Icyo ishyaka MLR ritekereza kuri Rapport y'abafransa
M.L.R. nkishyaka ritavuga rumwe na reta iyobowe
na FPR inkotanyi, kimwe nandi mashyaka atavuga rumwe niyi reta ya Kigali,
ry’ishimiye intambwe ya mbere yakozwe nubucamanza bw’ubafransa, mu gushaka
kumenya neza abahanuye iriya ndege ya nyakwigendera Habyalimana Juvenal ndetse
na mugenzi we Ntaryamira Cyprien wari umuyobozi wigihugu cy’Uburundi.
Havugwako hari ahantu hatandatu hashobora kuba
haravuye kiriya gisasu cyahanuye iriya ndege, ari nayo yabaye intandaro
y’ubwicanyi bw’ibasiye inzira karengane nyinshi z’abanyarwanda.
Dutangazwa nukuntu leta ya Kigali, yishimiye
ibyasohotse kuri iyi rapport, bahereye ku hantu hamwe gusa (camp Kanombe,
yari mu maboko yingabo z’u Rwanda FAR) kandi havugwa hatandatu. Aha byatera
abantu kwibaza niba nta gihishe inyuma yiyi campagne médiatique.
Duhereye ku buhamya bwatanzwe nabantu batandukanye
bushinja FPR na Paul Kagame kuba inyuma yiraswa ry’iriya ndege, turizera
tudashidikanya ko ukuri kuri munzira kwigaragaza, kandi ko ubucamanza buzakora
akazi kabwo.
Gusa turahamagarira abanyarwanda bose, aho bava
bakagera, abahutu, abatutsi ndetse n'abatwa, kwamagana umuntu uwariwe wese,
washaka kutwumvisha ibinyoma bye ko ariko kuri. Ukuri nyako, gusabana imbabazi
ni kwiyunga nibyo bizatuma, abanyarwanda tugira amahoro arambye, ari nayo
nkingi y’amajyambere.
Turamagana kandi ko amarorerwa yakorewe
abanyarwanda akomeza gukoreshwa mu nyungu za politique. Abanyarwanda
twarababaye, twapfushije abacu twakundaga ; ababyeyi, abavandimwe
n'inshuti, icyo twifuza nukumenya arinde watumye abanyarwanda bagera hariya,
nicyatumye bahagera.
Duharanire ukuri kuko niko kuzatuma tugera ku
bwiyunge nyabwo.
Ubuyobozi
bw’ishyaka
M.L.R.
Mouvement de
Libération du Rwanda
mlrrwanda@yahoo.fr