Faustin Twagiramungu asanga umwaka w'2018 ugomba kuba uwo gutegurira hamwe igikorwa cyo kwanga ubwami mu Rwanda

Publié le 31 décembre 2017 par veritas

 
 TWAGIRAMUNGU FAUSTIN

Faustin Twagiramungu

Kuri iyi taliki ya 31 Ukuboza 2017, Bwana Faustin Twagiramungu, umuyobozi w'ishyaka rya RDI Rwanda Rwiza kandi akaba n'inararibonye muri politiki y'u Rwanda, yagejeje ijambo kubanyarwanda ribufuriza umwaka mushya muhire w'2018. Muri iryo jambo, Bwana Faustin Twagiramungu yagarutse ku bikorwa bikomeye byaranze politiki y'u Rwanda muri uyu mwaka turangije w'2017, maze atanga n'inama z'ikigomba gukorwa muri uyu mwaka w'2018 kugirango abanyarwanda bashobore kwigobotora ubutegetsi bwa Paul Kagame wigize umwami muri Repubulika! Twagiramungu asanga ibintu bizahindurwa mu Rwanda n'urubyiruko ruri mu gihugu rufatanyije n'ururi hanze y'igihugu; urwo rubyiruko akaba arirwo abanyarwanda bafitiye ikizere kidasanzwe.

Mu bintu bikomeye byaranze politiki y'u Rwanda, Bwana Faustin Twagiramungu yavuze ibi bikurikira:

1.    Itanga ry'umwami Kigeli wa V Ndahindurwa: Twagiramungu asanga Kigeli ariwe mwami wa nyuma w'abanyiginya wabayeho mu Rwanda. Yasobanuye ko Kigeli atemeye Repubulika bigatuma ONU itegeka ko mu Rwanda habaho itora rya Kamarampaka; iryo tora akaba ariryo ryaciye ubwami mu Rwanda. Twagiramungu avuga ko Kigeli atatabarijwe uko bikwiye, agahabwa icyubahiro nk'icy'umukuru w'igihugu; ku buryo bw'umwihariko, ariko Twagiramungu asanga Kagame yaragombaga kuba mu bantu ba mbere bagombaga gutabariza umwami Kigeli kuko yari mubyarawe!

 2.    Kagame yiyimitse nk'umwami: Twagiramungu Faustin avuga ko ikintu gikomeye mu Rwanda cyabaye muri politiki mu Rwanda ari uko Kagame yiyimitse mu mayeri nk'umwami ku italiki ya 4 Kanama 2017. Twagiramungu akaba yemeza ko Kagame ubwe ariwe wivugiye ko ubwami aribwo butegetsi bwari bwiza ngo ibintu bikaba byarasubiye mu buryo kuva mu mwaka w'1994 Kagame amaze gufata ubutegetsi, mu byukuri ibyo bikaba bisobanuye ko Kagame yagaruye ubwami.
Kagame yafunze Diane Rwigara wiyamamaje ku mwanya w'umukuru w'igihugu, amuhoye ko nawe yashatse kwiyamamaza. Twagiramungu yemeza ko ifungwa ry'umuryango wa Rwigara bizandikwa mu mateka y'u Rwanda kandi kugeza n'ubu ikibazo cy'uwo muryango kikaba kigikomeza! Twagiramungu asanga haravuzwe amagambo akomeye muri uyu mwaka 2017 yashyize hanze imikorere mibi y'ubutegetsi bwa Kagame.

3.    FPR igomba kurekerwa Kagame na Kabarebe gusa: Twagiramungu asanga "Yubile ya FPR"  yarabaye uburyo bwo gusesagura umutungo w'igihugu no kugaragaza umurengwe ku buryo bukabije. Twagiramungu asanga FPR itakiriho ahubwo yarasimbuwe na Kagame, iryo shyaka abanyarwanda bakaba bagomba kurirekera Kagame na Kabarebe bonyine; urubyiruko rugomba kumenya ko iryo shyaka ntacyo rizageza ku banyarwanda! Twagiramungu kandi yavuze ku magambo yavuzwe ku "Gikeri" ari nacyo kirango cy'abega, avuga ko abanyarwanda bagomba kwirinda ubutegetsi bushyira imbere ibirango bigaragaza ubutegetsi bufite ubugome, kuko amaherezo ibyo bigira ingaruka mbi ku gihugu!

 
4.    Ikibazo cy'impunzi z'abanyarwanda: Twagiramungu yavuze no ku kibazo cyo gukuraho sitati y'ubuhunzi ku mpunzi z'abanyarwanda; akaba yashimiye igihugu cya Congo Brazzaville kisubiyeho mu kwirukana impunzi z'abanyarwanda kimwe n'igihugu cya Uganda kiyemeje guta muri yombi abantu bahohotera impunzi z'abanyarwanda. Twagiramungu asanga umuryango wa HCR waratyaje amenyo yo kurya ruswa! Twagiramungu avuga ko impunzi zitagomba gucyurwa ku ngufu mu Rwanda igihe cyose nta demokarasi iragera mu gihugu. Twagiramungu asaba HCR kwigana ubushishozi ikibazo cy'impunzi z'abanyarwanda.
Kubyerekeranye n'ingamba cyangwa intego ishyaka ayoboye rya RDI rifite, yavuze ibi bikurikira:

 1)    Gukorera politiki imbere mu gihugu. Twagiramungu avuga ko iyo ntego igomba kugerwaho mu mwaka w'2018, abanyarwanda bagashyira hamwe, bagasaba Kagame gufungura abanyepolitiki afunze! Twagiramungu atangazwa n'uko Kagame w'umwicanyi adafunze ahubwo akaba ariwe ufunga abere.

 
2)    Inama RUKOKOMA:Twagiramungu avugako hagomba gukorwa inama "RUKOKOMA" ikazategura uburyo igihugu kigomba kugendera kuri demokarasi. Muri iyo nama akaba ariho abicanyi bagomba gusabira imbabazi, abanyarwanda bakababarira; Twagiramungu asanga muri iyo nama ariho Kagame agomba gusabira imbabazi z'ibyaha bye by'ubwicanyi no kuba yarakomye imbarutso ya jenoside mu Rwanda yica Perezida Habyarimana Juvénal na Ntaryamira Cypriani w'Uburundi. Twagiramungu yemeza ko gukangata kwa Kagame bitazahagarika urubanza abafaransa bagomba kumuburanishaho, Twagiramungu avugako ko Kagame narega abafaransa abashinja ibyo gukora jenoside mu Rwanda , abanyarwanda biteguye kuzababuranira kuko bazi ukuri!

 
3)    Gushyira hamwe mu gutegura igikorwa gihuriweho muri politiki:Twagiramungu asanga uyu mwaka w'2018 ari uwo gushyira hamwe, abantu bakareka politiki yo kubeshya abana yo kugendera ku mazuru. abanyarwanda bagomba kumenya ko abanyarwanda bagomba kwiyemeza kubana mu mahoro n'ubumwe bw'abanyarwanda.Twagiramungu yagize ati:" uyu mwaka uje , abanyarwanda bakareba igikorwa bahuriraho bashyize hamwe, kugira ngo babwire ubutegetsi buriho ko butagomba kuba ubutegetsi bwa Cyami no kubuza abanyarwanda kugira ijambo mu gihugu cyabo".

4)    Gutegura impinduramatwara y'abaturage: Twagiramungu asanga hagomba gukorwa ibishoboka byose abanyarwanda bari mu gihugu bakumva ko n'abo hanze babashyigikiye. Twagiramungu asanga ibyo gukora igikorwa cyumvikanyweho binaniranye hagomba

gukorwa uburyo bwo gusaba abatuye igihugu cyose bagashyira hamwe hakaba "Révolution populaire".

 
Kugirango ibintu bigende neza abantu batagombye gupfa Twagiramungu asanga ari uko umwami uriho mu gihugu (Kagame) agomba kwihutira gutegura ibiganiro bituma abanyarwanda bumvikana! Twagiramungu yarangije abwira abanyarwanda ko bagomba kujya batekereza ko ari "Benekanyarwanda"! Twagiramungu asanga ibyo kuba bose ari abanyafurika bihagije ibyo bikaba bishobora gutuma abanyarwanda bunga ubumwe, aho gukubitwa inyundo n'imisumari mu mutwe.

 

Veritasinfo

 



Tweet