yavuze ibijyanye
n’umutekano muri Nyungwe.
Ibyo baganiriye hagati yabo nabwo ntibabitubwiye, babigize ibanga.
Kubera
impamvu y’uru rugendo rutunguranye, twahise dukora inama
idasanzwe y’ishuri
ryacu kugira ngo tumenye abagiye gutanga amakuru adahwitse maze
bigakurura
umwuka mubi mu baseminari kandi twari dusanzwe tubana neza nta kibazo
kiri
hagati yacu gishingiye ku moko. Muri iyo nama nta n’umwe
wabyemeye, n’ubwo
wabonaga harimo abari kwijijisha.
Hari abivuyemo
: Mbere gato
y’ibi bibazo, hakunze
kuvugwa ko abanyeshuri bafashwaga na FARG bakoraga inama mu bwiherero
ndetse
bagasurwa n’abayobozi babo bo mu rwego rw’intara.
Ibi byarumvikanaga kuko ari
yo gahunda yari igezweho mu Rwanda rwose, ariko ibyo mu iseminari byo
ntibyarangiriye mu guhabwa umwambaro n’ibikoresho
by’ishuri gusa, ahubwo harimo
n’abari bahawe imirimo y’ubutasi ngo “barebe
ko nta ngengabiterekerezo ya jenoside Padiri Fortunatus yakuye i Burayi”
dore ko na bagenzi be b’abapadiri babanaga mu iseminari bari
Abahutu gusa. Ibi
nabibwiwe ba bamwe mu baseminari b’incuti zanjye bajyaga muri
izo nama. Hari
rwose n’umwe muri bo wari usanzwe ari umuhanga cyane ariko
muri icyo gihe
yasubiye inyuma mu myigire ku buryo bugaragara kubera ko yari
arangariye mu
bindi (bwa butumwa yahawe n’abayobozi bo muri FARG), ubu
afite umwanya ukomeye
mu karere ka Rusizi.
Hari
n'ababikira bafashaga.
Ikindi
ntakwibagirwa, ni uko muri izi nama batavugaga byose
ku mugaragaro kubera ko hari harimo abanyeshuri bashatse
ibyangombwa ngo
barihirwe na FARG kandi batari mu bwoko bw’Abatutsi. Izi nama
ni zo zatangiye
gushyira ivangura mu baseminari. Hakubitiraho n’uko
n’iseminari iri mu bigo
bihenze bigatuma iyo abayobozi birukanaga abanyeshuri ngo bajye kuzana
amafaranga y’ishuri harasigaragamo abafashwa na FARG na bacye
bishoboye, dore
ko Minaloc yo itajyaga yita ku byo kwishyurira abakene yari
yiyemeje
gufasha. Ubwo rero gufata ibi bibazo byose ukabirunda kuri Padiri
Fortunatus,
njye mbona ari bya bindi by’ubura icyo anenga inka akavuga
dore icyo gicebe
cyayo.
Ikibazo
nibaza
Ubundi mu Rwanda
tumenyereye ko umuntu ukekwaho
ingengabitekerezo bahita bamufunga, iyo atarigise cyangwa ngo basange
agomba
kugererwa mu gatebo kamwe n’abandi banyepolitiki batavuga
rumwe na leta baheze
muri gereza.
Mbere
y’uko ndangiza iyi nyandiko sinabura kuvuga kuri Padiri
Thomas
NAHIMANA, dore
ko na we yibasiwe na benshi. Mu byo yari ashinzwe, nta na kimwe
kitagenze neza.
Aha nakwibutsa ihinduka ryagaragaye mu myigire bitewe
n’abarimu babifitiye
ubushobozi yahaye akazi. Gusa aha nakwibutsa ko abaseminari bahawe
uburenganzira busesuye bwo kuvuga icyo batekereza ku buryo n'abarimu
tutishimiraga ku mpamvu yo kudatanga ubumenyi buhagije twari
tubatezeho
twabagaragazaga bityo bakagenda basimburwa buhoro buhoro.
Abaseminari
ntibigeze babura ubafasha mu buzima bwabo bwa roho (vie spiritelle)
kubera ko Padiri
Thomas yabaga ahari kandi ntarangarire mu bindi.Wabonaga akunze
seminari
n'abaseminari, ntazuyaze kugorora abashaka kwigira indakoreka. Abo
bapadiri
bacu bahoraga badushishikariza kuba abagabo bahamye, bishyira
bakizana,
batituramira imbere y'akarengane bagirirwa cyangwa kagirirwa abandi!
Ntiduteze
kuzibagirwa amasomo y'ingirakamaro tubakesha.
Reka ndangize
mvuga ko igihe cyose abantu bazaba
bakurikiranye inyungu zabo bwite, igihe cyose rubanda rusabwa
kubaho
rudatekereza rutanatanga umuganda warwo mu bitekerezo byafasha igihugu
kumenya
neza aho kivuye bityo ngo kimenye aho kigana, nta mutekano uhamye uzaba
uri mu
bantu n’ubwo imbunda zaba zicecetse. Birakwiye rero ko ukuri
kwajya gushyirwa
imbere muri byose, urukundo mu bantu rugasimbura urwangano rushingiye
ku
ishyari ngo ni uko kanaka ahawe umwanya uyu n’uyu kandi
abikesha kuba
akomoka mu bwoko ubu n’ubu. Ndahamya ko bagenzi
banjye twabanye mu
iseminari na bo bazagira icyo bavuga kugira ngo niba hari icyo ntavuze
bacyongeremo kandi niba hari ibyo ntavuze uko biri bamfashe kubyibuka
kugira
ngo ukuri kujye ahagaragara, hato tutazabona hari abacibwa imitwe kandi
twaranze kuvugira igihe ko barengana.
Umusomyi
w’Urubuga
www.leprophete.fr
wize
mu iseminari y’i Cyangugu.