11/02/2018,
Yanditswe na Amiel Nkuliza
Nta
na rimwe bucya cyangwa ngo bwire hatabaye agashya mu Rwanda. Iki
cyumweru
kirimo gushira cyaranzwe n’inkuru yasakaye ku mbuga
nkoranyambaga, inkuru
yasakajwe n’umuvugabutumwa uturuka mu itorero
ry’abadivantisiti b’umunsi wa
karindwi mu Rwanda.
Yitwaje
imirongo yo muri Bibiliya, Nicolas Niyibikora (ni ryo zina rye),
yazindukiye
kuri Radiyo Amazing Grace, akura agahu ku nnyo. Mu magambo ye
akarishye,
yikomye abagore bose uko bakabaye, yerekana ko nta cyiza cyabaturukaho,
uretse
uburaya n’ibindi bibi, bisa na bwo.
Aya
magambo ya Niyibikora yateje ururondogoro mu mashyirahamwe
y’abagore bo mu
Rwanda, ndetse aya mashyirahamwe asaba ko uwayavuze yafatwa
agafungwa. Ni
nde uzamufunga, ko abafunga mu Rwanda ahubwo asa
n’uwabavugiye ibintu?
Nubwo
Niyibikora atashyize mu majwi abanyarwandakazi, aba bitereye mu mata
nk’isazi,
baba aka wa mugani ngo «nyamwikeka amabinga ni uko aba
ayarwaye».
Iyi
nkuru
ntigamije kurengera uyu muvugabutumwa, kuko ibyo yavuze bishobora
kwamaganirwa
kure n’uwo ari we wese, nyiri ukubivuga aramutse yari
yabigambiriye. Yaba yari abigambiriye
cyangwa yaba yarabitumwe? Uko nzi ababwirizabutumwa bo mu idini
ry’abadivantisiti, ni uko bose bagendera ku mirongo yo muri
Bibiliya,
bakayikorera za «interprétations», ni
ukuvuga ibisobanuro byabo bwite,
bakurikije uko iyo mirongo bayumva. Twigishijwe ko Bibiliya
ari inyanja.
Ni igitabo gikomeye, cyanditswe n’abahanga batandukanye kandi
bataziranye,
nyamara aba bahanga na bo bakaba mu myandikire yabo, baragiye
bavuguruzanya
rimwe narimwe mu nyandiko zabo. Kuba Bibiliya ari inyanja nyine, bikaba
binavuze ko bisaba ubushishozi n’ubushobozi
bw’uyigisha, kugirango atagira abo
akomeretsa mu myemerere yabo.
Ni
nde watumye Niyibikora gutangaza ariya magambo?
Nicolas
Niyibikora ndamuzi. Ni umuyoboke w’iri torero, uzwi kuva
cyera. Si injiji ku
buryo yavuga ibyo ari byo byose. Muheruka ari umurezi, aho yari
«préfet de
discipline» muri Aprorudi, hariya mu Ruhango. Nagerageje
kumuhamagara kuri
telefoni ye igendanwa, nsanga irafunze. Nizere ko, hakurikijwe ibirimo
kumuvugwaho ubu, atahunze cyangwa wenda akaba abarizwa mu bihome
by’inkotanyi.
Nakomeje
gushakisha uko nabona amakuru ajyanye n’ibyo uyu musore
yatangaje kuri radiyo Amazing
Grace.
Ayo nataye i Kigali arasa n’aho ahuriye n’ukuri.
Niyibikora ngo yaba yaratumwe
n’abayobozi b’idini aturuka mo. Aba ngo barambiwe
akajagari gakorerwa mu
bushorishori bw’ubutegetsi bw’inkotanyi.
Aka kajagari ngo kabuze
abagashyira ku mugaragaro, ku buryo ngo n’ubwo abakirisitu
bakavugira mu
matamatama, amadini yose baturuka mo yararuciye, ararumira.
Kuruca
no
kurumira si ikindi ngo ni ugutinya ubutegetsi bw’inkotanyi na
Kizigenza wa zo,
Pahulo Kagame. Ubusambanyi ngo bwahawe intebe mu Rwanda. Ikimenyimenyi
ngo ni
uko n’amaradiyo menshi, yemewe na Leta, ahitisha ntacyo
yikanga, ibiganiro
bishingiye ku busambanyi. Ibyo biganiro byumvwa na rubanda rwose,
rubanda
rugizwe n’abana ngo bataranageza ku myaka
y’ubukure. Itorero ry’abadivantisiti
ngo ryasanze ridashobora guceceka ibyo bintu byo guta umuco
n’imyemerere ya
gikirisitu, abayobozi baryo bishaka mo ikihebe kizabyamaganira kuri
radiyo,
ariko uburyo bwo kubyamagana ngo bigakorwa mu marenga ya kidive, ya
marenga
adatunga urutoki ubutegetsi na ba nyakwikeka amabinga.
Ku
kibazo
cy’uko Niyibikora yaba yaratumwe n’abamukuriye mu
itorero rye, nyamara bakaba
barahindukiye bakamwamaganira kure, umwe mu bayobozi b’idini
ry’abadivantisiti
b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, ati: «Ibyo
Niyibikora yavuze, nta cyaha kirimo
yafungirwa, nk’uko birimo gusabwa n’amashyirahamwe
y’abategarugori bo mu
Rwanda. Wongere utege amatwi ikiganiro cya Niyibikora. Urasanga nta
munyarwandakazi yashyize mu majwi, yavuze abagore muri rusange. Nubwo
hari
bamwe mu bakuriye ubuyobozi bw’itorero bamwamaganye, abandi
bari mo jyewe,
twemera ko ibyo yatangaje bidatandukanye cyane
n’ukuri».
Uyu
muyobozi, na none ati: «Hari amadini yahisemo kuruca
ararumira ku bibera mu
Rwanda rw’iki gihe, byaba akarengane gakorerwa rubanda
rugufi, ndetse
n’imyifatire mibi y’abari n’abategarugori
b’abanyarwandakazi. Inshingano
z’itorero ryacu ni ukwigisha urukundo rwa Yesu Kristo, ntabwo
ari ukwigisha
cyangwa guceceka umuco mubi urangwa mu bari no mu bategarugori
b’u Rwanda b’iki
gihe tugeze mo. Niyibikora ashobora gufungwa bitewe n’ingufu
abagore bafite mu
buyobozi bw’iki gihugu, ariko ntibikuraho ko ibyo yavuze,
nubwo atashyize mu
majwi abanyarwandakazi, ari ukuri kwambaye ubusa. Iyo ni yo
myemerere
yacu, kandi no muri Bibiliya biranditse; twemera tudashidikanya ko
Bibiliya
yahumetswe n’Imana».
Ukwivumbura
kw’abadivantisiti ku butegetsi bwa FPR-Inkotanyi?
Iyo
nsesenguye neza imvugo y’uyu muyobozi n’uburakari
yasubizaga mo ibibazo
byanjye, nemeza ntashidikanya ko idini aturuka mo rishobora kuba
ryatangiye
igikorwa cyo kwivumbura no kurwanya ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda.
Uretse
amadini ya Baringa, aya nyayo ni yo ubundi afata iya mbere mu kwamagana
akarengane ako ariko kose kabera mu gihugu n’indi mico mibi
ikunze kugaragara
mu bakirisitu bamwe na bamwe, badohotse ku myemerere yabo ya gikirisitu.
Ni
nde
utabona ko kuva ubutegetsi bw’inkotanyi bwajyaho mu Rwanda,
bwimakaje umuco
w’uburaya n’ubusambanyi? Kuva bwajyaho muri
nyakanga 1994, aho kubaka ibikorwa
by’amajyambere, amashuri n’amavuriro, bwashoye
imari yabwo yose n’ibisahurano
byabwo mu kubaka amahoteri atagira ingano, haba mu murwa mukuru wa
Kigali no mu
yindi migi mito mito y’igihugu.
Ababaye
mu Rwanda mbere y’uko izi nkotanyi zirugira ingaruzwamuheto,
ntaho twigeze
tubona abagore bamwe na bamwe bava ku kazi ka Leta cyangwa ko mu bigo
byigenga,
bagahitira mu mahoteri gushaka yo abagabo. Ku bindeba, sinigeze numva
umuyobozikazi wa hoteli, avuga ku mugaragaro, ati: «hagize
umukiriya wa hoteli
yacu, tubyumva kimwe, nta ngorane mbibona mo, twajyana».
Sinshobora kwihanukira
ngo nemeze ko ubusambanyi n’uburaya byazanywe
n’ubutegetsi bw’inkotanyi.
Uburaya n’ubusambanyi byariho, ariko ku butegetsi
bw’inkotanyi noneho byabaye
umuco uzira kirazira. Ubu abantu barabyirukira nta rutangira. Ubu ni
isoko
rikomeye!
Uyu
muco
mubi, ushingiye kuri uyu mwuga ushaje, wanamaganywe
n’umuyobozi wa Transparency
Rwanda, madamu Marie Immaculée Ingabire, ubwo yemezaga ko
ruswa y’igitsina ubu
yakataje mu gihugu hose, haba mu bigo bya Leta cyangwa mu bigo
byigenga.
Abagore bamwe madamu Ingabire yaganiriye na bo, ngo bamwemereye ko
kugira ngo
babone akazi akari ko kose, hatarebwa ubushobozi baba bafite, ko ahubwo
aba bagomba
kwemera kuba inshoreke «roues de secours»
z’abayobozi muri za minisiteri no mu
bindi bigo bitagengwa na Leta. Ibi, kuba byaratangajwe, bikanamaganirwa
kure
n’umuyoboke w’ishyaka riri ku butegetsi bwa
FPR-Inkotanyi, ntawe ukwiye
gushidikanya ukuri kwa byo.
Tugarutse
ku byatangajwe n’uyu muvugabutumwa, wakuye agahu ku nnyo,
amagambo ye
murayasanga munsi y’iyi nkuru: