Rwanda: Abakene n'abashonji bagiye kugaburirwa ingona!

Publié le 24 août 2017 par veritas

http://www.veritasinfo.fr

 Ingona

                    Abazunguzayi bagomba gutinyuka bagahangana n'ingona ziyemeje kubamara!

Icyemezo cya mbere ubutegetsi bwa cyami buyobowe na Kagame wa I mwene Rutagambwa kuva yakwiyimika ku italiki ya 18 Kanama 2017, ni icyo kongera isuku y'umujyi wa Kigali. Abakene, abashonji, abasabirizi, mayibobo n'abashomeri, bakaba bagomba gukurwa muri uwo mujyi vuba na bwangu bakanyuzwa inzira ya Nyabarongo bakagaburirwa ingona! Igisilikare n'igipolisi cya Kagame bikaba byarahawe ububasha bwose bwo gukoresha imbaraga bifite mu gushyira icyo cyemezo mu bikorwa!

Iyo nama yafatiwemo icyemezo cyo gusukura umujyi wa Kigali yateranye kuwa kabiri taliki ya 22 Kanama 2017 iyobowe n'ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali. Muri iyo nama hafashwe icyemezo ndakuka cyo guca ubucuruzi bw'akajagari buzwi ku izina ry'"Ubuzunguzayi"! Iyo nama yakozwe mu muhezo kuko abayiyoboye banze gutumira itangazamakuru! Jenerali Gacinya yavuze ko abanyerondo bananiwe kurwanya abazunguzayi, abo banyerondo bakaba barahawe inshingano yo kuneka aho abazunguzayi baherereye noneho bagahuruza ingabo n'igipolisi bya Kagame! Pascal Nyamurinda uyobora umujyi wa Kigali yatangarije radiyo VOA ko nta kujenjeka kurimo, ko abazunguzayi bose bagomba kuvanwa mu mujyi wa Kigali, hakaba hazitabazwa imodoka za polisi (Panda gari) zigomba gupakirwamo abo bazunguzayi zikabajyana ahantu hatazwi! Nyamurinda avuga ko abanyamakuru babujijwe kuzatara amakuru kuri iryo shimutwa ry'abazunguzayi kandi imiryango mpuzamahanga ishinzwe kurengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu ikaba itazategwa amatwi muri icyo gikorwa! Nyamurinda yavuze ko iyo miryango irimo HRW izasakuza ikazagera ubwo iceceka!

 Abasoda

Iki cyemezo cyo gusukura umujyi wa Kigali, kije gikurikira ibindi byemezo nkibyo byafashwe bigashyirwa mu bikorwa nta nkomyi, aha twavuga nk'igikorwa cyo guca abana bazwi ku izina rya mayibobo mu mujyi wa Kigali kimwe n'abasabirizi, abo bose burijwe amamodoka y'abapolisi bajyanwa ahantu hatazwi, abantu benshi bakaba bemeza ko abo bose bishwe bakagaburirwa ingona zororerwaga mu cyuzi cyo ku Muhazi, izo ngona zikaba zaratojwe kurya imibiri y'abantu, akaba arizo zashyizwe mu ruzi rwa Nyabarongo! Igikorwa cyo korora izi ngona kikaba cyarashyizwemo imbaraga nyinshi kuko imirambo y'abantu babaga banyerejwe nyuma bakaza kwicwa bayijugunyaga muri Nyabarongo, ibyo bikaba byarateye impaka hagati y'u Rwanda n'Uburundi ubwo iyo mirambo yabonekaga mu kiyaga cya Rweru! Ubu rero imirambo izajya ijugunywa muri Nyabarongo izajya ihita iribwa n'ingona! Abantu benshi bakomeje gutera hejuru ko ubutegetsi bwa Kagame bugomba kubakiza ingona ziri kubica ariko ubwo butegetsi bubima amatwi kuko izo ngona zifite akazi ko gusukura umujyi wa Kigali!

Amakuru agera kuri "veritasinfo" avuye i Kigali aremeza ko abantu benshi bari gutaka inzara bitewe ni uko leta ya Kagame yabambuye ubutaka bwabo, ikabategeka guhinga igihingwa kimwe nyuma hagakubitiraho amapfa ateye ubwoba! Iyo nzara yiswe "Nzaramba" leta ya Kagame yarayicecetse ngo itiyambura icyubahiro mu ruhando rw'amahanga! Ayo makuru yemeza ko abantu bataka inzara, bagataka ubukene kimwe n'abavuga nabi ubutegetsi buriho, barangije gukorerwa ibarura no kumenya umwirondoro w'aho batuye! Abo bantu bose bahawe izina rusange ry'abazunguzayi bagiye kunyerezwa n'ubutegetsi bwa Kagame maze boherezwe muri Nyabarongo kuba ifunguro ry'ingona! Umubare w'abantu bazahitanwa n'iyi gahunda urenze za miliyoni kuko abanyarwanda benshi bari gutaka inzara batewe n'ubutegetsi bubi ari benshi cyane! Ni ukuvuga ko abakene bazwi ku izina ry'abazunguzayi ntamahitamo bafite imbere y'urupfu: Bagomba kwicwa n'agafuni, nyuma bakagaburirwa ingona cyangwa se bakicwa n'inzara!

 Ngo abanyepolitiki nibatabaze amahanga!

 Panda Gari

Nyuma y'uko amakuru yo kunyereza "abazunguzayi" atangarijwe, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bari kugaya abanyepolitiki batari gutabaza amahanga kuri ubwo bwicanyi bwateguwe! Gusa rero aba banyarwanda bavuga ibi bashobora kuba badasobanukiwe amahanga bavuga ayo ariyo n'abanyepolitiki bagomba gutabaza abo aribo! Abanyarwanda bagomba kumenya ko amahanga nta kintu na kimwe agomba gukora ku butegetsi bwa Kagame kuko ubwo butegetsi buyakorera, icyakora Kagame aramutse abangamiye inyungu z'ayo mahanga, ibintu byamukomerana! Urupfu rw'abaturage mu bihugu binyuranye ntacyo ruba rubwiye ibihugu by'amahanga kiretse inyungu z'ayo mahanga zibangamiwe! Urugero rutari kure ni uko ibyihebe byafashe igice kinini k'igihugu cya Siriya na Irak, ibihugu bikomeye byaricecekeye, ikibazo cyavutse bya byihebe bitangiye kugaba ibitero by'ubwiyahuzi muri ibyo bihugu bikomeye, nibwo ibyo bihugu byahise bihagurutsa ingabo zabyo n'intwaro zikomeye zijya kurwanya bya byihebe! 

Iyo ibyihebe byicecekera ntibibangamire abazungu nta muntu numwe wari kubigabaho igitero! Na Kagame rero, ntimwizere ko amahanga azamurwanya kuko ntacyo ayatwaye, gusa rero abanyarwanda batinyutse bakamurwanya, ariya mahanga nayo ntiyamutabara kuko nayo yamaze kumumenya! Ikibazo rero kiri mu banyarwanda ntabwo ari amahanga azabakemurira ibibazo bafite! Kubyerekeranye n'abanyepolitiki byo biragoye kubisobanura kuko abanyarwanda ubwabo bigoye kumenya imitekerereze yabo! Urugero rutari kure ni uko amahanga yose azi ko Kagame yakoze ikinamico akiha amajwi 99% mu matora, ariko ayo mahanga agatangazwa no kubona muri miliyoni 12 z'abaturage batuye u Rwanda nta mu ntu numwe wateye agatoki hejuru yamagana ayo matora! Iyo uganiriye n'abanyamahanga benshi basobanura ko abanyarwanda bishimiye igitugu bayobowemo nk'uko abaturage ba Koreya ya ruguru bishimiye igitugu cy'ubutegetsi bwabo, none se umunyepolitiki yahera he atabaza abo banyamahanga kandi abaturage bivuga ko avugira bituramiye?

 Baramugalitse

Izi ngero zombi mbagejejeho hejuru aha zirerekana ko abazunguzayi (abakene n'abashonji) bagomba kwitegura urupfu, bagomba kumva ko nta zindi mbaraga zizabatabara zizaturuka ahandi! Gusa rero, umuntu apfa rimwe, aho gupfa urupfu rw'agashinyaguro, wapfa mu gihe gito utagaragujwe agati bikarangira! Inzara yica nabi, umuntu ajya gushiramo umwuka yababaye cyane ndetse akananduranya, kwicishwa agafuni ni akaga gakomeye, upfa ureba uri gutakira uri kukwica..., bariya bazunguzayi bagiye mu muhanda bakaraswa baba bapfuye badashinyaguriwe!  Abahanga bavuga ko isasu ryica neza cyane kuko umuntu atamenya ikimukubise, hari abantu benshi bagiye bifuza kwicwa n'isasu bakaribura, nyamara, igihe iriya mbaga y'abanyarwanda Kagame yiyemeje kwicisha agafuni n'inzara izasobanukirwa ko isasu ariryo ryica neza, Kagame azaba atsinzwe!

Umwe mu ntwari zizwi ku isi yose yarwaniye ubwigenge bw'ibihugu byo muri Amerika y'amajyepfo witwa :"Erneto Che Guevara"yagize ati "umuntu wese utiyumvamo ubutwari bwo kwivumbura ku butegetsi bumurenganya,nta burenganzira afite bwo kwijujutira akarengane akorerwa n'ubwo butegetsi"! Igitekerezo cya "Che Guevara" nkaba nasaba abanyarwanda kugitekerezaho,mbere yo gusaba kurenganurwa!

Kanda aha wumve uko ijwi ry'Amerika risobanura iki cyemezo cyafatiwe abazunguzayi


 

Veritasinfo 


JK:

Abazunguzayi


Tweet