Bamwe mu bacitse ku icumu bandikiye Perezida Kagame ibaruwa imusaba kubahumuriza.

http://news.igihe.org/

Tariki ya 11 Mutarama 2011 ku isaha ya saa sita n’ iminota 15 z’ ijoro (00h15), nibwo bamwe mu bacitse ku icumu bagera kuri 23 bashyize ahagaragara ibaruwa “itabaza” bandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ibaruwa dukesha Ikinyamakuru Umwezi cyasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mutarama nacyo gicyesha Ibuka; Umuryango uharanira Inyungu z' Abacitse ku icumu, iteye itya:

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,

Twebwe abacitse ku icumu n’ inshuti zabo dutuye mu Rwanda ndetse no mu mahanga, turamagana itumirwa ry’ abantu bagize uruhare mw’ itsembabwoko ryakorewe Abatutsi muri 1994 mu nama y’ umushyikirano yahamagajwe, igategurwa, ndetse ikanayoborwa na Leta y’ U Rwanda.

Nyakubahwa Perezida, kuba Leta yarafashe icyemezo cyo gushakisha no kutumiza abantu nka Ernest Gakwaya alias Camarade, Aimable Ngabitsinze na Maurice Rwambonera ndetse ikabishyurira ingendo; kuba mu basirikare bakuru b’ ingabo ndetse n’ abahagarariye u Rwanda mu mahanga barafashe umwanya wo kwigaragaza hamwe n’ abo bantu, byatumye twibaza aho Leta y’ U Rwanda ihagaze ku kibazo cya Jenoside ubwacyo, aho ihagaze mu gukurikirana abagize uruhare muri iyo Jenoside, no mu guca burundu ipfobya ry’ itsembabwoko ryakorewe Abatutsi muri 1994.

Nyakubahwa Perezida, kuba abantu bagize uruhare ruzwi mu itsembabwoko ryakorewe Abatutsi baza mu Rwanda nk’ abatumire ba Leta, bagatambagizwa igihugu n’abayobozi bakuru, bihahamura abarokotse ubwicanyi bw’ abo batumirwa, cyane cyane ababyeyi n’ abakobwa bafashwe ku ngufu n’ abo bagizi ba nabi. Ndetse bihahamura kandi abacitse ku icumu muri rusange.

Turasanga ibi ari ibikorwa bitandukanye n’ amatwara ndetse n’ amatangazo, amabwiriza y’ igihugu cyacu asanzwe avuga ko gupfobya jenoside bitazihanganirwa kandi abagize uruhare muri jenoside bazakurikiranwa.

Nyakubahwa Perezida, tubandikiye uru rwandiko kugira ngo tubamenyeshe impungenge twatewe n’ itumirwa rya bariya bagabo ndetse no kwiyerekana hamwe nabo kwa bamwe mu bayobozi, kuko bigaragara mu maso ya benshi nko gushinyagurira abarokotse genoside. Ntabwo twareka kwamagana ibi, ndetse ngo tunabibamenyeshe cyane cyane ko twizera ko iki ari ikibazo mwumva.

Nyakubahwa Perezida, turangije tubashimira k’ ubwitabire muzaha impungenge zikubiye muri iyi nyandiko, tunabasaba ko mwaduhumuriza, mugahumuriza abacitse ku icumu bose ndetse n’ Abanyarwanda twese muri rusange ko ubusabane n’ abantu bagize uruhare muri jenoside budashobora kwihanganirwa ahubwo ko Leta
y’ u Rwanda muyobora igiye kongera umurego mu kubakurikirana kugirango bagezwe m’ubutabera.

Tubifurije umwaka mushya muhire wa 2011. Uzabere u Rwanda umwaka
w’ amahoro, ubutabera n’ amajyambere.

Murakarama.

Abashyize umukono kuri uru rwandiko:

1. Philibert Muzima

2. Hiram Gahima

3. Olivier Kameya

4. Gallican Gasana

5. Jeff Nsengimana

6. Jean Claude Nkubito

7. Placide Kalisa

8. Odette M.Shyaha

9. Onesphore Mugarura

10. Etienne Masosera

11. Mari Claire Mwanayindi

12. Appoline Mukandanga

13. Aloys Kabanda

14. Ange Twagirayezu

15. Jacqueline Cyamazima

16. Anne Uwamahoro

17. Deo Mazima

18. Domina Rutayisire

19.
Louis Nkubana

20. Dada Gasirabo

21. Gaudence Karimangingo

22. Theodore Wintega

23. Ariane Mukundente.

K.J : Umva amagambo izo ntore zavugiye m’umushyikirano w’I Kigali imbere ya Kagame.

Gakwaya Ernest alias Camarade.

Ngabitsinze Aimable

Rwambonera Maurice