Rwanda:
Abakene
n'abashonji bagiye kugaburirwa ingona!
Publié
le 24
août 2017 par veritas
Abazunguzayi bagomba gutinyuka
bagahangana n'ingona ziyemeje kubamara!
Icyemezo
cya mbere ubutegetsi bwa cyami buyobowe na Kagame wa I mwene
Rutagambwa kuva yakwiyimika ku italiki ya 18 Kanama 2017, ni icyo
kongera isuku
y'umujyi wa Kigali. Abakene, abashonji, abasabirizi, mayibobo
n'abashomeri,
bakaba bagomba gukurwa muri uwo mujyi vuba na bwangu bakanyuzwa inzira
ya
Nyabarongo bakagaburirwa ingona! Igisilikare n'igipolisi cya Kagame
bikaba
byarahawe ububasha bwose bwo gukoresha imbaraga bifite mu gushyira icyo
cyemezo
mu bikorwa!
Iyo
nama yafatiwemo icyemezo cyo gusukura umujyi wa Kigali yateranye kuwa
kabiri taliki ya 22 Kanama 2017 iyobowe n'ubuyobozi bw'umujyi wa
Kigali. Muri
iyo nama hafashwe icyemezo ndakuka cyo guca ubucuruzi bw'akajagari
buzwi ku
izina ry'"Ubuzunguzayi"! Iyo nama yakozwe mu muhezo
kuko
abayiyoboye banze gutumira itangazamakuru! Jenerali
Gacinya
yavuze ko abanyerondo bananiwe kurwanya abazunguzayi, abo banyerondo
bakaba
barahawe inshingano yo kuneka aho abazunguzayi baherereye
noneho
bagahuruza ingabo n'igipolisi bya Kagame! Pascal
Nyamurinda
uyobora umujyi wa Kigali yatangarije radiyo VOA ko nta kujenjeka
kurimo, ko
abazunguzayi bose bagomba kuvanwa mu mujyi wa Kigali,
hakaba hazitabazwa
imodoka za polisi (Panda gari) zigomba gupakirwamo abo bazunguzayi
zikabajyana
ahantu hatazwi! Nyamurinda avuga ko abanyamakuru
babujijwe kuzatara
amakuru kuri iryo shimutwa ry'abazunguzayi kandi imiryango
mpuzamahanga
ishinzwe kurengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu ikaba itazategwa
amatwi muri
icyo gikorwa! Nyamurinda yavuze ko iyo miryango
irimo HRW izasakuza
ikazagera ubwo iceceka!
Iki
cyemezo cyo gusukura umujyi wa Kigali, kije gikurikira ibindi
byemezo nkibyo byafashwe bigashyirwa mu bikorwa nta nkomyi, aha twavuga
nk'igikorwa cyo guca abana bazwi ku izina rya mayibobo mu mujyi wa
Kigali kimwe
n'abasabirizi, abo bose burijwe amamodoka y'abapolisi bajyanwa ahantu
hatazwi, abantu
benshi bakaba bemeza ko abo bose bishwe bakagaburirwa ingona
zororerwaga mu
cyuzi cyo ku Muhazi, izo ngona zikaba zaratojwe kurya imibiri y'abantu,
akaba
arizo zashyizwe mu ruzi rwa Nyabarongo!
Igikorwa cyo korora izi
ngona kikaba cyarashyizwemo imbaraga nyinshi kuko imirambo y'abantu
babaga
banyerejwe nyuma bakaza
kwicwa bayijugunyaga muri Nyabarongo, ibyo
bikaba byarateye impaka hagati y'u Rwanda n'Uburundi
ubwo iyo mirambo
yabonekaga mu kiyaga cya Rweru! Ubu rero imirambo
izajya ijugunywa
muri Nyabarongo izajya ihita iribwa n'ingona!
Abantu benshi bakomeje
gutera hejuru ko ubutegetsi bwa Kagame bugomba kubakiza ingona ziri
kubica
ariko ubwo butegetsi bubima amatwi kuko izo ngona
zifite
akazi ko gusukura umujyi wa Kigali!
Amakuru
agera kuri "veritasinfo" avuye i Kigali aremeza ko abantu
benshi bari gutaka inzara bitewe ni uko leta ya Kagame yabambuye
ubutaka bwabo,
ikabategeka guhinga igihingwa kimwe nyuma hagakubitiraho amapfa ateye
ubwoba!
Iyo nzara yiswe "Nzaramba" leta
ya Kagame yarayicecetse
ngo itiyambura icyubahiro mu ruhando rw'amahanga!
Ayo makuru
yemeza ko abantu bataka inzara, bagataka ubukene
kimwe n'abavuga nabi
ubutegetsi buriho, barangije gukorerwa ibarura no kumenya umwirondoro
w'aho
batuye! Abo bantu bose bahawe izina rusange
ry'abazunguzayi
bagiye kunyerezwa n'ubutegetsi bwa Kagame maze boherezwe muri
Nyabarongo kuba
ifunguro ry'ingona! Umubare w'abantu bazahitanwa
n'iyi gahunda urenze
za miliyoni kuko abanyarwanda benshi bari gutaka inzara batewe
n'ubutegetsi
bubi ari benshi cyane! Ni ukuvuga ko abakene bazwi ku izina
ry'abazunguzayi
ntamahitamo bafite imbere y'urupfu: Bagomba kwicwa n'agafuni, nyuma
bakagaburirwa ingona cyangwa se bakicwa n'inzara!
Ngo
abanyepolitiki nibatabaze amahanga!
Nyuma
y'uko amakuru yo kunyereza "abazunguzayi" atangarijwe, abantu
benshi ku mbuga nkoranyambaga bari kugaya
abanyepolitiki batari gutabaza
amahanga kuri ubwo bwicanyi bwateguwe! Gusa rero
aba banyarwanda bavuga
ibi bashobora kuba badasobanukiwe amahanga bavuga ayo ariyo
n'abanyepolitiki
bagomba gutabaza abo aribo! Abanyarwanda bagomba kumenya ko amahanga
nta
kintu na kimwe agomba gukora ku butegetsi bwa Kagame kuko ubwo
butegetsi
buyakorera, icyakora Kagame aramutse abangamiye
inyungu z'ayo mahanga,
ibintu byamukomerana! Urupfu rw'abaturage mu bihugu binyuranye ntacyo
ruba
rubwiye ibihugu by'amahanga kiretse inyungu z'ayo mahanga zibangamiwe!
Urugero
rutari kure ni uko ibyihebe byafashe igice kinini k'igihugu cya Siriya
na Irak,
ibihugu bikomeye byaricecekeye, ikibazo cyavutse bya
byihebe bitangiye
kugaba ibitero by'ubwiyahuzi muri ibyo bihugu bikomeye,
nibwo ibyo
bihugu byahise bihagurutsa ingabo zabyo n'intwaro zikomeye zijya
kurwanya bya
byihebe!
Iyo
ibyihebe byicecekera ntibibangamire abazungu nta muntu numwe wari
kubigabaho igitero! Na Kagame rero, ntimwizere ko
amahanga azamurwanya
kuko ntacyo ayatwaye, gusa rero abanyarwanda
batinyutse bakamurwanya,
ariya mahanga nayo ntiyamutabara kuko nayo yamaze kumumenya! Ikibazo
rero kiri
mu banyarwanda ntabwo ari amahanga azabakemurira ibibazo bafite!
Kubyerekeranye
n'abanyepolitiki byo biragoye kubisobanura kuko abanyarwanda
ubwabo
bigoye kumenya imitekerereze yabo! Urugero rutari
kure ni uko amahanga
yose azi ko Kagame yakoze ikinamico akiha amajwi 99% mu matora, ariko
ayo
mahanga agatangazwa no kubona muri miliyoni 12 z'abaturage batuye u
Rwanda nta
mu ntu numwe wateye agatoki hejuru yamagana ayo matora!
Iyo uganiriye
n'abanyamahanga benshi basobanura ko abanyarwanda bishimiye igitugu
bayobowemo nk'uko abaturage ba Koreya ya
ruguru bishimiye igitugu
cy'ubutegetsi bwabo, none se umunyepolitiki yahera
he atabaza abo
banyamahanga kandi abaturage bivuga ko avugira bituramiye?
Izi
ngero zombi mbagejejeho hejuru aha zirerekana ko abazunguzayi
(abakene n'abashonji) bagomba kwitegura urupfu,
bagomba kumva ko nta
zindi mbaraga zizabatabara zizaturuka ahandi! Gusa rero, umuntu
apfa
rimwe, aho gupfa urupfu
rw'agashinyaguro, wapfa mu gihe gito
utagaragujwe agati bikarangira! Inzara yica nabi,
umuntu ajya gushiramo
umwuka yababaye cyane ndetse akananduranya, kwicishwa agafuni ni akaga
gakomeye,
upfa ureba uri gutakira uri kukwica..., bariya
bazunguzayi bagiye mu
muhanda bakaraswa baba bapfuye badashinyaguriwe!
Abahanga bavuga
ko isasu ryica neza cyane kuko umuntu atamenya ikimukubise, hari abantu
benshi
bagiye bifuza kwicwa n'isasu bakaribura, nyamara, igihe
iriya mbaga
y'abanyarwanda Kagame yiyemeje kwicisha agafuni n'inzara izasobanukirwa
ko
isasu ariryo ryica neza, Kagame azaba atsinzwe!
Umwe
mu ntwari zizwi ku isi yose yarwaniye ubwigenge bw'ibihugu byo muri
Amerika y'amajyepfo witwa :"Erneto Che Guevara"yagize
ati "umuntu wese utiyumvamo ubutwari bwo kwivumbura
ku butegetsi
bumurenganya,nta burenganzira afite bwo kwijujutira akarengane akorerwa
n'ubwo
butegetsi"! Igitekerezo cya "Che Guevara" nkaba
nasaba
abanyarwanda kugitekerezaho,mbere yo gusaba kurenganurwa!
Kanda aha wumve uko ijwi ry'Amerika
risobanura iki cyemezo cyafatiwe
abazunguzayi
Veritasinfo
JK: