Ibaruwa
ifunguye nandikiye abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi
1994 ,
bagenzi banjye, mbasaba ko dutabariza umuryango wa RWIGARA
------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
Nitwa
Emmelyne MUNANAYIRE, nkaba ndi umwe mubacitse ku icumu rya Genocide
yakorewe abatutsi 1994 i Ndera ho mu karere ka Gasabo kimwe namwe mwese
mwibumbiye mu miryango ya IBUKA, AERG/GAERG, AVEGA, etc. Iyo miryango
ikaba
yarashinzwe kubw' inyungu z’abacitse ku icumu
rya Genocide yakorewe
abatutsi .
Ndibutsa
ko umuryango wa Rwigara nawo wacitse kw’icumu rya Genocide
yakorewe abatutsi none ukaba uri mw’itotezwa
n’akarengane karenze urugero. Ndasaba
abandi bacitse ku icumu baba bafite umutimanama ngo twese dutinyuke
DUTABARE
kandi DUTABARIZE uwo muryango. Mwese mwakurikiye urugomo
rukomeje gukorerwa
uwo muryango kuva wanditse ibaruwa isaba iperereza ku rupfu
rw’umubyeyi wabo
RWIGARA Assinapol warumaze imyaka myinshi yibasiwe na Leta ya
Nyakubahwa
Perezida Paul KAGAME ukunda kutwibutsa ko yahagaritse Genocide yakorewe
abatutsi. Ntibyumvikana ukuntu yabahindukirana akabarwanya barengana.
Mbibutse
kandi ko niba tudatabaye ngo dutabarize umuryango wa RWIGARA,
twese tuzaba duhisemo KUZAZIMA burundu nk’abacitse ku icumu
kandi imiryango nka IBUKA, AERG/GAERG,
AVEGA, igacecekeshwa burundu kuko nta kamaro na gato izaba
ikitumariye,
n' icyunamo twibukamo abacu bishwe muri Genocide yakorewe abatutsi
tubireke
kuko nta gaciro bifite niba tutarwanira ishyaka abazima ahubwo tugaha
agaciro
abatazagaruka.
Munyihanganire
mbasangize zimwe mu ndangagaciro twigishijwe nk’abacitse ku
icumu rya
Genocide
yakorewe abatutsi. Narokotse muri 1994 ndi umwana muto nsigara ndi
impfubyi.
Abagiraneza batureze dore INDANGAGACIRO batubibyemo kandi ziratwubaka
none
natwe twubatse ingo zacu, turabyara, turaheka. Dore imwe mu
mico myiza
batwigishije :
Muri 2013, Leta y’u Rwanda
yashyizeho gahunda ya « Ndi
Umunyarwanda » mu rwego rwo
gushimangira zimwe muri izi ndangagaciro twigishijwe
nk’abanyarwanda. Zimwe
n’izi :
-
Gukunda
u Rwanda n’Abanyarwanda no guhora iteka azirikana kuzaraga
ababyiruka igihugu cyiza.
Ukunda iwabo ahazirikana iteka, akaharinda icyago, akahagwiza ibyiza.
Ingobyi iduhetse ni Iy’agaciro, turayishinzwe. Aho ujishe igisabo
ntuhatera ibuye. Byongeye kandi, nta waraga abana be ibyamunaniye. Niyo
mpamvu gutunganya
Igihugu no kubaka ejo hazaza hazira amacakubiri ari
inshingano kuri buri
munyarwanda.
-
Kuba
inyangamugayo irangwa
n’ukuri, ubworoherane,
kwicisha bugufi, gutega amatwi, gutabara no gutabarana.
Ibi ni
byo bituma ukwizerana gushoboka.
-
Kugira
umuco wo kuganira no gusesengura mu
gukemura ibibazo.
« Ndi Umunyarwanda » idusaba
guhora dushaka ukuri ariko
tukabikorana ubworoherane nta guhutaza, tukemera aho twagize
intege nke
tukabisabira imbabazi tugamije kujya imbere.
-
Guharanira
icyateza imbere u Rwanda
n’Abanyarwanda.
Ni ngombwa ko buri munyarwanda agira uruhare mu bikorwa bigamije guteza
igihugu imbere bikaba umuco ku buryo buri munyarwanda abyibonamo kandi bikaba
ishema kubigiramo uruhare.
INDAHIRO
y’Umukuru w’igihugu, iya ba Ministiri
n’abakozi bakomeye ba Leta
yose ikubiyemo amahame ndakuka agira ati : « … ndahiriye
u
Rwanda ko ntazakoresha UBUBASHA mpawe mu nyungu zanjye bwite… ».
Ibi bisobanuye ko nta mutegetsi n’umwe ukwiye guhonyora
amategeko arengera
abaturage. Umuryango wa RWIGARA ufite uburenganzira mu gihugu
nk’abandi
baturage, kandi wagombye nawo kurengerwa n’amategeko kuko
nayo tuyafite kandi
n’Itegeko Nshinga rikubiyemo amahame y’ingenzi
yagombye guhesha umuryango wa
RWIGARA uburenganzira n’ubwisanzure ukeneye nka bamwe mu
bagize umuryango
nyarwanda.
Nyakubahwa
Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika, yabonye amajwi 98,7% mu
matora yo muri Kanama 2017. Yarahiriye guteza imbere inyungu za buri
munyarwanda kandi n’umuryango wa RWIGARA Assinapol ubarirwa
mu banyarwanda
b’imena. Nibutse ko uwo munyemari yasanze umuryango wa
FPR-INKOTANYI
mw’ishyamba akawufashisha inkunga zikomeye zibarirwa muri za
miriyoni
ntashobora kumenya umubare.
Kuki
umukobwa we Diane SHIMA Rwigara na nyina umubyara akaba
n’umupfakazi
wa RWIGARA, Adeline Mukangemanyi bafunzwe barengana tugakomeza guceceka
kandi
twarigishijwe izi NDANGAGACIRO maze kurondora hano haruguru ?
ESE
twaba tugifite UMUTIMANAMA
(conscience) wagombye kuturanga nk’abacitse ku
icumu ?
Reka
mbibutse kandi mbature indirimbo
« MUTIMANAMA » ya Masabo
Nyangezi itwigisha bikomeye kurangwa no gushyira mu gaciro,
« tugaharanira
UBUTABERA, URUKUNDO n’AMAHORO ».
Tugakoresha « UKURI, kwa
kundi kutagoragoza ariko kudatinya urumuri, kudatinya umuriro, ukuri
kw’ineza
idacagase ». Dore amwe mu
magambo ya MASABO wayicuranze
akayituraga ngo itwubake nka zimwe muri ziriya NDANGAGACIRO navuze
haruguru.
Ngayo amwe mu magambo Masabo aduheramo inyigisho nziza kandi
zisobanutse :
“Ndashishoje
nsanga usheshe akanguhe
Aho
uzi ko ukuri burya kuri mu bwinshi
Koresha
kwa kundi kutagoragoza ariko
Kudatinya
urumuri, kudatinya umuriro
Ukuri
kw’ineza idacagase
Korera
ahabona, hora ucyeye
Shishoza
cyane, kingura inzugi
Mena
amadirishya y’imitima
Wikube
kane ugire gatanu,
Kugeza
ugaragaje icyiza
Gira amizero urangamiye
Ubutabera
urukundo n’amahoro
Ubaha
rubanda rugufi,
Cyane
cyane abo udafite icyo umariye
Niba
kandi ushaka ko bagushengerera
Garagaza
ubuntu ubafitiye
Kuko nta kindi baguca, mutima
wanjye
Mbona witwara nk’igitangaza
Nyamara burya uri umuntu gusa
Niyo nagira bimwe bya Mirenge
Utururi udu-kiosque
udushinga udu-taxi
Udutanda n’utundi dutungo
dukururana
Utwo ni twiza dutera ishema
Ariko umutungo udataha ku
mutima
Ngo uwutamirize urugwiro
Umutungo w’igitugu,
Umutungo utetereza abatifite
Ntuzabarwa : hazabarwa
gusa
Ibyiza wakoze jya ubyibuka
Kuki urarurwa n’ikimero
cy’ibintu
Ugahinda ukavunda ugahurura
ugahutera
Zigata inyana! Gira ubwuzu
buzira ubwugugu
Horana ishyaka ryo kwanga
umugayo
NDASABA
mwebwe mwese bavandimwe bacitse ku icumu twibumbiye muri IBUKA,
AERG/GAERG, AVEGA, etc aho turi hose ko twahagurukira rimwe tugasaba ko
Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika yarekura Diane Shima
Rwigara na
nyina umubyara Adeline Mukangemanyi Rwigara n’abandi bacitse
ku icumu bafunze
bazira ibitekerezo byabo nka KIZITO Mihigo, Déogratias
MUSHAYIDI n’abandi
ntarondoye amazina.
Mumfashe
twese hamwe nk’abitsamuye dusabe ko iyo CYAMUNARA
igamije
gutera itabi kwa RWIGARA ihagarara, abakozi ba Premier
Tobacco Company
bagasubizwa mu kazi kabo kuko ikibazo cy’IMISORO basabwa na
Rwanda Revenue
Autority (RRA) kidafite ibisobanuro byumvikana. Twese tuzi ukuntu mu
Rwanda
uburyo icyo kigo cya Leta cyishyuza imisoro buri kwezi. Ndetse twese
tuzi umuhate
wa Leta wo kwishyuza amafaranga ya Mutuelle, Umutekano,
Isuku, n’indi
misoro cyangwa imisanzu. Ntibyumvikana ukuntu uruganda rwa RWIGARA
Assinapol
rwarinze runyereza IMISORO ya Leta ikabakaba Miriyari
esheshatu. Tuzi ko
nta mucuruzi n’umwe wamara amezi abiri atishyura imisoro.
Keretse niba RRA yaba
yarabigizemo uruhare. Icyo gihe rero ni Leta yaba yarakosheje.
Ndarangiza
nsaba abacitse ku icumu dusangiye « gupfa no
gukira »
guhaguruka tugasaba ko CYAMUNARA iteganijwe kuwa gatatu tariki 28
Werurwe 2018 yahagarikwa
burundu.
Uruganda rwa RWIGARA
rugafungurwa rugakorera igihugu, dore ko rwishyuraga BURI MUNSI imisoro
ingana
na 10.000.000 Frw. Rugaha akazi abakozi bagera kuri 200.
Ndangize
nibutsa « KIRAZIRA » twigishwa na
gahunda ya « Ndi
Umunyarwanda » :
- Kirazira
gusumbisha inyungu bwite inyungu
rusange,
bikaba ari nabyo bituma bamwe bashobora gusenya ibyubatswe ku kiguzi
gikomeye byasabye Abanyarwanda.
- Kirazira
kuba ibikoresho by’imigambi mibi ku
Rwanda n’abarwo.
-
Kirazira
kugira ingengabitekerezo ya jenoside
n’amacakubiri, urwango,
inzika… no kuyitoza abana tubyara
kuko bibabera
umutwaro uremereye w’ibyo batagizemo uruhare.
Emmelyne MUNANAYIRE
Tariki ya 26 Werurwe 2018
Address email: sebikoroemmelyne@gmail.com
JK :
MUTIMANAMA by MASABO NYANGEZI